lundi 31 janvier 2011

Igitero cyo kubohora INGABIRE Victoire ku ngoyi

-Gereza nkuru ya Kigali mu rugo rw’abanyepolitiki

-Indaki ya gisilikare murugo kwa Ingabire Victoire

-Abiyise abayoboke b’Imberakuri baherutse gusura NTAGANDA, gereza irabyanga bisurira MUSHAYIDI barataha.


Burasa J.Gualbert


Amakuru yizewe ava mu nzego z’iperereza za Uganda tugitohoza aravuga ko muri icyo gihugu cy’abaturanyi hamaze iminsi hari umugambi ucurwa n’abahunze ubutegetsi bwa KAGAME wo kubohora ku ngoyi INGAGIRE Victoire umuyobozi wa FDU Inkingi wafashwe ku wa 14 Ukwakira 2010, ashinjwa gushinga umutwe w’iterabwoba CDF(Coalition of Defences Forces) afatanyije na Major UWUMUREMYI Vital, wahoze mungabo za FDLR wafatiwe ku mupaka wa Congo n’ u Rwanda ,nawe ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Uri ku isonga muri icyo gitero cyo kubohora INGABIRE Victoire ni, Major Dr. RUDASINGWA Theogene afatanyije na Major FURUMA Alphonse na Col KAREGEYA

Patrick bahoze ari Inkotanyi z’amarere, ubu bakaba barahunze ubutegetsi bita ubwa KAGAME, bamwe muri aba mu ihunga ryabo, bakaba baranyuze muri Uganda aho babaye igihe kirekire mu buhunzi, ndetse bakaba baranabaye mu ngabo za Uganda mbere yuko bashing umutwe RPA waje kubohora u Rwanda.

Major Dr. RUDASINGWA Theogene, ngo arasanga umuntu nka INGABIRE Victoire umuyobozi

w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, urwanira demokarasi mu Rwanda adakwiriye gufungwa bene kari kageni. Dr. RUDASINGWA wigeze kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FPR Inkotanyi, akaba

kandi Ambasaderi muri Amerika, ndetse akaza kuba n’Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida

KAGAME,bavuga ko kuza muri FPR kwari u k u m u k u r u r a m u k i z i r i k o , y a j e g u f u n g w a

kubera akaboko k a r e k a r e , k a n di yaragiriwe inama inshuro nyinshi zo kwirinda imyitwarire mibi ’ako k a b o k o karekare,aho ku b i r e k a ati ndahunze, mpunze igitugu cya Kagame, ubu ar a h a m a g a r i r a abantu kurwanya K A G A M E kugeza babohoye INGABIRE Victoire, ngo n’abandi b a n y e p o l i t i k e bafungiye ibitekerezo byabo. Ibi RUDASINGWA Theogene n’abo bafatanyije barimo Lt. Gen KAYUMBA Nyamwasa na mukuru we GAHIMA Gerard babivuze aho urukiko rwangiye ko Madamu

INGABIRE afungurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko ruvuga ko afunguwe yakomeza ibikorwa bye by’iterabwoba. RUDASINGWA akaba avuga ko INGABIRE adakorana n’imitwe yitwaje intwaro ko

ahubwo ari impirimbanyi ya demokarasi. RUDASINGWA akaba avuga ko ukurikije uko politiki

y’u Rwanda imeze muri iki gihe, ko ubutabera butigenga, akaba asanga INGABIRE afite

amahirwe macye yo guhabwa ubutabera bumurenganura.

Ndetse n o mu gihe urubanza r w a b a rugiye mu mizi cyangwa mu bujurire asanga ntacyo bizatanga,

akaba ariyo mpamvu biyemeje kumubohoza ku ngufu. Hagati aho kuya 03 Ugushyingo 2010, murugo

kwa Ingabire Victoire, mu Murenge wa Remera mu mudugudu w’Ubumwe aho bita ku gishushu

polisi, parike bafatanyije n ’ u m u t a n g a b u h a m y a wakoraga kwa Ingabire, batahuye icyobo gifite metero eshatu z’ubugari na metero eshanu z,uburebure n,ebyiri z’ubujyakuzimu gikoze mu nyuguti ya(L) gishasheho imbaho kikoroswaho shiting, gikoreshwa mubikorwa bya gisirikare, ibyo bita INDAKI,nkuko bitangazwa n’umushinjacyaha ufite dosiye ya Ingabire, Ruberwa Bonavanture. Ruberwa yanatangaje ko

hagiye kubazwa ibyicyo cyobo, abayoboke bagera kuri 4 ba FDUInkingi, bafatiwe murugo rwa Ingabire, barimo Sylivin Sibomana umunyamabanga mukuru w’ishyaka ,Alice umubitsi n’umushoferi witwa Nolbert ngo ibi bikaba biri murwego rw’iperereza kuri ibyo bikorwa bya gisirikare byakorerwaga kwa Ingabire Victoire, bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu ari nabyo afungiwe.

Ababiri inyuma ngo ni abo mu mutwe wa FDLR usanzwe ukorana na Ingabire,kugeza ubu ariko amakuru atugeraho aravugako abari batawe muriyombi barekuwe nyuma yo kubazwa ngo bakaba bemeza ko icyo cyobo ari icyubakiwe gutega amazi, polisi ikaba igikora iperereza kubyihishe inyuma yiyo ndaki.

Muri gereza nkuru ya Kigali urugo rw’abanyepolitiki bo muri opposition Ntakirutinka Charles wabaye

perezida wa PSD akaza guhitamo inzira y,amacakubiri agashinga PDR-Ubuyanja afatanyije na Bizimungu pasteur,Ladislas wari warihinduye maneko nyuma akaza guhabwa umwanya muri

RRA,Bugingo w,i gikondo n,abandi….Ntakirutinka wakatiwe imyaka icumi y,igifungo akaba ashigaje

umwaka umwe n,igice yahoze mu cyumba cye wenyine, nyuma aza kubona Kalisa Alfred wayoboraga BCDI, mu minsi ishize aba asabye imbabazi amusigamo, none ubu Ntakirutinka yamaze gushyirwa

mu cyumba cyahozemo Pasiteri BIZIMUNGU ,aho ariko nyuma akagirwa inama yo kujyana ibibazo bye ku buyobozi bwa gereza, ubu na nyina akaba amugemurira buri munsi yarahawe icyemezo gihoraho cyo kugemura buri munsi. Icyakora ku wa gatanu bagenzi be baherutse kumusura, gereza irabyanga bisurira MUSHAYIDI barataha...

3 commentaires:

kana a dit…

kana a dit…

ibi ni ibihuha byo gutera abanyarwanda ubwoba bidafite ho bihuriye nukuri tuzi ubwenge kandi tuzi no kureba aho igihugu kijya turasaba abashaka kuza ngo kubohora ingabire ko bidashoboka no munzozi ntibibaho kuko dufite ingabo zikora kandi turazizera bazagerageze barebe ubyo bazabonera aha muri uru rwanda

kalisimbi a dit…

Ntakintu gitunguranye kumva ko Rudasingwa yari umujura, ariko ikibabaje gikomeye nuburyo umujura agiye gufatanya n'abicanyi ndavuga interahamwe kandi abo bose bakaba bafite umugambi wo guteza umwuka mubia murwanda ariko icyo nashakaga kumwibutsa ni kimwe:nuko abo ariho yita inshuti ze nka Victoire afite inyungu z'abantu runaka yita abahutu sinzi rero mwe bwe niba muzaza murwanira iz'aba hutsi(ubwo nashatse kuvuga abahutu nabatutsi muri rusange)kuko ikigaragarira buri wese si abanyarwanda murwanirira gusa wowe Rudasingwa uzabanze usige iyo nda nini aho uri ubundi wishore nakubwira iki gusa burya ngo urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru!! harya ngi Victoire ni impirimbanyi ya demokarasi iyo arwanira twarayimenye kandi nakureyo amaso kuko ntanuwamuganyiye ko yabuze ubwisanzure murabo yiyitirira bariturije ariko we yarahirimbanye reka reka!!
Umva rero Inama kuri mwese mwishuka kubohoza cgse gutera urwanda musubize amerwe mu isaho ese muzabohoza iyo ntwali yanyu muciyehehe ra? mwiteza abanyarwanda umutekano muke gusa ntawubafitiye ubwoba numwe ibyo tubyumve kimwe!! mutuze rero kuko uwabatsinze bamwe muri mwe ntaho yagiye muri ntitaye kubindi mwarondogoye mbakuriye inzira kumurima ko muriho murushwa n'ubusa babyita "GUHIGA NTA BWA cg se GUSYA KURUTIRANO:Abanyarwanda turi mubumwe kandi ntawuzaducamo amacakubiri numwe!!
ibyo rero mwihaye byo gutesha abantu umutwe nta gaciro bibahesheje murimo muriha amenyo y'abasetsi!
Murakoze!!