lundi 19 mars 2012

Umugambi ukomeye wa Gen.Kayumba wo gufungura Lt.Col.Rugigana Ngabo n’abandi basirikare bakuru

Nyuma yaho Gen.Kayumba na Col.Karegeya uvugwa ko ubu nawe yagizwe Gen.bamwe mu basirikare bakuru bafunzwe abandi bagahunga ariko aho byakomereye ni aho Gen.Kayumba yaraswaga ubwo yari muri Afurika y’Epfo maze we n’umugore we bakavuga ko ari Perezida Kagame washakaga kumuhitana bityo nabo batangira imigambi yo guhangana na Kagame n’ubutegetsi bwe.

Ubu nyuma yibyo byose ngo ikibabaje Gen. Kayumba ni murumuna we Lt.Col.Rugigana Ngabo ufunzwe ,utajya aburanishwa kuko buri uko urukiko rugiye kumuburanisha urubanza rurasubikwa ,rukaba rumaze gusubikwa inshuro nyinshi bamuha indi minsi 30 bikaba bisa naho ari uburyo bwo gukomeza kumufunga.
Kuwa 6 Werurwe 2o12 nibwo yagombaga kuburanishwa nabwo urubanza rurasubikwa ibyo byo guhora basubika urwo rubanza Rugigana Ngabo aregwa nibyo ngo bituma mukuru we ashaka kuza kumufunguza n’abandi basirekare bakuru bagiye bafungwa bazira gukekwaho gukorana na Kayumba abandi bakabakura ku mirimo bari bashinzwe.
Bamwe mu bantu bakurikirana ibya Rugigana Ngabo bavuga ko ngo bishobora kuba barabuze ibyo bamushinja kuko ngo iyo bihaba yakaburanishijwe ahubwo ngo bashobora kuba bamuziza mukuru we kuko arwanya leta y’u Rwanda.
Byakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye ko Gen.Kayumba ,Col.Karegeya ,Maj.Rudasingwa na Gahima bafatanije n’abandi basirikare bakuru bahunze igihugu ndetse n’abasivile bafite umutwe w’ingabo hirya no hino mu bihugu bituranye n’u Rwanda aho byavugwaga ko izo ngabo zabo ziri muri Congo zishaka gutera u Rwanda ,ibindi bitangazamakuru bikavuga ko hari abantu mu gihugu cya Uganda bashinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare cya ba Kayumba aho bivugwa ko ubu umugambi uhari muri RNC ya Gen.Kayumba n’abagenzi be ari uwo kuza kubohoza murumuna we Lt.Col.Rugigana Ngabo ndetse n’abandi basirikare bakuru bafunzwe bazira gukorana na Gen.Kayumba Nyamwasa.
Umugambi wabo wari uwo kwinjirira Kasese bakinjira I Birunga ariko uwo mugambi leta ya Kigali irawumenya bituma Perezida Kagame ajyayo ndetse n’abakuru ba gisirikare na polisi bagiyeyo baherekejwe n’abagenzi babo bo mu gihugu cya Uganda.
Ubu abayobozi bakuru muri FPR ni uko bafite ubwoba ko Gen.Kayumba n’abagenzi be bashobora kwinjirira mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Kasese aho byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ajyayo kuhareba uko hameze akaba yarajyanyeyo na mugenzi we wa Uganda Yoweri K.Museveni ubwo Kagame yari yagiye guhabwa imidari ye yishimwe ko yagize uruhare rukomeye mu gisirikare cya Museveni akaba yaramazeyo iminsi itatu.
Iyo minsi itatu yose ntabwo byari ukuzana imidari gusa ahubwo harimo n’umugambi wo kujya kureba aho hantu muri Kasese aho byavugwaga ko ingabo za Gen.Kayumba zizinjirira bikazorohera kwinjira mu Birunga Ruhengeri kuko ako gace gahana imbibi na Ruhengeri.
Perezida Kagame nibwo yajyagayo bakanamwibirayo ibyangombwa bye ndetse n’amwe mu mabanga y’igihugu ariko amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi yizewe aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko nyuma ya Perezida Kagame gusura ako gace n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Kayonga nawe yagiyeyo akajya kureba aho hantu akajyanayo n’umukuru w’ingabo za Uganda Gen.Aronda Nyakairima nyuma yabo hagiyeyo n’umukuru wa polisi y’u Rwanda Gsana Emmanuel ajyanayo n’umukuru wa polisi ya Uganda Gen.Kale Kaihura bigaragara ko aho hantu hahangayikishije u Rwanda ko ingabo za Gen.Kayumba n’abagenzi be zishobora kuzinjirira muri ako gace.
Lt.Col.Rugigana Ngabo wafunzwe azira ngo gukorana n’imitwe y’iterabwoba akaba yarakomeje gufungwa yajya kuburanishwa agasabirwa iminsi 30 kumara igihe ubu mukuru we Gen.Kayumba akaba ashaka gutera u Rwanda kugirango abohoze murumuna we ufungiye mu Rwanda ndetse ngo n’abandi basirikare bakuru bagiye bafungwa abandi bagakurwa ku mirimo yabo bakekwaho gukorana na Kayumba.
Bamwe muri abo basirikare haravugwamo Gen.Muhire ubu udafite akazi aho bimwe mu binyamakuru biherutse kwandika ko ariwe wafashije Gen.Kayumba guhunga u Rwanda.
Mu Rwanda hamaze gufungwa aba General benshi n’abandi basirikare bakuru ariko iyo hagize abasirikare bafungwa ikintu abantu batekereza mbere y’ibindi byose ni uko baba bavuga ngo barazira gukorana nab a Kayumba niyo baba bafungiwe andi makosa usanga abantu batabyemera neza bavuga ko ari uko bakorana naba Kayumba.

Rwego Tony

vendredi 2 mars 2012

Senateri Sebishwi yahutaje Abapolisi!

Iyo tuvuga ko hari abitwaza ibyo bari byo ugasanga bagaragaza imyitwarire y’urukozasoni abantu bagirango ni amakabyankuru!!. Iyo twamagana abayobozi bahohotera abaturage, hari abumva ko ibyo bintu bitabaho!

Nyamara biriho, ariko noneho bikaba agahomamunwa iyo iryo hohotera; gukanga; guhutaza n’indi myitwarire mibi bikozwe n’uwitwa ko ari umuyobozi ku rwego rukuru rw’igihugu, nk’uko byagaragaye kuri Senateri Sebishwi Juvénal.

Yari asanzwe ashyirwa mu majwi

Senateri Sebishwi Juvénal yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abantu batandukanye baba abaturage basanzwe, abayobozi b’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano, aho avugwaho gukanga abaturage, barimo umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Samuel, wari utuye iruhande rw’aho Sebishwi yubaka mu Mudugudu wa Bwiza, ho mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, ubu akaba atakihatuye. Uyu mubyeyi ntitwashoboye kumubona ngo aduhe ibisobanuro bihagije, ariko amakuru dufite ni uko yageze aho ashaka kwishinganisha kubera Senateri Sebishwi.

Guhutaza Abapolisi!

Ibi byabaye kuya 07/02/2012 ku Murenge wa Gatenga ubwo umuvandimwe wa Sebishwi witwa Nzungize Gérard yafatwaga agafungwa nyuma yo gutahurwaho impapuro mpimbano z’ibyemezo bitangwa n’Akarere byo gusana amazu. Uko byagenze

rero, inzego zibishinzwe zabonye amakuru y’uko yubatse binyuranyije n’amategeko biba ngombwa ko zibanza kumuteguza ko agomba gusenya ibyo yubatse bitemewe, bitaba ibyo zigakora ibyo amategeko ateganya. Ntiyabikoze ariko kuko ubwazo zahagurutse zikajya iwe, ndetse akajyanwa ku Murenge wa Gatenga nyuma y’uko zimutahuyeho za nyandiko mpimbano zavuzwe haruguru!!

Sebishwi yaje atera ubwoba

Hagati aho mu nzira ajya ku Murenge, Nzungize Gérard yahamagaye umuvandimwe we Sebishwi ngo amutabare bagiye kumufunga, uyu nawe aza nk’iya Gatera atakirwiyambitse, aruhukira ku Murenge asanga mwene wabo ari hafi kwinjizwa Mabuso, maze iterabwoba rya Sebishwi ku bapolisi ritangira ubwo!!

«Nguko uko yatangiye guhata ibibazo abapolisi ababaza aho bajyanye umuvandimwe we, impaka ziba ndende agerageza kubakurikira, abapolisi bamusaba kutabegera ko yareka bagakora akazi kabo, Sebishwi ntabikozwe ahubwo abotsa igitutu ashaka kwegera Mabuso»!. Nibwo yavugaga ko agomba kureba aho bagiye kumufungira; ko agomba kureba niba byemewe kuhafungira abantu; n’ibindi......

Ntibyarangiriye aho kuko yagarutse akinjira mu biro by’ukuriye abapolisi «Commandant» nawe agatangira kumuhutaza mu magambo ko «Umuvandimwe we nta mpamvu ifatika yo kumufunga, Komanda nawe akamusobanurira ko yareka Police igakora akazi kayo kuko umuvandimwe we akekwa, ko rero nibigaragara ko yafungurwa ari bufungurwe, ariko ibyo byose Sebishwi ntabyumve, ahubwo yakomeje iterabwoba avuga ko abapolisi b’aho bose agomba kubafungisha». Muri make yagaragaje ko batazi icyo bakora!!.

Ndlr: Ibi byose Sebishwi yabikoraga batazi uwo ariwe kuko atigeze abibwira uretse ko n’iyo abibwira ntacyo byari bimaze kuko abapolisi bari ku kazi kabo kandi bagomba kubahiriza amategeko.

Aha rero niho dukunze kugaruka, twamagana kandi twiyama bikomeye uwo ariwe wese n’icyo yaba aricyo cyose, witwaza ibyubahiro ugasanga aho ari hose arangwa no gukanga abantu, ari nayo mpamvu twibutsa abayobozi kujya bibuka ko hari itegeko rigenga imyitwarire yabo, bityo umuntu nka Sebishwi ukora biriya rikaba rigomba kubimubaza.

A.I.P Solange nawe yatutswe na Sebishwi

Muri iyo dosiye y’ibyemezo by’ibihimbano, havugwagamo n’uwitwa Ntirenganya Jean de Dieu, uyu akaba ariwe watumwaga na Nzungize Gérard ku Karere ka Kicukiro ngo amukurikiranire ibyo byangombwa byo kubaka, ariko akabifatanya n’ibya Senateri nawe washakaga ibyo gusana ya mazu twavuze yo mu Rwampara muri Kigarama, nk’uko uyu Ntirenganya yabitwibwiriye. Hagati aho rero, Senateri Sebishwi abonye ibyo gukanga no gutera ubwoba abapolisi ku Murenge wa Gatenga ntacyo bitanze, yasanze umuvandimwe we Gérard atafungwa wenyine, nibwo yiyemeje gushakisha wa wundi Ntirenganya Jean de Dieu ariko bari basanzwe baziranye dore ko ngo babaga bari kumwe kenshi mu tubari dutandukanye basangira amayoga!!!.

Sebishwi rero yaramuhamagaye, undi amusanga mu kabari kitwa «Cercle des Jeunes» i Gikondo dore ko Sebishwi atuye hafi aho. Hagati aho yahamagaye Police, ariko ngo itinda kuhagera ariko nyuma haza A.I.P Solange ukorera kuri Station ya Gikondo. Ababonye uburyo Sebishwi yitwaye uwo mupolisikazi agaheze bavuga ko yijujuse amutonganya ko yatinze, ibi nabyo abaturage bakaba barabinenze, «Gusa Solange tumubajije we yatubwiye ko nta kibazo yigeze agirana na Sebishwi».

Ntirenganya rero yarafashwe asangishwa Nzungize ku Murenge afunganwa nawe, bakorerwa dosiye ishyikirizwa Parquet, nayo iyishyikiriza urukiko, ariko nyuma y’minsi mike bararekurwa kuko umucamanza yasanze nta mpamvu zikomeye zituma abaregwa baburana bafunze.

Sebishwi ati barambeshyera!

Senateri Sebishwi n’ubwo ibi tumuvugaho bimwe yabikoraga tumureba, ntibyatubujije kumuha ijambo nk’uko itegeko ry’umwuga ribiteganya, kugirango agire icyo avuga kuri iriya myitwarire, ubusanzwe yagombye gukurikiranwaho n’itegeko ryavuzwe haruguru rigenga imyitwarire y’abayobozi. Yarirenze ararahira rero ko ibyo avugwaho ngo bamubeshyera, by’umwihariko ku bijyanye n’ifungwa ry’umuvandimwe we Gérard akaba yaratubwiye ahubwo ko yafashije inzego kumufata. Ibi nabyo twabyibajijeho kuko ari nko kujijisha mu gihe ibyo yakoze ahutaza abapolisi kandi ku manywa y’ihangu bigaragaza icyo yari agendereye!! Uko biri kose, yaba Sebishwi cyangwa abandi bose dukunze kwumva ngo bishingikiriza ibyubahiro n’imbaraga bahabwa n’imyanya barimo bakazengereza abantu, bamenye ko ntawe tuzihanganira!!

Hari n’abo twumva cyangwa tubonaho bene iyo myifatire mu by’ukuri igayitse, maze wababaza bakirukankira muri C.I.D ye!! Wagirango CID niyo iba yabatumye kujya kujujubya rubanda, cyangwa gukora andi manyanga dore ko bagira menshi!!.

Turasaba inzego bene aba bantu baba barimo ko zakwita kuri iki kibazo, bityo uwo bigaragayeho ko yitwara nabi cyane cyane mu baturage agafatirwa ibyemezo kandi bikamenyeshwa abo aba yitwayeho nabi. By’umwihariko, Sebishwi niba atazi uko agomba kwitwara mu buzima bwe bwa buri munsi azabanze abyihuguremo.

Assumani N.

Babeshye Perezida Kagame

Ikibazo cya Pasiteri Mudahinyuka Jackson cyarabananiye kubera amanyanga y’Akarere ka Kicukiro kugeza aho bamufunze

Pasiteri Mudahinyuka Jackson yakoze umushinga wo kujya azana abanyamerika n’abandi bakavura abantu barwaye indwara zitandukanye no gufasha abanduye agakoko gatera sida bakabaha imiti igabanya ubukana I Gikondo niho yabikoreraga ageza igihe ashyiraho Clinique .

Mudahinyuka amaze kubona abantu babaye benshi ashakisha abatera nkunga abona Abayapani bamutera inkunga ingana n’amadorari ibihumbi mirongo inani na bitanu Magana atanu na ane (85,504)yo kubaka ikigo nderabuzima ahitwa I Gikondo Sodoma na gomora ahazwi kuba indaya zigurisha kuko havugwaga abantu benshi bafite agakoko gatera sida bityo umugambi wa Pasiteri Mudahinyuka ari ukugirango afashe abantu batuye muri ako gace.

Pasiteri Mudahinyuka amaze kubona iyo nkunga yashakishije ikibanza aho yakubaka icyo kigo nderabuzima asaba Akarere ka Kicukiro ikibanza barakimuha kuko yari afite umushinga mwiza uzafasha abaturage benshi kandi ari igikorwa kiza k’indashyikirwa cyagombaga gufasha leta kugera ku nshingano zayo za vision 2020 mu rwego rw’ubuzima.

Ikibanza bakimuhaye ahitwa Mugatenga ibyangomba byose arabisaba bimwe arabihabwa aranabyishyurira ariko Akarere kamutegeka ko bagiye muha ikibanza akubaka ariko nyuma y’imyaka 5 ibitaro bikazaba ibya Akarere ka Kicukiro.Icyo gihe Akarere ka Kicukiro kari kayobowe na Madamue Kayiraba Florance Camille mu mwaka wa 2008.

Pasiteri Mudahinyuka yari afite umushinga witwa HOSTA (Hope for the Orphans to skills and training)bityo iyemezo cy’Akarere cyo kubaka akahakorera imyka 5 aracyanga arababwira ati ibyo ntibyashoboka kuko njyewe ntabwo ndi umukozi wa leta babonye ko abyanze bahitamo kumuhimbira ko ikibanza yasabye aho kubaka ikigo nderabuzima ahubwo yubatsemo urusengero .

Ubwo bamaze kumuhimbira gutyo baraje basanga yari amaze kubaka inzu 5 zigeze kurwego rwo gusakara amazu yose barayasenya mu masaha ya ninjoro kugirango batinya kubikora kumanywa abantu bose bahari kuko byari gusakuza cyane bikaba byabakora bahitamo kubikora rwihishwa.

Aha umuntu akaba yakwibaza itegeko Akarere ka Kicukiro kakoresheje mu gusenya ibikorwa bigamije gufasha abaturage ,mu gihe itegeko risumba ayandi ribuza kuvogera umutungo w’abandi uretse ko bawusenye batawigaruriye uretse kuwangiza kuko ayo mazu yari amaze gutwara amafaranga menshi kuburyo batari gusenya amazu ageze kurwego rwo gusakara.

Cyokora akarengane karagwira akakorewe Pasiteri ko nagahoma munwa kuko iki kibazo kigeze kwandikwa mu kinyamakuru Umuseso nimero yacyo ya 313 Ukwakira 2008 ariko kugeza uyu munsi ntabwo icyo kibazo ntikirakemuka aho gukemuka ahubwo yarafashwe arafungwa kandi ikibazo cye nta rwego atakigegejemo ariko inzego zose ntizigire icyo zikora mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.

Uyu mushinga wa Pasiteri Mudahinyuka Jackson HOSTA wahawe icyemezo na Minisiteri y’ubuzima kiyemerera gukomeza kubakwa mu ibaruwa ikinyamakuru Umusingi gifitiye kopi yanditswe na Minisitiri w’ubuzima wariho icyo gihe ariwe Dr.Ntawukuriyiryayo Jean Damascene abemerera gukomeza imirimo yabo yo kubaka ariko Akarere ka Kicukiro kifatira icyemezo cyo gusenya izo nyubako zari zigeze ku rwego rwo gusakara birengagiza akamaro k’ibyo bikorwa kajyaga kugirira abaturage banirengagiza ibyemezo HOSTA yari imaze kubona byo muri za Minisiteri zitandukanye.

Iki kibazo cyaciye mu nzego nyinshi kunyura muri MINALOC ,kinyura ku rwego rw’umuvunyi mukuru ntibagira icyo babikoraho ,kinyura muri Minisiteri y’ubutabera hose ntcyo bagikozeho ahubwo Akarere kanyuraga inyuma kakumvisha izo nzego zose ko Pasiteri Mudahinyuka yagombaga kubaka ikigo nderabuzima hanyuma yubaka urusengero ariko iyo urebye amafoto yiyo nzu ntabwo rwari urusengero ahubwo yari amazu 5 aganewe ikigo nderabuzima ariko bamihimbira ko yubatse urusengero izo nzego zose zinanirwa kujya gukurikirana ngo barebe koko niba ikibanza cyarubatswemo urusengero aho kubakwamo ikigo nderabuzima.

Ikibazo gikomeye ubu n’Abayapani babaza aho amafaranga yabo yagiye kuko ibikorwa bateraga inkunga ntabyo barimo kubona bakaba bashaka ko basubizwa amafaranga yabo ariko Pasiteri Mudahinyuka akaba avuga ko amafaranga y’Abayapani y’ubutse zimwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima ariko ayo mafaranga yabo ngo ntabwo yari ahagije kubaka ikigo nderabuzima kuko ngo kugirango w’ubake ikigo nderabuzima ni uko wubaka inyubako 5 ayo n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ni muri uwro rwego Pasiteri yari yasabye indi nkunga mu Banyamerika arayibona ariyo mpamvu hari hubatswe inyubako 5 kuko amafaranga y’Abayapani ntabwo yari kurangiza yonyine.

Ubu rero kubera abo Bayapani bashaka amafaranga yabo kumenya aho yagiye niyo mpamvu leta yafashe Pasiteri Mudahinyuka ikamufunga aho gukurikirana ngo barebe aho ikibazo kiri bahakosore ahubwo bagafata umuntu wari uzanye igikorwa gifitiye abaturage akamaro bakamufunga n’ibikorwa bye bigasenywa aho niho bamwe bavugira ngo akarengane kazishira ryari mu Rwanda.

Igitangaje abantu ni uko Akarere ka Kicukiro kavuga ngo idosiye za Pasiteri Mudahinyuka zarimo uburiganya ariko mu Rwanda byashoboka ko umuntu yubaka inzu ikagera ku rwego rwo gusakara ubuyobozi butabizi?

Ikindi uyu wari Meya wa Kicukiro icyo gihe witwa Kayiraba Florance ubu wungirije nkuko yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ngo byatewe na Pasiteri watangaga dosiye zirimo uburiganya ahubwo ikinyamakuru Umusingi gihereye ku ibaruwa z’abayobozi batandukanye harimo iya Ntawukuriryayo Jean Damascene ivuga ko yasuye igikorwa cyo HOSTA bagasanga nta kibazo bakawemerera gukomeza ibikorwa byawo byo kubaka ubwo Kayiraba Florance niwe ukwiye kubazwa impamvu umuntu y’ubatse abifitiye uburenganzira n’ibyangombwa yarabyishyuriye bimwemerera kubaka uwo muntu yarangiza inyubako ze zigasenywa kuko yanze ko ikigo kiba icya Leta nyuma y’imyaka 5.

Umwe mu bantu batuye aho hafi y’icyo kibanza utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati “byaratubabaje kugirango umuntu azane igikorwa kiza gifitiye abaturage akamaro n’igihugu muri rusange atangire yubake hanyuma ubuyobozi bw’Akarere buze busenye uwo ntanasubizwe imitungo ye yahangirikiye ako tubona ari akarengane gakabije.”

Undi nawe yagize ati “iyo bamubarira amafaranga yari amaze gushoramo bakamusubiza n’ikibanza cye bakamubwira akubaka ibyo bashaka ariko umuntu afashe miliyoni Magana arubatse muraje murasenya ibyo si ubugome n’akarengane bikabije kandi Perezida Kagame buri gihe ahora avuga ko ashaka ibiteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange ubwo se uko niko guteza imbere abaturage cyangwa igihugu basenya aho kubaka ,inzego zose zananiwe iki kibazo bose ubwo babeshya Perezida Kagame ko bahagariye abaturage ariko bahagarariye inyungu zabo gusa kuko ntabwo kiriya kigo kiba cyarasenywe.”

Abayapani bagomba kumenya ko amafaranga bari baratanze icyo yagombaga gukora cyakozwe ahubwo Akarere kakabisenya kuko Pasiteri Mudahinyuka nawe gahunda ye ni ukujya kurega Akarere mu nkiko nkuko yabitangarije ikinyamakuru IzubaRirashe bityo inkiko zikamenya uri mu makosa akishyura ibyabandi.

Rwego Tony

jeudi 1 mars 2012

Kagame azerekane ko yakinnye neza

Ese Perezida Kagame ntabeshya

Perezida Poul Kagame iyo abajijwe uko yiteguye kuzabigenza igihe mandant ye ya kabili izaba irangiye, akunda gutanga igisubizo cy’uko atazagundira ubutegetsi.Ibyo ababyumva bo ntibabivugaho rumwe, bamwe bati Kagame aho arabeshye,abandi bati yenda birashoboka, ashobora kubikora ngo ashimishe abazungu. Ariko bikaba bizwi ko Kagame adacana uwaka n’Abazungu.Bikaba byaba bitandukanye cyane nimvugo Perezida Poul Kagame akunze gukoresha igira iti ikipe itsinda ntawayihindura; urakomeza akaba ariyo ukinisha. Aya magambo akunze kuyakoresha iyo agumishaho Abaminisitiri ntabahindure, iyo mvugo usanga yakirwa neza n’ababa bari kumugati cg mumyanya y’ubuyobozi bagabiwe na Kagame cg bahawe n’amashyaka bihimbiye bikabahesha imyanya muri Guvernoma ,mu nteko nahandi .Ibyo bikaba byaragaragaye ubwo yavugiraga mu nteko ko atazahindura Guvernoment iyi iriho ubu. icyo gihe Perezida Poul Kagame bamuhaye amashyi menshi abantu bibajije niba iyo Perezida Kagame atavuga atyo ntamashyi bari kumuha .Yongeye gukoresha iyo nvugo ubwo yagiraga uwari Ministre w’Intebe umusenateri,bityo rero niba iyo mvugo akiyemera uko yayivugaga nawe yabanza akerekana ko atakinnye neza ,akaba ariyo mpanvu azarekura ubutegetsi.Ejobundi aha byaba kubwe ,byaba kubwabanyarwanda barimo nka Ministre w’umutekano Mussa Fazil nishyaka rye bamaze gutangaza ko Itegeko nshinga ryahindurwa, Perezida Poul Kagame agahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza no muzindi mandant zikurikira ibyo bikaba bigaragara ko uretse Ministre w’umutekano n’ishyaka rye PDI na FPR ishobora kuba ikiyorobetse gusa bikaba ntakibazo kinini kibi cyaba kirimo kubera ko bisanzwe guhindura itegeko nshinga nubundi dore ko riba ritakimeze uko ryatowe rimeze.

HARI IMPAMVU ZIZATUMA PEREZIDA POUL KAGAME YONGERA KWIYAMAMAZA

1= Perezida Poul Kagame ibyaribyo byose ntarahaga ubutegetsi yibohoreje kumugaragaro amaze imyaka hafi ine 4 yose abushaka anyagirwa nimvura ya mugitondo niya ninjoro,ateze agahanga ke urusasu yibaza ati nzapfa nzafata ubutegetsi simbizi? nkaba mbona atazatinya kuvugwa n’abamurwanya nabyo byazafata ubusa cg Kagame akazabihindura zero.

2=Azashyigikirwa nabarokotse jenoside bamubona kugeza ubu nkumucunguzi wabo,ibyo bakaba babiterwa nuko ariwe waruyoboye urugamba rwaFPR Inkotanyi rwabarokoye.

3=Azashyigikirwa n’Abayobozi b’ibyitwa amashyaka bashobora kuba bamukunda cg batamukunda ahubwo bashaka imyanya barimo kuyikomeza bamufata nkuwabagabiye.

4=Azabishyigikirwamo na benshi mu banyarwanda babanyabwoba babona ubuzima bwabo buri mumaboko ya Perezida Kagame n’igisirikare cye.

5=Azanashyigikirwa nabo gahunda yagirinka yagezeho ndetse nabo itarageraho bamuhanze amaso ngo aha girinka izabageraho.

6=Abazungu bazatinya kuvuga kugirango atababaza uburyo jenoside yabaye barebera.

7=Azi neza ko ashyigikiwe ni igisilikare kandi kimutinya.

ICYABA ARI DANGER

Perezida Paul Kagame ni umunyarwanda ,ababyeyi be ni abanyarwanda bombi,bakaba barirukanywe mu Rwanda rwabo bazira ubwoko bwabo,bahungira mu gihugu cy’UBugande,amakuru dufite nuko mumikoro make kimwe nizindi mpunzi birasanzwe, ariko mubuhanga bwinshi yaje gitsindira kwiga mu ishuri rikomeye rya Ntare Secondaire School ,akaba yarakoze igisoda cy’Abagande,aho yafashije Yoweri Kaguta Museveni gufata ubutegetsi bwa Uganda,ndetse akaba yarabaye umuyobozi utoroheje mugihugu cya Uganda aho yarashinzwe ubutasi muricyo gihugu cyose afite ipeti rya ba OFFICIEL b’ikirenga ,muribuka ko yafashe igihugu ari Jeneral Major .Uyu muyobozi akaba rero muriwe ari intasi nkuru. Umuntu akaba yakwibaza ati none yaba avuga ko azarekura ubutegetsi muri 2017 ari ukugirango arebe icyo abo yagabiye mu mpande zombi bavuga ? cyangwa abo yabwiye ko ikipe itsinda ntawuyihindura.

Nduwayo Emmanuel

lundi 27 février 2012

Bizimungu yasanze inkotanyi atazizi akorana nazo, arinda atandukana nazo atarazimenya

Uko iminsi igenda yigira imbere niko politiki y’u Rwanda igenda ihindura isura.Bamwe bava ku buyobozi abandi bagifite inyota y’ubutegetsi.Ingero ni nyinshi.Paseri Bizimungu yasubiye mubuzima busanzwe naho Twagiramungu Rukokoma arcyashaka kuza kuyobora igihugu.Ibyo yabyerekanye ubwo yashingaga ishyaka ejobundi.Ubwo amwe mu maradiyo mpuzamahanga yamubazaga igihe azazira mu Rwanda yasubibije ko atabibwira itangazamakuru kuko yaba yiyiciye gahunda ya politiki kuko itangazamakuru rizimura.Nyuma y’icyo kiganiro cya Rukokoma n’amaradiyo bamwe mu banyarwanda bakurikirana politiki batangaje Twagiramungu agifite inyota yo kuyobora u Rwanda.Bamwe bati buriya ashaka kuzaza kwiyamamaza kuri manda itaha ya2017 ?Ahaaaa,bati birakomeye,buriya se igishya azaba azanye no guhangana na FPR-Inkotanyi ni ikihe ?Bati tubitege amaso,agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.Hari n’abongeyeho ko atazi inkotanyi akaba ashaka kugaruka gukina nazo.Nibwo hari umwe ntabashije kumenya wahise atangaza ko buriya ashobora kuba yarazimye kuko ngo hari igihe nanone amaradiyo mpuzamahanga yamuhaye urubuga ku cyo yavuga kuri Bizimungu kuba avuye ku buperezida .Ngo icyo gihe Rukokoma yarasetse cyane maze agaya Bizimungu ngo « yagiye mu Nkotanyi atazizi,akorana nazo atazizi akaba acyuye igihe atarazimenya. »Kuba rero yasetse Bizimungu none we akaba yongeye kugaruka ku rubuga bwa politiki ngo haba hari agashya yavumbuye ko kuza gukorana n’Inkotanyi.Abanyapolitiki bagira gahunda zabo icyo twe abantu tuba dushaka ni amahoro n’imibereho ikwiye.

Uko bucya bukira ni nako tugenda dusatira umwaka wa 2017, uteganijwe kuzabamo amatora ya Perezida wa Repubulika mu gihugu cyacu. Muri uwo mwaka benshi mu banyarwanda bakaba bawutegereje n’igishyika cyinshi kubera ko ushobora kuzabamo impinduka zikomeye mu gihugu cyacu. Koko rero Itegeko Nshinga rya Repubulika ritegenya ko umubare wa manda ku mukuru w’igihugu udashobora kurenza ebyeri ; muri uwo mwaka rero Perezida uriho ubu, Paul KAGAME azaba arangije izo manda uko ari 2. Nk ‘uko yakomeje kandi kubitangariza itangazamakuru rinyuranye, ngo Kagame ntiyiteguye guhindagura iri tegeko ngo ngaha arashaka kwiyongeza izindi manda . Abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda bemeza ko bishobora kutazorohera umuryango wa FPR kubona undi mukandida uzashobora gusimbura Perezida uriho ubu k’ubuyobozi bw’igihugu. Ni kubera iyi mpamvu bamwe batangiye kuraguza umutwe bafindura ushobora kuzasimbura igihangage Kagame. Muri bo havugwamo Bwana Kaberuka Donald uyobora Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, Richard Sezibera Umunyamabanga wa East Africa ndetse hari n’abatinyutse kwemeza ko KAGAME azasimburwa n’Umufasha we Jeannette Kagame. Abandi bo babona hakiri kare gutangira kuraguza iyi mitwe ; ngo mu myaka itanu hashobora guhinduka byinshi, ngo umuryango FPR urebye uracyafite igihe gihagije cyo gutegura uzasimbura Kagame. Abandi nabo, b’abemera gato ntibizera ko Kagame ashobora kureka ubutegetsi ; ngo ibyo akomeza gutangaza, ashobora kwisubiraho agahindura Itegeko Nshinga nk’uko bagenzi be ba hafi ( MUSEVENI) bagiye babikora. Ikizwi ariko ni uko Kagame adakunze kwisubiraho ( imvugo niyo ngiro), guhindura Itegeko Nshinga ashaka kongera manda bikaba bisa baho bidashoboka kuri we ( keretse ahari ari en cas de force majeure nk’uko abafaransa babivuga). Ikindi kizwi ni uko mu ijambo yavugiye i Chicago ahari habereye ihuriro ry’abanyarwanda baba ku mugabane wa Amerika, Perezida Kagame yivugiye ko yifuza kuzasimburwa n’umuntu ukiri muto (kugeza ubu umuhungu we ntashyirwa ku rutonde rw’abashobora kuzamusimbura). Ninde rero uzasimbura PAUL KAGAME ufatwa nk’igihangage ku mugabane w’Afurika, ni ibihe bya ngombwa umukandida uzashaka kwiyamamariza uyu mwanya muri 2017 azaba yujuje, iki kibazo nicyo ikinyamakuru Gasabo cyagerageje gusesengura muri iyi nyandiko ariko kigendeye ku bitekerezo binyuranye kigenda cyumvana bamwe mu banyarwanda .

Kuba ari umuyoboke wa FPR

Iyi condition isa ni iyoroshye kandi yumvikana, kuko bizwi ko mu Rwanda hafi 90% by’abaturage ni abanyamuryango ba FPR cyangwa uretse ko bo batabizi. Kuba uyu mukandida agomba kuva muri FPR ni ibintu rero byoroshye kandi nk’uko FPR ikora, niyo uwo muntu yaba atari umunyamuryango muri icyo gihe, ariko bagasanga bamukeneye bamubohoza (kubatiza) nk’uko byagendekeye ba ba BAZIVAMO na ba KIMONYO bahoze ari abayoboke ba PSD, FPR ikaza kubigarurira ku nyungu zayo za politiki. Nyamara kandi hari ababona FPR itari ikwiriye guterera agati mu ryinyo ngo ngaha ifite abayoboke bangana na 90% ; amateka atwereka ko hari ibintu byagiye bitungurana maze zigahindura imirishyo. Aba babivuga babihera ko mu gihe Twagiramungu yazaga kwiyamamaza muri 2003, hari igice kinini cy’abanyarwanda cyari cyamugiye inyuma, ngo habaye ah’abagabo. Irindi somo ngo FPR igomba kumenya ni iryo mu myaka ya za 90, ubwo MRND yari imaze imyaka yarigaruriye abanyarwanda bose bari mu bwato, yaje kwisanga amashyaka nka MDR, PSD ayigera amajanja, benshi bakaba bemeza ko muri kiriya gihe iyo haba amatora Habyarimana yari gutahukana gusa amajwi y’iwabo mu Gasiza. Ikindi cyakagombye gutera FPR ubwoba ni izi za muyaga utamenya aho zitera ziturutse cyane mu bihugu by’abarabu .Uretse ko twe izo muyaga ziherutse kwibasira ibihugu by’abarabu tutazikeneye. Inama umuntu w’inshuti y’umuryango yagira FPR rero ni ukuryamira amajanja kandi ikarya ari iri imenge nubwo hakiri kare, byose birashoboka.Uretse ko ibi byo ibizi ijana ku ijana ko ntawatinyuka kuyikora mu ijisho.

Kuba yarigeze kuba umusirikari ni karusho

Abavuga ibi babihera ko amateka ya vuba y’iki gihugu yerekanye uruhare rukomeye rw’abasirikari mu buzima bw’igihugu kugeza na nubu. Koko rero, aba basirikari baboneka mu nzego zinyuranye z’igihugu aho bagira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo. Nk’uko twabitangarijwe na bamwe bakora mu nzego z’ibanze, ngo abasirikari bagira uruhare mu buzima busanzwe bwa buri munsi iyo mu giturage. Ngo izi gahunda ziswe iza leta ntizishobora gushyirwa mu bikorwa aba basirikare badashyizeho akabo, yewe ngo n’iyi myanya ikomeye yaba iy’ubudepite’ iy’ubumeya, ngo ntishobora gutangwa hatangishijwe inama inzego z’umutekano igisirikari na polisi. Ibi bikaba bigaragaza ukuntu byakorohera uwabaye mu gisirikare, kuyobora iki gihugu mu gihe cyose izi nzego zizaba zubatse kuri ubu buryo. Abandi ariko babona ko umwanya wa perezida wa Repubulika ari umwanya ukomeye, ngo si ngombwa ko wishyigikiriza abasirikari ngo ubone utegeke. Ngo igihe cya za kudeta cyararangiye, kubatinya rero ngo kwaba ari ugutinya baringa. Ngo icyihutirwa kuri Perezida mushya ( utarabaye umusirikari) ni ugushaka inkoramutima ye akayishinga Etat major, indi akayishinga Minadef, hanyuma akihutira gusubiza abasirikari bose mu bigo, bagakurwa vuba muri politiki.

Kuba adatinya igitsure cy’amahanga kandi yubashywe mu rwego mpuzamahanga

Bimwe mu byatumye Perezida Kagame ashyirwa mu bihangage, ibi bikaba byaratumye ashobora kugera kuri byinshi benshi batangarira, ni uko adatinya igitsure cy’amahanga, ibi bikamuviramo ndetse kubahwa ibikombe mu rwego mpuzamahanga. Amaraporo atagira umubare yagiye avuga nabi u Rwanda, igitutu cy’imiryango nka Amnesty na Hrw ntacyo byagiye bitwara uyu mugabo ; ahubwo yagiye arushaho kugira igitinyire mu rwego mpuzamahanga. Igitinyire cy’uyu mugabo umenya aricyo cyatumye U Rwanda rwaragiye rutsindira imyanya inyuranye mu rwego mpuzamahanga. Twavuga nko kuyobora BAD, ubunyamabanga bwungirije bwa AU, ubunyamabanga bwa East Africa n’ahandi. Hari ariko ababona iyi myitwarire y’amahanga k’ U Rwanda iterwa n’ikimwaro uyu muryango watewe no kuba harabaye Genocide urebera, bityo kuba batinya U Rwanda n’umukuru warwo akaba ari ukwanga gukanga rutenderi. Bakomeza bemeza ko iki gihe gishobora kurangira, maze URwanda rukotswa igitutu rugasabwa guhindura byinshi harimo nko gufungura urubuga rwa politiki nk’ukuko ambasaderi wa USA aherutse kubisaba mu ruzinduko yakoreye mu Rwanda.Naho kuba haboneka umukandida wakuzuza izi conditions, nabyo umenya byasaba FPR gutangira kumutegura hakiri kare kuko kugeza ubu nta numwe ugaragara wapfa guhanyanyaza. Bitabaye ibyo rero ngo mu mwaka wa 2017, uwo muntu azabe yaremwe ; byazagorana kuko intero kwihesha agaciro, kudasabiriza, yazasimburwa no kwiyoroshya gucisha make byatubyarira icyubahiro gike mu rwego mpuzamahanga !

Kuba azi neza amadosiye akomeye arebena n’ U Rwanda

Nk’uko twabivuze haruguru kuyobora u Rwanda bibonwa na benshi nko kwikorera umusaraba kubera ibibazo by’urusobe byugarije u Rwanda kuri ubu no mu gihe kizaza (2017). Uzaba Perezida wa Repubulika rero agomba kuzaba azi neza urumutegereje atari kwicara mu biro ubundi akwigwizaho umutungo. Dore bimwe mu bibazo bizaba bitegereje Nyakubahwa muri 2017.

Gusuzumana ubwitonzi ikibazo cy’ubukene

Nubwo EDPRS iteganya ko mu mwaka wa 2020, umunyarwanda azaba agira umusaruro wa 900 $, biragaragara ko ikibazo cy’ubukene kizaba cyararushijeho kwiyongera mu gihugu. Ababivuga babihera ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage gikomeje kuba agatereranzamba kikaba gishobora kuzabangamira bikomeye iterambere ryahanuwe na EDPRS.

Gucunga l’apres genocide

Genocide yakomerekeje bikomeye umuryango nyarwanda, uzayobora iki gihugu muri 2017, azakomeza acunge ikibazo cy’abacitse ku icumu ( ashobora guhitamo guhindura imicungire yabo bitewe naho igihe kigeze, ibi bikaba bishobora kudashimisha bamwe), gucunga nanone amadosiye yasizwe na gacaca, bamwe bemeza ko izi manza hari abo zarenganije, Kwibuka no gucunga inzibutso n’ibindi bibazo bijyanye na Genocide yakorewe abatutsi.

Raporo zinyuranye zibitse zivuga k’ u Rwanda

Aya madosiye n’andi avuga ku myitwarire ya FPR nyuma na mbere yaho ifatiye ubutegetsi, ntaho yagiye, uzaba Prerezida agomba kwitegura kuzahangana n’ibivugwa muri izi raporo.

Muri zo twavuga :Raporo ku ihamurwa ry’indege ya Habyarimana ; leta y’ U Rwanda yemeza ko ibyayo byarangiye kubera ko abayihanuye basa n’abarangiye kuboneka ( raporo ya Travedic) ;Raporo ya wa musipanyoro nayo irega abasirikari bakuru b’ U Rwanda ibikorwa byo guhohotera ikiremwa muntu ;Raporo yiswe Maping report ibitswe i Geneve irega nanone Leta y ‘U Rwanda guhohotera impunzi z’abahutu zari zarahungiye muri Kongo.

Izi raporo ziza zisanga izindi zitabarika zihora zitangwa na Amesty na Human Right Watch, zivuga nabi U Rwanda zirurega guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu ndetse no gukumira itangazamakuru.

Abasesengura politiki yo mu Rwanda bemeza ndetse ko izi raporo zishobora kuzakumira candidatire za bamwe mu basirikare bakuru bazifuza kwiyamamariza uyu mwanya, kubera ko byagorana kuba Perezida wa Repubulika ufite bene ziriya manda nk’iriya y’umusipanyore.

Ikibazo cy’abatavugarumwe na KIGAL

Iki kibazo nacyo nticyoroshye kuko ubwabo aba batavugarumwe na kigali ari uruhuri ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye no gutinyuka kuza gukorera mu RWANDA. Uwitwa TWAGIRAMUNGU aherutse gushinga ishyaka rishya yivugira ubwe ko yiteguye gutaha agakorera politiki mu RWANDA. Uzaba Perezida rero nagira mahirwe ,aba ba Twagiramungu bazaba batangiye gusaza, abandi nabo nka ba INGABIRE gereza izaba imaze kubazahaza ( NELSON MANDELA ngo yamazemo 25 none arambye kurushya benshi). Uzaba Perezida rero agomba kwitega ko aba batavuga rumwe bafite byinshi bashobora kuririraho bakigarurira imitima myinshi y’abanyarwanda. Muri byo twavuga ubusumbane bukabije buri hagati y’abakire n’abakene bugenda bunarushaho kwiyongera, ikibazo cy’ubushomeri nacyo kigenda kirushaho gukomera.

Gahunda zitavugwaho rumwe zatangijwe na FPR

Nubwo uyu Perezida azaba ari umuyoboke wa FPR, ntazabura guhangana n’abanenga zimwe muri gahunda zatangijwe zikanashyikirwa mu bikorwa na FPR. Muri zo twavuga nka politiki yo guhuza ubutaka hari ababona ko yicisha abaturage inzara, gahunda ya mutuel hari abasanga ihenze kandi abaturage nta mikoro bigirira, uruhurirane rw’imisoro ihanitse ica bamwe intege, ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyo cy’umugi ngo gikumira abakene mu mugi n’ibindi.

Uwitonze Captone

Impamvu 10 Perezida Kagame asigaye ari inshuti magara na Perezida Museveni

Abantu basigaye bibaza uburyo Perezida Kagame na Museveni wo mu gihugu cya Uganda basigaye ari inshuti magara bikabayobera nyuma yaho ibyo bihugu byombi byigeze kugirana amakimbirane buri gihugu gishaka gutera ikindi ngo birasane ariko ntibyaba.

Nyuma yo kubona intambara yavugwaga hagati y’ibihugu byombi itabaye ahubwo abantu bakabona havutse ubushuti bwari budasanzwe hagati yabo bagabo bombi.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushakisha gicukumbura impamvu 10 abo bagabo bombi babaye inshuti magara nyuma yo kugirana ibibazo bikomeye bishingiye kuri politiki.

Impamvu ya mbere ikomeye yatumye baba inshuti ni uko ibibazo byose bijya gutangira byahereye muri Congo ubwo Ingabo za Uganda zatera ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda bakagera naho barasana bapfa imbaho n’amabuye y’agaciro aho u Rwanda rwagerageje guhunga Ingabo za Uganda inshuro zirenga eshatu zose ku nshuro ya kane nibwo Ingabo z’u Rwanda zahabwa amabwiriza na Perezida Kagame ko Ingabo za Uganda nizongera gutera Ingabo z’u Rwanda ,Ingabo z’u Rwanda zirasa iza Uganda niko byagenze maze Ingabo z’u Rwanda zirasa iza Uganda hapfa abasirikare benshi bo mu ngabo za Uganda bibabaza Perezida Museveni bituma arakarira Perezida Kagame ibibazo by’urwangano biba biratangiye.

Impamvu ya 2 ni uko Abasirikare bakomeye bo mu Rwanda bose hafi ya bose abahunze igihugu banyuraga mu gihugu cya Uganda bibabaza Perezida Kagame agera aho ashaka gutera igihugu cya Uganda aho zimwe muri Televiziyo zo muri Uganda zavuze ko u Rwanda rugiye gutera Uganda bakerekana intwaro u Rwanda rufite aho bavugaga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bifite intwaro zikomeye bituma Perezida Museveni agira ubwoba ako kanya agura indege z’intambara 10 zihenze zo kwirinda ko umunsi u Rwanda rwateye Uganda izashobora kwirwanaho vuba na bwangu ibyo Perezida Kagame abonye Uganda iguze izo ndege agira ubwoba abona atashobora kurwana n’igihugu cya Uganda ahubwo ahita ashakisha uburyo yashudika Perezida Museveni ibintu byo guhora bashyamiranye bakabireka dore ko bafatanyije no kurwana intambara nyinshi zirimo iyo gufasha Perezida Museveni gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Iddi Amini bakanafatanya gukuraho ubutegetsi bubi bwa Habyarimana akaba yararebye agasanga ibyiza n’uko baba inshuti kuko icyo bapfaga cyari ikintu gito kurusha ibyabahuzaga byinshi bibafitiye akamaro n’abaturage batuye muri ibyo bihugu.

Impamvu ya 3 ni uko Perezida Kagame yasanze atakomeza guhangana na Perezida Museveni kuko abarwanya ubutegetsi bwe bose banyuraga mu gihugu cya Uganda agatinya ko na Museveni ashobora kubashyigikira bakamukuraho dore ko Museveni yari amaze kubona ibikoresho by’intambara byinshi kandi bikomeye bityo ahitamo kumugira inshuti.

Ibyo byatumye Perezida Kagame agira Museveni inshuti magara aho asigaye ajya muri icyo gihugu inshuro nyinshi na Perezida Museveni akaba yaraje gusura inshuti ye Kagame akoresheje indege kuza mu Rwanda ibintu yahoraga atinya ariko kubera ko yari amaze kubona ko Kagame ariwe ushaka ko baba inshuti uretse ko bombi bari babiofitemo inyungu yaremeye akoresha ikirere aza mu Rwanda ibyo byerekanye ko ubushuti bwabo bumaze gukomera nanone Perezida Kagame n’umuryango we bajya gusangira umunsi mukuru wa Noel na mushuti we Museveni noneho bigaragara ko ubushuti bwakomeye.

Indi mpamvu ya 4 ni uko barebye bagasanga bombi buri umwe asigaranye manda imwe ngo bave ku butegetsi bahitamo gushyigikirana ,umwe agashyigikira undi dore ko kuri icyo kibazo Perezida Museveni yacyumvise vuba kuko hari umugabo utamworoheye na mba witwa Dr.Kiiza Besige urwanya ubutegetsi bwa Museveni naho Perezida Kagame nawe akaba afite umusirikare wari ukomeye cyane mu Rwanda nawe ubwe yemeraga witwa Gen.Kayumba Nyamwasa afatanije na Col.Patrick Karegeya bose bashaka barwanya ubutegetsi bwa Kagame ibyo byatumye bombi bemeranya kuba inshuti bakarwanya abashaka kubananiza gutegeka.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aturuka ahantu hizewe avuga ko nyuma yo kumara kuba inshuti buri umwe akemerera undi kumufasha nibwo Perezida Kagame yatangiye gutegura aho azubaka Urugwira (state house)nziza igezweho mu Kiyovu ibyo bikaba binagaragaza ko Perezida Kagame azongera akayobora indi manda kuko bivugwa ko iyo state house atayubakira undi azamusimbura.

Impamvu ya 5 ni uko barebye bagasanga ibihugu byombi biramutse bigiye mu ntambara abaturage babihomberamo cyane kandi ubundi ari abavandimwe kuko hari abanyarwanda benshi cyane baba muri Uganda n’abandi benshi bakora ubucuruzi bava mu Rwanda bajya Uganda abandi nabo bava Uganda baza mu Rwanda bakaba barasanze atari byiza nk’ibihugu by’ibivandimwe kwangana bikagera aho binarwana bahitamo ko babireka ahubwo bagashakisha ibyabateza imbere.

Mu byabateza imbere harimo umuhanda uhuza ibyo bihugu byombi unyura Gatuna ukagera Mbarara n’ibindi byinshi ibyo bihugu bihuriyeho.Impamvu ya 6 ni uko byavugwaga ko Perezida Kagame yari ashyigikiye Dr.Kiiza Besige kuko bwa mbere ahunga akajya muri Afurika y’Epfo yanyuze mu Rwanda kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Museveni bwatangiye kuvuga ko Perezida Kagame ashyigikira Besige kuko Kagame ngo yabonaga Museveni amubangamiye cyane dore ko byanavugwaga ko abo bagabo bombi Museveni na Kagame buri umwe yashakaga kuyobora East African Community kuko havugwaga ko bizaba igihugu kimwe kikayoborwa n’umuntu umwe ubwo buri umwe akaba yarashakaga uburyo yananiza undi maze akayobora uwo muryango.

Kubera ko Museveni yari azi ko Kagame ashyigikiye Besige nawe yaretse ba Kayumba banyura muri Uganda bahungira muri Afurika y’Epfo ibyo bituma Kagame yemera ava muri Besige yereka Museveni ibyo Besige akora agamije gukuraho Museveni ibyo byashimishije cyane Museveni bituma yemera kuba inshuti na Kagame maze na Museveni asezeranya Kagame ko ba Kayumba batazongera kugira ibyo bakorera ku butaka bwa Uganda maze ubushuti burakomera cyane.

Impamvu ya 7 ni uko bombi basanze bakwiye gushyigikira abahungu babo bakiga ibijyanye n’igisirikare maze bakazabafasha mu gihe bazaba bageze mu zabukuru dore ko ubu muhungu wa Museveni Muhoozi amaze kugera ku ipeti rya Lt.Col.kandi ubu akaba ari ku masomo muri Afurika y’Epfo aho bivugwa ko azamarayo umwaka umwe yaza akongezwa ipeti bikazajya kugera igihe se manda ye irangira ariwe umusimbura kuko abakamurwanyije bazaba bamaze gusaza

.Muhungu wa Kagame Cyomoro nawe umaze igihe muri America yiga ibijyanye n’igisirikare nawe bivugwa ko azaza ari umusirikare mukuru uwo mugambi abo ba Perezida bombi bakaba ngo baranawuganiriyeho ubwo Museveni yari yasuye mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

Umwe mu bantu baba mu gihugu cya Uganda wanze gutangaza amazina ye yagize ati « ariko ko mbona aba Perezida bacu basigaye bakundana nk’abantu bari muri hoony moon buri n’amahoro,ariko mbona impamvu ari uko buri umwe afite ibyo ahisha undi kubera inyungu za politike .»

Impamvu ya 9 ni uko Kagame yarebye amafaranga u Rwanda rwinjiza ku mipaka yombi uwa Gatuna ari nawo winjiza amafaranga menshi kuko abacuruzi benshi niho banyura kandi ibicuruzwa byinshi bituruka Nairobi na Kampala asanga haramutse habayeho kutumvikana u Rwanda rwabihomberamo cyane nibwo yahisemo kugira Museveni inshuti ye kugirango amafaranga akomeze yinjire mu Rwanda ninabwo bumvikanaga uburyo umuhanda Kigali Mbarara watangira ukubakwa bityo icyo kiba kibaye kimwe mu bituma abo bagabo bombi baba inshuti.

Impamvu ya 10 ni ukugirango ibyo bihugu byombi bizakomeze kwikorera ubucuruzi muri Congo kuko igihugu cya Uganda ntabwo cyareka gukorera muri Congo kimwe n’u Rwanda dore ko no mu basirikare bakuru baherutse gufungwa byavuzwe ko bazize ubucuruzi bakoreraga muri Congo ,bigaragare ko babukoze nabi bikamenyekana kandi ubundi bitemewe ko bakorera ubucuruzi muri Congo na Uganda ni uko ariko abakuru bibihugu byombi barabizi ko hari ubucuruzi bukorerwa muri Congo n’inyungu babonamo icyo kikaba cyarabafashije gusubukura umubano wabo kugirango inyungu zabo babonaga zitabura dore ko bahakura inyungu itubutse.

Rwego Tony

Perezida Kagame yafunze abandi basirikare bakuru!

Iperereza ngo rishobora no gufunga abandi benshi!

Ubu mu Mujyi wa Kigali inkuru yatumye abantu bacika ururondogoro ni ivuga ifungwa ry’abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda, bafunzwe mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2012 ariko bikamenyekana ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2012. Izina ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru ritandukanye n’irya Lt. Gen. Fred Ibingira na Brig. Gen. Richard Rutatina kubera ukuntu bari bazwi mu nkuru zitandukanye mu Rwanda, abandi nabo ni Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza.

Mu kiganiro twagiranye na Col. Joseph Nzabamwita yatubwiye ko nta bintu byinshi ashobora kongera ku itangazo yashyize ahagarara riri ku rubuga rwa murandasi rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, bityo ko ukuri kose kuri iryo fungwa ry’abo basirikare gukubiye muri iryo tangazo. Gusa usesenguye neza iryo tangazo, aho bavuga ko iperereza rigikomeza ku mikoranire y’abo basirikare n’abandi ku buryo hashobora kuzivumburamo urundi rutonde rw’abasirikare cyangwa abasivili bashobora kuzisanga mu magereza cyangwa bagafungishwa ijisho mu ngo zabo nk’uko abo bafunzwe.

Naho ku ngingo y’icyatumye bafungwa iryo tangazo ryashyizweho umukono na Col. Nzabamwita riravugaga ko bahowe imyifatire itabereye umusirikare w’u Rwanda ndetse n’indi mirimo idakomatanywa n’igisirikare! Aho bivugwa ko bakoranaga ubucuruzi burenga imipaka kandi bukabahuza cyane n’abasivili bakorana mu gihugu cya Congo. Iyo mpamvu ikaba ishobora kuba ifite n’ishingiro kuko byavugwaga ko batangiye kwinjira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro kandi bizwi n’amahanga ko Perezida Kagame yahakanye yivuye inyuma ko nta munyarwanda ugikorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo ndetse anemerera Loni kuzajya asubiza amabuye yafashwe acuruzwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rutare

Kagame ariregura ku bw’inyagamburiro bwa Politiki

Perezida Kagame avuga ko icyo abene gihugu bifuza gukorana nk’Abanyarwanda ari ukugira ngo utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : akaba avuga ko ibyo ari bimwe mu biranga demokarasi, ko ariyo majyambere, aribwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose.

Ibi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame akaba yarababitangarije anyarwanda ndetse n’abandi bose bakurikirana iby’u Rwanda aho yasaga nkaho asubizo Ambassadeur wa Reta Zunze Ubumwe mu muryango w’abibumbye Susan Rice ubwo yagiriraga urugendo rw’iminsi ine mu Rwanda.

Urwo ruzinduko rukaba rwaribanze kukureba uko bukungu, ubuhinzi n’iterambere mu rwego rw’ubuzima bihagaze. Susan Rice yavuze ko n’ubwo hari ibintu bishimishije byagezweho muri ibyo byiciro, muri politiki y’u Rwanda ngo nta bwinyagambuliro. Kuri we ngo ugereranije n’ibyo byiciro bindi ngo kuri politiki imiryango irafunze .

Ambasaderi Rice yashimye u Rwanda avuga ko mu myaka 18 ishize igihugu cyageze ku bintu byinshi mu rwego rw’ubukungu, umutekano, umubano n’amahanga, ubuhanga mu by’ubucuruzi, ibidukikije no mu byerekeye kwita ku buzima, ikoranabuhanga no mu bireba uburenganzira bw’abategarugoli.

Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’ibindi bihugu mu byerekeye guha ingufu igitsina gore mu myanya ifata ibyemezo. Ati mu mwaka w’2008 abagore babonye imyanya 45 kuri 80 mu nteko ishingamategeko, bikaba bituma u Rwanda ruba igihugu kimwe rukumbi ku isi kugeza uyu munsi, aho abagore bagize ubwiganze mu nteko ishingamategeko.

Ati: ibi bituma abandi dusigaye tugira ikimwaro. Madamu Rice yanavuze ko, u Rwanda ari incuti, ashobora kubwiza ukuri. Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rurushijeho kugira ubuzima bwiza, rurushijeho gukira no kugira abantu bize, ariko ko mu byerekeye politiki ruri inyuma y’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika.

Ati: Haracyari Inzitizi. Abakozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akenshi batinya gukora ibiterane mu mahoro, no kuvugira ahagaragara bimwe mubyo banenga ubutegetsi buriho ubu. Bamwe baratotejwe. Bamwe batewe ubwoba n’ababahamagara ku matelephoni n’ijoro, batabazi.

Abandi ntawe uzi irengero ryabyo. Mu kwezi kwa 6, umuryango Amnestie Internationale, wanenze u Rwanda, utangaza imibare igaragaza uko, ruhagaze mu byerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Guverinema y’u Rwanda yavuze ko, ibyo atari ukuri. Yongeyeho ko, raporo ya Human Rights Watch, inenga imikorere y’inkiko, nta shingiro ifite. Madame Rice, yakomeje anashima guverinema y’u Rwanda, izwi cyaneho kurwanya ruswa yivuye inyuma. Yanashimye kandi uburyo u Rwanda rwateye imbere mu ikoranabuhanga, avuga ko abantu bakoresha internet, bikubye incuro zirenga ibyiri mu myaka mike ishize. Ati : ikoranabuhanga izahindura imibereho y’abanyarwanda.

Ku mukuru w’igihugu wabaye nkubwirwa aya magambo we avuga ko U Rwanda rushya ni urw’agaciro. Ni urw’agaciro gakwiye kuba kabashingiyeho abanyarwanda bo ubwabo. Perezida Paul Kgame yakomeje avuga ko umwana, umukuru, umugore, umugabo ko ibyo tudafite ubu ngubu, n’ibyo buri umwe muri mwebwe iyo yicaye mu rugo avuga ati : “mbuze iki, sindagera kuri iki” ; nibyo twifuza, nibyo dukorera

kugira ngo ushobore kuba wabigeraho. Turifuza ko wabigeraho, turifuza gukorana nk’Abanyarwanda kugira ngo utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : niyo demokarasi, niyo majyambere, nibwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose.

Jean Elysee Byiringiro

dimanche 5 février 2012

Ni nde uzakiranura Perezida Kagame n’ ishyaka PDI

Mu gihe Perezida wa Repuburika ari muri manda ye yanyuma agenerwa n’ itegeko nshinga rya Repuburika y’ u Rwanda, ubu impaka ni zose ku uzamusimbura n’ uburyo bizakorwa.

Ishyaka PDI rugikubita ryatangaje ko kubera ibigwi Perezida Kagame yagaragaje ribona agomba gukomeza kuyobora igihugu bityo itegeko nshinga rigahindurwa.
Perezida Kagame mu ijwi rye inshuro zirenze eshatu yatangaje ko atazongera kwiyamamariza manda yindi nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga , Umuryango FPR Inkotanyi ntacyo uratangaza dore ko ari wo ufata urufunguzo nubwo Perezida wawo yagaragaje aho ahagaze.
Nubwo benshi bavuga ko hakiri kare , kuba abantu batangira kuganira kuri iki kibazo , ariko iyo urebye uburyo u Rwanda ruteye aho ruvuye n’ aho rugana ntawavuga ko hakiri kare. Ni byiza rero gukurikiza kiriya kibazo hato abanyarwanda batazaterwa batiteguye.
PDI irashaka Kagame , we ati oya ; ni nde uzabakiranura
Itegeko nshinga ni abaturage bafite uburenganzira busesuye bwo kurihindura. Abaturage nibo bafite urufunguzo rwo gusaba Perezida Kagame kuba yakomeza kubayobora kuko baramutse babimusabye mbona nta handi yabihungira kuko tuzi ko abubaha. Ariko ibi bikwiye gukorwa ku neza y’igihugu no ku neza y’ abaturage.
Mubo twaganiriye hari n’ abasanga Perezida Kagame atakwiyongeza manda ya gatatu ariko akaba yaherekeza uzaba yatowe mu gihe cy’ imyaka ibiri amwereka uburyo bikorwa, ingamba n’ amayeri yakoresheje maze nyuma yiyo myaka umukuru w’igihugu akabona kumwegurira ubuyobozi ngo byabaye no mu bihugu nka Etiyopiya n’ ahandi.
Dore bimwe mu bitekerezo abaturage batanze ku birebana no gusimbura Kagame:
Bwana Twagira Shema Gerard
Nitwa Twagira Shema Gerard, mfite imyaka 61, nkaba ndi muri pansiyo. Nakoze mu mirimo itandukanye mu mashami yo muri Minisiteri y’ uburezi nyuma ya 1994. Ubu nkaba nifashishwa rimwe na rimwe ntanga ibitekerezo nko mu kigenga cyo kuzamura imibereho ya Mwarimu.
Ikibazo cyo gutorera Perezida wa Repuburika indi manda ntidukwiye kugitandukanya n’uburyo ajyaho n’ ishyaka rimutanga; Ntekereza ko gukomeza gutsimbarara kuri Perezida wa Repuburika uriho ubu tutabinyujije mu ishyaka rimutanga, njye ku giti cyanjye numva ishyaka rimutanga ari ryo ryakagennye igihe iki n’iki n’uburyo ryategura uwazamusimbura.Ishyaka riramutse rimukeneye, akaba yaguma muri ba bandi baba hafi nk’ umuntu w’ inararibonye, ariko tukirinda gukomeza gutekereza ko umuntu umwe mu ishyaka ari we ushoboye gusa.
Kuri njye mu baperezida benshi ba Afurika bananizwa cyane n’abo baba bashyize uruhande bakananirwa kubikura.
Perezida wa Repuburika, igihe cyose azashobora kurangiza inshingano ze n’intego ze mu ishyaka rimushyiraho, twagakwiye gutekereza ukuntu yagasimbuwe kandi akaguma mu bantu bafite imbaraga z’abashobora kugira inama uwaba amusimbuye.
Ariko ntitumubonemo wa muntu kamara uhoraho kuko igihe yaba agize impamvu iyo ari yo yose imubuza kuba Perezida wasanga, igihugu cyabuze aho gihagarara. Iki ni ikibazo gikomeye cyane gikunze kugaragara muri Afurika.
Uko ibihe bigenda bisimburana ni nako ibintu bigenda bihindura isura hakaza ibitekerezo bishya, abakiri bato bakagenda bongeramo umusemburo n’ indi myumvire. Ntekereza ko ishyaka rya politiki ryakajyanye n’imihindagurikire y’ibibazo biranga sosiyete igihe iki n’ iki.
Kuri njye sinemera ko itegeko nshinga ryahindurwa kubera ko habuze undi muntu ufite imyitwarire nk’ iya Perezida wa Repuburika uriho ubu. Niba tumwemera ko yagize ubwitange, ubushishozi n’ ubunararibonye, ntibyabuza ishyaka gutegura undi muntu akazamuba hafi, akazamufasha igihe cyose ariko tutahinduye itegeko nshinga kubera ibyo. Kuko icyo gihe itegeko nshinga ryaba ryitiriwe umuntu, ejo ejobundi hakaba havugwa ngo nitwongere turihindure bikaba byagira ingaruka, yemwe bikanatera bamwe n’ umujinya ugasanga ibyo twamurataga birahindutse, tukamwitirira igitugu ari twe twakimuhaye.Izo nizo mpungenge ngira. Ariko kuba yarangiza manda ye ntibimubuza kuba yaguma hafi mu bayobozi bakomeye bashobora kuba batanga ibitekerezo, inama atanze zikaba zanaba inama ngenga zishobora gufatwaho ikitegererezo.
Mu muryango wa FPR Inkotanyi uko uhagaze ubu, niba perezida wa Repuburika akaba na perezida w’ ishyaka ndatekereza ko uwazamusimbura akwiye gutekerezwaho cyane n’ ishyaka kurusha uko abantu basanzwe tudafite ubushobozi n’ ububasha bwo kuba twabiganiraho. Niba bitarakorwa igihe kirageze bivuga ngo biri mu bibazo byihutirwa bagomba gutekerezaho bakabifata nk’ ikibazo gikomeye, ntibagire impamvu z’ uko Perezida waryo ari Perezida wa Repuburika ngo bibabuze kubikora kuko icyo gihe byaba ari uguhunga inshingano. Ntibazitwaze ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bishobotse atareka n’ abandi bakayobora, nk’uko yagiye abitangaza kenshi, bapfa kudateshuka ku murongo ngenderwaho Nyakubahwa ari kuyoboramo abanyarwanda.
Hari abantu benshi bafite ubwoba ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uriho ubu yabashaga guhuza inzego zose zaba iza gisiviri n’izagisirikare, kubona undi nk’uwo byaba ari ikibazo. Ibyo ariko njye simbifata nk’ ikibazo gikomeye kuko ubu igisirikari n’igipolisi cy’u Rwanda basigaye bafite uburere bwiza muri politiki. Uwajyaho wumvikanyweho ko akuriye inyungu z’ abanyarwanda twese twibonamo bamwumvira.
Shema Gerard yakomeje avuga ko guherekeza umuperezida uzaba watowe akayoborana na Perezida Kagame, ari igitekerezo cyiza niba hari aho byabaye kandi bigatanga umusaruro mwiza, ariko ntidukomeze gutsimbarara ku guhindura itegeko nshinga kuko twaba twitegurira urwobo tutazabasha kuvamo.
Ubutumwa natanga ku bakuriye abayoboke b’amashyaka ni uko batakomeza gutekereza batsimbaraye ku byabaye gusa.

Mugisha Jack

Mugisha Jack, ndi umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda
Gutorera Perezida Kagame indi manda, icyambere ni uko mu mategeko y’ u Rwanda manda eshatu zitemewe, kandi abanyarwanda twemera ubushobozi afite ; Itegeko nshinga rero niba rimwemerera manda ebyeri birahagije n’ubundi ko yakora izo manda ebyiri ibyo yakoze bishimwe akaba yajya mu by’ ubujyanama bitabaye ngombwa ko agumya aba perezida.
Imyumvire yo kuvuga ko yafata manda yindi byaba ari ukunyuranya n’amategeko. Ikindi kandi gutinda ku butegetsi tujya tubona kenshi amaherezo bituma ibihugu byinshi bibyuriraho n’abanyapolitiki bakabyuriraho bakavuga n’ibindi byinshi bigatuma ahinduka umunyamakosa kandi yakoraga ibintu byiza. Kuri njye nsanga itegeko nshinga ritabyemera icya kabiri byaba byiza atanze n’ umwanya abandi nabo barahari bakamufatiraho urugero nabo bagakora.Byaba byiza ko atakwangiza isura y’ ibintu byinshi byiza yakoze.
Niba itegeko nshinga rivuga ibi n’ibi hakabaho kurihindura, muri icyo gihe isura nziza yaba imaze gutakara, cya cyizere n’ubushobozi bamubonagamo, bigatangira guhinduka kubera baba babona ko agiye kumara igihe kinini ku butegetsi. Aho kugira ngo rero yangize isura nziza afite, imyaka azaba ayoboye izaba ihagije, bizaba byiza natanga urubuga.
Kuri njye nemera ko ubutegetsi buva ku mana, kandi abanyarwanda ni abantu bazi gushishoza ; Niba tugeze mu rwego rwo guhitamo, ni ukuvuga ngo abashyira imigambi (gahunda ya politiki) yabo hariya tugahitamo nk’ abanyarwanda , icyo ni cyo cy’ ingenzi gikenewe kuri ubu. kuvuga ngo uwajyaho yamwiyegereza cyangwa yamutegura, ubutegetsi ntago ari ubutegurwa , ubutegetsi ni impano. Ubwenge bwo kuyobora nta bwo ari ubwa buri wese , si ubwenge buva mu ishuri. Ariko kumutegura ni byo nk’ abantu bashobora kubitekerezaho usibye ko bishobora gutandukana n’ibibaye.

Umutegarugori Utarashatse kwivuga

Kuri njye igitekerezo cyo kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umubyeyi wacu turamukunda , turacyamukeneye kubera amajyambere atugezaho.
Ngaho gir’ inka ubu abanyarwanda baranywa amata , n’ abandi batarazibona bakaba bagitegereje ntiyagenda atabagabiye bose, yewe Perezida Kagame ni umubyeyi arakagira Imana.

Abanyapolitiki bo babivugaho iki?

Perezida wa Sena ucyuye igihe Vincent Biruta nawe ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Umwezi cyo kuwa 3- 10 Ukwakira hari icyo yatangaje kuri manda ya Perezida Kagame.
Yagize ati, « Ariko ngirango ibibazo nk’ ibyo yabyivugiyeho inshuro nyinshi, ntabwo nabimuvugira cyakora kugeza uyu munsi dufite itegeko nshinga , igihe cyateganyijwe nikigera nkeka ko rizubahirizwa kandi mu gihe abanyarwanda baramutse bafashe icyemezo cyo kugira icyo bahindura, na byo mu gushyira hamwe kwabo babikora ariko ntabwo twari twageza igihe cyo kuvuga ngo murifuza iki? Ariko cyane cyane uwo bireba[Perezida Kagame] niwe ushobora kubyivugira».
Kuba rero Perezida Kagame ahora atangaza ko atifuza indi Manda, naho ishyaka PDI kubera ibyiza yakoze yakongera akiyamamaza, ni urubanza rutoroshye ruzacibwa n’abaturage, bashingiye ku neza n’inyungu zabo.

Ntalindwa Théodore

Mu gihe abahoze muri FPR bahunga abari muri MRND baradamaraye

Ku batabizi cyangwa batibuka MRND bivuga « Mouvement Revolutionnaire National pour le Developpement », ku kabyiniriro bayitaga Muvoma.
Iri ni ishyaka ryari rimwe rukumbi ( Parti Etat) ryayoboye u Rwanda kuva muwa 1975 kugeza ingoma yaryo ihiritswe n’irindi ryitwa FPR ( Front Patriotique Rwandais) ari naryo riri ku butegetsi kugeza ubu. Irya mbere ryashinzwe n’uwari Umukuru w’igihugu icyo gihe Yuvenari Habyarimana naho FPR yo yashinzwe n’impunzi z’abanyarwanda zabaga muri Uganda zanashyizeho umutwe w’ingabo RPA ari nazo zaje guhirika ubutegetsi bwa MRND bwari bumaze gutsemba abatutsi.Aho ibihe bigeze aha , abahanga mu gukora igereranya babona ko nubwo ibihe ( contexte, temps) aya mashyaka yayoboyemo atari bimwe, hari ibyo yombi ahuriraho kimwe ni uko hari ibiyatandukanya. Nibyo tugarukaho muri iyi nyandiko.
Abibuka ubutegetsi bwa MRND ntibazibagirwa ko iyi muvoma yari yariswe ubwato bwagombaga kwambutsa abanyarwanda bose inyanja y’ubukene. Abanyarwanda bose rero bagombaga kuba muri ubu bwato, umusare mukuru akaba yari nyine YUVENARI HABYARIMANA President Fondateri wa MRND. Uko byagenze ariko mwese murabizi, ubu bwato bwajye guhura n’umuhengeri. Ibi bishatse kuvuga ko amahame na manifeste by’iyi muvoma byabaye amasigarakicaro. Ahubwo benshi mu bayishinze babaye abanazi, bahagarikira genocide yahitanye abarenga miliyoni mubo bari bashinzwe kureberera.
Kuri ubu rero bamwe mu bahoze muri MRND bimukiye FPR mu mvugo zabo, zinyuranye bibagiwe rya shaka bayoboka FPR moteri ya Guverinoma, bishatse kuvuga ko ariyo iri ku mukondo muri politiki iyobora iki gihugu. Dore ko n’Umuyobozi w’iri shyka ari nawe Uyobora igihugu nyuma yo gutsinda amatora. Aba bayoboke bakaba bakagombye gucungira hafi kugirango iki kinyabiziga FPR ibereye moteri kitazaba nka bwa bwato bwa Habyaramana bwahuye n’ishuheri mu nyanja nka bwa bundi bwa Titanic maze bugatikira. Ibi kandi birashoboka kuko hari igihe moteri ishobora gusaza ( bikaba ngombwa gusimburwa), ishobora kugonga( nabwo yasimburwa revision bidashobotse), ikaba inashobora gupfa ( bikaba ngombwa kuyikanika).
Aba bahanga mu kugereranya, berekana kandi ko mu gihe cya MRND hari umugabo witwaga HABIMANA Bonaventure wari warahimbwe muvoma, yari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka kuva ryashingwa kugera mu myaka ya za 90. Ububasha bw’uyu mugabo bwari ku izina gusa , ngo yaba yari ahagarariye igice kimwe cy’abanyarwanda cyamwibonagamo. Ibi byajye kugaragara igihe FPR yagabaga ibitero mu Rwanda, uyu mugabo akaza kuregwa ubukotanyi agahita asimbuzwa Matayo Ngirumpatse. Icyagaragaye ni uko nabo bavugwa ko bamwibonagamo,ntacyo yabamariye ; icyari kimushishikaje kwari ukwigwizaho imitungo (amakamyo menshi yakoraga mu ruganda rwa kabuye yabaga ari aya Muvoma) ariko nabyo ntibyaje kumuhira kuko nyuma ya geocide yagarutse mu Rwanda ahita atabwa muri yombi n’inkotanyi, zamureze ubufatanyacyaha muri genocide. Ku bw’amahirwe uyu mugabo yajye kurekurwa ahita asubira mu buhungiro ; iby’umutungo yari yarigwijeho byo ntubimbaze.Iyo bamwe baba bamaze guhaga ibyiza umuryango FPR yabagejejeho usanga hari igihe barengwa bagashaka kugrerenya MRND yishe abantu na FPR yabarokoye.Bamwe bati : BAZIVAMO B buriy akora iki muri FPR babuze undi muntu wafata uriya mwanya,abandi bati yaba yarahahawe uriya mwanya yarakoze iyihe kosi muri FPR ?Abandi bati nta wamenya impamvu yahawe uriya mwanya ,uretse uwamugiriye icyizere.Ariko hari bamwe bavuga ibitajyanye n’igihe tugezemo ugasanga binjiye mu bizima bwite bw’abandi aho bagira bati :Bazivamo ngo nta shoboye afite uretse kwiyubakira amahoteri hirya hino,ndetse ngo hari n’abamusaba imyanya hirya mu ntara ntagire icyo abamarira.Ntumbaze nanone igihe azamburwa izi nshingano,icyokora umenya atari vuba aha dore ko ubu noneho yiboneye akanya muri East Africa,abatarajyana n’igihe bakirunguruka, uzongere umubone !
N’ubwo utagereranya FPR na MRND ntawabura kuvuga ku bisa n’umusanzu wagiye wakwa ku baturage.Uyu musanzu wari itegeko ku munyarwanda wese, niba nibuka neza buri muturage yakwagwa 100 Frw buri mwaka. Uyu musanzu ukaba ngo warakoreshwaga mu mirimo inyuranye y’ishyaka. MRND kandi yagenerwaga amafaranga kuri budget y’igihugu ndetse n’abakozi bayo bafatwaga nk’abakozi ba Leta. Kuri ubu nubwo umusanzu wa FPR atari itegeko, bamwe mubo twaganiriye batwemeje ko muri za ministeri mu bigo bya Leta ariko cyane cyane mu turere uyu musanzu bamwe mu bayobozi bawaka nk’itegeko. Abakozi bose ngo barayakatwa waba wararahiye mu muryango waba utararahiye ngo barayatwara. Kubera kwanga kwiteranye n’abagukuriye ( dore ko ba mayor hafi ya bose ari ba perezida ba FPR mu turere), ngo abakozi bahitamo guheba ayo mafaranga dore ko n’ubundi baba barahawe akazi ku mbabazi za ba nyakubahwa, ni ukwigura.
Icyitwaga ingoro ya muvoma yari inzu mberabyombi zabonekaga ku mirwa mikuru ya za perefegitura ndetse no mu makomini amwe namwe. Izi ngoro zubakagwa ku misanzu twavuze haruguru yakwaga abaturage. Aho muvoma isenyukiye izi ngoro zashizwe mu mutungo wa Leta, zikaba zaragizwe inzu mberabyombi z’intara cyangwa z’uturere. Gusa muri iki gihe FPR yasanze iki gikorwa cya MRND atari kibi maze isaba abanyamuryango bayo kuyubakira ingoro nk’uko ba milita na militante babikoze muri MRND. Mwumvise ko mu ntara y’amajyaruguru iyo nzu ( si ingoro) yatashywe ku mugaragaro, i burengerzuba abanyamuryango bakaba barasabwe gukusanya vuba na vuba imisanzu ngo badasigara inyuma mu kubaka iyo nzu izubakwa i Karongi
Ababaye ba Milita na ba Militante ntibazibagirwa animasiyo ishyushye yarangaga ibirori binyuranye byabaga byabaye ahantu hanyuranye. Muribuka aho abanyarwanda bari baratojwe kuvuga ngo Prezida Habyarimana, RAMBA RAMBA SUGIRA SAGAMBA TURAGUSHIGIKIYE TUZAGUTORA…… Iyi mihango yose ariko yatangizwaga n’indirimbo benshi tucyibuka « umugambi ni umwe banyarwanda ». Ni ukuri ubu rero ku ngoma ya FPR, abayoboke bayo ntibatanzwe gushaka uturirimbo tunyuranye dusingiza ishyaka ryabo ; ariko izwi cyane ni « FPR ishyaka ry’abanyarwanda yarahiriye kuva kera…….). Vuba aha kandi nk’uko twabigarutseho mu nyandiko yacu y’ubushize, mu rwego rwo gucengeza amatwara yayo, abaturage basigaye bahamagarirwa kumva ajambo rya Perezida Kagame, iyo habaye ibirori mu gihe ku bwa Habyarimana ho Radio Rwanda yacishagaho buri gihe ijambo rya Perezida nk’ubutumwa yaba yageneye abanyarwanda.
Umuganda ku bwa Muvoma byari ibikorwa rusange bikorwa n’abaturage rimwe mu cyumweru hagamijwe kunganira Leta mu bikorwa byo kubaka igihugu. Benshi barabyibuka nanone Habyaramana mu ijambo rye agaruka ku mvugo ngo U Rwanda ruzubakwa n’abana barwo. Uyu muganda ariko hari abategetsi benshi bawifashishaga maze abaturage bakabakorera ibikorwa byabo bwite nko kubaka imihanda igana iwabo no mu yindi mirimo itandukanye.
Nubwo muri propagande za FPR hamaganwaga umuganda, yemeza ko ibikorwa by’umuganda ari uburyo abaturage birirwa baha imibyizi ba Nyakubahwa, aho FPR ifatiye ubutegetsi iki gikorwa yagisamiye hejuru ndetse vuba aha kiza kugirwa itegeko maze gihabwa umunsi umwe mu kwezi. Abanenga uyu muganda wa FPR ariko bemeza ko agaciro gahabwa ibyakozwe n’uyu muganda harimo gukabya, abategetsi babikora bakaba baba bagamije kugaragagaza imihigo ya baringa badashobora kugeraho. Ikindi kivugwa n’abanenga imitegurire y’uyu muganda ni uko ikiguzi cyo kugeza abakozi ku muganda ndetse no kwiyakira mu busabane nyuma y’umuganda kiruta kure agaciro nyakuri kaba kavuye mu muganda, dore ko benshi (cyane cyane mu mugi wa kigali) baba biyonkereza umuhini.
Ibihe bitandukanye, amateka atari amwe
Ni byo koko aya mashyaka yabayeho mu bihe bitandukanye (temps) kandi afata ubutegetsi ku mpamvu zitari zimwe (contexte). Muvoma yashinzwe mu mwaka wa 1975, ikaba yaragiyeho mu gihe mu bihugu byinshi byo ku isi hategekaga ishyaka rimwe rukumbi ( parti-etat) ; iri shyaka akaba ari naryo ryagenaga politiki zose z’igihugu. Uwayoboraga iri shyaka kandi niwe wabaga umukandida umwe rukumbi mu matora y’uwagombaga kuba umukuru w’igihugu. Niko byagendaga rero Perezida Fondateri niwe wagombaga kuba umukandida rukumbi ku mwanya wa perezida w’ U Rwanda. Ibi bikaba byarabaye mu myaka ya 78, na 84 aho Habyarimana yatsindaga n’amajwi arenga 98% ( bamaze gutekinika nyine kuko nka Gikongoro yigeze gutora munsi ya 50%).
FPR yo nk’uko twabivuze haruguru yagiyeho ku ruhembe rw’umuheto imaze guhagarika genocide yakorewe abatutsi. Ni nyuma kandi y’inkubiri ya demokarasi yari yadutse muri Afurika hose. Gusa kubera uko iri shyaka ryafashe ubutegetsi( nyuma yo guhagarika genocide), iri shyaka ryabaye nk’iryiharira ubutegetsi, ibyo gufungura urubuga rwa politiki bigenda biguru ntege, nanubu kandi benshi bakaba bemeza ko uru rubuga rugifunze.
Mu gihe cya Muvoma nk’uko twabibwabwiye, umutungo wayo urebye ntaho watandukaniraga n’uwa Leta. Imitungo izwi yari iya Muvoma ku giti cyayo ni iriya Ngoro ya Premier Ministre nayo yajye kwegurirwa Leta hatangiye muyaga y’amashyaka menshi. Indi nzu yari iya Muvoma ni inzu yagombaga gukorerwamo n’ishuri ngo ryagombaga kwigisha ibya muvoma, ni hariya Ministeri y’ubutabera ikorera. Benshi mu bayobozi biri shyaka kandi ibyo gukora business ngo ntabyo bari biyiziye. Uwapfaga kugerageza ngo ni Nsekalije wahimbwe Macinya wigeze ngo gukoresha umunsi mukuru ataha miliyari ngo yari agejeje kuri konti.
Hari bamwe bajya bihandagaza bakavuga ngo impamvu ibintu byazamuye igiciro hari bimwe mu bkomerezwa byikorera bizinesi.

Ku bwa FPR iterambere rikataje

Ikindi kinyuranyo kigaragarira buri wese ni iterambere ritangaje ryabonetse ku butegetsi bwa FPR. Ibi bikaba bigaragazwa kandi n’ama raporo anyuranye atangwa n’imiryango inyuranye ikorera mu rwego mpuzamahanga. Haba mu buhinzi, mu miturire, mu itwara ry’abantu n’ibintu, ubucuruzi,impinduka zigaragarira buri wese. Nko ku bwa MRND , inyubako nziza zari mu mugi wa Kigali yari BNR , Ikibuga cy’indege nizi za Milles collines. Kuri ubu izi nzu zabaye nyakatsi ugereranyije n’izindi nyubako mwese muzi zigaragara mu mugi wa Kigali. Gusa iyo ibi ubyeretse bamwe mubari abambari ba MRND bakubwira ko nabo iyo baba bakiri k’ubutegetsi iri terambere baba bararigezeho, dore ko banabanje no guhangana n’ikibazo cy’intambara yangije byinshi. Ku ngoma yabo kandi ngo ubuzima ntibwari buhenze nk’iki gihe aho usanga ubukungu bwarikubiwe n’abantu bake ; naho ngo mu gihe cya MRND nta busumbane bukabije bwari buhari dore ko abakozi bose bahembwaga hakurikijwe impamyabumenyi zabo ndetse abo mu nzego zo hasi nka mwarimu akaba yarahembwaga kimwe n’abandi bakozi bo mu nzego nkuru za leta. Naho iby’iterambere ryajye nka telephone zigendanwa, internet n’ibindi ngo ntabwo byari igihe cyabyo kuko n’abanyaburayi ngo bibagezeho ejo bundi.
Ikintu cy’ingenzi Umuryango wa FPR ushimirwa na buri wese ni uko utaheje bamwe mu bahoze muri MRND ukabaha imyanya muri leta bakaba bavuga rikiijyana.
Twasoza tubwira abasomyi bacu ko bimwe mu byo twahereyeho twandika inkuru yacu ari ibitekerezo twakuye mu baturage b’ingeri zitandukanye. Ubusanzwe ntawe ugereranya leta iriho n’iyayibanjirije kuko iriho iba ifite icyo irusha iya mbere.

Nyirubutagatifu Vedaste