lundi 3 janvier 2011

Abarimu barifuza gufatwa nk’abandi bakozi ba Leta

Mu gihe cy’iminsi 25, abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hose bitabiriye amahugurwa ku rurimi rw’icyongereza muri gahunda nshya y’imyigishirize, aho kwigisha bishingiye kuri mwarimu (Teacher Centered Method) bigashingira klu munyeshuri (Learner Centered Method). Gusa ariko ngo baracyafashwe nabi kuko ngo nta nsimburamubyizi babona nkuko bigenda ku bandi bakozi ba Leta bose igihe nk’iki cy’amahugurwa!

Mu kiganiro bagiranye na Oasis Gazette ku munsi wo gusoza amahugurwa, abarimu bo mu karere ka Gicumbi umurenge wa Rukomo, ku kigo cy’amahugurwa cya Bisika, badutangarije ibyiza by’aya mahugurwa:

Sekamana Antoine wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mabare umurenge wa Rukomo aragira ati “aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko twizemo byinshi harimo icyongereza ubwacyo, uburyo bushya bwo kwigisha, n’ibindi byinshi!” Naho uwari uwagarariye abarimu kuri icyo kigo akaba ari naho yigisha mu cyiciro cyibanza Ndemezo André, we kubwe ngo aya mahugurwa asanga amara igihe gito kuko bayasoza bagifite byinshi bumva bakwigiramo. Nyirakamana Rosine wigisha mu kiciro kisumbuye nawe yishimiye aya mahugurwa ariko asanga hari ibikenewe kongerwamo, kuko ngo nubwo ari byiza ko bahugurwa kwigisha mu cyongereza, ariko bakeneye no kumenya icyongereza nyirizina kuko udashobora kwigisha mu rurimi utaruzi. Ibi ugasanga kandi bituma hari abo bidindiza muri aya mahugurwa kuko kumva ibyo babigisha bitaborohera, rimwe na rimwe ugasanga hari abacika integer ntibitabire amahugurwa nkuko bisabwa, bitari ukwanga amahugurwa ahubwo ko ngo baba babona ari uguta igihe!

Aba barimu kandi mu byo badutangarije ni agahimbazamusyi kakiri gake. Ikindi kandi bibaza impamvu bo badahabwa insimburamubyizi igihe bitabiriye amahugurwa nk’aya mu rwego rw’akazi! Baragira bati: “yego tuba turi guhabwa ubumenyi ariko n’abandi mu nzego zabo baba bongererwa ubumenyi mu byo bakora!” Ikindi bibaza ni umushahara wa mwarimu ukiri mucye ugereranyije n’akazi bakora! Gusa bibaza niba ari uko ari benshi bityo kuzamura umushahara wabo byateza ikibazo gikomeye cy’ubukungu. Baragira bati: “Yego turi benshi ariko se turengeje abakenewe?” Bati “muratubarize hirya iyo!”

Issa Twahirwa

Aucun commentaire: