dimanche 4 juillet 2010

Twagiramungu yongeye guhangana na Kagame

-Noneho ngo arashishikariza abanyarwanda kutazitabira amatora

Umunyarwanda yabyaye umwana, asanga ntaho atandukaniye n’abandi bose, dore ko yari amaze kubyara ibirumbo byinshi maze amushakira akazina keza ati: “uyu mwana mwise Bosenibamwe”

Nannjye nti abanyapolitiki bo mu Rwanda bose ni bamwe.

Impamvu nta yindi ndashaka kuvuga ku mugabo witwa Twagiramungu Faustin, umaze kuba igikwerere muri politiki ariko bikaba bimaze kugaragara ko igenda imunanira uko iminsi igenda yicuma

Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yahanganaga n’ingoma ya Habyarimana ndetse akaba yararokotse ha Mana, nyuma ndetse aza kugirirwa icyizere n’ingoma ya Perezida Paul Kagame, agirwa Minisitiri w’intebe ariko biza kugaragara ko badahuje imyumvire afata iy’ubuhungiro.

Yaje kugaruka mu Rwanda aje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2003, aza kugira amahirwe macye ntiyayatsinda (we avuga ko yibwe amajwi), aribwo yahisemo gusubira iyo yari akomotse mu buhungiro.

Nubwo yagaragaje ko atishimiye ibyavuye mu matora ya 2003, ariko abakurikiranira hafi bavuga ko nawe ari mu bashyikirije Perezida Kagame bari bahanganye muri ayo matora ubutumwa bw’ishimwe bw’uko yatsinze amatora ndetse amwifuriza kuyobora neza.

Ndetse iyo myitwarire itagayitse yerekanye ngo byaba byaramuhesheje amahirwe yo gusinyirwa na Leta y’u Rwanda impapuro zimufasha kubona akazi hanze y’igihugu.

Aza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2003, ntiyigeze abwira abanyarwanda ko naramuka atsinzwe azafata iy’ubuhungiro, nk’uko abaje kwiyamamaza bose mu Rwanda babivuga, kuko nta numwe wemera ko yafatiwe ku kibuga cy’indege ahunze, cyangwa ko politiki imunaniye ngo yegure! Bose bashirira ndani.

Twagiramungu rero amaze guhunga bwa kabiri byahise bigaragarira abanyarwanda ko abanyapolitiki bashobora gushyira abaturage mu kaga hanyuma bakigurukira, kuko niwe munyaoilitiki wabashije guhabwa icyizere n’abantu benshi kurusha abandi kandi bemeza ko nta n’undi bizorohera muri ibi bihe.

Nyuma yo kwerekana imbaraga nke zo guhanganira mu gihugu, Twagiramungu ageze mu buhungiro, yakunze kumvikana ku maradiyo atandukanye anenga ubutegetsi buriho muri iki gihe mu Rwanda, abanyarwanda batandukanye bakomeje kuryana inzara bibaza impamvu yananiwe kuguma mu Rwanda aho yashoboraga kuvugira abaturage abihagazeho, agahitamo kujya hanze y’igihugu.

Aha abaturage bemeza ko harimo ubwoba no gushaka kuroha abanyarwanda mu kaga badafite shinge na rugero badashobora kurira indege ngo bahunge nkawe, kandi we yigaramiye n’abana be n’umugore we i Burayi.

Ngo kuba yarahunze ni ikimenyetso kigaragaza ko adashobora guhangana muri politiki, dore ko iyo umunyapolitiki mu bisanzwe yumva afite ukuri yaba ashobora no kwemera kukuzira.

Uyu mugabo rero aherutse gushyira itangazo ryamagana iyicwa ry’umunyamakuru Rugambage Jean Leonard warashwe agahita yitaba Imana, ibyo abantu barabishimye kuko umuntu arakomeye kandi ntakwiye kwicwa kuko ni ikiremwa cy’Imana

Ariko icyatangaje abantu ni uko ashinja Perezida Kagame kubigiramo uruhare mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara avuga ko kuba Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru avuga ko uwakoze amahano yo kwicwa umunyamakuru Rugambage agomba kumenyekana, Twagiramungu we avuga ko ari uguhuma amaso abaterankunga n’amahanga.

Ikigaragara cyo nta wakemeza ko Twagiramungu ari mu mutima wa Perezida Kagame ngo abe yamenya ibyo atekereza, aha na none bigaragaza politiki y’amagambo gusa ku bantu baba i Burayi mu gihe ibikorwa byananiranye.

Ibyo bigaragaza kandi politiki mu bushinjacyaha aribyo abanyarwanda benshi bamaze kurambirwa, kuko iyo umuntu mugiranye ikibazo ngo byanze bikunze ku banyapolitiki dufite baba bagomba kuguhimbira ibibi byose bigezweho muri icyo gihe

Iyi politiki yo kwandagazanya abanyarwanda ntabwo bakwiye kuyirebaho rwose kuko bigaragaza politiki ishingiye ku gushaka guseserezanya no gukurura inzangano, kandi bikagira ingaruka ku banyarwanda muri rusange.

Kuba Rugambage yarapfuye byo ni agahinda, ariko koko niba yarishwe n’akagambane k’abantu bamwe bari muri Leta, nta muntu wakemeza ko Kagame yari abizi, icyo umuntu atatindaho ni uko umuntu ashobora gupangirwa akicwa kubera impamvu z’akazi ke cyane nk’ibyabaye kuri Rugambage nubwo iperereza rikomeje.

Bamwe mu bavangira Perezida Kagame biha misiyo zo gukora ubugizio bwa nabi kugirango bashimwe kandi atariwe uba wabatumye. Urupfu rwa Rugambage si rwo rwonyine begeka kuri Kagame kuko hari n’abandi bantu benshi bagiye baburirwa irengero byose bikabarwa kuri Leta ya Kagame na FPR.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara twavuze haruguru kandi rigaragaramo ko Twagiramungu asaba abanyarwanda kutazitabira amatora, kandi nawe arabizi ko bidashoboka, ahubwo yabivuze kugira ngo avuge gusa, kuko ntabwo akwiye kwibagirwa ko turi mu Rwanda, muri Afurika, kandi ku isi, nawe ngira ngo ari mu Rwanda yatora, cyakora ashobora gusabira Viza abantu bose kandi akababonera ubuhungiro byashoboka ariko kumva umunyarwanda uri mu Rwanda uramusaba kureka kwitabira amatora azaba, kandi wowe ukabisaba uri hanze yarwo iyo ni ikinamico, cyane ko ubwo yari ari ku butaka bw’u Rwanda yirinze kugira icyo avuga.

Twagiramungu akwiye kwibaza impamvu yahisemo guhunga nicyo yatinyaga maze akumva ko abantu bose bashobora kugitinya batagombye guhunga, kuko nta munezero ubamo, cyangwa akabaza ababikurikiranira hafi aho Me Ntaganda aherereye cyangwa akibaza urutegereje Victoire Ingabire wigemuye mu Rwanda, ataye akazi n’urubyaro rwe

Ntabwo abanyarwanda banga Twagiramungu mu busanzwe, ariko kandi nabo ubwabo ntibiyanga, politiki iyo igeze mu magambo gusa kandi igakorwa n’abamaze kuvanamo akabo karenge, kandi hari abarimo kuyizira mu gihugu, buri wese ufite ubwenge aba akwiye kureba igikwiye kuko ubuzima ni bwiza

Gusa ntitwabura kubabwira ko amahanga n’imiryango itandukanye bakomeje kubabazwa n’urupfu rw’umunyamakuru Rugambage J. Leonard ari nako basaba ko hakorwa iperereza risesuye kuri we mu gihe Twagiramungu nawe asaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kandi ryigenga kuri Rugambage.

Ruzindana Obed