samedi 30 juillet 2011

Depite Ashinzwuwera yirukanywe mu nteko!

Nyuma y’igihe kitari gito agerageza kujijisha ari nako yihagararagaho kandi yararenzwe n’amahano ashingiye ku myitwarire ye mibi, uwari depite Ashinzwuwera Alexandre yirukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’Inteko Honorable Polisi Denys, kuwa mbere tariki 18/07/2011.

Ashinzwuwera akaba yirukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko azira kwitwara nabi „Indiscipline” kuko amaze igihe agigagurana n’inzego z’ubutabera niz’ubushinjacyaha aho zimukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye murumuna we Hagenimana Eric.

Nk’uko twagiye tubitangaza muri RUGARI, nyuma y’aho bimenyekaniye ko Ashinzwuwera yishe urubozo murumuna we kandi akaba yari asanzwe abikora kenshi, final ikaza kuba igihe yamukubitaga byo kumukomeretsa amuziza amafaranga 1000 ngo kuko yamutumye umuriro akibeshya akazana uwa 2000 kandi yagombaga kugarurira Depite, yatawe muri yombi baramufunga.

Umwe muri ba bacamanza dusigaranye rero wamuburanishije, yaje kumurekura by’agateganyo ngo ajye aburana ari hanze. Abakurikiranye uru rubanza bakumva n’ibyo uyu murwanyi w’Umudepite ashinjwa, kimwe n’ababonye uko yagize murumuna we wari ufite ibisebe umubiri wose kubera urusinga rw’amashanyarazi yahoraga amukubita, bakubiswe n’inkuba bumvise ko umucamanza amurekuye. Cyakora muri bwa bwigenge ubu benshi bise „GUTEKINIKA” bamwe mu bacamanza bakoreramo; birumvikana ko kuba yaramurekuye byashobokaga. Gusa ntibyaciriye aho kuko ubushinjacyaha bwagaragazaga ibimenyetso bifatika ku cyaha cya Ashinzwuwera bwahise bujuririra icyo cyemezo cyo gufungura Ashinzwuwera, kandi Urukiko Rukuru rwakiriye ubwo bujurire rwabuhaye agaciro kuko rwasanze bufite ishingiro.

Rushingiye ku itegeko, Urukiko Rukuru rwahamagaye Depite ngo aburane yanga kwitaba, rwongera kumuhamagaza bwa kabiri nabwo ntiyitaba. Nta kindi rero cyagombaga gukorwa mu rwego rw’amategeko uretse kuruca adahari, bityo rwemeza ko Depite Ashinzwuwera aburana afunze, runategeka ko ahita atabwa muri yombi.

Yabaye nyamwongerabibi

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyashyikirijwe Police yagombaga kumufata, abapolisi bageze iwe, Depite Ashinzwuwera noneho akora agashya kuko yahise atangiza intambara yo kurwanya abapolisi, ndetse agategeka abo bari kumwe mu rugo kuvugiriza induru abapolisi no guhuruza abahisi n’abagenzi ngo bamufashe kurwanya abapolisi.

Muri uko kurwanya abapolisi kandi niho Depite Ashinzwuwera yakomerekeje Komanda wa Station ya Police i Nyamirambo kuko yamwadukiriye akamukubita amenyo hagati y’igituza n’urutugu rw’iburyo, uyu Komanda akamara ibyumweru hafi bitatu yipfukisha. Iki kikaba ari icyaha gikomeye kandi giteganywa kikanahanishwa ingingo ya 235 y’igitabo cya II cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko: „UZAKUBITA ABARINZI B’AMAHORO BARI MU KAZI KABO AZAHANISHWA IGIFUNGO CY’AMEZI 6 KUGEZA KU MYAKA ITATU”.

N’ubwo yarwanyije abarinzi b’amahoro ariko, nta kundi byagombaga kugenda bo bashyize mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko, Depite Ashinzwuwera arafatwa afungirwa muri Gereza Nkuru ya Kigali.

Hagati aho niko Inteko Ishinga Amategeko muri rusange, na Komisiyo yayo igenzura imyitwarire y’abadepite „Commission de Discipline” bakurikiranga by’umwihariko amakuru ya Ashinzwuwera, ari nako bakora iperereza.

Baje gusanga rero imyitwarire n’amateka bye mu by’ukuri bitamuha uburenganzira bwo kuguma ku rutonde rw’abadepite ba Leta y’u Rwanda muri rusange, nurw’abadepite ba RPF, by’umwihariko, dore ko uriya murwanyi ngo yari yagiye ku rutonde rwa RPF n’andi mashyaka yifatanyije nayo harimo na PSP yayoborwaga na Safari Stanley wahamijwe ibyaha bya Génocide agahita atoroka, kugeza ubu akaba ashakishwa na Police Mpuzamahanga Interpol.

Twakwibutsa ko Safari Stanley wari Senateri yahamijwe ibyaha bya Génocide yakoreye aho akomoka i Cyarwa mu Karere ka Huye i Butare, agakatirwa igifungo cya burundu n’Inteko y’Urukiko Gacaca rwa Kimironko yari imaze icyumweru cyose i Butare ihaburanishiriza imanza zari zarananiranye cyane cyane urwa Safari wari warakoze ibishoboka ngo asisibiranye ibyo yaregwaga.

Ni naho kandi benshi bahera bavuga bati: „UBUNDI NI NDE WATURUKA KURI SAFARI NGO ABE MUZIMA” dore ko uyu Ashinzwuwera yari yagiye ku rutonde rw’abadepite ari Safari umutanze. Hagati aho amakuru atugeraho akavuga ko Ashinzwuwera yirukanywe mu Nteko yari amaze iminsi afunguwe by’agateganyo bwa kabiri, cyakora ngo ashobora kujuririra kiriya cyemezo cyo kumwirukana mu Nteko da!!

RPF niyikubite agashyi

Ishyaka cyangwa Umuryango RPF, igihe cyaba kigeze niba kitararenze ngo yikebuke, irenge bya bindi tujya twumva ngo by’inyungu za Politiki bituma yugururira abantu badafite ibyangombwa byuzuye byo kwinjira mu rugo rwayo. Aho u Rwanda rugeze, RPF nimenye ko hakomeye, bityo yumve ko uwari we wese waba agishaka kugumana indangamuntu yo „KURWAZA” atagikenewe muri iki gihugu. Amateka, imikorere n’imyitwarire bya RPF birazwi, ntibiwkiye ko uyu munsi byumvikana ko igifite cyangwa yitirirwa abantu nka Ashinzwuwera. RPF nk’uko bivugwa kandi nibyo, niyo moteri iyobora u Rwanda. Moteri rero n’iyo hagiyemo akabuye kangana n’ijisho ry’ikaramu irangirika bya bindi bavuga ngo imodoka yagonze moteri.

Twibutse abantu nka Ashinzwuwera muri RPF bakirimo n’ubwo bataratamburika, nyamara yaba RPF cyangwa abo ba nyirubwite, bakwiye kumenya ko rubanda ibazi. Niba atari ibicuma babaca, ahubwo ni ibanga babagirira kugirango bisubireho.

Ubwo bimaze kugaragara ko hari abo byananiye rero, isaha ni isaha bagashyirwa hanze kugirango badakomeza kwitambika mu muhanda bigatuma igihugu gikererwa mu rugendo rugana aheza hacyo. Turanze!! Turanze abantu nka Ashinzwuwera bagomba kuva mu nzira kuko kumva Umudepite warwanye, wakubise agakomeretsa iyo ni scandale!!!

Hari abandi bagenzi be nabo tumaze iminsi twakira amakuru y’imyitwarire yabo idahwitse nko guhora mu nkiko baburana n’abo bambuye „AMAHUGU”, abahora muri Police babazwa ku manyanga atandukanye bakora cyane cyane muri za business zidasobanutse nko kugura amazu y’abari hanze y’igihugu kandi bafite ibyo bakurikiranyweho n’ibindi...

Aba bose nabo ubwabo bazi ko tubazi, icyo ubu dukora akaba ari ukwegeranya ibimenyetso hato batazavuga ko twababeshyeye dore ko ubu ngo bavumbuye indi turufu yo kwirukankira muri Police cyangwa mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru, ngo babasebeje! Se ariko ubundi bagiye banyomoza ku mugaragaro ibyo baba bavuzweho, niba koko baba bumva babasebeje? „NTA MUNTU USHOBORA KUBAHA AGACIRO NIMWE MUKIHA”.

Assumani Niyonambaza

Bombori bombori hagati y’Umujyi wa Kigali n’ibigo by’ubwishingizi

Umujyi wa Kigali hashize igihe warafashe gahunda yo gufata imodoka angije akarere nyaburanga aha nkuko itegeko ngenga no 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda ribivuga iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 97 ivuga ko ahanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni eshanu n’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 cyangwa se kimwe muri ibyo bihano umuntu usenya inyubako irinzwe cyangwa wangiza akarere nyaburanga iyo ngingo niyo yabaye ipfundo ry’iyo bombori mbori tuvuga aho umujyi wa Kigali uyishingiraho ufatira imodoka ziba zangije akarere nyaburanga akenshi zikagonga imikindo buri mukindo uwawugonze akaba yishyura umujyi wa Kigali miliyoni imwe kugirango ahabwe imodoka ye ibyo bikaba bihabanye n’imikorere y’ibigo by’ubwishingizi biba byarishingiye ibinyabiziga ubwishingizi bw’ uburyozwe ni ukuvuga ko byo biriha ibyangijwe n’imodoka ibyo bigo biba bibereye umwishingizi bisobanura neza ko nta mpamvu yo kuba umujyi wa Kigali wishyuza nyiri imodoka kandi yarafatiye imodoka ye ubwishingizi, icyo gihe ubwo bwishingizi yabibonamo ko ntacyo bumumariye . ikindi giteye urujijo kikanerekana neza ko iyo ngingo ibangamiye ibigo by’ubwishingizi ni uburyo iyo umujyi wa Kigali umaze kwishyurwa ya miliyoni uhindukira ukandikira ikigo cy’ubwishingizi nyir’ukwangiza ha hantu nyaburanga afitemo ubwishingizi bw’imodoka ye ibaruwa imusabira kuba yakwishyurwa kuko nawe yishyuye umujyi wa Kigali ibyo bikaba ari ukuvangira ibigo by’ubwishingizi no kubitesha icyizere biba bisanzwe bifitiwe n’abakiriya babyo. Ubusanzwe usaba kwishyurwa ni uwangirijwe n’ikinyabiziga umujyi wa Kigali nawo ukaba ari uko wakabigenje ukishyuza ikigo cy’ubwishingizi nyir’ukwangiza akarere nyaburanga afatiramo ubwishingizi aho kwishyuza nyir ’ikinyabiziga. Ikindi gitera kwibazaho ni ubwishyu bw’umukindo uba wangijwe aho umujyi wa Kigali wita ubwo bwishyu ko atari amande ahubwo ari ubwo gusubizaho ibyangijwe, igiteye kwibazaho ariko ni n’uburyo nkuko byerekanwa na kopi yerekana neza ibijyanye n’ibiciro umujyi wa Kigali uheraho wishyuza umukindo aho uvuga ko agaciro k’umukindo uba wangijwe kangana na miliyoni imwe hagamijwe gusa guhuza ayo mafaranga n’ari mu itegeko ngenga rirengera ibidukikije kuko bavuga mu ngingo twavuze haruguru ko uwangije ibiri ahantu nyaburanga ahanishwa kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri eshanu n’ibindi bihano nko kuba yafungwa .Ubusanzwe ngo uwo mukindo nkuko iyo kopi ibyerekana neza ugurwa ku gaciro k’ibihumbi icumi by’amafaranga y’uRwanda,ariko bakavuga ko hiyongeraho ajyanye no kuwitaho buri kwezi ukaba utwara umukindo umwe 141.428 mu myaka 7 akaba angana na 990.000 Frw yose hamwe akaba angana na 1.000.000 Frw uwashingira kuri icyo giciro asanga mu byukuri ayo mafaranga n’ubwo uburyo umujyi wa Kigali uyishyuzamo bucuramye , aba akwiriye umukindo umaze imyaka 7 ariko igitangaje kubera gushaka ifaranga hatitawe ku burenganzira bw’umuntu n’imikorere y’ibigo by’ubwishingizi umujyi wa Kigali iyo miliyoni uyica no ku mukindo waraye utewe upfa gusa kuba ari umukindo utewe ahantu nyaburanga . Byumvikane neza ko tutagamije gushyigikira abangiza ibikorwa biri ahantu nyaburanga kuko aho hantu uretse no guha isura nziza umujyi wa Kigali hanahesha isura nziza igihugu mu rwego mpuzamahanga cyane ko abashyitsi bose basura uRwanda bagenda bashima uko basanze Kigali isa ibyo bigatuma benshi bitabira kuza kureba umujyi w’igihugu kivuye mu gihe gito mu ntambara na jenoside yakorewe abatutsi ibyo ni ibyo kwishimira no kwitabwaho igihe cyose .Ariko ibyo ntibivuga ko kubungabunga ibyo bikorwa bigomba gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nabyo sibyo kuko ayo mategeko agena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda agomba kubaho atabangamira andi mategeko kuko nkuko bigaragara iryo tegeko ngenga twavuze haruguru uburyo umujyi wa Kigali urikoresha bibangamira cyane imikorere y’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda . Ibyo rero biteza igihombo ibyo bigo by’ubwishingizi kuko bituma abo byishingira babitera icyizere kuko batiyumvisha uburyo bafatira ubwishingizi bw’uburyozwe ibinyabiziga byabo hanyuma bakarenga bakishyuzwa akayabo n’umujyi wa Kigali, icyo gihe birumvikana ko imiterere y’ubwo bwishingizi buba

bugenewe kubagoboka igihe cyose bagize ibyo bangiza bari mu binyabiziga iba ibangamiwe mu buryo bukomeye .Ni byiza rwose kurengera ibidukikije ariko bikwiye gukorwa mu buryo urwego uru n’uru rutabangamira imikorere y’izindin nzego kuko umuntu yanakwibaza ikibazo iyo imodoka igonze umuntu

mu byukuri umuntu niwe uri ku isonga ry’ibidukikije yapfa, yamugara iyo mpanuka muri iyo mpanuka umuntu akurikiranwa mu buryo busanzwe bukoreshwa, hakazishyurwa indishyi ijyanye n’ibyo amategeko agenga ibigo by’ubwishingizi ateganya iyo bitanyuze abishyuwe indishyi icyo gihe bashobora no kwitabaza inkiko ariko ku mukindo ho ntazindi mpaka uwugonze agomba kwishyura miliyoni yanze akunze kugirango abashe gusubizwa imodoka ye umujyi wa Kigali uba wafunze aha akaba ariho nshingira mvuga ko umujyi wa Kigali uha agaciro ibidukikije kurusha ikiremwamuntu cyo kiri ku isonga ya byose. Akaba ariyo mpamvu dusanga umujyi wa Kigali ukwiye gushishoza neza kuri i cyo cyemezo wafashe kuko bigaragara ko kibangamiye imikorere y’ibigo by’ubwishingizi, bitari ibyo byaba bibangamiye ya vision 2020 twese twifuza kugeramo duteye imbere.

Gatete Jean Bosco

Intambara iratogota muri FPR

Mu minsi irimbere hafi mu kwezi k’Ukwakira hateganyijwe amatora y’abasenateri, bagomba gusimbura abandi. Bikaba bivugwa ko biteganyijwe mu mategeko ko nta musenateri usubira muri uwo mwanya.

Bamwe mu bakurikirana politiki y’u Rwanda bakibaza aho bariya basenateri bazerekeza ! n’ubwo ngo bamwe bagiyeho batanzwe n’amashyaka yabo, abandi Forum y’amashyaka hariabandi bashyizweho na Nyakubahwa Paul Kagame.Ariko bikavugwa ko aba ari amacenga ya politikin ngo benshi baba bagiyeho ku itike y’umuryango F.P.R. Dukur iki je bimwe mu bivugwa n’ abantu ngo abasenateri bagera hafi 24. hakaba 2 batanzwe naKaminuza z’u Rwanda.

Byumvikane ko Prof. Barinda Rwigamba yagiyeho ahagarariye za Kaminuza zigenga haho Dr. NIZURUGERO atangwa na Kaminuza ya Leta. Icyo gihe Senateri Iyamuremyena Nyiramiruho batangwa na Forum y’amashyaka Ba senateri Higiro Prosper yatanzwe n’Ishyaka rya PL ; Dr. Vincent Biruta atangwa na P.S.D naho Agnès Mukabaranga ava muri P.D.C.

Hanyuma ba Senateri Nzirasanaho, Nshunguyinka, Mugesera Antoine , Gasamagera, Munyabagisha, Munyakabera, Kayijire Agnès, Mariya Mukantabana, Ayinkamiye, KubwimanaChrisologuena Jean Baptiste uvuka Byumba wahoze ari Burugumestre wa Giti babaye abasenateri batowe n’abaturage, bitewe na prefegitura bavukagamo icyo gihe. Naho ba senateri Safari Stanley; Alvera Mukabaramba, Inyumba Aloysia ; Karemera ; Kamanzi Seth na Nakwigendera Eliya Mpayimana bashyizweho na Nyakubahwa Paul Kagame.Bikavugwa ko aba (6) banyuma ari bo basigaramo nabo bakamaramo imyaka 2 gusa, abandi bose bagosohoka mu biro batarora inyuma.

Bamwe mu bavuga ibyo bakaba ariho bahera bibaza aho bazerekeza kuko manda yabo y’imyaka 8 irangiye. Byumvikane ko abatarabashije kwizigamira bazahura na Ruzagayura naho abitereye igiti cyera amafaranga nka Barinda wihingiye igiti cy’umugisha c y i twa U.L.K. ari ku idembe, hakaba hababaje ibya Nizurugero niba nawe azisubirira kwigisha.Bivugwa ko muri bariya 6 bazasigaramo hasigaye mo 4. Naho 20 bazasimburwa. Aha akaba ariho hagiyekubera ihurizo ababahaye imyanya. Ese bariya 20 bazasimburwa na bande ?Abandi bazerekeza he ? Uhanzwe amaso nta wundi ni F.P.R. ! Dore ahari ibibazo : ahambere, ni muri bariya ba senateri 2 batanzwe na Forum y’amashyaka. Muri iki gihe mu Rwanda harabarurwa hafi amashyaka akabakaba 12. kandi nta shyaka rijyaho ridashaka ubuyobozi no guhagararirwa. None ubwo P.S.D na P.L. bizongera bibone imbehe muri sena kandi hari andi mashyaka arekereje ! Kandingo ijwi ry’ishyaka ringana n’irindi, byumvikane ko ijwi ry’Imberakuri riba ringana n’irya PSD.

Ikindi kibazo kizavuka mu gutoranya abasenateri bahagarariye za Kaminuza. Hano bivugwa ko byakemutse kuko ngo Kaminuza zigenga zumvikanye kuzatora Prof. Nkusi Laurent uzaba aturutsemuri UNATEK-Kibungo. Ndetse ngo n’ishyaka P.L ryamukoreye lombing kugira ngo atazaza kwiyamamariza mu ishyaka bigatera ikibazo dore ko n’ubushize bari bamwimye n’ubudepite.

Ubwo haba hasigaye uzava muri za Kaminuza za Leta, uretse ko bavuga Karangwa Chrisologue. Intabara rero iracucumba mu bazasimbura Higiro Posper muri P.L dore ko bihwihwiswa ko uzamusimbura yazaba na Visi-Perezida wa Sena. Bavuga ko Minisitiri Mitari awushaka ariko bigatuma arakarira cyane Mukabarisa Donatilla na SIMBURUDARI Théodore nabo babifitiye inyota. Iyi ntambara uzayikiza ntawe uramemyekana dore ko bivugwa ko Mitari yemeza ko ibukuru bamufitiye icyizere.

Ariko ntibizabe, ari cya kizere ,kiraza amasinde ! Bivugwa ko intambara ikomeye iri mu ishyaka rya PSD kuko ngo bo uwo mwanya barawuguze. Ngo hafi abakombozi bose bumva basimbura Dr Biruta kuri uwo mwanya nka Perezida wa Sena ; Dr. Ntakirutiryayo ngo kuba ari Visi-Perezida w’Abadepite ngo yumva akeneye kuzamurwa mu ntera akaba Perezida wa Sena nibura akajya yicara iruhanda rwa Paul Kagame. Ministre Kamanzi ngo nawe yumva yawushobora, nawe akegera Paul Kagame akamuganirizamu gihe bari mu biroro kuko arambiwe kumurungurukira kure mu gihe bari mu nama ya Kabineti (cabinet). Naho Muhongayire Jacqueline ngo kubera Gender nawe ngo ubushobozi burahari, abonye iyo ntebe yajya ayizengurutsaho ! Ariko hakaba n’abibaza ikosa Dr Lyambabaje yakoze rituma atabona uwo mwanya ? Ibi bibazo byose tuvuze ha r ugur u, bivugwa ko bizakemurwa na F.P.R. dore ko nayo agatoye, ise izajya ikemura n’ibibazo by’andi mashyaka ? Ahantu hadateye ikibazo ngo ngi muri P.D.C kuko ngo ba f a t a nka F.P.R. nk’umubyeyi. Ngo icyo izabagenera ntibazagaya, kuko ngo n’ubundi kubirabo nta muntu bafite warwanira kariya kanya !

Indi myanya 20 isigaye uyitanga arahari, abafite ifemba yayo ngo babe bashubije amerwe mu isaho. Bivugwa ko hafi ya bose biyamamariza ku itike ya F.P.R. ngo utarasomye ku masomo yayo akarenzaho Seyasa aba ategereje ubutarambirwa kuko n’abategereje umucunguzi yezu kristu batararambirwa, ngo igihe kiba kitaragera ngo azamurwe mu bushorishori !Ngo iyi myanya muri sena barimo kuyipanga uburyo izatangwa bitewe n,ubryo abanyamuryango bakorera cyama !

Iyi myanya 20 n’ubwo nta ntambara ihari yo kuyirwanira ngo ariko ikenewe n’abantu b’ingeri nyinshi.Barimo n’abaministre kuko ngo nabo bafite ubwoba bwinshi cyane kuko abasenateri nibamara gutorwa , Paul Kagame yazavugurura guverinema, bamwe bagatakaza imyanya dore ko mu tubari dukomeye, iyo banyakubahwa bamaze guhaga batangiye kumuhimbira ngo agiye gukora nka Tshunami. Uretse n’ibyo ngo nta mpamvu yo kudahindura guverinema kuko hafi ya ba Ministre bagiye kumaramo igihe kitari gito.Bakaba baranbiranye !

Murumva ko nintambara y’imyanya muri sena ari ikibazo, dore ko ugiyemo aba abonye ga r ant i yo k u t amb u r w a imb e h e keretse mu gihe apfuye cyangwa agatera akikiriza ibitandukanye n’ibya F.P.R. Abakeneye imyanya ya sena ngo ni uruvunganzoka, abenshi batangiye kwishyira mu myanya, ngo birwa batuka ba Kayumba na Karegeya babita ibigarasha ngo byumvikane ko badahuje umugambi wo kurwanya leta ko ahubbwo bari mu kwaha kwa F.P.R. Ari abinjiye kera mu muryango nkaba : Bihozagara, Mazimpaka barawushaka, Rucagu we ngo abarusha amahirwe n’ubutoni naho Mutsindashyaka yasubijwe mu bana ba F.P.R, ubwo nawe murumva ko ataviramo aho.

Ese Biruta ! azahabwa ikI ? Buriya wasanga gihari kandi nikitaboneka azajye gutera udushinge ibimunanira ajye guhinga amashaza za Shyorongi nkuko Muroma Habimana Bonaventure yahinze ibisheke amaze gusezererwa muri politiki.

Nyirubutagatifu Vedaste

Kayumba Nyamwasa na Agathon Rwasa mu gutera u Burundi

Amakuru agera ku kinyamakuru Umwezi aremeza ko ubu RNC ya Kayumba Nyamwasa, Karegeya, Gahima na Rudasingwa, imaze kuzenguruka ishaka abo bafatanya urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, ubu akaba ageze muri FNL ya Agathon Rwasa.

Urugamba Kayumba Nyamwasa arwana yarutangiye ku mugaragaro kuwa 28 Gashyantare 2010 ubwo yahungaga igihugu. Aha hakoreshejwe ijambo ku mugaragaro kuko na mbere byagiye bigaragara ko urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, Kayumba yarutangiye kera aho yagiye yiyegereza ingabo buhoro buhoro, ibinyamakuru cyane cyane Umuseso, n’ubu hakaba hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko akorana na wo. Ikindi kandi, Ikinyamakuru Umuvugizi cyo cyareruye kireka kuba ikinyamakuru, ahubwo gihitamo kwibera itangazamakuru rikora poropagande y’agatsiko ka Kayumba.

Kayumba rero n’abo bafatanyije mu gushaka ingufu bahereye kuri FDLR, umutwe w’iterabwoba ukaba wiganjemo abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Begereye kandi FDU Inkingi, umutwe ugizwe ahanini na RDR na FDLR basinya amasezerano yo gufatanya; RNC kandi ubu ikorana na Paul Rusesabagina witwikiriye ijoro akigira intwari yarokoye Abatutsi yiyibagije uburyo yacuje abari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, aho kuryama no kurya babanzaga kumuha amaturo.

Twibutse kandi ko yegereye umugabo Faustin Twagiramungu, uyu wariMinisitiri w’intebe, wamuteye utwatsi ngo kubera ko akorana n’agatsiko gashinjwa iterabwoba FDLR, ko rero atakorana na RNC.

Kayumba ntabwo yarekeye aho, yanegereye Umwami Kigeli V Ndahindurwa amusaba gufatanya na we, nyamara Umwami yamubasabye kugenda buhoro ndetse anamubwira ko umuvuduko RNC ifite ari nk’uw’imodoka igiye kugonga moteri.

Kayumba Nyamwasa wari wizeye ingufu mu baturage, yasanze yaribeshye cyane kuko amatora aherutse ya Perezida wa Repubulika, yamweretseko bari inyuma ya Perezida wabo aho bamutoye k’ubwiganze bw’amajwi arenga 90%. Icyizere cyo mu ngabo cyo bavuga ko atacyigeze dore ko abo afitanye na bo ibibazo ku giti cyabo ari umubare munini cyane.

I Chicago na ho yari yizeye ko abanyarwanda baba hanze na bo bamuri inyuma, naho rero byamubereye bibi cyane dore ko ngo n’abantu 20 ba RNC, abarenga icya kabiri cyabo byarangiye bisangiye Kagame n’abaturage be aho bari mu nama i Chicago basaba imbabazi ko bari bayobye kandi ngo barazihawe.

Kayumba kwa Agathon Rwasa

Iyo urebye usanga gufatanya na FDLR urugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bigoye kubera impamvu z’ingenzi ebyiri:

Iya mbere ni uko FDLR itizera Kayumba na RNC na gato kubera amateka, ikindi kandi bazi ko Kayumba gusaba gufatanya na bo ari amaburakindi kuko atabakunda.

Impamvu ya kabiri, Congo ubu ni igihugu abazungu bafitemo inyungu zifatika kandi bazi neza ko baramutse baretse Kayumba akajya kugishoramo intambara u Rwanda rwamusangayo bityo inyungu zabo zikabangamirwa. Na none kandi Kayumba azi neza ko ingabo z’u Rwanda kurwanira muri Congo byoroshye cyane kuko zihazi nk’uko umuntu aba azi inzu ye.

Aho ntiyibeshya!

Kayumba Nyamwasa guhitamo gufatanya na FNL ya Agathon Rwasa ngo asanga afatanyije nawe kuko ubu ari kumwe n’abandi banyapolitiki b’u Burundi aribo: Leonard Nyangoma akaba Perezida wa CNDD, Alex Sinduhije Perezida wa MSD, Pascaline Kampayano wari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika atanzwe na UPD, Agathon Rwasa wa FNL, Pancrasse Cimpaye Umuvugizi w’ishyaka FRODEBU na Alice Nzomukunda wa ADR, uyu akaba asigaye aba i Bujunbura, akaba yaritandukanyije na bariya barwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ngo Kayumba afatanyije na Agathon Rwasa bakabanza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi bavuga ko bufite integer nke cyane ndetse budakunzwe n’abaturage, ngo byamufasha kukzabona aho ashinga ibirindiro kugira ngo atere u Rwanda, aturutse mu Burundi.

Ibi rero bishimangira ibikorwa bimaze iminsi bikorwa ku mupaka w’u Burundi na Congo aho bivugwa ko Agathon Rwasa ariho afite ibirindiro, bityo Kayumba akaba yaramusanze kugira ngo bafatanye urwo rugamba rwo kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, nyuma bazakurikizeho Paul Kagame.

Ibi kubivuga biroroshye ariko kubikora ni ikindi. Twakomeje tuvuga ko n’iyo waba ufite intwaro zingana gute kandi ushyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange, iyo udafite impamvu ifatika ituma urwana ntutsinda urugamba. Kayumba akwiye kumenya ko yibeshye agasaba imbabazi abanyarwanda.

Ntalindwa Théodore

Kayitesi Fatuma aravugwaho kwicisha nyina wabo kubera 6.000.000 Frw !

Mu gihe bivugwa ko imanza za Gacaca zashojwe, hari uduce tumwe tw’Igihugu izo manza zitararangira cyane cyane izirebana n’imitungo. Impamvu nyamukuru y’iki kibazo ni ebyiri, iya mbere ni abaregwa gusahura no kwangiza iyo mitungo y’abandi bagiye basaba ko imanza zabo zasubirwamo

kubera akarengane bagaragaje ko bagiriwe mu icibwa ryazo, iya kabiri ni amananiza ashingiye ku manyanga yagaragaye ku baregera imitungo batigeze bagira; abaregeraga imitungo itari iyabo, hakaba ndetse n’abiyoberanyaga bagakora nk’abakomisiyoneri.

Hari n’abagiye babivangamo ama r a n g amu t ima n d e t s e n’iterabwoba rikazamo bashaka kuyobya no kugonganisha inzego y’ubuyobozi. N’ubwo byagaragaye ndetse bikaba bikinagaragara ahatari hake mu gihugu, muri iyi nyandiko turibanda cyane ku Murenge wa Kigarama, Akagari ka Segeem mu Karere ka Kicukiro ahavugwa urubanza rw’imitungo rumaze hafi ukwezi ruburanishwa n’Inteko yaturutse mu Cyahafi. Iyi nteko ikaba yarahuye n’akazi katoroshye kuko byabaye ngombwa ko ikoresha imbaraga z’ubushishozi kugirango itahure amanyanga atari make yari yihishe mu manza yagombaga gusubiramo.

Nyirabayazana ni Inteko ya Biryogo ”Karemera Zefanie na bagenzi be”

Muri izi manza z’imitungo mu Murenge wa Kigarama byaje kugaragara nta gushidikanya ko ibibazo birimo byatewe n’Inteko ya Gacaca yaturutse mu Biryogo, iyobowe n’uwitwa Kayitaba Khalfan uzi kw’izina rya Adiriyani.

Ku g e z a u b u i y i Nt e k o ikaba ishyirwa mu majwi ko yakoreshejwe na Karemera Zéfanie, Kayitesi Fatuma na bagenzi babo, ubwo yemeraga kwakira ibirego bishyashya mu rwego rw’ubujurire, mu gihe bitari byaratanzwe mu Kagari, bikanavugwa ndetse k o n t a n ’ i b y a v u zwe mu ikusanyamakuru.

Bashakaga indishyi mu mitungo ya Bucyana

Gushaka indishyi mu mitungo ya Bucyana Martin wari Perezida wa CDR, iyo mitungo ikaba irimo inzu utugari twa: Karugira; Kigarama na Rwampara, nibyo byakije umuriro muri ziriya manza bikagera n’aho iriya kipe ya Karemera Zéfanie, Kayitesi Fatuma na bagenzi babo bikoma Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama Bwana J.Bosco Kaboyi.

Amakuru dufite kandi y’imvaho akavuga ko mbere yo kwikoma Kaboyi, uriya Karemera Zéfanie yikoze akajya gusaba Kaboyi ko ngo yabareka bakagurisha kwa Bucyana, ndetse ko n’umuguzi bamufite. Byumvikana, ko uretse na Kaboyi w’Umuyobozi nta wundi wakwemera gushorwa mu mahano nk’ayo y’ubujura, uretse umuntu urwaye mu mutwe cyangwa umunyamafuti nka Zéfanie!! Icyabaye rero ni uko Zéfanie yamaganywe ku mugaragaro ku buryo abari aho ku Murenge nabo babyiboneye.

Zéfanie akaba yaramanutse mu Kigarama ahonda agatoki ku kandi, ndetse hari n’amakuru yemeza ko uwo mugoroba yaraye akoranye inama na bagenzi be, ari nayo yafatiyemo icyemezo cyo kwandika ibaruwa yo kuwa 17/08/2010 irega Umuyobozi w’Umurenge ko ngo yanze kubafasha gukora amafuti batahwemye kwivurugutamo kugeza uyu munsi.

Ndlr: Duhisemo gutangaza iyo baruwa uko yakabaye kugirango abatajya i Bwami boye kujya babeshywa dore ko bisa nk’aho ari umwuga wa Karemera Zéfanie n’abo bafatanyije igihe kirekire gutesha umutwe abaturage, bataretse kurangaza no kugonganisha inzego z’ubuyobozi ndetse no kuzitesha umwanya

zagakoresheje mu zindi gahunda zitandukanye zo kwubaka Igihugu (Nimwisomere) Ikigaragara ni uko Karemera na bagenzi be banditse iyi baruwa kubera umujinya bari bafite w’uko batambamiwe mu mugambi bari bamaze kunoza, dore ko uretse kwa Bucyana hari n’andi mazu ya bamwe mu baturage bafunzwe bari bapangiye kugurisha!!

Nguko uko bazanye Umuhesha w’Inkiko rwihishwa kandi bwije, agahita amanika ibipapuro bya cyamunara. Gusa kubera kuzengereza inzego z’ubuyobozi niz’umutekano, byatumye nazo zifata ingamba zidasanzwe zo guhora ziri maso ngo batazica mu rihumye, ari nacyo kibarya kugeza uyu munsi!! Icyo gihe rero byahise bimenyekana inzego ziratabara ziburizamo icyo gikorwa kigayitse cya Karemera Zéfanie na bagenzi be, „ABATARI BAKE BITA GUPFOBYA JENOSIDE” kubera imyitwarire yabo. Ndetse hari n’abemeza ko ibyo iriya kipe ya Zéfanie ikora ntaho bitaniye no gutesha agaciro abo bita ko bahagarariye, dore ko muri bo hari n’abiyitirira abo badafite icyo bahuriyeho cy’amasano. Abo ni nka Karemera Zéfanie wakunze kwigaragaza nk’umuvandimwe wa Nyakwigendera Musoni Isakar, nyamara ntacyo bapfana uretse ko bari baziranye gusa nk’uko turi bubigarukeho.

Indi mpamvu y’umujinya bafite, ariko mu by’ukuri udafite aho ushingiye ni uko muri kwa gutekinika ”KIJINGA”, bigatuma inteko ya Adiriyani igwa mu mutego wabo, bagiye bakora urutonde ngo rw’ibyo bishyuza bundi bushya kandi hari urwo bari barakoze mu ikusanyamakuru.

Urugero ni Kayitesi Fatuma mbere wishyuzaga 6.000.000 Frw, ariko bamara kuremekanya ibyo kwa Bucyana akazana urwa 15.000.000 Frw! Ubwo twabimubazaga yararuciye ararumira!!!.

Bishyize ku Karubanda!!!

Burya ngo intebe y’ikinyoma uyicaraho rimwe risa!!, Karemera Zéfanie na bagenzi be bakoze byinshi bigayitse ku buryo bari basigaye barabaye iciro ry’imigani, ariko ngo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Uwo umwe rero ni itariki ya 02/07/2011 ubwo bandikaga ibaruwa mubona ivuga ko ngo nta mpamvu babona yo kongera kuburana urubanza rwa Bucyana, abenshi basomewe iyo baruwa bakaba baragize bati: ”UBUNDI SE IMPAMVU MWARI MUFITE YO KUBURANA MUSHAKA IMITUNGO YA BUCYANA WAPFUYE MBERE YA MATA 1994 NI IYIHE”??

Icyagaragariye buri wese rero, nk’uko abaturage ba Kigarama kimwe n’abandi bazi imikorere n’imyitwarire ya Zéfanie na bagenzi be ni uko, bari baramenyereye igihe kirekire gukoresha no gutitiza Inteko za Gacaca hafi ya zose zagiye zica imanza muri Kigarama.

Iyaturutse Cyahafi yo rero barakanze biranga, bagerageza tekiniki zose birabananira kuko iyo Nteko bizwi ko itajya ivugirwamo na rimwe, ikaba idakorera kw’iterabwoba iryo ari ryo ryose nk’uko Perezida wayo yabitangarije abari mu rubanza, ubwo yamaraga kubasomera iriya baruwa. Pe r e z i d a a t i ”BIKUYE MU RUBANZA NYINE, BIRAGARAGAZA KO NTACYO BARUKURIKIRANAGAMO CY’UKURI KURI BO”!!. Gusa bagaragarije baba abaturage kimwe n’Inteko, bose bagaragaje ko iriya baruwa nta kindi igamije uretse iterabwoba rya Zéfanie na bagenzi be, kimwe n’ipfunwe ry’uko baburanaga ibitari byo.

RPF nibayifashe hasi!

Nk’uko bigaragara, mu nzego zagenewe kopi y’iriya baruwa harimo na RPF, benshi bakaba kugeza ubu bibaza icyo Zéfanie na bangenzi be bari bagamije kuko RPF irazwi na gahunda yayo. Kuba rero hari abajya hariya bagashaka kuyishora mu bibazo bireba inzego z’ubucamanza, bikaba bitwa gutandukira kuko RPF ntaho ihuriye no gufata ibyemezo muri Gacaca. Ikindi ni ugushaka kuyikurura mu bibazo, bishobora kuyiteranya n’abaturage kuko hari abashobora gutekereza ko ibikorwa bya Zéfanie na bagenzi be hari uruhare ibifitemo, cyangwa ko ibashyigikiye. RPF irangwa no gukorera mu mucyo kandi birazwi ko irwanya amafuti iyo ava akagera, ntihakagire abayitwaza.

Ni nayo mpamvu rubanda ikunze gusaba ko RPF izajya igira icyo ivuga ku bibazo nk’ibi abantu bishoramo, byamara kubakomerana bagasa nk’abayitabaza nk’aho iba yarabatumye. Ibi ariko natwe muri RUGARI turasanga bifite ishingiro kuko, tuzi kandi twemera ko ntawukwiye kwitwaza ibi n’ibi ngo yigire igitangaza muri iki gihugu kigendera ku mategeko kandi asobanutse.

Karemera Zefanie ni igisambo

I bi ni ibya t anga jwe ku mugaragaro n’umubyeyi witwa Mukamurigo Anissie, akaba mushiki wa Nyakwigendera Musoni Isakar, ari nawe Karemera Zéfanie yakunze kwiyitirira mu manza z’imitungo, ndetse hakaba n’indishyi yahawe nk’uhagarariye Musoni.

Uyu mubyeyi utari yaramenye ibyo Zéfanie akora, byaragoranye kugirango aboneke kuva imanza zatangira. Nyamara nk’uko yabitangarije Inteko n’abaturage, ibyo Zéfanie yakoraga byose yari azi aho ari, kandi azi neza ko ari mushiki wa Musoni. Aho Mukamurigo abonekeye kuko abari bamuzi kandi babona ibyo Zéfanie akora kandi yiyita umuvandimwe wa musaza we bamushakishije kugeza abonetse, yatangajwe bikomeye n’ibyo Zéfanie yakoze.

Imbere y’Inteko n’abaturage, Mukamurigo yatangaje ko Zéfanie amaze kurikandagira ko, mushiki w’uwo yiyitirira yahagurutse, yaratekinitse nk’uko abisanganywe, ngo aha umwana w’uwo mubyeyi 50.000 Frw ngo ashyire nyina!! Mukamurigo ati: Ayo mafaranga aho yabitswe kuva Zéfanie yayaha uwo mwana na n’ubu aracyahari!!

Si ibyo gusa kuko Mukamurigo yanatangaje ko yaje kumenya ko hari andi mafaranga y’indishyi za Nyakwigendera Musoni ari ku Murenge, ashatse kujya kuyabaza Zéfanie aramubuza, amubwira ko ngo ”NAJYA KUYABAZA URUBANZA AZABA ARWISHE”.

Mukamurigo ati: Narasenze none Imana iranshubije ”IKINYOMA KIVANYE ZEFANIE MU BAGABO”. Aha niho abantu bahereye batera hejuru bati ahubwo Zéfanie azasubize amafaranga y‘indishyi za Musoni. Ese mama azayasubiza?!!

Minani we yisabiye imbabazi

Mu iburanisha ryo kuya 07/07/2011 uyu Minani yatanze ubuhamya kuri Bucyana, bituma Inteko imuhata ibibazo, ariko biza kugaragara ko harimo ibyo avuga bidasobanutse, bityo nawe aza kwisanga mu kinyoma. Byatumye rero Inteko imuhamagaza bukeye, ariko ntiyitaba.

Kuya 03/07/2011 yandikiye Inteko yisegura ko atabonetse kubera ko yari yagize ibyago ariko yohererezwa irindi hamagara. Hagati aho abantu batandukanye bakaba baramugaragarije ko bidakwiye kuri we nk’umuntu wayoboye Gacaca, gutinyuka agahamya ibyo atahagazeho. Ibyo rero ngo byamuteye ubwoba kuko yagawaga n’abantu batandukanye, bityo afata icyemezo cyo kwandikira inzego ibaruwa yo

kuya 05/07/2011, Inteko ikaba yarayibonye kuya 07/07/2011.

Burya rero ngo”UBUGABO BUTISUBIRAHO BUBYARA UBUBWA”, Minani yakomeje gutekereza kuri iyo myitwarire umutimanama we umubuza amahoro, nibwo yafashe icyemezo cyo kwizana imbere y’Inteko n’abaturage kuwa gatandatu tariki ya 09/07/2011, aratura asaba imbabazi, aranerura avuga ko

ibyo yavuze yabeshye kuko ibyo yatangagaho ubuhamya byabaye ari mu gisirikare. Abaturage bati Minani abaye intwari, ndetse abandi bati na Zéfanie azagire ubutwari nk’ubwa Minani. Gusa hari n’abongeraho ko gusaba imbabazi kwa Zéfanie byarenze igipimo!!.

Dukurikirana iki kibazo twaje no kumenya ko mu ibaruwa yo kuya 02/07/2011 ngo hari abagaragara ku rutonde ariko bakaba batarigeze bayisinya. Byatumye tugira amatsiko duhamagara umwe muri bo witwa Mukangira Ancilla, tumubajije araturahira ko ntaho ahuriye n’iyo baruwa. Twamuhamagaye kuya 10/07/2011 (12h46’).

Ni nayo mpamvu inzego bireba zagombye gukurikirana zikamenya koko niba hari abasinyiye abandi, bityo bagakurikiranwa kuko amategeko arabihanira. Abantu bakaba bakomeje gusaba ko imanza za Kigarama z’imitungo n’ibibazo byakunze kuzivugwamo ibyazo byahagurukirwa, uretse ko hari n’abemeza ko iriya baruwa yo kuya 02/07/2011 ari final y’akavuyo katejwe na Zéfanie, Kayitesi Fatuma ba bagenzi babo.

Tukaba kandi twaramenye n’ndi makuru avugwa kuri Kayitesi Fatuma ku bijyanye n’amasano ye no kwa Sefara Jean, mu gihe uyu Sefara nawe ari ku rutonde rw’abo Fatuma yishyuza. Mu bucukumbuzi twakoze kandi, twage z e no ku buhamya butandukanye busobanura Kayitesi Fatuma uwo ari we, nk’uko iyo nyandiko y’uwo umuntu yakwita muramu we cyangwa umugabo wabo Gasana Joseph ibisobanura, kimwe n’icyemezo cyo gushyingiranwa kwe n’uwo bari barashakanye.

Dutekereza ko igihe cyaba kigeze niba kitararenze ngo abantu bazamure imyumvire, abandi bave ku ngoyi y’ikinyoma, kimwe n’abakiri mu bubata bw’ibyaha.

Abanyarwanda barabeshywe bihagije, bigomba guhagarara, tukagira ubutwari bwo guharanira; gushimangira no gutsimbarara ku kuri. Ntabwo uru Rwanda rwo muri 2011 dushobora kwemera ko hari abantu bajya hariya ngo barutobe uko bashaka mu gihe dufite inshingano idasubirwaho yo „KURUHESHA AGACIRO ARIKO TUBANJE KUKIHA NKA BENE RWO” kandi ntawe urufiteho ingarigari kurusha undi.

Bakamye ikimasa !!

Twabwira abasomyi ko urubanza rwashojwe na Karemera Zéfanie ; Kayitesi Fatuma na bagenzi babo bashoje ngo bashaka indonke mu mitungo ya Bucyana Martin, rwatangiye kuburanishwa n’Inteko y’Urukiko Gacaca rw’Ubujurire rwa Cyahafi kuya 27/06/2011.

Rwakomeje ku itariki ya 01 ; 03 ; 05 ; 06 ; 07 ; 09 Nyakanga 2011, rusomwa kuya 14/07/2011 Urukiko rutangaza imyanzuro ikurikira :

1° Urukiko rwasanze rudafite ububasha bwo kuburanisha ruriya rubanza bityo rutangaza ko abarushoje bazajya kuregera inkiko zisanzwe kuko Bucyana n’abafatanya chayha be babarirwa mu rwego rwa mbere mu bijyanye n’icyaha cya Jenoside.

2 ° Ubwo r u r u r u k i k o rwamanukaga rukajya aho ibiregerwa byari biri (descente sur terrain) arabisuzumye, rubaza n’abaturage. Rukaba rero rwarasanze imitungo abarega bashakamo indishyi, « ABANDI BITA INDONKE » ntayo bari batunze.

Ubundi se barushoye atari ugutekinika ngo bapime barebe ko bakongera bakarya nk’uko bari barabigize umwuga, ariko mu manyanga nk’uko Karemera yari yarabanje kubigerageza ajya gutera ubwoba Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama, amubwira ngo abahe « RUGARI » bigurishirize kwa Bucayana, ndetse akongeraho ko n’umukiriya bamubonye ?!!!

None ngo baretse kuburana !! Ni uko ntacyo baburanaga uretse ubujura bwo gushaka ibitabagenewe !!!! Ahubwo inzego zibishinzwe zibakurikirane basubize ibyo bishyuje bagashyira mu mifuka yabo kandi Atari ibyabo.

Iterabwoba ryabo ntirishira !!

Ny uma y ’ u k o Ur u k i k o rutangaza imyanzuro, barikoze nkuko babisanganywe maze bakora akanama ko kwigamba ko batsinze urukiko kuko ngo rwatinye kuvuga ko batsinzwe, ko ngo rwatinye guhana Minani n’andi magambo y’iterabwoba arimo ko ngo uwabereka abanyamakuru batangaza amafuti yabo babakubita !! Nibagerageze niba ubwenge bwabo bubereka ko bashobora kubigeraho !! Igihe bababwiriye ko « UWIGIZE AGATEBO AYORA IVU », ko « N’UVUZE KO NYIR’URUGO YAPFUYE ATARI WE UBA UMWISHE » ntibumva ?? Cyangwa ahubwo kuri bo « AMAGAMBO ASHIZE IVUGA ?!!.

Ndrl : Mu yandi magambo bashakaga iby’ubusa dore ko nk’uko byavuzwe haruguru, baje kubona ko iyi nteko itavugirwamo bakitanguranwa, ubwo bandikaga ibaruwa bavuga ko ngo « NTA MPAMVU N’IMWE BABONA YO KONGERA KUBURANA URUBANZA RWA BUCYANA».

By’umwihariko twabajije Kayitesi Fatuma icyo avuga kuri biriya byose bimuvugwaho, abanza kutubwira ko afite umurwayi ajyanye kwa muganga, nyuma yaho twongeye kumuhamagara atubwira ko ananiwe. Twarinze tujya mu i c api ro nt a cyo aradutangariza, cyane cyane kuri ibi by’uko yicishije nyina wabo (Mme Sefara) kugirango asigarane kariya kayabo ka miliyoni esheshatu (6.000.000 Frw)

Niyonambaza Assumani

Perezida Kagame yifuza kuzasimburwa n’Umugore

N’ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, adakunze gukomoza ku bijyanye n’isimburwa rye, ku nshuro ya mbere yatangaje ko yifuza ko uwazamusimbura yaba ari umugore

N’ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, adakunze gukomoza ku bijyanye n’isimburwa rye, ku nshuro ya mbere yatangaje ko yifuza ko uwazamusimbura yaba ari umugore. Yavuze ko uwo mugore yaba afite imyaka mike ku ye.

Icyo ni kimwe mu bisubizo Perezida Kagame yatanze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku italiki ya 23 y’ukwezi kwa 6 umwaka wa 2011. Umunyamakuru wamubajije iki kibazo, yagikomoje ku byo Perezida Kagame yavugiye i Chicago muri Leta Zunze ubumzwe z’Amerika, mu gikorwa cyiswe icy’umunsi nyarwanda. Uretse gutanga ishusho y’umugore wazamusimbura, nta kindi Perezida Kagame yarengejeho.

Umwe mu mpuguke ikurikirana politiki y’u Rwanda utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Kagame yaba yarakomozaga ku mugore we Jeannette Kagame. Iyo mpuguke yagize iti« uko politiki ya FPR imeze, bigaragara ko nta muntu w’undi uri gutegurwa kuzamusimbura, uretse umugore we yishakiye».

Uko biri kose, haracyari igihe kugira ngo uzasimbura Perezida Kagame azamenyekane kuko manda ya kabiri arimo izarangira mu mwaka wa 2017. Ikindi, itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ntirimwerera kurenza manda ebyiri, keretse mu gihe iryo tegeko nshinga ryahindurwa binyuze muri kamarampaka.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yasobanuye ko ibivugwa ko ubutegetsi bwe bwaba buri inyuma y’ibikorwa byo kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ari ibihimbano.

Jeanne d’Arc Umwana

Sondage: Ntibikwiye ko Perezida Kagame asimburwa n’umugore

Mu rugendo Perezida wa Repubulika yagiriye i Chikago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, no mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru mu Urugwiro, yatangangaje ko uzayobora u Rwanda nyuma ye agomba kuba ari umuntu ukiri muto byaba akarusho akazasimburwa n’umugore.

Abanyarwanda b’ingeri zose babyakiriye mu buryo butandukanye , ariko abenshi bagahuriza ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’umuntu ukiri muto, ufite imbaraga kubera umuvuduko mu iteramere rufite, abagore bakaba badahabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe yo kujya ku isonga ry’ibibazo igihugu gihanganye na byo.

Ikinyamakuru Umwezi, nyuma yo kumva ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, cyegereye abantu b’ingeri zinyuranye barimo abanyapolitiki, abihaye Imana, abayobozi bakiri bato, abagore, abakorera Leta n’abikorera, bagera kuri 80. Mu bitekerezo batanze, bose 100% bemeza ko nyuma ya manda ya Perezida Kagame n’ubundi hakenewe umuntu ufite imbaraga, ufite ubunararibonye, ubushishozi, kandi ushoboye gukomeza umuvuduko u Rwanda ruriho. Muri bo 80% bahakanye batsemba ko u Rwanda rutaragera aho ruyoborwa n’umugore, ko hakiri kare cyane, bigomba gufata igihe igihugu kikabanza kwiyubaka, kuko kugeza ubu abagore ubwabo bakigenerwa imyanya mu buyobozi, bataragera igihe cyo kuyigeraho ubwabo bayihataniye. Dore bamwe muri bo ibisobanuro batanze:

Prof Rwanyindo Ruzirabwoba, inanaribonye akaba umucukumbuzi n’umusesenguzi mu birebana na politiki, mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko kuwa 16/10/2010 Perezida Kagame yavuze ubwa mbere ko narangiza manda yemererwa n’amategeko nta yindi azasaba, kandi ko icyo yavuze atajya asubira inyuma. Prof Rwanyindo yakomeje atubwira ko Perezida Paul Kagame bamubajije uko u Rwanda ruzamera ubwo azaba arangije manda ze, ngo abasubiza ko muri Miliyoni zisaga 10 z’abanyarwanda atabonyemo umusibura ryaba ari ishyano kandi na we ubwe ataba yarubatse system ye ku buryo atabona umusimbura.

Prof Rwanyindo Ruzirabwoba yagize ati “Abantu nka Perezida Paul Kagame ntibaboneka ibihe byose, baboneka mu bihe runaka, bakazongera kuboneka hashize imyaka myinshi. Iyo bacyuye igihe babona ubasimbura ariko ubasimbuye ntaze ari bo.”

Yakomeje adutangariza ko kera Ruganzu II Ndoli yasimbuwe n’umuhungu we Mutara Muyenzi (Semugeshi), ariko ntiyakora nka se. Cyilima Rujugira yasimbuwe na Kigeli Ndabarasa ariko aza adasa na se ariko u Rwanda rwakomeje kubaho. Yakomeje aduha ingero nyinshi, kuko Nelson Mandela yasimbuwe na Mbeki akaza atari nka we, Julius Nyerere yahaye Tanzaniya umurongo ariko abamusimbuye na bo ntibamera nka we. Yatubwiye kandi ko hari ababaye ibitangaza ariko bakaba batakiriho ariko ibihugu byabo bigakomeza kubaho, aha urugero atanga ni Abraham Lincoln wishwe, Umwamikazi w’ubwonngereza Victoria II agiye igihugu cyakomeje kubaho, mu Buhinde igihe cya Ghandi na we ni uko. Yagize ati “Perezida Kagame afite impano yiherewe n’Imana ariko ntihabwa benshi. N’ubwo atanga icyerekezo ariko afite abajyanama.”

Kugendera ku muvuduko wa Perezida Kagame bisaba umuntu ufite imbaraga

Prof. Rwanyindo Ruzirabwoba, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku iterambere n’amahoro (IRDP), yatangaje ko Perezida Paul Kagame yubatse umusingi ukomeye w’igihugu kandi akaba akurikiza amahame yose ya FPR n’Itegeko Nshinga. Uwamusimbura rero ngo akaba asaba kuzakomeza icyerekezo yatangiye ariko bijyanye n’ibihe uko bizaba bimeze. Atangaza ko we abona uwazasimbura Perezida Kagame yagombye kuba ari mu kigero kiri hagati y’imyaka 40 na 60 y’amavuko kuko ngo aba akiri umusore afite ingufu zose, ubuzima buzira umuze, yemera impinduramatwara kandi afite ibitekerezo bihamye. Yagize ati “Uri munsi y’imyaka 40 aba akiri muto cyane, urengeje 60 na we ntiyahangana n’ibibazo u Rwanda rufite.”

Niyonsenga Théodomir, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko mu ishyaka PSD, yatangaje ko uko Perezida Kagame ayoboye igihugu biri ku rwego rwiza, kugendera rero kuri uwo muvuduko wo gukomeza guteza igihugu imbere, bisaba imbaraga koko ku buryo kuzamusimbura ku buyobozi bw’igihugu bisaba umuntu ufite imbaraga n’ibitekerezo bihamye. Yagize ati “Uyu muvuduko igihugu kiriho ntiwagiha umuntu udafite imbaraga ngo ashobore kugendere ku rugero Perezida Paul Kagame arimo kukiyoboreraho.”

Niyonsenga kandi asanga ko kuba umusore byonyine bidahagije kugirango ayobore igihugu, kuko habaho abasore bagendana intege nke, ariko hari n’abakuze badafite ibitekerezo bihamye. Aha yagize ati “ Twebwe nk’abanyarwanda dukeneye uwaduteza imbere uwo yaba ari we wese.

Madame Ingabire Marie Immaculée, Perezida wa Transparency Rwanda, atangaza ko we hari akantu gato atandukanyaho na Perezida Kagame, aho avuga ko abaye umugore byaba ari akarusho. Yagize ati “Abanyarwanda twese tureshya imbere y’amategeko, tukaba tugomba guhabwa amahirwe n’uburenganzira bingana, kandi bifatiye ku bushobozi bwa buri wese; bityo rero kuba umugore kuri jyewe si akarusho ahubwo ni uburenganzira.”

Yakomeje adutangariza ko abona umuntu uzasimbura Perezida Kagame akwiye kuba ari umuntu ukiri muto, ufite imbaraga, ubushake, ubushobozi no gukunda igihugu ku buryo yacyitangira. Ashobora kuba umugore cyangwa umugabo.

Kuvuga umusore bivuga ufite ibitekerezo bihamye

Bwana Kayigema Anicet, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, we asanga igihe Perezida wa Repubulika avuze ko uwamusimbura ku buyobozi bw’igihugu agomba kuba ari umusore, yaravugaga umuntu ufite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo, atavugaga urubyiruko. Yatangaje ko icyifuzo cya Perezida wa Repubulika cyerekana ko u Rwanda rumaze gutera intambwe muri Demokarasi ku buryo kurushakamo umusore wayobora igihugu bishoboka. Yagize ati “ Aho igihugu kigeze kukiyobora birasaba imbaraga nyinshi, ku buryo rero izo mbaraga umuntu yavuga ko ari umusore, ni ukuvuga umuntu ugifite imbaraga.”

Patrice Murama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yadutangarije ko yakiriye neza icyifuzo cya Perezida wa Repubulika, kuko bikomeza gushimangira isura nziza y’u Rwanda rw’ejo hazaza Perezida Paul Kagame areba kandi yifuza ko abanyarwanda bose bazageraho. Yagize ati “Perezida wa Repubulika muri buriya butumwa yatanze njye mbona asa n’uteguza abanyarwanda benshi cyane cyane abafite ubushobozi, n’inzego zinyuranye gutangira gutoranya umuntu ufite ubushobozi, ufite imbaraga, ufite ubwenge, ufite ubuhanga, ushobora kuyobora u Rwanda.” Yakomeje adutangariza ko kuvuga biriya kare ari ukugaragaza icyizere afitiye abo bakorana, kuko iyo ugeze mu buyobozi bunyuranye usanga abenshi ari abafite imyaka mito, kandi umuvuduko igihugu gifite na bo bawufiteho uruhare. Urwo rubyiruko arubonamo guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza u Rwanda rufite.

Umugore guhabwa umwanya wa Perezida wa Repubulika ntibyumvwa kimwe

Prof Rwanyindo Ruzirabwoba, k’ubwe yadutangarije ko Perezida Kagame yahaye umugore agaciro, kandi yatumye umunyarwanda ava ku bitekerezo bya kera amenya ko bose bafite agaciro kamwe icyo barushanwa ari ingufu z’amaboko. Yakomeje agira ati “Abagore bifitiye icyizere ariko ntibaraba benshi baracyari mu nzira kuko bakibikangurirwa. Kwiyizera ubwabo ntibirabajyamo, haracyari kare, igihe cyo kubaha umwanya wo kuyobora igihugu ntikiragera. Abagore ntibaratinyuka. Tugize amahirwe tukamubona byaba ari akarusho ariko ntiturahagera.” Yakomeje agaragaza impungenge ze kandi avuga ko afite ubwoba ko hari ahajya haboneka intege nke abanyarwanda bakabyita ko ari iby’abagore, kandi ko n’ibihugu bidukikije bitarahindura imyumvire ku buryo byakubaha umugore. Ikindi yatangaje gikomeye ni uko abagabo batarahinduka cyane ku buryo bashyigikira byimazeyo imiyoborere y’umugore.

Kayigema Anicet yaba Niyonsenga Théodomir, basanga abagore bagenda baragaragaza ubushobozi bwabo, ariko bakaba bagomba gukomeza kugira ngo bazageze mu mwaka wa 2017 bamaze kwemeza abanyarwanda ko bashoboye.

Niyonsenga yagize ati “Abagore bashishikarijwe kwinjira mu nzego zifatirwamo ibyemezo, barihuta kandi imyanya barimo barayikora neza. Nibikomeza bitya 2017, izagera baramaze kwigaragaza ku buryo abanyarwanda bazaba bababonamo ubushobozi buhagije, bashobora kuzagirira umwe muri bo icyizere.”

Kayigema yagize ati “Kuva na kera hari abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, kuba abanyarwanda bamaze kubona abagore benshi bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, kandi babishoboye, jye ku giti cyanjye mbona nta mpungenge zihari umugore yatorwa n’abanyarwanda.

Patrice Murama atangaza ko igihe hari amakimbirane hitabazwa umugore kuko bafatiye runini imibanire myiza y’abantu. Yagize ati “Abaye ari umugore byarushaho kunoza imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu kandi bigashimangira ubumwe bw’abanyarwanda. Ariko nanone byaterwa n’uwo abanyarwanda bahitamo kubayobora.”

Ingabire Marie Immaculée we avuga ko abanyarwandakazi bose batari mu rwego rwo gukomereza ibikorwa tumaze kugeraho aho byari bigeze, nk’uko n’abagabo bose batabishobora. Yagize ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko hari abanyarwanda babishobora, aba tukaba tubasanga mu bagore no mu bagabo n’ubwo ntahamya ko ari benshi cyane, ariko uko bangana kose si umwihariko w’abagabo gusa. Ariko ndashimangira ko hari abanyarwandakazi babishobora kandi igihugu ntikidindire na gato.”

Yakomeje adutangariza ko yemera ko abanyarwandakazi na bo bashoboye, ahubwo ikibazo cyabaye ari uko bakomeje guhezwa, gusuzugurwa no kwamburwa uburenganzira bwose, bityo ntibahabwe amahirwe angana n’ay’abagabo kugira ngo na bo bagaragaze icyo bashoboye. Akomeza agaragaza ko iyo urebye amateka y’u Rwanda usanga igihugu cyarayobowe n’abagabo benshi cyane mu nzego zose kuva rwabona ubwigenge ariko ntigitere imbere. Yagize ati “Twageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi se u Rwanda rutayoborwa n’abagabo bagera kuri 99%? Ubuyobozi rero ntibushingira ku gitsina, ahubwo bushingira ku bushobozi n’ubushishozi, gukunda igihugu n’ubwitange. Izi ndangagaciro, umugore ashobora kuzigira nk’uko n’umugabo yazigira, ntaho bihuriye n’igitsina cy’umuntu.”

Abaturage ntibavuga rumwe n’abanyapolitiki

Abaturage bamwe bemeye kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, ntibahamanya n’abanyapolitiki ku birebana n’ukwiye gusimbura Perezida Kagame mu 2017. Abenshi bavuga ko uwasimbura Perezida agomba kuba ari umuntu w’inararibonye kandi afite ibitekerezo bihamye, witeguye guhangana n’ibibazo igihugu gifite no kubibonera umuti, ariko ko babona abagore bakishakisha batari bagera ku rugero rwo kuyobora igihugu.

Sekiroro Eugène wo mu karere ka Nyanza, yatangaje ko abona abagore barimo abayobozi beza ariko bataragera ku rwego rwo kuyobora igihugu, ati “Ntibaritegura kandi ni mu gihe kuko bagishishikarizwa kwinjira mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kuba rero abari mu nzego z’ubuyobozi, batari bumvisha bagenzi babo bo mu nzego zo hasi kuzinjiramo, ni icyerekana ko bataritegura kuba bayobora igihugu.

Tumubajije ku birebana n’abasore, atubwira ko kuba umusore bitavuga kugira imyaka runaka, ahubwo ari ukumenya gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye no gukorana imbaraga, bitabirimo ubuhubutsi.

Umwe mu bihaye Imana twaganiriye utarashatse ko dutangaza amazina ye, yadutangarije ko uzasimbura Pereida Kagame igihe azaba asoje manda ye hakenewe umusore mu bitekerezo atari mu gihagararo, ukuze mu mitekerereze, ufite ubunararibonye muri Politiki, kuko ukiri muto aba agikeneye gukura, agikeneye guhabwa inama nyinshi.

Ku birebana n’uko umwanya wa Perezida wa Repubulika wahabwa umugore, yadutangarije ko hakiri kare cyane kuko igihugu cyicyiyubaka, umugore atashobora umuvuduko gifte. Yakomeje avuga ko ibyo byazatekerezwaho nka nyuma y’imyaka 30. Icyo gitekerezo ariko akaba atacyisangije wenyine kuko n’abandi bakora umurimo umwe na we, twaganiriye, bahuriza kuri iyo ngingo.

Ubwanditsi

Guverineri Bosenibamwe aravugwaho gutegekesha igitugu

Imyaka ibaye itanu havugwa ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku bucukuzi bwa mine iri mu Murenge wa Kagogo ahitwa Bugarama ho mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, hagati y’Umubiligi Serge STINGLAMBER n’uwitwa Safari Célestin, hakazamo n’umuyobozi ushyirwa mu majwi cyane akaba ari Bwana Bosenibamwe Aimée ubu uyobora Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Bosenibamwe arashyirwa mu majwi cyane kuko abantu b’ingeri zitandukanye baba abaturage basanzwe bo muri kariya gace, Abayobozi ku rwego rwa Leta, Igisirikare na Police, bemeza ko yakigaragajemo ingufu cyane kuva ari Meya wa Burera kugeza n’aho abereye Guverineri. Aha niho bariya tuvuze haruguru bahera bagaragaza nta gushidikanya ko Guverineri Bosenibamwe afite cyangwa agamije inyungu mu bucukuzi bw’iriya mine, cyane ko hari n’amakuru atangwa n’abantu batari bake ”ARIKO BASABA KO AMAZINA YABO ATATANGAZWA KU MPAMVU Z’UMUTEKANO WABO”, yemeza ko Guverineri Bosenibamwe abogamiye kuri uriya mubiligi nk’uko bigaragara mu myitwarire ye, ndetse no mu myitwarire ye ndetse no mu mabwiriza cyangwa amategeko atanga ku bo akuriye aganisha ku nyungu ”WE”, Guverineri yita uburenganzira bw’uriya mubiligi nk’uko turi bubibone muri iyi nkuru.

INKOMOKO Y’IKIBAZO

Mine ya Bugarama mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera yakodeshejwe n’uriya mubiligi Serge STINGLAMBER mu mwaka w’1971 yumvikana na Leta nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida N° 88/10 ryo kuwa 11 Gicurasi 1971, kuzacukura mine mu gihe cy’imyaka 50. Mu w’2002 nibwo uyu mubiligi na Safari bagiranye amasezerano yo gucukura no gucuruza iyo mine.

Byaje kugera rero aho bumvikana ko Safari yeguriwe gucukura mine mu gihe cy’imyaka 19 yari isigaye hashingiwe ku masezerano ya Serge na Leta y’u Rwanda. Ni ukuvuga kuva mu w’2002 kugera mu w’2021.

BYAGENZE BITE?

Dukurikirana iki kibazo hari hashize iminsi gisakuza cyane ko havugwagamo ibintu bidasobanutse, n’ubuyobozi bwakagombye kubikiranura ugasanga buragaragaza kudasobanukirwa cyangwa kubogama. Byabaye ngombwa rero ko duhaguruka, bityo tugerageza kwegera bamwe mu barebwa n’ikibazo kugirango tumenye ukuri nyako, cyane cyane aho byavuzwe ko Bwana Safari yirukanywe muri mine ya Bugarama.

Tuvuze ko twegereye bamwe kuko nk’uriya mubiligi Serge tutashoboye kumubona kubera ko iryo gundangurana rivanzemo n’amacenga menshi ryose ririmo kuba yibereye i wabo mu Bubiligi.

Nkuko bigaragara mu nyandiko zitandukanye kandi bikemezwa n’abakurikiranye iki kibazo kuva gitangiye kugeza ubu. Mu mwaka w’2000 nibwo Safari Célestin yabonye ko mine ya Bugarama yari imaze imyaka 13 yose nta gikorerwamo, kandi na nyirayo Serge yari yaratashye iwabo mu Bubiligi. Safari rero ngo yagize igitekerezo cyo kuba yacukura Wolfram muri iyo mine, nyamara Ministeri yari ifite mine mu nshingano zayo, icyo gihe yamubwiye ko mine ikiri iya Serge STINGLHAMBER kugera mu mwaka w’2021.

Safari nibwo ngo yafashe icyemezo cyo kujya mu Bubiligi gushaka uriya muzungu. Kumubona ariko ntibyamworoheye kuko yagiye inshuro eshatu zose amubura, nyuma akaza kumubona hashize imyaka ibiri, ni ukuvuga mu w’2002.

Amaze kumubona rero baganiriye ku by’iriya mine, bumvikana ko Safari ashobora kuyigura ku giciro cya 20.000.000 Frw. Bagiranye amasezerano y’ibyiciro bibiri, ay’ubukode nay’ubugure, nyuma yo kurangiza kwishyura ziriya 20.000.000 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri.

Koko rero nk’uko bigaragazwa n’amasezerano yo kuwa 28/03/2002, ndetse n’ayo kuwa 24/04/2002 yashyizweho umukono na Noteri wa Leta nyuma yo kwishyura ziriya 20.000.000 Frw nayo yagombaga kwishyurwa mu byiciro bine, Safari yagombaga guha Serge ifaranga rimwe ry’ikimenyetso, bityo akaba abaye nyiri mine ya Bugarama.

UMUBILIGI YARATEKINITSE!

Twegereye Bwana Safari Célestin adusobanurira ko nyuma yo kumvikana na Serge, yatangiye kwishyura ariya mafaranga 20.000.000 Frwa nkuko amasezerano abivuga, ndetse na Banki ya Kigali yayanyuzagaho ikaba ibyemeza kuko yarangije kwishyura kuya 18/04/2006. Ikigaragara ariko ni uko igihe yagombaga kwishyurirwamo ayo amafarnaga cyarenze, ariko Safari we akavuga ko uko gutinda kwishyura kwatewe n’uko igiciro cya Wolfram cyari cyaraguye ku isoko, kandi uriya mubiligi Serge nawe akaba yari abizi, dore ko no mu masezerano bagiranye harimo ingingo ivuga ko Serge yagombaga gufasha Safari amushakira isoko ritamuhenda.

Aha rero niho ibibazo byatangiriye, kuko Serge yatangiye kuvuga ko atakigurishije mu gihe amasezerano ateganya ko nyuma yo kwishyurwa 20.000.000 Frw azahabwa ifaranga rimwe ndetse akanandikisha mine kuri Safari. Hagati aho ariko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ari naho iyo mine ibarizwa Bwana Nteziyaremye Sosthène yari yarandikiye Safari ko agomba guhagarika ibikorwa by’ubucukuzi, ndetse anabimenyesha inzego zitandukanye.

Izo nzego ariko nazo ntizabimenyeshejwe ngo zicecekere, ahubwo zihutiye guterana ngo zisuzumire hamwe uko icyo kibazo kimeze. Zaje gufata umwanzuro w’uko Safari akomeza imirimo ye ibyo bikagaragazwa n’ibaruwa yo kuwa 24/02/2006 uwari Gitifu w’Akarere ka Burera, Bwana Sembagare Samuel yandikiye Guverineri w’Intara, iherekejwe n’inyandiko-mvugo ikubiyemo imyanzuro y’inama yavuzwe haruguru. Iyi myanzuro kandi yafashwe kubera ko inama yasanze ihagarikwa rya Safari rimuteza igihombo gikabije, bityo abari mu nama bagaragaza ko ibindi bibazo byashyikirizwa inkiko.

Hagati aho kandi Umubilgi Serge STINGLHAMBER yari yaragarutse mu Rwanda kuwa 22/02/2006, icyari kimuzanye nta kindi nk’uko amakuru yatugezeho abivuga, uretse kwirukana Safari muri mine yari yaramugurishije.

MEYA BOSENIBAMWE MU KIBAZO!

Nk’uko bivugwa n’abakurikirana iki kibazo kuva cyatangira, uriya mubiligi amaze kugaruka mu Rwanda nibwo Bosenibamwe Aimée Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wari Meya wa Burera icyo gihe, yatangiye kugaragara nk’ufitanye ibanga nawe kandi rigamije inyungu, kuko yahereye icyo gihe akora ibishoboka byose ngo Safari yamburwe mine burundu. Abasesengura kandi babibonaga bakemeza ko icyari kigammijwe kwari ukugirango Serge STINGLHAMBER mine ayisigire umuhindi witwa NASSIM ASLAM nawe wayishakaga, ariko bikozwe na tekiniki ndetse n’imbaraga za Meya, bityo nawe asigare afitemo ijambo ariko kwa jeu!!!

Turaza kubibona imbere muri iyi nkuru kuko, Safari wabonaga uwo mukino uteye impungenge wamukorerwagaho, yahise atanga ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kuya 18/04/2006, urubanza rucibwa kuya 07/08/2007 hemejwe ko Serge atsinzwe. Serge nawe utarishimiye imikirize y’urubanza, nyamara yarahamagawe inshuro eshatu zose atitaba, yahise ngo ajuririra icyo bita ”ARBITRAGE” iwabo mu Bubiligi iyi arbitrage ntiyahamagara Safari, nyamara ngo yemeza ko Serge asubizwa mine ye. Nguko uko imyanzuro ya arbitrage yo mu Bubiligi yoherejwe i Kigali mu rukiko rukuru itezwaho kashe-mpuruza, ariko narwo rutabajije Safari.

Iki cyemezo cya ”ARBITRAGE” yo mu mu Bubiligi rero ngo cyategekaga Safari kuva muri mine nta kintu na kimwe asohokanye, mu gihe nyuma yo kuyigura, yari yaguze ibikoresho byinshi kandi bihenze kuko byari nko gutangira bushyashya imirimo yo gucukura mine. Dukurikirana iki kibazo twabajije Safari uko ibyo bikoresho byanganaga, atubwira ko byari bifite agaciro ka miliyari enye (4.000.000.000 Frw) zirenga.

YAMENESHEJWE MU BYE IMANZA ZIKIRI MU NKIKO

Bwana Safari yaje kwirukanwa muri mine ku cyemezo cya Guverineri Bosenibamwe Aimée, akaba ahamya nta gushidikanya ko impamvu y’iki cyemezo ari ubucuti ndetse bukomeye Guverineri Bosenibamwe afitanye na Serge STINGLHAMBER, kuko ngo na mbere akiri Meya wa Burera ntako atari yarakoze ngo amwirukanemo, ariko inama z’ubuyobozi mu nzego zitandukanye zikabyanga kuko nta mpamvu igaragara yatumaga Safari yamburwa mine, ndetse benshi bemeza ko yari amaze guteza imbere ubucukuzi bwayo muri ako gace. Bityo rero kuri Safari, ngo akaba abona ko Guverineri ashaka gukoresha ububasha bw’ikirenga afite ngo amwirukane burundu.

N’ubwo kandi nyuma y’uko Safari abona biriya byemezo bya ”ARBITRAGE”yahise abijuririra, ndetse Urukiko Rukuru rukaburanisha ruriya rubanza kuya 22/09/2009, rukanavuga ko icyemezo kizafatwa nyuma y’iminsi itatu, ni ukuvuga kuya 25/09/2009 kuko Safari yirukanwe muri mine kuya 23/09/20009, koko rero nk’uko bigaragara nyuma yo kujurira kwa Safari, urubanza rwagombaga kwongera kuburanwa kuya 16/10/2010; kubera ko muri icyo gihe, ni ukuvuga mu kwa 09/2009 abacamanza bari bagiye mu biruhuko.

Ibi bigasobanura ko, nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe urubanza rutaracibwa burundu, ikiburanwa kiguma mu maboko y’uwari ugisanganywe. Bwana Safari ngo akaba atumva impamvu Guverineri yategetse cyangwa yashyize ingufu zikomeye mu guhesha Serge mine ibintu bitarasobanuka kandi abizi neza, ari naho ahera ashimangira ko Guverineri abifitemo inyungu ze bwite yitwaje umwanya w’ubutegetsi afite, cyane ko noneho ingufu afite zirenze izo yahoranye akiri Meya.

NAKOMEZA AZAGIRA IBIBAZO BIRENZE!!

Ibi nibyo twabwiwe na Guverineri Bosenibamwe Aimée, dushimira cyane nk’Umuyobozi uha agaciro itangazamakuru, kuko nyuma yo kwumva ibimuvugwaho bijyanye n’uburyo yitwaye mu kibazo cya mine ya Bugarama, twifuje kumuha ijambo ngo agire icyo abivugaho. Yaratwakiriye mu biro bye rero i Musanze, icyo kikaba ari ikimenyetso cy’Umuyobozi wubaha inzego, n’isomo ku bandi usanga bahunga cyangwa basuzugura itangazamakuru, bisobanura kuba batazi ibyo bakora cyangwa kuba hari ibyo baba bikeka.

Muri rusange rero, Guverineri Bosenibamwe mu kiganiro kirambuye twagiranye tumubaza ingingo ku yindi mu byo avugwaho akaba yaraturahiye inkanda y’abakuru ko ibyo bamuvugaho muri rusange na Safari by’umwihariko ku kibazo cye na Serge STINGLHAMBER ”ARI UKUMUHARABIKA”.

Mu magambo make akaba yaradutangarije ko Safari yamumenye aburana n’uriya mubiligi. Yakomeje atubwira ko Safari ngo atubahirije amasezerano yagiranye na Serge, bigatuma uyu Serge amurega, bityo Guverineri ati: Twe icyo twakoze ni ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.

Aha twamubajije niba biri mu nshingano za Guverineri kurangiza cyangwa gutegeka kurangiza imanza atubwira ko ngo yategetse Meya wa Burera kubikora ngo akaba nk’ubitinya kubera ko hari amakimbirane hagati y’abafana ba Safari n’aba Serge. Ati twe twavuze ko dushinzwe nk’ubutegetsi gufata ibyemezo, kuko nagiye Burera mu nama y’umutekano muri iki kibazo, dutegeka ko kuva kuri iyo saha mine ari iy’uwayitsindiye. Tumubajije impamvu yategetse ko urubanza rurangizwa kandi itariki yo gufata icyemezo ku rukiko itaragera, Guverineri Bosenibamwe yatubwiye ko nta makuru y’uko rwajuririwe bari bafite.

Ku kijyanye n’umutungo 4.000.000.000 Frw zirenga Safari avuga ko yasize muri iyo mine kuko mu kumwirukanamo nta na kimwe bamwemereye gutwara, ndetse ngo akaba yari anafite Toni 15 z’amabuye yari yaracukuwe, Guverineri avuga ko ntayo azi, yewe na Meya wa Burera ngo ntibimureba.

Aha ariko Guverineri Bosenibamwe yanongeyeho ko Safari ngo afite uburenganzira bwo gukurikirana ibye. Guverineri yagize ati: ”SAFARI AFITE UBURENGANZIRA BWO KUTUBAZA IBYAFATIRIWE NK’IMITUNGO YE”. Yakomeje avuga ko Safari ngo aramutse abimusabye yamufasha, kandi ngo akabikora mu nyandiko. Ati aramutse ambwiye ngo ”NYAMUNEKA BWANA GUVERINERI NDABASABA KUMPESHA UMUTUNGO WANJYE, NTA MPAMVU TUTAMUFASHA RWOSE”.

Hagati aho ariko Safari akaba anavuga ko Guverineri yamuhamagaye kenshi amubwira ngo namusange i Kinihira bavugane, undi akanga, ngo kuko atibazaga impamvu amusaba kumusanga i Kinihira, kandi iyo yaje i Kigali atamuhamagara ngo amubwire icyo amushakira.

Inshuro nyinshi rero yamuhamagaye, Safari ngo yanze kwitabira ubwo butumire, kuko ngo yatinyaga ko umutekano we wagira ibibazo kubera byinshi yabonaga bitari byiza kuri Guverineri mu kibazo cye na Serge kandi byari bimaze igihe.

Iki nacyo twakibajije Guverineri aduhakanira atsemba ko atigeze ahamagara Safari n’umunsi n’umwe!! Ati ahubwo Safari niwe wampamagaye ambwira ko ashaka ko mukemurira ikibazo mubwira ko ndi tayari kumufasha.

Guverineri yanzuye ashimangira ko mine ari iya Leta, ko yakodeshejwe na Serge STINGLHAMBER, mu gihe cy’imyaka 50. Ko atumva impamvu Safari cyangwa abandi bamushyira mu majwi kubera iki kibazo.

Mu rurumi rw’igifaransa, Guverineri Bosenibamwe ati: « J’AI FAIT LES OBLIGATIONS DU POUVOIR » bivuga ngo : « NAKOZE INSHINGANO Z’UBUTEGETSI » !!, ndatabara kubera ko Akarere byari byakananiye!!.

GUVERINERI YEMERA KO IKIBAZO GIHARI

Bwana Bosenibamwe Aimée yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko nawe yemera ko ikibazo gihari, ariko ko kireba inkiko atari we kireba, yongeraho ati: AHUBWO SAFARI NAKOMEZA KUBIREMEREZA AZAGIRA IBIBAZO BIRENZE!!!

Guverineri kandi yanaduhishuriye ko Safari yareze Intara, ariko kuri we ngo agasanga ibyo birego nta mpamvu yabyo kuko asanga kuri we ari umwere. Icyo twavuga ni uko hari n’andi makuru y’ibimuvugwaho tutamubajije, bitewe n’uko ibmenyetso-shingiro by’ayo makuru twari turabibona. Gusa kubera ko tugenda tubigeraho, turizera ko nitugeza igihe cyo kumubaza icyo abivugaho n’ubundi azatwakira akagira icyo adutangariza.

IMPAMVU GUVERINERI BOSENIBAMWE ASHYIRWA MU MAJWI

Mu by’ukuri impamvu Guverineri Bosenibamwe ashyirwa mu majwi kuri iki kibazo, imwe muri zo rero ni ibaruwa yo kuwa 15/09/2009 yandikiye Meya w’Akarere ka Burera, amutegeka guhesha Serge STINGLHAMBER imitungo ye ngo yatsindiye, ngo yifashishije inzego z’umutekano.

Iyo baruwa dufitiye kopi, bigaragara ko ari kimwe mu bituma Guverineri ashyirwa mu majwi ko afite inyungu muri kiriya kibazo ku mpamvu zikurikira:

1° Guverineri nta tegeko rimuha ububasha bwo gutegeka inzego akuiye gukora ibi n’ibi mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo muri iyi baruwa agaragaza amategeko amwe yashingiyeho, nyamara bikaba binagaragara ko ayo mategeko ntaho ahuriye n’ibyo yategekaga Meya, ko akora nk’uko turi bubibone imbere.

2° Guverineri muri iyi baruwa aragaragara nk’umucamanza uri mu mirimo ye.

3° Guverineri agaragaza ko ngo yashingiye ku ibaruwa yandikiwe na Serge STINGLHAMBER uhagarariwe na Me Kavaruganda Julien na Me Cyaga Eric ”BAMUSABA GUTANGA AMABWIRIZA YO KURANGIZA URUBANZA”. Iki ubwacyo gituma buri wese yibaza impamvu Serge yandikiye Guverineri amusaba gutegeka abamurangiriza urubanza, nk’aho bo yaba yari yabanje kubibasaba bakabyanga!! Ikindi ni uko Serge atari we watanze iriya baruwa, ni ba Avocat be bayitanze, kandi bazi abahesha b’inkiko abo ari bo. Guverineri ntagaragaza muri iyi baruwa ko abahesha b’inkiko byabananiye none akaba asaba ko hakoreshwa ingufu.

4° Guverineri muri iyi baruwa nanone akavuga ko ngo”YASHINGIYE KU MAKURU AMUGERAHO!! DORE UKO ABIVUGA: ”NSHINGIYE KU NYANDIKO YANGEJEJWEHO Y’IRANGIZA RUBANZA RYAKOZWE N’UMUHESHA W’INKIKO WIGENGA BWANA NSENGIYUMVA J. BOSCO, IRANGIZA RUBANZA RYAKOZWE KUWA 01/09/2009, ARIKO AMAKURU ANGERAHO AKABA AVUGA KO SAFARI CELESTIN WATSINZWE YANZE KUVA MU MITUNGO YATSINDIWE YITWAZA KO YAKOZE OPPOSITION KU IRANGIZA RUBANZA; KANDI NANONE ANDI MAKURU ANGERAHO AKABA AVUGA KO HARI GUTEGURWA IBIKORWA BIGAYITSE BYO KUGUMURA ABATURAGE BKORERA MURI MINE YA BUGARAMA KUGIRANGO BIGOMEKE KU IRANGIZA RUBANZA RYAVUZWE HARUGURU!!.

5° Guverineri asoza iyi baruwa asaba Meya guhesha Serge imitungo ye nta yandi mananiza, ndetse ngo bitarenze iminsi itatu kandi akanamutegeka gukurikirana no kumenya abantu bashaka kubangamira icyo gikorwa, icya nyuma kikaba kuba yamugejejeho raporo mu minsi itatu!! Mu by’ukuri uwo ariwe wese wasoma iyi baruwa ahita abona ko ariho abantu bahera bavuga ko Guverineri Bosenibamwe ategekesha igitugu n’iterabwoba biherejejwe n’amarangamutima, ari nayo yerekeza kuri za nyungu bwite avugwaho muri iki kibazo.

KUBERA IKI?

Icya mbere Meya si umuhesha w’inkiko

Icya kabiri, ntaho Guverineri yerekana muri iriya baruwa ko Meya yamuhaye raporo y’uko hari ibibazo, bityo ngo amusabe kumufasha ”URETSE GUSA NGO AMAKURU AMUGERAHO” .

Icya gatatu, Guverineri nawe azi neza ko Ministre umukuriye atamusaba raporo y’amasaha kabone n’iyo yaba iy’abakozi abana nabo umunsi ku wundi. ”KEREKA NIBA AZI KO IBIRO BYA MEYA BIBA KURI MINE YA BUGARAMA”, kandi inshingano ze ari ugucunga ibibera aho umunsi ku wundi!!.

MEYA YAHUGUYE GUVERINERI!!

Amaze kubona ibaruwa ya Guverineri, Meya wa Burera Bwana Sembagare Samuel yamusubije mu ibaruwa yo kuwa 17/09/2009 nayo dufitiye kopi. Muri rusange Meya Sembagare akaba agaragaza muri iyo baruwa ko ibyo Guverineri amutegeka gukora nta na hamwe biteganyijwe mu mategeko arebana n’inshingano ze, aboneraho no kumuhugura kuko yamwibukije ko ingingo y’199 y’itegeko N° 18/2004 yo kuwa 20/06/2004 rigena imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, ubucuruzi n’ubutegetsi, ngo yagombaga kwifashisha arangiza urubanza, itamuha ubwo bubasha bwo kurangiza imanza nk’umuyobozi w’Akarere.

Ko ahubwo iyo ngingo yahinduwe n’ingingo ya 8 y’itegeko N° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006 rihindura kandi ryuzuza itegeko N° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 rigena imiburanishirize y’imanza zavuzwe haruguru muri aya magambo: ”ABASHINZWE KURANGIZA IMANZA, IBYEMEZO N’INYANDIKO ZIRIHO KASHE MPURUZA NI ABA BAKURIKIRA: Abakozi ba Leta; Abakozi bo mu nzego z’ibanze babiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera mu nshingano ze; Abanditsi b’inkiko kimwe n’abahesha b’inkiko bikorera ku giti cyabo’!!. Meya wa Burera yakomeje ahugura Guverineri anamusobanurira muri iyo baruwa ko: Mu bakozi bo mu nzego z’ibanze bavugwa muri iryo tegeko Meya atarimo, ko ahubwo abo Minisitiri w’Ubutabera aha ububasha ari umukozi ushinzwe amategeko mu Karere, yaba atabonetse bigakorwa n’Umunyamanga Nshingwabilorwa w’Akarere.

Ku rwego rw’Umurenge, ubwo bubasha bufitwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ni nako bimeze ku rwego rw’Akagari. Ibindi bikubiye muri iyi baruwa ya Meya wa Burera, ni ibisobanuro bigaragariza Guverineri uko ikibazo giteye, uburyo cyizwe n’ibyakozwe byose kugirango kirangire, ari nayo makuru umuntu yavuga ko asobanutse, bitandukanye n’ayo Guverineri avuga ko ”YAKOMEZAGA KUMUGERAHO”.

DUCUMBIKA IYI DOSIYE.....

Twavuga ko iki kibazo kitoroshye kuko kigaragaramo ibintu byinshi birimo: Akarengane; Igitugu; Amacenga; amanyanga tudasize n’iterabwoba byose bishingiye ku nyungu.

Ntabwo byumvikana kubona iki kibazo kigaragaramo ukutuzuzanya kw’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Lata niz’ubutabera. Ni nayo mpamvu tuvuga ko ari agahomamunwa kuba hari abayobozi bavugwaho gufata ibyemezo, bashingiye ku nyungu zabo, banitwaje ububasha bw’imyanya y’ubutegetsi bafite nk’uko bivugwa kuri Guverineri Bosenibamwe, n’ubwo we yirenga akarahira ko bamubeshyera. Hagati aho ubu Intara y’Amajyaruguru, ihagarariwe na Guverineri wayo; Serge STINGLHAMBER; na Nsengiyumva J. Bosco bakaba bararezwe na Safari Célestin ku kibazo cy’imitungo ye ya miliyari enye zirenga yateshejwe ubwo yameneshwaga muri mine ya Bugarama nk’uko abyivugira.

Urubanza rukaba ruri mu rukiko, aho abakurikiranye kiriya kibazo kugeza n’ubu kimwe na Safari uvuga ko yarenganyijwe bikabije n’ubuyobozi, bahanze amaso ubutabera. Iki kibazo tukazakomeza kugikurikirana kuko hari byinshi tugenda tuvumbura bikihishe inyuma, kandi twarabivuze kenshi ko nta na rimwe tuzareba ku ruhande igihe cyose tumenye cyangwa tubonye akarengane, uwo kakorerwa wese.

Reka tubitege amaso!.

Nyonambaza Assumani