jeudi 1 décembre 2011

Ni nde uzakiranura Perezida Kagame n’ ishyaka PDI

Mu gihe Perezida wa Repuburika ari muri manda ye yanyuma agenerwa n’ itegeko nshinga rya Repuburika y’ u Rwanda, ubu impaka ni zose ku uzamusimbura n’ uburyo bizakorwa.

Ishyaka PDI rugikubita ryatangaje ko kubera ibigwi Perezida Kagame yagaragaje ribona agomba gukomeza kuyobora igihugu bityo itegeko nshinga rigahindurwa.

Perezida Kagame mu ijwi rye inshuro zirenze eshatu yatangaje ko atazongera kwiyamamariza manda yindi nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga , Umuryango FPR Inkotanyi ntacyo uratangaza dore ko ari wo ufata urufunguzo nubwo Perezida wawo yagaragaje aho ahagaze.

Nubwo benshi bavuga ko hakiri kare , kuba abantu batangira kuganira kuri iki kibazo , ariko iyo urebye uburyo u Rwanda ruteye aho ruvuye n’ aho rugana ntawavuga ko hakiri kare. Ni byiza rero gukurikiza kiriya kibazo hato abanyarwanda batazaterwa batiteguye.

PDI irashaka Kagame , we ati oya ; ni nde uzabakiranura

Itegeko nshinga ni abaturage bafite uburenganzira busesuye bwo kurihindura. Abaturage nibo bafite urufunguzo rwo gusaba Perezida Kagame kuba yakomeza kubayobora kuko baramutse babimusabye mbona nta handi yabihungira kuko tuzi ko abubaha. Ariko ibi bikwiye gukorwa ku neza y’igihugu no ku neza y’ abaturage.

Mubo twaganiriye hari n’ abasanga Perezida Kagame atakwiyongeza manda ya gatatu ariko akaba yaherekeza uzaba yatowe mu gihe cy’ imyaka ibiri amwereka uburyo bikorwa, ingamba n’ amayeri yakoresheje maze nyuma yiyo myaka umukuru w’igihugu akabona kumwegurira ubuyobozi ngo byabaye no mu bihugu nka Etiyopiya n’ ahandi.

Dore bimwe mu bitekerezo abaturage batanze ku birebana no gusimbura Kagame:

Bwana Twagira Shema Gerard

Nitwa Twagira Shema Gerard, mfite imyaka 61, nkaba ndi muri pansiyo. Nakoze mu mirimo itandukanye mu mashami yo muri Minisiteri y’ uburezi nyuma ya 1994. Ubu nkaba nifashishwa rimwe na rimwe ntanga ibitekerezo nko mu kigenga cyo kuzamura imibereho ya Mwarimu.

Ikibazo cyo gutorera Perezida wa Repuburika indi manda ntidukwiye kugitandukanya n’uburyo ajyaho n’ ishyaka rimutanga; Ntekereza ko gukomeza gutsimbarara kuri Perezida wa Repuburika uriho ubu tutabinyujije mu ishyaka rimutanga, njye ku giti cyanjye numva ishyaka rimutanga ari ryo ryakagennye igihe iki n’iki n’uburyo ryategura uwazamusimbura.Ishyaka riramutse rimukeneye, akaba yaguma muri ba bandi baba hafi nk’ umuntu w’ inararibonye, ariko tukirinda gukomeza gutekereza ko umuntu umwe mu ishyaka ari we ushoboye gusa.

Kuri njye mu baperezida benshi ba Afurika bananizwa cyane n’abo baba bashyize uruhande bakananirwa kubikura.

Perezida wa Repuburika, igihe cyose azashobora kurangiza inshingano ze n’intego ze mu ishyaka rimushyiraho, twagakwiye gutekereza ukuntu yagasimbuwe kandi akaguma mu bantu bafite imbaraga z’abashobora kugira inama uwaba amusimbuye.

Ariko ntitumubonemo wa muntu kamara uhoraho kuko igihe yaba agize impamvu iyo ari yo yose imubuza kuba Perezida wasanga, igihugu cyabuze aho gihagarara. Iki ni ikibazo gikomeye cyane gikunze kugaragara muri Afurika.

Uko ibihe bigenda bisimburana ni nako ibintu bigenda bihindura isura hakaza ibitekerezo bishya, abakiri bato bakagenda bongeramo umusemburo n’ indi myumvire. Ntekereza ko ishyaka rya politiki ryakajyanye n’imihindagurikire y’ibibazo biranga sosiyete igihe iki n’ iki.

Kuri njye sinemera ko itegeko nshinga ryahindurwa kubera ko habuze undi muntu ufite imyitwarire nk’ iya Perezida wa Repuburika uriho ubu. Niba tumwemera ko yagize ubwitange, ubushishozi n’ ubunararibonye, ntibyabuza ishyaka gutegura undi muntu akazamuba hafi, akazamufasha igihe cyose ariko tutahinduye itegeko nshinga kubera ibyo. Kuko icyo gihe itegeko nshinga ryaba ryitiriwe umuntu, ejo ejobundi hakaba havugwa ngo nitwongere turihindure bikaba byagira ingaruka, yemwe bikanatera bamwe n’ umujinya ugasanga ibyo twamurataga birahindutse, tukamwitirira igitugu ari twe twakimuhaye.Izo nizo mpungenge ngira. Ariko kuba yarangiza manda ye ntibimubuza kuba yaguma hafi mu bayobozi bakomeye bashobora kuba batanga ibitekerezo, inama atanze zikaba zanaba inama ngenga zishobora gufatwaho ikitegererezo.

Mu muryango wa FPR Inkotanyi uko uhagaze ubu, niba perezida wa Repuburika akaba na perezida w’ ishyaka ndatekereza ko uwazamusimbura akwiye gutekerezwaho cyane n’ ishyaka kurusha uko abantu basanzwe tudafite ubushobozi n’ ububasha bwo kuba twabiganiraho. Niba bitarakorwa igihe kirageze bivuga ngo biri mu bibazo byihutirwa bagomba gutekerezaho bakabifata nk’ ikibazo gikomeye, ntibagire impamvu z’ uko Perezida waryo ari Perezida wa Repuburika ngo bibabuze kubikora kuko icyo gihe byaba ari uguhunga inshingano. Ntibazitwaze ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bishobotse atareka n’ abandi bakayobora, nk’uko yagiye abitangaza kenshi, bapfa kudateshuka ku murongo ngenderwaho Nyakubahwa ari kuyoboramo abanyarwanda.

Hari abantu benshi bafite ubwoba ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uriho ubu yabashaga guhuza inzego zose zaba iza gisiviri n’izagisirikare, kubona undi nk’uwo byaba ari ikibazo. Ibyo ariko njye simbifata nk’ ikibazo gikomeye kuko ubu igisirikari n’igipolisi cy’u Rwanda basigaye bafite uburere bwiza muri politiki. Uwajyaho wumvikanyweho ko akuriye inyungu z’ abanyarwanda twese twibonamo bamwumvira.

Shema Gerard yakomeje avuga ko guherekeza umuperezida uzaba watowe akayoborana na Perezida Kagame, ari igitekerezo cyiza niba hari aho byabaye kandi bigatanga umusaruro mwiza, ariko ntidukomeze gutsimbarara ku guhindura itegeko nshinga kuko twaba twitegurira urwobo tutazabasha kuvamo.

Ubutumwa natanga ku bakuriye abayoboke b’amashyaka ni uko batakomeza gutekereza batsimbaraye ku byabaye gusa.

Mugisha Jack

Mugisha Jack, ndi umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda

Gutorera Perezida Kagame indi manda, icyambere ni uko mu mategeko y’ u Rwanda manda eshatu zitemewe, kandi abanyarwanda twemera ubushobozi afite ; Itegeko nshinga rero niba rimwemerera manda ebyeri birahagije n’ubundi ko yakora izo manda ebyiri ibyo yakoze bishimwe akaba yajya mu by’ ubujyanama bitabaye ngombwa ko agumya aba perezida.

Imyumvire yo kuvuga ko yafata manda yindi byaba ari ukunyuranya n’amategeko. Ikindi kandi gutinda ku butegetsi tujya tubona kenshi amaherezo bituma ibihugu byinshi bibyuriraho n’abanyapolitiki bakabyuriraho bakavuga n’ibindi byinshi bigatuma ahinduka umunyamakosa kandi yakoraga ibintu byiza. Kuri njye nsanga itegeko nshinga ritabyemera icya kabiri byaba byiza atanze n’ umwanya abandi nabo barahari bakamufatiraho urugero nabo bagakora.Byaba byiza ko atakwangiza isura y’ ibintu byinshi byiza yakoze.

Niba itegeko nshinga rivuga ibi n’ibi hakabaho kurihindura, muri icyo gihe isura nziza yaba imaze gutakara, cya cyizere n’ubushobozi bamubonagamo, bigatangira guhinduka kubera baba babona ko agiye kumara igihe kinini ku butegetsi. Aho kugira ngo rero yangize isura nziza afite, imyaka azaba ayoboye izaba ihagije, bizaba byiza natanga urubuga.
Kuri njye nemera ko ubutegetsi buva ku mana, kandi abanyarwanda ni abantu bazi gushishoza ; Niba tugeze mu rwego rwo guhitamo, ni ukuvuga ngo abashyira imigambi (gahunda ya politiki) yabo hariya tugahitamo nk’ abanyarwanda , icyo ni cyo cy’ ingenzi gikenewe kuri ubu. kuvuga ngo uwajyaho yamwiyegereza cyangwa yamutegura, ubutegetsi ntago ari ubutegurwa , ubutegetsi ni impano. Ubwenge bwo kuyobora nta bwo ari ubwa buri wese , si ubwenge buva mu ishuri. Ariko kumutegura ni byo nk’ abantu bashobora kubitekerezaho usibye ko bishobora gutandukana n’ibibaye.
Umutegarugori Utarashatse kwivuga:
Kuri njye igitekerezo cyo kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umubyeyi wacu turamukunda , turacyamukeneye kubera amajyambere atugezaho.
Ngaho gir’ inka ubu abanyarwanda baranywa amata , n’ abandi batarazibona bakaba bagitegereje ntiyagenda atabagabiye bose, yewe Perezida Kagame ni umubyeyi arakagira Imana.
Abanyapolitiki bo babivugaho iki?
Perezida wa Sena ucyuye igihe Vincent Biruta nawe ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Umwezi cyo kuwa 3- 10 Ukwakira hari icyo yatangaje kuri manda ya Perezida Kagame.
Yagize ati, « Ariko ngirango ibibazo nk’ ibyo yabyivugiyeho inshuro nyinshi, ntabwo nabimuvugira cyakora kugeza uyu munsi dufite itegeko nshinga , igihe cyateganyijwe nikigera nkeka ko rizubahirizwa kandi mu gihe abanyarwanda baramutse bafashe icyemezo cyo kugira icyo bahindura, na byo mu gushyira hamwe kwabo babikora ariko ntabwo twari twageza igihe cyo kuvuga ngo murifuza iki? Ariko cyane cyane uwo bireba[Perezida Kagame] niwe ushobora kubyivugira».
Kuba rero Perezida Kagame ahora atangaza ko atifuza indi Manda, naho ishyaka PDI kubera ibyiza yakoze yakongera akiyamamaza, ni urubanza rutoroshye ruzacibwa n’abaturage, bashingiye ku neza n’inyungu zabo.

Ntalindwa Théodore

Impamvu zituma Afurika y’epfo yanga gutanga Kayumba kuburanishirizwa mu Rwanda

Afurika y’epfo nicyo gihugu gifite agatsiko k’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame bakomeye barimo Gen.Kayumba Nyamwasa ugikomeje kujya mu nkiko zo muri icyo gihugu ku rubanza rw’abantu bashakaga guhitana ubuzima bwe ari nako u Rwanda rushaka ko agarurwa mu gihugu cye.

Undi ukomeye ni Col.Karegeya nawe uri mu gihugu cya Afurika y’epfo ariko we akaba adashakishwa cyane nka Gen.Kayumba Nyamwasa aha abantu bakaba bibaza impamvu Gen.Kayumba ariwe u Rwanda rushaka cyane abandi bakibaza niba agarutse ibibazo byari hagati ye na Perezida Kagame n’abandi bifatanije na Kayumba byakemuka?.

Abandi nabo babiri bakomeye aribo Rudasingwa na Gahima bo bakaba baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko nabo Leta y’u Rwanda ikaba itabashyiraho mbaraga cyane zo kubagarura nkuko izishyira kuri Gen.Kayumba Nyamwasa .

Nyuma yo kubona ibyo byose byagiye bivugwa kuri Kayumba Nyamwasa n’u Rwanda ko ashobora kugarurwa mu Rwanda ubu Afurika y’epfo ikaba iherutse kuvuga ko idashobora gutuma Gen.Kayumba agarurwa mu Rwanda nkuko u Rwanda rwo rubyifuza.

Nyuma yo kubona ibyo Afurika y’epfo yavuze ko Kayumba atasubizwa mu Rwanda bamwe mu nzobere mu bya politike begereye ikinyamakuru Umusingi bagitangariza impamvu zituma Afurika y’epfo itatuma Gen.Kayumba Nyamwasa agarurwa mu Rwanda.

Bivugwa ko Afurika y’epfo ifitanye umubano ukomeye n’igihugu cya Uganda kuko ngo Perezida wa Uganda Yoweri K.Museveni yafashije cyane igihugu cya Afurika y’epfo mu bijyanye na gisirikare kandi bikanavugwa ko Perezida wa Afurika y’epfo Jacobo Zuma yiganye na Museveni baba inshuti cyane kandi Museveni akaba yari inshuti ya Kayumba na Karegeya bityo rero Perezida Museveni akaba ariwe wabafashije bajya guhunga abashyikiriza inshuti ye Jacobo Zuma .

Abazi ibya politike y’u Rwanda bakaba bavuga ko kuva Museveni ari inshuti yabariya bagabo ba Kayumba na Karegeya kandi akaba n’inshuti na Jacobo Zuma biragoye kugirango Afurika y’epfo yohereze Gen.Kayumba mu Rwanda .

Umwe mu bantu bazi ayo makuru neza yatangarije ikinyamakuru Umusingi ko Kayumba yari yarashatse inshuti nyinshi haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo kandi ngo na mugenzi we Karegeya ngo ni uko .

Uwo muntu utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “Buriya ni uko Museveni yanze kwiteranya n’u Rwanda kuko Kayumba na Karegeya n’abagenzi babo abenshi bahunga banyuraga mu gihugu cya Uganda iyo bishoboka niho baba barahungiye ariko ibyo Museveni kubera ubuhanga bwe n’uburyarya yanze kwitwiteranya n’abanyarwanda ahitamo kubafasha bakajya mu gihugu k’inshuti ye magara aricyo Afurika y’epfo bityo bajyayo akomeza gukorana n’u Rwanda bisanzwe.”

Abibuka igihe Perezida Museveni yasuraga mugenzi we Paul Kagame mu rwego rwo gusubukura umubano ,Perezida Museveni akiva mu Rwanda yahise ajya muri Afurika y’epfo kugirango aganire n’inshuti ye Perezida Jacobo Zuma aho bivugwa ko banaganiriye ku kibazo cya Kayumba na Karegeya gihangayikishije ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Indi mpamvu ituma Afurika y’epfo itohereza Gen.Kayumba Nyamwasa ngo ni uko iyo umusirikare ukomeye asabye ubuhungiro kubera impamvu z’umutekano we agomba kubuhabwa ngo ikaba nta mpamvu ni imwe yatuma Afurika y’epfo yisubira ku cyemezo yari yarafashe ikabaha ubuhungiro nyuma ngo y’isubireho itange Kayumba ngo ibyo byatuma n’amahanga ayisuzugura cyangwa akayigaya kubera gufata ibyemezo ikisubiraho ibyo bikaba bikaba indi mpamvu ituma Kayumba atoherezwa mu Rwanda.

Igihugu cya Afurika y’Epfo kiratangaza ko gishobora kohereza Kayumba Nyamwasa mu Bufaransa cyangwa muri Espagne, nyuma yo kwanga icyifuzo cyo kumugarura mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa gatatu na minisitiri w’iki gihugu Jeff Radebe ufite ubutabera mu nshingano ze, ubwo yasubizaga ibibazo yahatwaga n’inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo ku kibazo cya Nyamwasa, nk’uko byanatangajwe na Reuters, ibiro ntaramakuru by’abongereza.

Yasubije ati: “Ibyifuzo byo kohereza Jenerali Nyamwasa biturutse mu Rwanda, u Bufaransa na Espagne twarabyakiriye. Akanama kaza gufata umwanzuro wo kutemerera u Rwanda kuko yari yaramaze guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi biciye mu mategeko.”

Nyamwasa yahungiye muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Gatandatu 2010, nyuma yo kutumvikana na leta ya Kagame, nyuma akaza gushinjwa kuba ku isonga ry’ibikorwa byo gutera za gerenade mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu n’ubwo yakomeje kubihakana.

Uyu mugabo wagize uruhare mu ntambara yo kwibohora yahagaritse Jenoside, ndetse akaba umuntu ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda, ashinjwa n’Ubufaransa na Espagne kugira uruhare mu bwicanyi ahagana mu myaka ya za 90 ndetse no kuba inyuma y’ihanurwa ry’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Minisitiri Radebe yongeyeho ati: “ku bijyanye n’icyifuzo cyavuye mu Bufaransa na Espagne, byo turacyabyigaho.”

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, polisi y’u Rwanda yataye muri yombi agatsiko k’abantu ikekaho kuba abaterabwoba, inavuga ko gakorana na Nyamwasa mu kugira uruhare mu guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ubwanditsi

jeudi 10 novembre 2011

Perezida Kagame yifuza kuzasimburwa n’umugore

N’ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, adakunze gukomoza ku bijyanye n’isimburwa rye, ku nshuro ya mbere yatangaje ko yifuza ko uwazamusimbura yaba ari umugore

N’ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, adakunze gukomoza ku bijyanye n’isimburwa rye, ku nshuro ya mbere yatangaje ko yifuza ko uwazamusimbura yaba ari umugore. Yavuze ko uwo mugore yaba afite imyaka mike ku ye.

Icyo ni kimwe mu bisubizo Perezida Kagame yatanze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku italiki ya 23 y’ukwezi kwa 6 umwaka wa 2011. Umunyamakuru wamubajije iki kibazo, yagikomoje ku byo Perezida Kagame yavugiye i Chicago muri Leta Zunze ubumzwe z’Amerika, mu gikorwa cyiswe icy’umunsi nyarwanda. Uretse gutanga ishusho y’umugore wazamusimbura, nta kindi Perezida Kagame yarengejeho.

Umwe mu mpuguke ikurikirana politiki y’u Rwanda utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Kagame yaba yarakomozaga ku mugore we Jeannette Kagame. Iyo mpuguke yagize iti « uko politiki ya FPR imeze, bigaragara ko nta muntu w’undi uri gutegurwa kuzamusimbura, uretse umugore we yishakiye ».

Uko biri kose, haracyari igihe kugira ngo uzasimbura Perezida Kagame azamenyekane kuko manda ya kabiri arimo izarangira mu mwaka wa 2017. Ikindi, itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ntirimwerera kurenza manda ebyiri, keretse mu gihe iryo tegeko nshinga ryahindurwa binyuze muri kamarampaka.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yasobanuye ko ibivugwa ko ubutegetsi bwe bwaba buri inyuma y’ibikorwa byo kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ari ibihimbano.

Jeanne d’Arc Umwana

Gen, Jerome n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda baragira inama Gen. Kayumba

Nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti “Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR”, bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.

com kuko iy’umwimerere iri mu Cyongereza: Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari mikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ bibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara.

Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade. Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga

utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri. Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka ‘REDCOM’. Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba(blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga I Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano? Ibyo Rudasingwa yakoraga

mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate.

Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano?

Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima

burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite.

Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho. Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo

by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’U Rwanda,

Lt Col Jill Rutaremara

PARIS : Kagame yubatse amateka !

Nk’uko byari byaremejwe ubwo Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yagendereraga u Rwanda, Umukuru w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yakoreye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’Ubufaransa kuva tariki 11 kugeza ku ya 12/09/2011. uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rukaba rwaravuzweho byinshi haba mbere y’uko ruba, igihe rwabaga ndetse na nyuma yarwo.

Twakwibutsa ko arirwo ruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda yakoreye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, ndetse bikaba byaranavuzwe ko ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda icyo gihe zayigizemo uruhare.

Ibi byazanye umwuka mubi cyane hagati y’ibihugu byombi kugeza ubwo buri ruhande rugaragaje ko rwiteguye guhangana n’urundi !! Ibi bikagaragazwa n’icyo twakwita gushaka kwihimuranaho aho u Rwanda rwashyizeho Komisiyo yitiriwe Mucyo yahawe inshingano yo gucukumbura no gushyira ahagaragara uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Abafaransa nabo babinyujije ku mucamanza Jean Louis Bourguière basohoraga impapuro « Mandat d’Arrêt » zo guta muri yombi bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Iyo bombori bombori yo guhiga ubutwari n’imbaraga buri gihugu gishaka kwereka ikindi ko kidashaka agasuzuguro, yarakomeje kugeza ubwo byaje gusandazwa n’itabwa muri yombi rye Lieutenant Colonel Roza Kanyange Kabuye, ubwo yafatirwaga mu Budage na Police Mpuzamahanga « Interpol » akajyanwa mu Bufaransa gufungirwayo ndetse akanahaburanira.

Benshi baribuka ubwo ubuzima bwasaga n’ubuhagarara i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda kubera imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa n’ifungwa ry’uwahoze ari Umukuru wa Protocole ya Leta. Ibyo ndetse bikaba byarakurikiwe no gucana umubano hagati y’ibihugu byombi kugeza n’aho icyo aricyo cyose cyitirirwa Ubufaransa cyahagurukirwaga mu Rwanda.

BANZE KUGUMA KU NGOYI Y’AMATEKA

Hagati ya Perezida Kagame na Sarkozy ntawamenya uwabitekerejeho mbere y’undi, ariko icyagaragaye nyuma y’imyaka hafi itandatu ni uko, aba bagabo bombi basanze nta mpamvu ihari yatuma ibihugu byombi, bizwi kandi byubashywe ku isi, biba imbata z’amateka.

Nguko uko Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yamenyesheje mugenzi we Perezida Kagame ko yifuza gusura u Rwanda, kandi biraba kuko yaje kandi akakirwa neza, n’ubwo hatabuze ababivugaho ibitari bike. Mu by’ukuri Perezida Sarkozy akaba yaraje gusura u Rwanda nk’ikimenyetso cyo gushimangira imyanzuro yari imaze iminsi ifashwe n’ibihugu byombi, yo gusubukura umubano hagati yabyo, nyuma y’ibiganiro byari bimaze gukorwa bagasanga hakwiye gushyirwa imbere ibihuza abantu kuruta ibibatanya, cyane ko u Rwanda n’Ubufaransa bifite amateka atari magufi mu mubano wabyo.

KAGAME ARASHIMIRWA UKO YITWAYE I PARIS

Urugendo rwa Perezida Kagame rwubatse amateka atazibagirana mu Bufaransa, mu Rwanda no kw’isi dore ko abatari bake bumvaga ko bidashoboka, ndetse hari n’abatekerezaga ko azahurirayo n’ibyo Roza Kabuye yahuye nabyo.

Ibyo ariko ni ibisanzwe mu bantu kuko bagira ibyifuzo; inzozi; indagu n’ibindi biba mu mitwe y’abadatekereza ngo bageze kure. Uko biri kose Perezida Kagame yagendereye u Bufaransa asesekara i Paris ku manywa y’ihangu yakirwa mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu, agirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa aho benshi bazi hitwa CHAMPS ELYSEES!!

Abanyarwanda baturutse mu mpande zose z’isi, baje basanga abasanzwe baba mu Bufaransa batagira ingano bakiriye Perezida Kagame n’abari bamuherekeje ku buryo byatangaje isi yose dore ko amateleviziyo menshi yari yatanze iminara i Paris.

NTA POLITIKI ITANYA ABANTU

Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bagera ku 4000 Perezida Kagame yatanze indamutso; amasomo; n’impanuro; ari nabyo kuva icyo gihe twise “AMATEKA YA PEREZIDA KAGAME I PARIS”.

Perezida Kagame yagize ati: Impamvu z’uru ruzinduko ni ebyiri kandi zifite akamaro. Iya mbere ni uko twaje guhura namwe ngo tuganire, duhane amakuru, bityo bidufashe kumva igihugu cyacu uko giteye, aho kiva n’aho kigana, n’inshingano buri wese yagira mu kucyubaka.

Icya kabiri: Ni ukugirango Abanyarwanda twazanye nabo bagire amahirwe yo kuza muri iki gihugu cy’Ubufaransa bahure n’abandi banyarwanda bahakorera, bityo bige ibyahakorerwa cyangwa byahaturuka bikajya mu gihugu iwacu cyangwa ibyaturuka iwacu bikaza ino mu buryo bwo guhahirana, mu buryo bwo gucuruza.

Murumva rero ko kuza kwari gufite impamvu numva zifite ishingiro kandi nkaba nshimira abo banyarwanda babona umwanya bagakoresha uburyo bwabo, bakaza mu munsi nk’uyu uba wagenewe ibihugu twasuye cyangwa se abakuru b’ibihugu tuba twasuye. By’umwihariko rero nkaba ngirango mbashimire mwese abari hano, abatuye hano mu Bufaransa, ari abaturutse mu bihugu by’i Burayi cyangwa se abaturutse ahandi. Batubwiye ko hari n’abaturutse muri Amerika, nagirango uyu munsi tuwuhe agaciro ukwiriye. Ndabashimiye cyane.

Ndashimira ariko n’abandi benshi, batari n’abanyarwanda ariko b’inshuti z’u Rwanda cyangwa se bashaka kuba inshuti z’u Rwanda ba hano, n’abo baba baje gutera inkunga mu ihuriro nk’iri rifasha kwubaka igihugu cyacu, rifasha kubaka ejo hazaza h’u Rwanda, ndabashimiye. Igituma rero mba nishimiye kuza guhura namwe cyane cyane, ubundi biri no mu nshingano zimwe mfite. Ni uko iyo duhuye, iyo tuganiriye, iyo duhanye ibitekerezo, igihe cyose dutera intambwe tugana imbere, igihugu cyacu kigatera intamwe.

Ariko sinze gushimira abo mu Rwanda gusa ngo nshimire n’abo mu Burayi gusa, namenye ko hano hari n’abavandimwe baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Naza kubisubiraho mu mwanya uribuze. Kenshi, iyo twahuye nko muri uyu mwanya, aba ari umwanya ko kubabwira ngo u Rwanda, Abanyarwanda, turi bamwe!! Bivuze ngo, n’ibyaba bidutandukanya, umuntu ntasa n’undi, umuntu ntateye nk’undi, ushobora kuvuga ngo uyu ntateye nk’uriya, ukabivana kuri umwe ukabishyira ku bantu benshi, ariko ibyo aribyo byose muri politiki nzima nzi, nibwira ko namwe abenshi ari uko, politiki tuzi yubaka yemerera abantu kuba batandukanye, kugira uburenganzira bwabo ubwo aribwo bwose bwatuma batandukana. Ariko politiki nzima n’ibibutsa aho bahurira. Politiki ibibutsa ko ntacyo bapfa, ahubwo hari icyo bapfana! Ni politiki yibutsa ngo icyo bapfana n’icyo bahuriraho, ni amahirwe buri wese akwiye kuba abona, ni amahirwe twese dukwiye kuba duhuriraho, tukaba dutandukanyijwe n’ibindi, ariko amahirwe y’igihugu yo turayasangiye; wabikunda, utabikunda!! Ni nayo mpamvu rero mvuga ngo utayashaka ibyo biramureba!! Ariko k’ubishaka, ku babishaka kandi nibwira ko aribo benshi, u Rwanda ni urw’Abanyarwanda bose!! Ntawe urufitemo, ntawe ukwiye kurugiramo amahirwe arenze ay’undi!! Abantu batandukanywa n’ibindi, kuko dushobora kugira amahirwe angana, ariko ntitugire ubushobozi bungana.

N’ubwo bidusaba gushakisha uko ab’intege nke, ab’ubushobozi buke bakunganirana. U Rwanda rushyashya rero, u Rwanda rw’ejo hazaza, ni rwo tuvuga! Runganisha amahirwe, rufasha ab’intege nke, ngo nabo badasigara inyuma, ahubwo batere imbere. Ni nayo mpamvu n’jobundi aha twahuye n’Abanyarwanda, ndetse bamwe bashobora kuba bari hano uyu munsi, abikorera, n’abacuruzi, abashoramari mu bintu bitandukanye. Ibintu bakora bashingiye kuri iyo politiki, bifite agaciro kanini cyane kuko, bakoresheje ubushobozi bwabo. Baravuga bati ariko, ibibazo by’u Rwanda dushaka gukemura, ntabwo bireba Leta gusa, ahubwo biratureba twese, birareba buri muntu wese. Ariko twebwe mu bushobozi bwacu, twahisemo gushyigikira politiki nziza, iha abantu bose amahirwe angana, kandi yunganira abafite ubushobozi buke, kugirango nabo batere imbere.

Bishyira hamwe, bakoresha ubushobozi bwabo bafite, kugirango mu musanzu wabo bunganire Abanyarwanda badafite ubushobozi cyangwa se batameze neza kugirango bamere neza. Batanga amafaranga mu nzego zitandukanye, miliyoni nyinshi z’amanyarwanda. Bati aya tuyatanze kugirango umunyarwanda udafite icumbi abone icumbi.

Aya tuyatanze kugirango umunyarwanda udafite ikimutunze, tumugurire inka muri ya gahunda ya „GIRINKA” abone aho yahera n’umuryango we kugirango batere imbere. Iyo ni imyumvire myiza. Ariko no kubereka mu kiganiro namwe, abaturage baje kutwereka aho bavuye, ikihabavanye, uburyo bahavuye n’aho bageze. Berekanaga ngo uyu muturage wo ku Murenge, ku Mudugudu runaka, muri we afite icyifuzo cy’ubuzima bwiza, nkicy’uyu mucuruzi wamufashije, afite n’imbaraga n’ubushobozi muri we, ahawe aho ahera. Ubwo naberekanaga batubwiraga ko ukwezi gushira afite amafaranga ndetse ashyira no muri Banki.

Icyo bivuze nta kindi uretse kuba mwebwe bacuruzi mwafashije uriya muturage, cyangwa bariya baturage bisobanura ko aribo bavamo isoko rikugurira ibyo ucuruza. Nibo bavamo isoko ry’ibyo ucuruza cyangwa baza kukuguraho ibyo bifuza. Naho rero kuba waba umucuruzi mu bakene birakugora!!.

Gucuruza, kuba umukire, kwitwa umukire mu bakene kwanza biragorana!! Yee..! Kugirango ukire, witwe umukire umererwe neza, n’iyo waba ujya gucuruza ahandi, usize abanyu ariko wibuke ngo aho utaha, muri iyo nyungu y’abakene ugomba kubarengera. Biri no mu nyungu rero zacu twese, yaba Leta, baba abacuruzi, kugirango twoye gutura mu nyanja y’abakene, duture mu nyanja y’abakire, y’abafite uko bameze. Politiki jyewe nsobanukiwe, ni iyo politiki yo guha abantu amahirwe angana, bose bakayashingiraho, bagakora, bakamererwa neza, bakabaho no mu buzima bwiza busanzwe kuko, buri wese arabyifuza.

Buri wese, buri munyarwanda wese, kuva kuri bya bindi bishyirwa imbere bibatandukanya, ntawe nzi mu banyarwanda uko baba batandukanye kose, wifuza kurara ubusa!!!. Nta n’umwe wifuza kugira abana be badashobora kujya mu ishuri. Nta n’umwe wifuza kugira umwana we udashobora kuvurwa igihe arwaye! Ahubwo byatinda byaba na byiza, umwana wa buri munyarwanda, ntakwiye no kurwara ahubwo!. Nta bwoko nzi, haba mu bw’iwacu twiyita, haba mu bwo mu mahanga, ntabwo nzi bubereyeho kugira inabi, cyangwa kugirirwa inabi.

Ntabo nzi batifuza kugira ubuzima bwiza, kumererwa neza. Nta na hamwe mbizi, ntabwo bikwiye kuba mu Rwanda rero. Hari ibyo Ambassadeur yigeze gukomozaho, nanjye ndishimye kuba naje hano mu Bufaransa, bikurikira no kuba Umuyobozi wa hano yarasuye u Rwanda, kugirango dufatanye turebe ko tutahera mu mateka, ahubwo tugatera imbere. Baranabivuga ngo hari abatifuzaga ko bibaho, hari abagira bate, urumva, iyo politiki sinyumva nta n’ubwo numva agaciro kayo!!. Politiki y’inabi, ntabwo ari iy’abantu, ntabwo ari iy’abantu bazima. „UBWIYE ABANTU NGO NTIBANYAKIRE, BARAKWAKIRA SE?”

ESE BWO BAKWAKIRIYE MU MWANYA WANJYE WAGENDA UBABWIRA IKI?? WAGENDA UBABWIRA SE KO UHAGARARIYE ABANYARWANDA BAMWE UDAHAGARARIYE ABANDI??; WAGENDA UBABWIRA SE KO USHAKA ABANYARWANDA BICWA N’INZARA??; WAGENDA UBABWIRA KO ABAWE WIFUZA KO BAKENA??; Rero, izo politiki nk’izo, nagirango mbabwire banyarwanda muri hano: Nta politiki zirimo!! Ndagirango mbabwire ngo politiki nk’izo twarazirenze, dukwiye kuzirenga!!. Politiki nk’izo, zirasuzuguritse n’abazirimo barasuzuguritse!.

Igisuzuguritse rero, ntikikabatere umwanya!! Kuko, nicyo bashaka. Agaciro bakavana mu kugutesha umwanya! Watera iki umwanya mu bidafite agaciro?? Umwanya wacu dukwiriye kuwukoresha mu byubaka. Mu bigabanya umubare w’abakene b’u Rwanda. Ba bandi musenga, mujya mu misigiti, mu biliziya no mu makanisa n’ibindi, ntabwo nzi icyaba kibatwarayo, muramutse mudasaba iyo Mana ngo ibahe imbaraga mutsinde ubujiji, mutsinde n’ubukene!!. Kandi Imana yo ntabwo iguterurira ibyo ushaka ngo ibiguhe! Imana icyo ikora, iguha amahirwe.

Ayo mahirwe ukayashingiraho, ugakora ukagera ku byo wifuza. Ibi byose tunyuramo, ibi bibazo byose twagiye tunyuramo; n’ibyo dushigaje; ntabwo ari uko Imana yatwibagiwe. Ahubwo tugomba kuba twarakoresheje nabi amahirwe yaduhaye. Wowe se: Imana yaguha abantu, warangiza ukabacamo ibice, warangiza ukabica, ukazabana n’iki? Imana yaguhaye amahirwe iguha abantu, iguha igihugu!! Nk’u Rwanda, igihugu cyacu dusangiye!!. Turangije turagishwanyaguza tukigira ubusa!!

Rero twisubireho! Kandi benshi bisubiyeho! N’ubu kandi kuba muri hano, urugendo mwagenze, aho mwaturutse hirya no hino, n’amajoro mwaraye, „NI UKUBERA KWISUBIRAHO”!! Kandi: Mureke mbabwire: Amahirwe, ntukayangize, ntukayatakaze kenshi kuko, ugera aho ukayashaka ukayabura!

Amahirwe ntabwo yaza buri munsi, aza rimwe na rimwe. Iyo yaje, yakoreshe! Nurangaraho gato aragenda ntazagaruka!! Aya dufite ni amahirwe tudakwiye kwangiza!!! Nituyangiza imyaka yindi itanu niza, icumi niza, twangiza amahirwe, turamutse tuyangije: Muzayashaka ntayo muzabona! Kuba abantu bazagaruka, cyangwa igihe cy’imyaka mirongo itanu iri imbere, abazaba bariho icyo gihe cyangwa abazaza icyo gihe, kugirango abazaza icyo gihe bazasange u Rwanda rukiri aho ruri ubungubu, „NI ICYAHA”!!!.

Kandi kuba icyaha birashoboka. Birashoboka iyo abantu batakoresheje amahirwe neza. Iyo abantu batabaye abashyira imbere Igihugu, n’agaciro kabo. Uribwira se ngo mu myaka mirongo itanu ishize ntihari ibihugu byari ku rwego nk’urwo turiho, mu mibereho, mu bukungu, ari u Rwanda ari ibindi bihugu bya Afurika, ariko hari ibihugu bimeze uko byari biri muri iriya myaka mirongo itanu ishize, cyangwa se byasubiye n’inyuma.

Kubera iki?! Nta bwenge tugira se?? Kuki?? Nta maboko tugira se?? Kuki?? Impamvu: Hashobora kubaho n’ikindi gihe, tutisubiyeho ku byo turiho tuganira. Ariko ibibazo bizahoraho. U Rwanda rwagize ibibazo. Ruzabigira n’ejo! Ariko icya ngombwa, tugomba kuba abantu bashaka ibisubizo, ntitugomba kuba abantu bashaka cyangwa batera ibibazo!

Naho rimwe na rimwe hari ubwo nza nka hano ngo tuganire n’Abanyarwanda, ugasanga ndi kuri interrogatoire!! Interrogation! Ngo kuki mugira abantu mutya?! Kuki mugira mutya?? Lo Lo Lo Lo ...... Igisubizo cyanjye ni ukukubwira ngo ariko wowe uba he waje tugakemura ibibazo?? Ntabwo ari umwe ukwiye kuba ashaka ibisubizo, abandi biyicariye.

Twese turafatanya buri wese agashyiramo ingufu afite, agashyiramo ubushobozi bwe, tukagira aho tugera tugatera imbere. Eh, ndetse reka mbabwire. Ababa hano mu Burayi n’ahandi mu bihugu biteye imbere: Icya mbere: Si iwanyu!!! Icya kabiri, hagire umbwira ko nta bibazo bagira!! Hari ubwo njya mbazwa gusubiza impamvu iyo iwacu hari ibibazo, kandi nkabibazwa n’abafite ibisa nabyo iyo iwabo !!

Bakambaza ngo kuki bimeze bitya na bitya mu Rwanda!!! Eh! Nanjye nkababaza ngo ariko se n’iwanyu ko ari ko bimeze??!! Ariko, akarusho ni kamwe gusa. Abimbariza gusa kuko, rimwe na rimwe bafata amafaranga abaturage babo batanga mu misoro, bakayatugemurira!!..........!! Iyo umuntu agutunze, „USIBYE KO NABYO ARI UMUCO MUBI”...., iyo utunze umuntu ntabwo umwigambaho!! Mu kinyarwanda, mu mico yacu tugira ubupfura!! Ntabwo wagurira umuntu ishati, ngo n’urangiza umubwire uti ko yanduye..!! Ukamubwira uko agomba kuyambara.......!!

Hari aho bigera ukumva ko wayivanamo ukayimusubiza!! Kandi rimwe na rimwe akakubwira ko yanduye, nyamara isa neza kurusha iyo yambaye!!. Ariko kubera ko ariwe uyikuguriye.....! Yes!! Ariko bamwe tumaze kubimenyera tubyifatamo neza, rimwe na rimwe babikubwira ugasa n’utabyumvise, kugirango nibura ukomeze utere intambwe, ugere aho ushobora kwigurira iyo shati.

Kwihangana ni ngombwa, gushyira mu gaciro ni ngombwa! Twe ndetse tugomba gushyira mu gaciro inshuro nyinshi, birenze abatabikeneye cyane. Eeeh....hari abatabikeneye cyane kubera ko bumva badakeneye agaciro kubera ko bumva ko hari abo basumba cyangwa bafite icyo babarusha. Ibyo turabimenyereye, amasomo menshi abo baza bakatwigisha itangazamakuru uko rikora, barangiza bakagenda iry’iwabo bakarifunga cyangwa bakaribwira ibyo rigomba kuvuga cyangwa bakaza kwigisha abantu nkatwe ngo ibijyanye n’ikiremwamuntu. Ariko, ngirango mu kinyarwanda muzi....umugani: Ngo „RIBARA UWARIRAYE”!!!. Nta wandushije kurirara! Uko inzara iryana, wabyigisha ubizi kukurusha?

Ntabwo wanyigisha ubutabera!! Ntabwo wanyigisha umutekano, kuko ndawiyiziye. Nzi ibura ryabyo ikibi kirimo kurusha uriya utanga amasomo!! Ababitangamo amasomo babiheruka keraaa.............! Mu myaka ya za 30-40 nabo barabyigeze. Ariko bigaruka ku kintu kimwe nababwiye. N’uzaza akagushyiraho igitutu, akaguhondagura akaku.............! Akenshi, nta n’ubwo aritwe tubyihamagarira. Rimwe na rimwe ingeso zacu, imibereho yacu, imikorere yacu, nibyo bibihamagara, nka bya bindi ngo iyo wigize agatebo uyora ivu!!.

Iyo ni imigani y’ikinyarwanda!! Twange kuba agatebo!! Uburyo bwo kubyanga ni ugukora cyane, ni ukwiha agaciro, kandi ntabwo twabigeraho tudakoreye hamwe nk’abanyarwanda, ngo noneho twivane muri kwa gukuburirwa amashati duhora twibutswa buri munsi. Niko gaciro; niyo ntambara; nirwo rugamba!! Niyo mpamvu mbwira abanyarwanda mwese, ari abera ari abirabura ari ab’imibiri yombi ari iki: Twese dukeneye ako gaciro kimwe!! Twese turakeneranye, buri umwe akeneye undi!! Buri umwe afite icyo yasobanura akavuga ati uyu ni umusanzu wanjye mu mibereho y’igihugu!! Birashoboka, byarashobotse tumaze gutera intambwe, mureke twoye gusubira inyuma; dukomeze gutera imbere.

Nahoze mvuga ngo u Rwanda ni urw’abanyarwanda bose nibyo. Ariko u Rwanda rube nk’umunyafurika!! Abanyafurika turi abavandimwe, dufite ibibazo bisa. Umunyafurika ushaka kuza mu Rwanda, gukorera mu Rwanda, kuba inshuti y’u Rwanda, uwo tumwakiriza amaboko yombi: Bishobotse ndetse, rwose kuri jye, yashatse no kuba Umunyarwanda twamumugira!! Ariko, n’abandi barenze Afurika!! Kuko, kuba Umunyafurika cyangwa kuba Umunyarwanda, ntabwo ari ikibazo cy’umubiri. Ni ikibazo cy’umutima, n’ubwenge!! Iyo utekereza utyo, utekereza ibyiza byabyo, bikugiraho inyungu.

Maze iyo watangiye amacakubiri ntugira aho ugarukira!! Ugafata u Rwanda rwose ukarucamo ibice, ukarugira urw’Abatutsi n’Abahutu n’Abatwa, warangiza ba batutsi ukwabo bakicamo ibice na ba bahutu ukwabo bakicamo ibice, n’abatwa bakicamo ibice; byarangiza bikajya mu miryango byarangiza bika.........., bikaba rwaserera!! Nagerageje gushakisha ikintu cyagira akamaro muri politiki itandukanya abantu n’uyu munsi sindakibona!!!

Ahubwo, no muri bya bindi bibatandukanya, ushakamo icyongera ibibahuza kandi bifite akamaro. Banyarwanda rero muri hano, nagirango mbasabe, ntitukitenguhe. Byavuzwe, nabisubiyemo kenshi, igisigaye ni ibikorwa! Gukora gusa! Iwacu mu Rwanda dufite imvugo ivuga ngo intore.........”INTORE NTIGANYA AHUBWO ISHAKA IBISUBIZO”. Kuko iyo ugiye kuganya, ugira ikibazo gisanzwe, ukagira nicy’amaganya. Ibyiza rero ni ukugira kimwe ukagishakira igisubizo. Ubwo uba uri mu nzira!!

Ariko uwaba ndekeye aha tukaganira, ngatanga umwanya mugatanga ibisubizo, kuko nanjye nabazwa byinshi, ariko nimumpe n’ibisubizo!!. Ubwo ndabinginze hakiri kare ntimumpe ibibazo byinshi ahubwo mumpe ibisubizo byinshi.

Banyarwanda nshuti z’u Rwanda, baba Abanyafurika baba abo mu bihugu bindi by’inshuti z’u Rwanda, rwose ndabatumiye dukore u Rwanda rutere imbere, bityo tubone uko ibibazo bikemurwa tukamererwa neza tugatera imbere. Nzajya mpora nshaka uburyo twahura kugirango tuganire tujye inama, hanyuma ibindi bisigaye, abafite ubushobozi bose mureke tubukoreshe tugire ubuzima bwiza.

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko rwe i Paris, yahawe ubutumire bwinshi, mu bihugu bitandukanye, ku bw’amatsiko abanyamahanga bagize y’aho u Rwanda rugejeje iterambere, bifuza ko yabaha amasomo nk’inararibonye y’umuhanga.

Muhorane amahoro y’Imana.

Byegeranyijwe na Niyonambaza Assumani