lundi 19 mars 2012

Umugambi ukomeye wa Gen.Kayumba wo gufungura Lt.Col.Rugigana Ngabo n’abandi basirikare bakuru

Nyuma yaho Gen.Kayumba na Col.Karegeya uvugwa ko ubu nawe yagizwe Gen.bamwe mu basirikare bakuru bafunzwe abandi bagahunga ariko aho byakomereye ni aho Gen.Kayumba yaraswaga ubwo yari muri Afurika y’Epfo maze we n’umugore we bakavuga ko ari Perezida Kagame washakaga kumuhitana bityo nabo batangira imigambi yo guhangana na Kagame n’ubutegetsi bwe.

Ubu nyuma yibyo byose ngo ikibabaje Gen. Kayumba ni murumuna we Lt.Col.Rugigana Ngabo ufunzwe ,utajya aburanishwa kuko buri uko urukiko rugiye kumuburanisha urubanza rurasubikwa ,rukaba rumaze gusubikwa inshuro nyinshi bamuha indi minsi 30 bikaba bisa naho ari uburyo bwo gukomeza kumufunga.
Kuwa 6 Werurwe 2o12 nibwo yagombaga kuburanishwa nabwo urubanza rurasubikwa ibyo byo guhora basubika urwo rubanza Rugigana Ngabo aregwa nibyo ngo bituma mukuru we ashaka kuza kumufunguza n’abandi basirekare bakuru bagiye bafungwa bazira gukekwaho gukorana na Kayumba abandi bakabakura ku mirimo bari bashinzwe.
Bamwe mu bantu bakurikirana ibya Rugigana Ngabo bavuga ko ngo bishobora kuba barabuze ibyo bamushinja kuko ngo iyo bihaba yakaburanishijwe ahubwo ngo bashobora kuba bamuziza mukuru we kuko arwanya leta y’u Rwanda.
Byakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye ko Gen.Kayumba ,Col.Karegeya ,Maj.Rudasingwa na Gahima bafatanije n’abandi basirikare bakuru bahunze igihugu ndetse n’abasivile bafite umutwe w’ingabo hirya no hino mu bihugu bituranye n’u Rwanda aho byavugwaga ko izo ngabo zabo ziri muri Congo zishaka gutera u Rwanda ,ibindi bitangazamakuru bikavuga ko hari abantu mu gihugu cya Uganda bashinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare cya ba Kayumba aho bivugwa ko ubu umugambi uhari muri RNC ya Gen.Kayumba n’abagenzi be ari uwo kuza kubohoza murumuna we Lt.Col.Rugigana Ngabo ndetse n’abandi basirikare bakuru bafunzwe bazira gukorana na Gen.Kayumba Nyamwasa.
Umugambi wabo wari uwo kwinjirira Kasese bakinjira I Birunga ariko uwo mugambi leta ya Kigali irawumenya bituma Perezida Kagame ajyayo ndetse n’abakuru ba gisirikare na polisi bagiyeyo baherekejwe n’abagenzi babo bo mu gihugu cya Uganda.
Ubu abayobozi bakuru muri FPR ni uko bafite ubwoba ko Gen.Kayumba n’abagenzi be bashobora kwinjirira mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Kasese aho byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ajyayo kuhareba uko hameze akaba yarajyanyeyo na mugenzi we wa Uganda Yoweri K.Museveni ubwo Kagame yari yagiye guhabwa imidari ye yishimwe ko yagize uruhare rukomeye mu gisirikare cya Museveni akaba yaramazeyo iminsi itatu.
Iyo minsi itatu yose ntabwo byari ukuzana imidari gusa ahubwo harimo n’umugambi wo kujya kureba aho hantu muri Kasese aho byavugwaga ko ingabo za Gen.Kayumba zizinjirira bikazorohera kwinjira mu Birunga Ruhengeri kuko ako gace gahana imbibi na Ruhengeri.
Perezida Kagame nibwo yajyagayo bakanamwibirayo ibyangombwa bye ndetse n’amwe mu mabanga y’igihugu ariko amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi yizewe aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko nyuma ya Perezida Kagame gusura ako gace n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Kayonga nawe yagiyeyo akajya kureba aho hantu akajyanayo n’umukuru w’ingabo za Uganda Gen.Aronda Nyakairima nyuma yabo hagiyeyo n’umukuru wa polisi y’u Rwanda Gsana Emmanuel ajyanayo n’umukuru wa polisi ya Uganda Gen.Kale Kaihura bigaragara ko aho hantu hahangayikishije u Rwanda ko ingabo za Gen.Kayumba n’abagenzi be zishobora kuzinjirira muri ako gace.
Lt.Col.Rugigana Ngabo wafunzwe azira ngo gukorana n’imitwe y’iterabwoba akaba yarakomeje gufungwa yajya kuburanishwa agasabirwa iminsi 30 kumara igihe ubu mukuru we Gen.Kayumba akaba ashaka gutera u Rwanda kugirango abohoze murumuna we ufungiye mu Rwanda ndetse ngo n’abandi basirikare bakuru bagiye bafungwa abandi bagakurwa ku mirimo yabo bakekwaho gukorana na Kayumba.
Bamwe muri abo basirikare haravugwamo Gen.Muhire ubu udafite akazi aho bimwe mu binyamakuru biherutse kwandika ko ariwe wafashije Gen.Kayumba guhunga u Rwanda.
Mu Rwanda hamaze gufungwa aba General benshi n’abandi basirikare bakuru ariko iyo hagize abasirikare bafungwa ikintu abantu batekereza mbere y’ibindi byose ni uko baba bavuga ngo barazira gukorana nab a Kayumba niyo baba bafungiwe andi makosa usanga abantu batabyemera neza bavuga ko ari uko bakorana naba Kayumba.

Rwego Tony

vendredi 2 mars 2012

Senateri Sebishwi yahutaje Abapolisi!

Iyo tuvuga ko hari abitwaza ibyo bari byo ugasanga bagaragaza imyitwarire y’urukozasoni abantu bagirango ni amakabyankuru!!. Iyo twamagana abayobozi bahohotera abaturage, hari abumva ko ibyo bintu bitabaho!

Nyamara biriho, ariko noneho bikaba agahomamunwa iyo iryo hohotera; gukanga; guhutaza n’indi myitwarire mibi bikozwe n’uwitwa ko ari umuyobozi ku rwego rukuru rw’igihugu, nk’uko byagaragaye kuri Senateri Sebishwi Juvénal.

Yari asanzwe ashyirwa mu majwi

Senateri Sebishwi Juvénal yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abantu batandukanye baba abaturage basanzwe, abayobozi b’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano, aho avugwaho gukanga abaturage, barimo umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Samuel, wari utuye iruhande rw’aho Sebishwi yubaka mu Mudugudu wa Bwiza, ho mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, ubu akaba atakihatuye. Uyu mubyeyi ntitwashoboye kumubona ngo aduhe ibisobanuro bihagije, ariko amakuru dufite ni uko yageze aho ashaka kwishinganisha kubera Senateri Sebishwi.

Guhutaza Abapolisi!

Ibi byabaye kuya 07/02/2012 ku Murenge wa Gatenga ubwo umuvandimwe wa Sebishwi witwa Nzungize Gérard yafatwaga agafungwa nyuma yo gutahurwaho impapuro mpimbano z’ibyemezo bitangwa n’Akarere byo gusana amazu. Uko byagenze

rero, inzego zibishinzwe zabonye amakuru y’uko yubatse binyuranyije n’amategeko biba ngombwa ko zibanza kumuteguza ko agomba gusenya ibyo yubatse bitemewe, bitaba ibyo zigakora ibyo amategeko ateganya. Ntiyabikoze ariko kuko ubwazo zahagurutse zikajya iwe, ndetse akajyanwa ku Murenge wa Gatenga nyuma y’uko zimutahuyeho za nyandiko mpimbano zavuzwe haruguru!!

Sebishwi yaje atera ubwoba

Hagati aho mu nzira ajya ku Murenge, Nzungize Gérard yahamagaye umuvandimwe we Sebishwi ngo amutabare bagiye kumufunga, uyu nawe aza nk’iya Gatera atakirwiyambitse, aruhukira ku Murenge asanga mwene wabo ari hafi kwinjizwa Mabuso, maze iterabwoba rya Sebishwi ku bapolisi ritangira ubwo!!

«Nguko uko yatangiye guhata ibibazo abapolisi ababaza aho bajyanye umuvandimwe we, impaka ziba ndende agerageza kubakurikira, abapolisi bamusaba kutabegera ko yareka bagakora akazi kabo, Sebishwi ntabikozwe ahubwo abotsa igitutu ashaka kwegera Mabuso»!. Nibwo yavugaga ko agomba kureba aho bagiye kumufungira; ko agomba kureba niba byemewe kuhafungira abantu; n’ibindi......

Ntibyarangiriye aho kuko yagarutse akinjira mu biro by’ukuriye abapolisi «Commandant» nawe agatangira kumuhutaza mu magambo ko «Umuvandimwe we nta mpamvu ifatika yo kumufunga, Komanda nawe akamusobanurira ko yareka Police igakora akazi kayo kuko umuvandimwe we akekwa, ko rero nibigaragara ko yafungurwa ari bufungurwe, ariko ibyo byose Sebishwi ntabyumve, ahubwo yakomeje iterabwoba avuga ko abapolisi b’aho bose agomba kubafungisha». Muri make yagaragaje ko batazi icyo bakora!!.

Ndlr: Ibi byose Sebishwi yabikoraga batazi uwo ariwe kuko atigeze abibwira uretse ko n’iyo abibwira ntacyo byari bimaze kuko abapolisi bari ku kazi kabo kandi bagomba kubahiriza amategeko.

Aha rero niho dukunze kugaruka, twamagana kandi twiyama bikomeye uwo ariwe wese n’icyo yaba aricyo cyose, witwaza ibyubahiro ugasanga aho ari hose arangwa no gukanga abantu, ari nayo mpamvu twibutsa abayobozi kujya bibuka ko hari itegeko rigenga imyitwarire yabo, bityo umuntu nka Sebishwi ukora biriya rikaba rigomba kubimubaza.

A.I.P Solange nawe yatutswe na Sebishwi

Muri iyo dosiye y’ibyemezo by’ibihimbano, havugwagamo n’uwitwa Ntirenganya Jean de Dieu, uyu akaba ariwe watumwaga na Nzungize Gérard ku Karere ka Kicukiro ngo amukurikiranire ibyo byangombwa byo kubaka, ariko akabifatanya n’ibya Senateri nawe washakaga ibyo gusana ya mazu twavuze yo mu Rwampara muri Kigarama, nk’uko uyu Ntirenganya yabitwibwiriye. Hagati aho rero, Senateri Sebishwi abonye ibyo gukanga no gutera ubwoba abapolisi ku Murenge wa Gatenga ntacyo bitanze, yasanze umuvandimwe we Gérard atafungwa wenyine, nibwo yiyemeje gushakisha wa wundi Ntirenganya Jean de Dieu ariko bari basanzwe baziranye dore ko ngo babaga bari kumwe kenshi mu tubari dutandukanye basangira amayoga!!!.

Sebishwi rero yaramuhamagaye, undi amusanga mu kabari kitwa «Cercle des Jeunes» i Gikondo dore ko Sebishwi atuye hafi aho. Hagati aho yahamagaye Police, ariko ngo itinda kuhagera ariko nyuma haza A.I.P Solange ukorera kuri Station ya Gikondo. Ababonye uburyo Sebishwi yitwaye uwo mupolisikazi agaheze bavuga ko yijujuse amutonganya ko yatinze, ibi nabyo abaturage bakaba barabinenze, «Gusa Solange tumubajije we yatubwiye ko nta kibazo yigeze agirana na Sebishwi».

Ntirenganya rero yarafashwe asangishwa Nzungize ku Murenge afunganwa nawe, bakorerwa dosiye ishyikirizwa Parquet, nayo iyishyikiriza urukiko, ariko nyuma y’minsi mike bararekurwa kuko umucamanza yasanze nta mpamvu zikomeye zituma abaregwa baburana bafunze.

Sebishwi ati barambeshyera!

Senateri Sebishwi n’ubwo ibi tumuvugaho bimwe yabikoraga tumureba, ntibyatubujije kumuha ijambo nk’uko itegeko ry’umwuga ribiteganya, kugirango agire icyo avuga kuri iriya myitwarire, ubusanzwe yagombye gukurikiranwaho n’itegeko ryavuzwe haruguru rigenga imyitwarire y’abayobozi. Yarirenze ararahira rero ko ibyo avugwaho ngo bamubeshyera, by’umwihariko ku bijyanye n’ifungwa ry’umuvandimwe we Gérard akaba yaratubwiye ahubwo ko yafashije inzego kumufata. Ibi nabyo twabyibajijeho kuko ari nko kujijisha mu gihe ibyo yakoze ahutaza abapolisi kandi ku manywa y’ihangu bigaragaza icyo yari agendereye!! Uko biri kose, yaba Sebishwi cyangwa abandi bose dukunze kwumva ngo bishingikiriza ibyubahiro n’imbaraga bahabwa n’imyanya barimo bakazengereza abantu, bamenye ko ntawe tuzihanganira!!

Hari n’abo twumva cyangwa tubonaho bene iyo myifatire mu by’ukuri igayitse, maze wababaza bakirukankira muri C.I.D ye!! Wagirango CID niyo iba yabatumye kujya kujujubya rubanda, cyangwa gukora andi manyanga dore ko bagira menshi!!.

Turasaba inzego bene aba bantu baba barimo ko zakwita kuri iki kibazo, bityo uwo bigaragayeho ko yitwara nabi cyane cyane mu baturage agafatirwa ibyemezo kandi bikamenyeshwa abo aba yitwayeho nabi. By’umwihariko, Sebishwi niba atazi uko agomba kwitwara mu buzima bwe bwa buri munsi azabanze abyihuguremo.

Assumani N.

Babeshye Perezida Kagame

Ikibazo cya Pasiteri Mudahinyuka Jackson cyarabananiye kubera amanyanga y’Akarere ka Kicukiro kugeza aho bamufunze

Pasiteri Mudahinyuka Jackson yakoze umushinga wo kujya azana abanyamerika n’abandi bakavura abantu barwaye indwara zitandukanye no gufasha abanduye agakoko gatera sida bakabaha imiti igabanya ubukana I Gikondo niho yabikoreraga ageza igihe ashyiraho Clinique .

Mudahinyuka amaze kubona abantu babaye benshi ashakisha abatera nkunga abona Abayapani bamutera inkunga ingana n’amadorari ibihumbi mirongo inani na bitanu Magana atanu na ane (85,504)yo kubaka ikigo nderabuzima ahitwa I Gikondo Sodoma na gomora ahazwi kuba indaya zigurisha kuko havugwaga abantu benshi bafite agakoko gatera sida bityo umugambi wa Pasiteri Mudahinyuka ari ukugirango afashe abantu batuye muri ako gace.

Pasiteri Mudahinyuka amaze kubona iyo nkunga yashakishije ikibanza aho yakubaka icyo kigo nderabuzima asaba Akarere ka Kicukiro ikibanza barakimuha kuko yari afite umushinga mwiza uzafasha abaturage benshi kandi ari igikorwa kiza k’indashyikirwa cyagombaga gufasha leta kugera ku nshingano zayo za vision 2020 mu rwego rw’ubuzima.

Ikibanza bakimuhaye ahitwa Mugatenga ibyangomba byose arabisaba bimwe arabihabwa aranabyishyurira ariko Akarere kamutegeka ko bagiye muha ikibanza akubaka ariko nyuma y’imyaka 5 ibitaro bikazaba ibya Akarere ka Kicukiro.Icyo gihe Akarere ka Kicukiro kari kayobowe na Madamue Kayiraba Florance Camille mu mwaka wa 2008.

Pasiteri Mudahinyuka yari afite umushinga witwa HOSTA (Hope for the Orphans to skills and training)bityo iyemezo cy’Akarere cyo kubaka akahakorera imyka 5 aracyanga arababwira ati ibyo ntibyashoboka kuko njyewe ntabwo ndi umukozi wa leta babonye ko abyanze bahitamo kumuhimbira ko ikibanza yasabye aho kubaka ikigo nderabuzima ahubwo yubatsemo urusengero .

Ubwo bamaze kumuhimbira gutyo baraje basanga yari amaze kubaka inzu 5 zigeze kurwego rwo gusakara amazu yose barayasenya mu masaha ya ninjoro kugirango batinya kubikora kumanywa abantu bose bahari kuko byari gusakuza cyane bikaba byabakora bahitamo kubikora rwihishwa.

Aha umuntu akaba yakwibaza itegeko Akarere ka Kicukiro kakoresheje mu gusenya ibikorwa bigamije gufasha abaturage ,mu gihe itegeko risumba ayandi ribuza kuvogera umutungo w’abandi uretse ko bawusenye batawigaruriye uretse kuwangiza kuko ayo mazu yari amaze gutwara amafaranga menshi kuburyo batari gusenya amazu ageze kurwego rwo gusakara.

Cyokora akarengane karagwira akakorewe Pasiteri ko nagahoma munwa kuko iki kibazo kigeze kwandikwa mu kinyamakuru Umuseso nimero yacyo ya 313 Ukwakira 2008 ariko kugeza uyu munsi ntabwo icyo kibazo ntikirakemuka aho gukemuka ahubwo yarafashwe arafungwa kandi ikibazo cye nta rwego atakigegejemo ariko inzego zose ntizigire icyo zikora mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.

Uyu mushinga wa Pasiteri Mudahinyuka Jackson HOSTA wahawe icyemezo na Minisiteri y’ubuzima kiyemerera gukomeza kubakwa mu ibaruwa ikinyamakuru Umusingi gifitiye kopi yanditswe na Minisitiri w’ubuzima wariho icyo gihe ariwe Dr.Ntawukuriyiryayo Jean Damascene abemerera gukomeza imirimo yabo yo kubaka ariko Akarere ka Kicukiro kifatira icyemezo cyo gusenya izo nyubako zari zigeze ku rwego rwo gusakara birengagiza akamaro k’ibyo bikorwa kajyaga kugirira abaturage banirengagiza ibyemezo HOSTA yari imaze kubona byo muri za Minisiteri zitandukanye.

Iki kibazo cyaciye mu nzego nyinshi kunyura muri MINALOC ,kinyura ku rwego rw’umuvunyi mukuru ntibagira icyo babikoraho ,kinyura muri Minisiteri y’ubutabera hose ntcyo bagikozeho ahubwo Akarere kanyuraga inyuma kakumvisha izo nzego zose ko Pasiteri Mudahinyuka yagombaga kubaka ikigo nderabuzima hanyuma yubaka urusengero ariko iyo urebye amafoto yiyo nzu ntabwo rwari urusengero ahubwo yari amazu 5 aganewe ikigo nderabuzima ariko bamihimbira ko yubatse urusengero izo nzego zose zinanirwa kujya gukurikirana ngo barebe koko niba ikibanza cyarubatswemo urusengero aho kubakwamo ikigo nderabuzima.

Ikibazo gikomeye ubu n’Abayapani babaza aho amafaranga yabo yagiye kuko ibikorwa bateraga inkunga ntabyo barimo kubona bakaba bashaka ko basubizwa amafaranga yabo ariko Pasiteri Mudahinyuka akaba avuga ko amafaranga y’Abayapani y’ubutse zimwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima ariko ayo mafaranga yabo ngo ntabwo yari ahagije kubaka ikigo nderabuzima kuko ngo kugirango w’ubake ikigo nderabuzima ni uko wubaka inyubako 5 ayo n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ni muri uwro rwego Pasiteri yari yasabye indi nkunga mu Banyamerika arayibona ariyo mpamvu hari hubatswe inyubako 5 kuko amafaranga y’Abayapani ntabwo yari kurangiza yonyine.

Ubu rero kubera abo Bayapani bashaka amafaranga yabo kumenya aho yagiye niyo mpamvu leta yafashe Pasiteri Mudahinyuka ikamufunga aho gukurikirana ngo barebe aho ikibazo kiri bahakosore ahubwo bagafata umuntu wari uzanye igikorwa gifitiye abaturage akamaro bakamufunga n’ibikorwa bye bigasenywa aho niho bamwe bavugira ngo akarengane kazishira ryari mu Rwanda.

Igitangaje abantu ni uko Akarere ka Kicukiro kavuga ngo idosiye za Pasiteri Mudahinyuka zarimo uburiganya ariko mu Rwanda byashoboka ko umuntu yubaka inzu ikagera ku rwego rwo gusakara ubuyobozi butabizi?

Ikindi uyu wari Meya wa Kicukiro icyo gihe witwa Kayiraba Florance ubu wungirije nkuko yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ngo byatewe na Pasiteri watangaga dosiye zirimo uburiganya ahubwo ikinyamakuru Umusingi gihereye ku ibaruwa z’abayobozi batandukanye harimo iya Ntawukuriryayo Jean Damascene ivuga ko yasuye igikorwa cyo HOSTA bagasanga nta kibazo bakawemerera gukomeza ibikorwa byawo byo kubaka ubwo Kayiraba Florance niwe ukwiye kubazwa impamvu umuntu y’ubatse abifitiye uburenganzira n’ibyangombwa yarabyishyuriye bimwemerera kubaka uwo muntu yarangiza inyubako ze zigasenywa kuko yanze ko ikigo kiba icya Leta nyuma y’imyaka 5.

Umwe mu bantu batuye aho hafi y’icyo kibanza utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati “byaratubabaje kugirango umuntu azane igikorwa kiza gifitiye abaturage akamaro n’igihugu muri rusange atangire yubake hanyuma ubuyobozi bw’Akarere buze busenye uwo ntanasubizwe imitungo ye yahangirikiye ako tubona ari akarengane gakabije.”

Undi nawe yagize ati “iyo bamubarira amafaranga yari amaze gushoramo bakamusubiza n’ikibanza cye bakamubwira akubaka ibyo bashaka ariko umuntu afashe miliyoni Magana arubatse muraje murasenya ibyo si ubugome n’akarengane bikabije kandi Perezida Kagame buri gihe ahora avuga ko ashaka ibiteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange ubwo se uko niko guteza imbere abaturage cyangwa igihugu basenya aho kubaka ,inzego zose zananiwe iki kibazo bose ubwo babeshya Perezida Kagame ko bahagariye abaturage ariko bahagarariye inyungu zabo gusa kuko ntabwo kiriya kigo kiba cyarasenywe.”

Abayapani bagomba kumenya ko amafaranga bari baratanze icyo yagombaga gukora cyakozwe ahubwo Akarere kakabisenya kuko Pasiteri Mudahinyuka nawe gahunda ye ni ukujya kurega Akarere mu nkiko nkuko yabitangarije ikinyamakuru IzubaRirashe bityo inkiko zikamenya uri mu makosa akishyura ibyabandi.

Rwego Tony

jeudi 1 mars 2012

Kagame azerekane ko yakinnye neza

Ese Perezida Kagame ntabeshya

Perezida Poul Kagame iyo abajijwe uko yiteguye kuzabigenza igihe mandant ye ya kabili izaba irangiye, akunda gutanga igisubizo cy’uko atazagundira ubutegetsi.Ibyo ababyumva bo ntibabivugaho rumwe, bamwe bati Kagame aho arabeshye,abandi bati yenda birashoboka, ashobora kubikora ngo ashimishe abazungu. Ariko bikaba bizwi ko Kagame adacana uwaka n’Abazungu.Bikaba byaba bitandukanye cyane nimvugo Perezida Poul Kagame akunze gukoresha igira iti ikipe itsinda ntawayihindura; urakomeza akaba ariyo ukinisha. Aya magambo akunze kuyakoresha iyo agumishaho Abaminisitiri ntabahindure, iyo mvugo usanga yakirwa neza n’ababa bari kumugati cg mumyanya y’ubuyobozi bagabiwe na Kagame cg bahawe n’amashyaka bihimbiye bikabahesha imyanya muri Guvernoma ,mu nteko nahandi .Ibyo bikaba byaragaragaye ubwo yavugiraga mu nteko ko atazahindura Guvernoment iyi iriho ubu. icyo gihe Perezida Poul Kagame bamuhaye amashyi menshi abantu bibajije niba iyo Perezida Kagame atavuga atyo ntamashyi bari kumuha .Yongeye gukoresha iyo nvugo ubwo yagiraga uwari Ministre w’Intebe umusenateri,bityo rero niba iyo mvugo akiyemera uko yayivugaga nawe yabanza akerekana ko atakinnye neza ,akaba ariyo mpanvu azarekura ubutegetsi.Ejobundi aha byaba kubwe ,byaba kubwabanyarwanda barimo nka Ministre w’umutekano Mussa Fazil nishyaka rye bamaze gutangaza ko Itegeko nshinga ryahindurwa, Perezida Poul Kagame agahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza no muzindi mandant zikurikira ibyo bikaba bigaragara ko uretse Ministre w’umutekano n’ishyaka rye PDI na FPR ishobora kuba ikiyorobetse gusa bikaba ntakibazo kinini kibi cyaba kirimo kubera ko bisanzwe guhindura itegeko nshinga nubundi dore ko riba ritakimeze uko ryatowe rimeze.

HARI IMPAMVU ZIZATUMA PEREZIDA POUL KAGAME YONGERA KWIYAMAMAZA

1= Perezida Poul Kagame ibyaribyo byose ntarahaga ubutegetsi yibohoreje kumugaragaro amaze imyaka hafi ine 4 yose abushaka anyagirwa nimvura ya mugitondo niya ninjoro,ateze agahanga ke urusasu yibaza ati nzapfa nzafata ubutegetsi simbizi? nkaba mbona atazatinya kuvugwa n’abamurwanya nabyo byazafata ubusa cg Kagame akazabihindura zero.

2=Azashyigikirwa nabarokotse jenoside bamubona kugeza ubu nkumucunguzi wabo,ibyo bakaba babiterwa nuko ariwe waruyoboye urugamba rwaFPR Inkotanyi rwabarokoye.

3=Azashyigikirwa n’Abayobozi b’ibyitwa amashyaka bashobora kuba bamukunda cg batamukunda ahubwo bashaka imyanya barimo kuyikomeza bamufata nkuwabagabiye.

4=Azabishyigikirwamo na benshi mu banyarwanda babanyabwoba babona ubuzima bwabo buri mumaboko ya Perezida Kagame n’igisirikare cye.

5=Azanashyigikirwa nabo gahunda yagirinka yagezeho ndetse nabo itarageraho bamuhanze amaso ngo aha girinka izabageraho.

6=Abazungu bazatinya kuvuga kugirango atababaza uburyo jenoside yabaye barebera.

7=Azi neza ko ashyigikiwe ni igisilikare kandi kimutinya.

ICYABA ARI DANGER

Perezida Paul Kagame ni umunyarwanda ,ababyeyi be ni abanyarwanda bombi,bakaba barirukanywe mu Rwanda rwabo bazira ubwoko bwabo,bahungira mu gihugu cy’UBugande,amakuru dufite nuko mumikoro make kimwe nizindi mpunzi birasanzwe, ariko mubuhanga bwinshi yaje gitsindira kwiga mu ishuri rikomeye rya Ntare Secondaire School ,akaba yarakoze igisoda cy’Abagande,aho yafashije Yoweri Kaguta Museveni gufata ubutegetsi bwa Uganda,ndetse akaba yarabaye umuyobozi utoroheje mugihugu cya Uganda aho yarashinzwe ubutasi muricyo gihugu cyose afite ipeti rya ba OFFICIEL b’ikirenga ,muribuka ko yafashe igihugu ari Jeneral Major .Uyu muyobozi akaba rero muriwe ari intasi nkuru. Umuntu akaba yakwibaza ati none yaba avuga ko azarekura ubutegetsi muri 2017 ari ukugirango arebe icyo abo yagabiye mu mpande zombi bavuga ? cyangwa abo yabwiye ko ikipe itsinda ntawuyihindura.

Nduwayo Emmanuel