jeudi 10 février 2011

Ingabo 5000 zatojwe gufata Kigali

Burasa Jean Gualbert

Amakuru yizewe, agera ku kinyamakuru RUSHYASHYA, aravuga ko hari ingabo 5000, ziri inyuma ya General Kayumba na Colonel Karegeya, zirimo guhabwa imyitozo yo gufata Kigali. Uwo mutwe w’ingabo utorezwa mu mashyama ya Congo n’i Burundi aho bita mu Rukoko, ugizwe n’ingabo za FDLR 4500, ingabo za CNDP, igice cya General Laurent Nkunda 300, bagafashwa n’ingabo za FRF(Forces Republicaines Federales) yafashijwe na Gen.Kayumba kwinjizwa muri FPLC(Forces Patriotiques pour la Liberation du Congo) hamwe n,abari ingabo za APR/RDF 200, batorotse igisirikare. Abo bose bakaba bari inyuma ya General Kayumba na Colonel Karegeya, ikigamijwe kikaba ari ugutera u Rwanda. Uretse imyitozo bahabwa, uwo mutwe uterwa inkunga n’undi mutwe wa politiki RUD-URUNANA, ukorera politiki mu buhungiro muri Amerika, ukagira n’ingabo muri Congo Kinshasa. Ukize cyane ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ujyana mu bihugu by’Uburayi n’Amerika. Aho bafite abayoboke benshi bari inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, bwagiyeho kuva mu mwaka w’2000.

Uyu mutwe RUD-URUNANA, ni na wo ufasha mu bikorwa by’imari (financieres) mu gushaka abayoboke na sensibilisation, haba mu Rwanda, i Bugande, Kenya na Tanzaniya. Binyuze mu mashyaka nka FDU-INKINGI, PS IMBERAKURI na Democratic Green Party. Ugafasha no mu buryo bw’ingendo Colonel Patrick Karegeya akorera mu karere k’Ibiyaga Bigari (Goma na Bukavu) n’ahandi muri Afurika no mu bihugu by’I Burayi. Ni na wo utera inkunga ihuriro rya politiki Rwanda National Congress rya ba Gahima, Major Rudasingwa na General Kayumba, uri inyuma yo guhungabanya umutekano muri Kigali, mu gutera abaturage ibisasu bya grenades. General Kayumba na Colonel Karegeya bari gukorana n’indi mitwe ya Mai-Mai, igice cya Kutumba na Mai-Mai, igice cya Cheka, bagahurira ahitwa Binza, mu majyaruguru ya Congo. Abahuzabikorwa babo, ari na bo bayoboye ibyo bikorwa bya gisirikare, ni Colonel Soki na Colonel Gaheza. Amakuru akavuga ko igitero cya mbere cyo gufata umujyi wa Kigali, kizahera ku Gisenyi n’i Cyangugu, hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda. Kimwe mu bihugu by’ibituranyi tutavuze, kibanye n’u Rwanda bya nyirarushwa, ngo kizafasha ingabo za General Kayumba mu bikorwa bya finances no guha inzira ibigendanye n’intwaro n’amasasu. Dore ko zimwe mu ntwaro zingana na toni 10 z’imbunda ngo zaba zaraguzwe kuri macye muri FARDC, ari zo ngabo za Congo. Izo mbunda zikaba zari zirangije gukoreshwa mu gikorwa cya Umoja Wetu, cyari gihuriweho n’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda, cyari kigamije guhashya ingabo za FDLR, zimaze igihe aho muri Congo, zikora ibikorwa bya kinyamaswa. Mu by’ukuri, iyo Umoja Wetu ikaba ntacyo yagezeho, kuko FDLR irakica inzirakarengane, igafata ku ngufu abagore n’abakobwa aho muri Congo. Kugeza ubu, ingabo za Congo FARDC, zikaba zitavuga rumwe ku mubano uri hagati ya Kabila na Kagame, ari na yo mpamvu, abayobozi bazo, bahisemo kugurisha umutwe wa Kayumba na Karegeya imbunda zo muri Umoja Wetu, aho gusubizwa mu bubiko bwazo.

Nk’uko kandi biheruka gutangazwa na Radio RPA yigenga ikorera mu Burundi mu mujyi wa Bujumbura, ya Alexis Sinduhije, ufatanyije na Agathon Rwasa, uri mu Kibira, urwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, iyo radiyo yatangaje ko General Kayumba na Colonel Karegeya, ngo baba bafite n’ingabo mu gisirikare cya Kagame, zigera ku bihumbi bibiri. Bityo rero, gushaka umwanzi ngo bikaba bitazorohera Perezida Kagame, mu gihe abamurwanya bafite ibyitso mu ngabo ze. Amakuru akomeza avuga ko ari na yo mpamvu muri iki gihe, ku mihanda mu mujyi wa Kigali, hagaragara abasirikare benshi basa n’abiteguye ikintu kidasanzwe. Nubwo abanzi babaca mu rihumye, bagatera abaturage za grenades. Rero bikaba ari ikigaragaza ko uru rugamba rutazaroha, mu gihe aba batera za grenades batagaragaza ababatuma, bityo ngo hafatwe ingamba za nyazo.

Ibi bikaba bivugwa, mu gihe General Kayumba, mu ijwi rye, ryumvikaniye kuri iyo radio RPA, yivugira ko nta ngabo afite zikorera ibikorwa bya gisirikare muri Congo, ko ingabo ze azihora imbere, ko atazisiga i Goma ngo abe muri Afurika y’Epfo. Ngo bagiye muri Congo, bagiye kurwanya Interahamwe, bavayo nyamara ngo kugeza ubu, izo Nterahamwe ni zo zikorana na Kagame muri Leta ye.

Abakurikirana ibya politiki y’u Rwanda, bakavuga ko amazi yarenze inkombe, ko nubwo Perezida Kagame akunzwe n’abaturage, hari ibimenyetso by’intambara iriho itutumba. Dore ko abarwanya ubutegetsi babayemo, bashinja Perezida Kagame kuba yarabujije ubwisanzure muri politiki, gufunga abanyapolitiki bo muri opposition no kubuza intangazamakuru kwisanzura uko bikwiye. Ibyo rero bakabibonamo igitugu no gutinya abo atavuga rumwe na bo. Iyo ikaba ari yo mpamvu nyamukuru y’intambara bashaka gushoza, yo guhirika ubutegetsi bwa Kagame. Perezida Kagame, yayoboye urugamba rwa FPR-Inkotanyi, kugeza zibohoye igihugu cyarimo ubwicanyi. Kagame yashoboye guhuza amoko, aho bamwe mu Banyarwanda bifuzaga kwihorera, ubu igihugu kiratera imbere. Abaturage babanye neza, ni bo bihitiramo inzego zibayobora, ariko bamwe bakavuga ko umutwe wa FPR-Inkotanyi ayoboye, harimo ibisambo byinshi biri mu nzego z’ubuyobozi. Bidakunda igihugu, ahubwo bikunda inda zabyo, bamwe muri abo ari na bo batumye iki gihugu kigiye gusubira mu ntambara. Kubera ko bashatse kukigira akarima kabo kandi igihugu ari icy’Abanyarwanda bose. Kugeza ubu, uretse General Kayumba, Colonel Karegeya, Gahima na Theogene Rudasingwa, bavugwa mu ntambara yo gutera Kagame, hari n’abandi batera inkunga mu ibanga, bari mu gihugu imbere no hanze yacyo. Abagiye bahunga ku mpamvu zitandukanye, abagiye bafungwa, abandi bagakurwa ku myanya y’ubuyobozi, abo bose ni abarakare, badacira RPF Inkotanyi, akari urutega. Ngabo rero abateje ikibazo Abanyarwanda n’umuryango wa RPF Inkotanyi, bivugwa ko wacitsemo ibice kuva mu w’2000, aho bamwe mu banyamuryango bayo bakomeye, bigize indorererezi mu bikorwa by’umuryango RPF Inkotanyi. Ngabo ba fondateur w’ishyaka ritaremerwa mu gihugu Green Party rya Frank Habineza, igikoresho cy’abanyapolitiki barwanya RPF bayirimo. Aho bishya bishyira rero, ntabwo ari ahandi, uretse mu mvururu zidafite shinge na rugero, ziterwa n’ubusambo no kwanga gusangira, byokamye abanyapolitiki bacu. RPF yafashe intwaro itera igihugu, kuko yari ifite icyo irwanira. Impunzi z’Abatutsi zari zarahejejwe i shyanga, Rwigema ati: ndatashye, Habyarimana ati: nturugeramo. Ubu se bombi bari he? Uwo Kayumba azi neza ko izo ntambara ashaka gushoza mu baturage zizamusiga amahoro? Urusasu se ruzi kureba niba waraturutse i Bugande, i Burundi, Congo cyangwa niba uri umu rescapes? Jenoside yahitanye Abanyarwanda benshi, ntidukeneye ko hagira Umuyarwanda n’umwe wongera gupfa, azira ibyo atanazi. Naho ibyo avuga by’imiyoborere mibi, by’igitugu, iby’ikenewabo, na we abifitemo uruhare rusesuye. Kuko ibyo yamagana ubu, igihe yari umugaba w’ingabo ni byo yakoraga. Ariko ati: hari indege za Kagame Afurika y’Epfo kandi njye mfite inzu imwe Nyarutarama. Ese kuki atabonye ko hari impfubyi n’abapfakazi Rwabutabura, zirara rwantambi mu mudugudu w’abacitse ku icumu, umaze imyaka isaga 10 utubakwa? Kuki atabonye ko Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, hari inzara yamaze abaturage? Ariko akabona ko Afurika y’Epfo hari indege!

Ni yo mpamvu, twe muri RUSHYASHYA, tubona ko nta mpamvu y’intambara bashaka gushoza, uretse iy’inda zabo, zihora zasamye.