jeudi 19 mai 2011

Guharabika Lt. Gen. Ibingira n’ingabo z’igihugu ntibikuraho ibyiza bakoze

Abapadiri biyambuye umwenda w'ivanjiri bambara uw'ibihuha

Ingabo za FPR Inkotanyi zitangiye guhangana n’urugamba rwo kubohoza igihugu, bamwe ntibumvaga ko zishobora kurutsinda. Jenoside aho itangiriye kuwa 7 Mata 1994, izo ngabo zatangiye urugamba rwo kurwana no kuyihagarika ruvanze no kubohora igihugu kugeza aho Jenoside ihagarikiwe, Nyuma yo kubohora igihugu hakurikiyeho urugamba rwo guhangana n’abacengezi, bashakaga kugaruka mu gihugu kongera kukiroha mu icuraburindi. Iyo ntambara imaze gusozwa, hakomeje igikorwa cyo gucyura impunzi zari zitatanye hirya no hino mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse n’ibiri kure, igikorwa ubu kiri hafi kugera ku ndunduro.

Ingabo z’u Rwanda zitabazwa mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, haba i Darfour n’i Kartoum muri Sudani ndetse no muri Haiti kandi zigashimwa imyitwarire.

Imbere mu gihugu, nyuma y’imirimo yindi isanzwe ireba ingabo z’igihugu hiyongeraho ibikorwa byubaka igihugu aho abasilikare bafatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere mu cyiswe Army week, mu gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye, ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi byinshi.

Ikigaragara kugeza ubu aho Abanyarwanda bageze batarangazwa n’ibyandikwa ku mbuga za Internet, biharabika isura y’u Rwanda, ibyo ahanini ubisanga mu mbunga za internet nka Le Prophete aho baharabika isura y’abayobozi b’ingabo nka Lt. Gen. Ibingira bagamije kubangisha abaturage. Ikiza cy’ibi ni uko abaturage bazi ibikorwa by’ingabo zabo n’aho byabakuye.

Lt. Gen. Fred Ibingira, uharabikwa ku mbuga za Internet nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu babanyen’ubu bakaba bakibana avuga ko igihe yari muri Bn 157 muw’1994 na bagenzi bari bafatanyijie urugamba bazengurutse igihugu, kandi ntawe umurega kuba yaramugiriye nabi ahubwo hari abo yafashije kuva mu bwihisho barimo Charles Ntakirutinka, Safari Stanley n’abandi benshi. Mu mirimo yagiye akora, yagize uruhare runini mu gikorwa cyo gusaranganya ubutaka, abari barafashe ibikingi bagasaranganya n’abandi banyarwanda batari babufite, kandi na we ubwe akaba yaremeye gusaranganya n’abandi. Yakomeje atubwira ko uretse n’ibyo kandi yagize uruhare runini mu kurwanya Abacengezi bari barabujije amaturage umutekano, none ubu bakaba bari mu mudendezo. Avuga ko amwibuka mu bikorwa byo kubakira abari barakuwe mu bbyabo n’abacengezi aho bubakirwaga akabaha n’ibiribwa mu cyahoze ari Kigali Ngali, mu Majyaruguru nka Nyarutovu n’ahandi.

Iyo usesenguye neza rero usanga abaharabika Lt. Gen Fred Ibingira n’abandi bayobozi b’ingabo, ndetse n’abandi bayobozi b’igihugu ari umugambi muremure wo kwangisha abaturage abayobozi babo babakorera neza. Bityo bakaba bagera ku mugambi wabo wo kubahoza mu icuraburindi aho kurangamira ibikorwa bibateza imbere.

Abaharabika Leta baramaganwa

Mu baharabika Leta hakoreshejwe amaradiyo mpuzamahanga n’imbuga za Internet cyane cyane uruzwi ku izina rya Le Prophete, harimo abapadiri babiri bakomoka muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu, aribo Padiri Thomas wahoze muri Paruwasi ya Muyange na Padiri Rudakemwa Fortunatus wahoze ayobora Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys i Cyangugu.

Nta muntu uri hejuru y’amategeko

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri Simaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuvugizi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatorika mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru hakaba hari na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, cyabereye ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, kuwa 12 Gicurasi 2011, Abapadiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bandika ku rubuga rwa Le Prophete ngo ntabwo bari hejuru y’amategeko y’uRwanda, ko bashobora gukurikiranwa bakaryozwa amakosa bakora.
Yakomeje avuga ko Padiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bagomba gukurikiranwa nk’abaturage basanzwe, kuko bagiye bahunze igihugu batatumwe na Kiliziya, kuba rero batanga inyigisho mbi mu baturage babashishikariza kwanga ubutegetsi buriho, bagomba gukurikiranwa n’amategeko nk’abandi bose, kuko inyigisho batanga zitajyanye n’amahame ya Kiliziya Gatorika.

Musenyeri Bisengimana Yohani Damaseni yavuze ko ku kibazo cya bariya bapadiri hakozwe inyandiko yohererejwe abasenyeri bose n’abakirisitu bo mu Rwanda ndetse ikoherereza abasenyeri b’i Burayi aho abo ba Padiri babarizwa, ibamenyesha ko badashyigikiye inyigisho mbi zitangwa zinyuze ku rubuga Le Prophete, ko bazamaganira kure kandi zisebya igihugu. Padiri Nahimana yagiye hanze avuga ko umutekano we utameze neza mu mwaka wa 2005, na ho Padiri Rudakemwa yagiye mu 2004, avuga ko agiye gusura abavandimwe be baba hanze. Bagezeyo ni bwo batangiye kujya bandika inyandiko zisebya igihugu.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yavuze ko kugira ngo aba ba Padiri bahabwe ibihano muri Kiliziya Gatolika bitwara igihe kitari gitoya kuko ngo babanza kubagoragoza babagira inama, bagafatirwa ibihano bigenwa na Kiliziya, ariko bitavuze ko igihugu kitagomba kubakurikirana nk’abaturage basanzwe ku byaha baba baregwa.

Muri icyo kiganiro icyagaragaye ni uko abo bapadiri bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubucamanza, kuko uretse n’ibyo byo guharabika abayobozi b’igihugu, hari n’ibindi byaha basize bakoze harimo icy’uko hari Koperative yitwa ASOFI Sangwa Muyange, yari igenewe ubwishingizi bw’ubuzima bw’abakobwa ba Paroisse ya Muyange. Ibi byatangajwe mu nama yahuje abayobozi n’abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke n’abahagarariye Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.

Andi makuru akomeye agera ku Kinyamakuru UMWEZI arebana n’ibikorwa bya bariya bapadiri, turacyayegeranya tuzayabagezaho ubutaha.

Ntalindwa Théodore

Bizimuganga Jean de Dieu na Uwingabire Liliane mu rukiko bazira ubusambanyi

Nyuma y’uko dutangaza kandi twamagana ubukozi bw’ibibi bwa Docteur Bideri Diogène na Mukayiranga M. Rose, twabaye nk’abakomye imbarutso ku marorerwa ariho muri iki gihe mu ngo zitari nke.

Ikigaragara rero ni uko hirya no hino mu bashakanye bicika, aho abagabo cyangwa abagore baturumbuka mu ngo zabo bagasiga abo bashakanye n’urubyaro rwabo, bakajya kubaka izindi ngo kugeza ubu zitarabonerwa inyito.

Nguko rero uko bimeze hagati ya Bizimuganga Jean de Dieu wataye abana n’uwo bashakanye witwa Uwimana Espérance na Uwingabire Liliane wataye umugabo wataye abana n’umugabo we Bizimana Jean de Dieu ubu bakaba bari mu nkiko, aho bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha by’ubusambanyi no guta urugo.

Uku guhagarikwa imbere y’urukiko kw’aba bombi kukaba gushingiye ku kirego cyatanzwe na Bizimana Jean de Dieu washakanye na Uwingabire Liliane mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma Liliane akaza gufata inzira agasanga Bizimuganga bari kumwe kugeza n’ubu.

Ikirero kikimara gutangwa, aba bombi bahise batabwa muri yombi na Police bafungirwa kuri Station ya Remera kuya 25/04/2011. Nyuma yo gukorerwa dosiye, Police yayishyikirije Ubushinjacyaha, ariko baza kurekurwa by’agateganyo kuya 29/04/2011 kugirango bakurikiranwe bari hanze.

Byatangiye muri 2005

Intandaro y’iki kibazo umuntu yavuga ko ari indwara abaganga, abashakashatsi n’abandi bahanga bataragaragaza iyo ariyo. Nk’uko twatangiye tubivuga, nyuma y’ibya Dr Bireri na Mukayiranga abantu baraduhamagaye batubwira ibya Bizimuganga na Liliane.

Abaduhaye aya makuru ariko bakadusaba kudatangaza amazina yabo, batubwiye ko byose byatangiye mu w’2005, ubwo umugabo wa Liliane Bizimana Jean de Dieu yari muri gereza. Amakuru ngo akaba yaramugeragaho ko urugo rwe Bizimuganga yarwigaruriye cyangwa yarubohoye « NIBA ARI KO UMUNTU YABIVUGA ».

Aya makuru kandi ni nayo yahabwaga Uwimana Espérance muka Bizimuganga wari ku isambu iyo za Kinyamakara ku Gikongoro ari naho yashakaniye na Bizimuganga. Hagati aho kandi Bizimuganga akaba yarabwiraga Liliane ko nta mugore agira uretse ko yongeragaho n’umwihariko wo kubwira umwe mu bana be yabanaga nawe i Kigali ngo « AJYE ABWIRA ABANTU KO NYINA ARI UMUSAZI UBA KU GASOZI » !!.

Liliane nawe akabwira Bizimuganga ko nta mugabo agira, ndetse ngo hari n’abo yabwiraga ko yahoranye umugabo w’umupolisi akaba yarapfuye ! Nkuko kandi abaduhaye ayo makuru bakomeje babitubwira, igihe cyarageze uwahoze ari umugabo wa Liliane ariwe Bizimana Jean de Dieu arafungurwa. Ageze mu rugo umugore we ngo ntiyigeze amureba neza na gato dore ko ngo na mbere y’uko afungurwa atari akimusura nka mbere.

Hari mu kwa 10/2005 ubwo Bizimana yafungurwaga ubwo rero nibwo Liliane ngo yatangiye kujya ataha igicuku kinishye, nyamugabo nawe wari utangiye kubona ko amakuru yabonaga agifunze afite ishingiro yararuciye ararumira ngo arebe aho bizagarukira. Ntibyatinze ariko kubera ko icyaha burya ari kibi, Liliane yasanze bitazamworohera gukomeza kubana n’uwo yahemukiye, nibwo yamesaga kamwe, apakira ibintu acaho ; bya bindi bivuga ngo KAMA MBAYA MBAYA’ !!. Ibi byabaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa umugabo afunguwe !

Liliane muri gereza !

Uwingabire Liliane wari umukozi muri Banque Commerciale du Rwanda (BCR), kuya 07/02/2006 yatawe muri yombi na Police, akekwaho kurigisa amadolari 20.000 y’Umuryango ADRA SOS, akorerwa dosiye ajyanwa muri Gereza Nkuru ya Kigali. Mu gukurikirana, inzego bireba zaje gusanga ayo madorali ngo Liliane yarayashyize kuri compte y’umuntu « TUTASHOBOYE KUMENYA AMAZINA », ariko akaba ari umudozi wakoreraga mu mujyi « Quartier Commercial », ari nawe wagaragaje ko Liliane ariwe washyize ayo madorali kuri compte. Hagati aho rero ubwo yari afunzwe, mucuti we Bizimuganga yaje kwiba abana ba Liliane se atabizi ngo ajya kubacumbikishiriza k’uwitwa Musafiri utuye ku Kinamba, ari naho nyuma gato yakodesheje inzu. Iyo nzu akaba ari nayo Liliane yatashyemo kuko mu kwa 05/2006 yafunguwe, bityo kubana kwe na Bizimuganga bigatangira ubwo kuko Bizimuganga ubusanzwe atuye ku Gisozi, ndetse bikaba binavugwa ko kugeza ubu bafitanye n’umwana.

Muka- Bizimuganga byamwanze mu nda

Uwimana Espérance umugore wa Bizimuganga nawe wakomezaga guhabwa amakuru y’uko ishyamba atari ryeru ku mugabo we, byamwanze mu nda maze atuma umuntu byo guhinyuza, ngo agende amurebere niba ibivugwa ari byo.

Intumwa rero yasanze inkuru ari impamo, ahubwo noneho Liliane atakiri mu bukode bwo kwa Musafiri ku Kinamba, ahubwo yararutashye kwa (Bizimuganga – Uwimana) ku Gisozi.

Uwimana Espérance akimara kubimenya yaje atakirwambaye feri ya mbere ayifatira ku Gisozi !! Abaduhaye aya makuru bemeza ko akihagera umugabo yamukubise amaso, agahinduka nk’intare, intambara yo guterana amagambo igatangira ubwo !! Cyakora Bizimuganga ngo yaba yaributse ibanga rikunze gukoreshwa na bene bariya bagabo, bityo agatangira gucisha make agirango atekinike umugore we.

Nguko rero uko yamwinginze ngo asubire ku Gikongoro rwose amuhe amahoro, ndetse ngo amwemerera kumuha akayabo ka 5.000.000 Frw ngo arebe ko yamuvira aho, ariko umugore aramutsembera yanga kuhava, kugeza ubwo Bizimuganga nawe yakoze nka mucuti we Liliane agafata utwanfushye akimukira mu nzu yita iya nyina nayo iri ku Gisozi inyuma ya ULK ; mu gihe abazi neza ibya Bizimuganga na Liliane bemeza ko iyo nzu ari iye !

Intare ikurira umwana ikakurusha uburakari

Nyuma yo gukurikirana no kumenya aya makuru yose twisunze amahame y’umwuga w’itangazamakuru maze dushaka kumenya icyo buri ruhande ruvugwa muri iyi nkuru rubivugaho.

Twahereye kuri Bizimuganga tumuhamagaye ntiyaduhakanira na gato ko ikibazo kidahari, ariko atubwira ko azaduha ibisobanuro bucyeye bwaho. Nyamara siko byagenze. Nyuma twongeye kumubaza nabwo atubwira ko azaza aho dukorera akagira icyo adutangariza, uretse ko kuri telefone ubwo yatubwiye ko ngo ari abantu bamugambaniye bakamufungisha gusa, ariko ko ngo ibyo avugwaho atari byo, kandi ko azaza kubidusobanurira neza. Kuva icyo gihe rero twarinze tujya mu icapiro ntacyo aradutangariza. Ni nako byagenze kuri mucuti we Liliane kuri telefone ye igendanwa n° 0788424296 inshuro zigera kuri eshatu atayifata. Nyuma twakoresheje ubutumwa bwanditse « SMS » nabwo ntiyadusubiza.

Ku nshuro ya kane twarahamagaye ariko noneho aritaba, tumubajije atubwira ko ngo ari buduhamagare kuko ari kumwe n’abashyitsi, ubwo hari kuya 12/05/2011 (9H13 ») ; gusa byarangiriye aho.

Ba Sentabwa na Nyirantabwa nabo twarababajije, ni ukuvuga Uwimana Espérance watawe na Bizimuganga nk’umugabo we, na Bizimana Jean de Dieu watawe na Uwingabire Liliane nk’umugore we. Bombi bakaba baratwemereye ko amakuru twahawe ari impamo, ko n’abayaduhaye ntacyo batubwiye kitari ukuri.

Bombi kandi batubwiye ko icyo abantu batandukanye barimo n’abaduhaye aya makuru batigeze bamenya ari uko Uwingabire Liliane yatanze ikirego ngo asaba ubutane « Dicorce » na Bizimana Jeand de Dieu, ndetse na Bizimuganga akarega asaba divorce na Uwimana Espérance !.

Hagati aho ariko urubanza rwa Bizimana Jean de Dieu urega Bizimuganga kumutwarira umugore, na Uwingabire Liliane guta urugo, rukaba rwari ruteganyijwe kuya 11/05/2011. Amakuru twari dufite ubwo twiteguraga kujya mu icapiro akavuga ko uwo munsi rutabaye ko ahubwo rwimuriwe kuya 26/05/2011.

Ngayo nguko, ngibyo ibiri mu ngo z’iki gihe, ngizo couples zisigaye hanze aha, ngibyo ibigezweho !! Ibi kandi biri ahantu henshi cyane, kutamenyekana kwabyo bikaba biterwa n’uko imanza zabyo ngo zibera mu muhezo !! Umuntu akaba yababaza ngo uwo muhezo wo mu nkiko bagiye babanza kuwukorera mu ngo zabo batarinze kujya kwishyira hanze !! Ikindi ni uko mu by’ukuri bene izi manza zikwiye kujya zibera mu ruhame bityo rubanda ikamenya uburemere bw’ibi byaha, ikabyirinda na bariya bahehesi-Bagabo-Bagore bakabikuramo isomo kimwe n’abandi bari bafite iyo ngeso !!!

Nanguwiha Japhet

“Amakimbirane hagati ya Gen. Kabarebe na Gen. Kayonga”

-Ngo Kagame yaba yarabahuje ku Gisenyi

Ibi byose bikubiye mukiganiro kirambuyeye Abanyamakuru ba Rushyashya bagiranye na Gen. Kabarebe ,ni nyuma yaho amakuru avugiwe ko Gen. Kabarebe James wabaye umugaba mukuru w,ingabo ,akaza kugirwa Minisitiri w,ingabo yaba afite ibibazo hagati ye na Perezida Kagame kuko ngo yaba ariwe waba waracikishije Gen. Kayumba Nyamwasa ngo yanagiriye mukiriyo cy,umubyeyi we ngo mugihe abandi bayobozi bingabo bari babujijwe kujyayo. Bikaza byiyongera kubibazo byavugwaga ku mbuga za internet no mubinyamakuru ko Gen. Kabarebe yaba yarashatse guhunga igihugu muminsi ishize ngo kubera ko atumvikana n,umugaba mukuru w, ingabo Gen. Charles Kayonga, kukibazo kitoroka ry,Abasilikare basanga Kayumba icyo kibazo ngo kikaba aricyo cyatumye Perezida Kagame ku Gisenyi ahuza Gen. Kabarebe ngo washinjaga Gen. Kayonga kumusuzugura n,ibindi.....Twifuje kuvugana na Gen. KABAREBE kuri ibyo bibazo.

Ngo ntiyatunguwe

Twabanje kumubaza niba ataratunguwe abonye agizwe Minisitiri w, Ingabo? Ati: Ibyo kuba Minisitiri w’Ingabo ntabwo byigeze bintungura. Kubera ko iyi struggle natangiranye na yo kuva kera cyane. Aho natangiriye, ntabwo ari ho nari ndi njya kuba Minisitiri. Natangiye ndi umusirikare muto, tukiri muri Uganda, tujya kwinjira muri 90 ndi Sous-Lieutenant, ntabwo ari njye wari mukuru mu basirikare bose. Hari benshi cyane bandutaga. Ariko uko imyaka yagiye itambuka, nagiye mpabwa indi mirimo, responsabilité, nanazamurwa mu ntera. Uko kuzamurwa rero n’ubundi kugenwa n’abayobora iyo struggle. Kuba ntarakiriye nabi cyangwa se ntaratunguwe n’izo ntera zindi zitandukanye nagiye nyuramo kuko akazi ka Minisitiri ntabwo ariko ko nkoze ubu ngubu, nabaye byinshi cyane ntashobora gushyira ku murongo, ngira mwe murabizi.

Nayoboye Republican Guard, nabaye assistant wa Perezida, akiri Visi Perezida na Minisitiri wa Defense, nabaye G3, ushinzwe

imirwano n’igenamigambi mu gisirikare, nabaye Deputy Chief of Staff, nabaye acting Chief of Staff, mba CDF, mba Minister.

Izo zose ni intera kandi intera buriya, ijyana n’igihe runaka.

Ijyana n’ibihe, uko bigenda. Izi ngabo uko zari zimeze mu gihe cy’intambara, mbere ya 94, ntabwo ari ko zari zimeze nyuma y’intambara no mu byiciro bindi bya nyuma y’intambara. Icyo umuntu yavuga ni uko izi ngabo cyangwa igisirikare kirakura. Uko gikura, gikurana n’abantu, gikurana n’ibintu, gikurana n’ibihe. Uko gikura, ni ko abakigize na bo bakura. Abari batoya muri 90, abari batoya muri 92, na 93, bagiye bakura, bagenda bafata responsibility. Ni ukuvuga ko n’ubu iki gisirikare kiracyakura. Usibye no kuba Minisitiri w’Ingabo, hari n’igihe tuzaba tutanakikirimo. Ibihe byonyine ubwabyo, bigena ni ba nde bazaba bari mu gisirikare.

Hari igihe kizagera, ugasanga ari no mu gisirikare ntukirimo, ari no ku bu Minisitiri ntukiburiho. Kubera gukurwa kwa constitution dukoreramo. Ni na responsibilities zacu nk’abayobozi. Imikurire y’iki gisirikare na njye nayigizemo uruhare ku rwego rwanjye. Niba nari Commander wa Republican Guard, naba narakoze iki, kugira ngo ninyivamo, hagire abayisigaramo kandi ikomeze inatera imbere?

Niba nari G3, nakozemo iki, kugira ngo ejo hazaza, abari bakiri hasi, bazazamuke? Niba nari Deputy Chief of Staff, nakoze iki kugira ngo abandi na bo bazansimbure kuri uwo mwanya? Niba nari CDF, nakoze iki, kugira ngo ingabo zizamuke, zigende zisimburana? Zidasimbura njyewe, zisimbura n’abandi mu byiciro byazo, kuko ingabo kuko ingabo zigira levels zitandukanye. Ni ukuvuga ko n’ubu mu gihe ndi Minisitiri, executive ya Guverinoma, ndakora iki kugira ngo hazaboneke Abaminisitiri bandi, baba ab’ingabo, baba n’abandi? Kuko ndi ku rwego strategic, ruyobora igihugu. Imyumvire rero, ni uko ikwiye kumera. Ukwiye kumenya ko mu gihe ufite responsibility, Atari wowe, uba ufite responsibility kuri sosiyete. Kugira ngo iyo sosiyete, waba uriho, waba utariho, izakomeze. Rero urambaza uti: wabifashe ute, byaragutunguye kuba Minisitiri? Byaranshimishije cyane, kuko byanyeretse ko igisirikare cyacu kimaze gukura, kimaze kuba ubukombe. Aho ushobora kuva mu mwanya, ntihagire igihungabana. Hakagira abandi bawufata kandi igisirikare kigakora. Noneho nkajya no ku rundi rwego rubarebera ku yindi level, bo batabona. Njye nabyakiriye neza kubera ko ibi noneho byerekana ko urwego rwacu rwa gisirikare rugeze aho rumaze kuba ubukombe kandi twese twuzuzanya nta gaffe n’imwe ihari. Institutions zirakura kandi zikura nta gihungabanye.

Mwayoboye Etat-Major y’ingabo, ubu muri Minisitiri w’Ingabo, umwanya abantu benshi bavuga ko ari umwanya wa politiki cyane kurusha uko waba ukurikirana imibereho y’ingabo. Ese mukorana mute n’Umukuru wa Etat-Major Kayonga ?


…Icya mbere ni uko umurimo wa Minisitiri w’Ingabo, nywukora nari nsanzwe ndi umusirikare. Ndi General muri organization ya

gisirikare, kandi nkaba nkorana n’abandi basirikare mu nzego zabo. Kugena policy na politiki y’ingabo, wari usanzwe uri umusirikare ni ibintu byoroshye cyane. Ku buryo, ibyo nkora ubu ngubu, byuzuzanya neza n’ibyo muri Etat-Major y’ingabo. Uko

mbibona, akazi nkora ubu ngubu, kabafasha neza cyane kuzuza inshingano zabo. Kubera ko nsobanukiwe igikenewe muri Etat-Major y’ingabo, kubera ko nayikozemo igihe kirekire.

Nanayizamukiyemo. Ubu rero akazi nkora, karaborohereza cyane, nako turuzuzanya. Ikindi ni uko mu mikorere yacu iranga RDF, no kuva na kera tukiri RPA, ni uko buriya ibyo dukora byose ntabwo byitirirwa umuntu umwe dukora nk’ikipe. Dukora nka team-work. Nubwo nari Umugaba w’ingabo, ntabwo nakoraga njyenyine. N’ibyinshi nakoraga, nanageragaho, nabigeragaho ku bw’ubufatanye n’abandi. N’ubu tugifatanya. N’ubu nubwo mvuga ko ndi ku rwego rwa politiki, rwa policy strategy n’ibindi, ntabwo nabigeraho njyenyine. Mbigeraho ndi kumwe n’abandi, dufatanyije, tujya inama. Wenda icyo nkora ni ukubayobora, noneho ibitekerezo by’abandi n’ibyanjye bikuzuzanya, tugakuramo kimwe cyubaka. Dukora nk’ikipe.

Uri Minisitiri w’Ingabo, nyamara wagiye muri uyu mwanya mu gihe mu ngabo harimo ibibazo. ihunga rya Kayumba na Patrick Karegeya, Ese ni iki cyaba kigiye gukorwa , ko bivugwa ko baba bategura intambara, kuva muri Congo?

…Ngira ngo ntabwo ari bwo bwa mbere turwanye intambara. Imibereho yacu yose, twabayeho turwana intambara, kandi zitandukanye. Njyewe icyo navuga ni uko mu ntambara twarwanye cyangwa se twateganya kuzarwana, nta bwoba mfitiye intambara yaterwa na ba Kayumba na Karegeya. Kuko, uko mbazi, ni uko nzi ubushobozi bwabo, n’uko twabanye, intambara bateza, iyo ari yo yose, ntabwo ari intambara yagira icyo itwara RDF. Icya mbere, kuba barazamutse mu ntera, ntabwo byaturutse mu bushobozi bwabo n’ububasha bwabo. Ni management ya institutions, rimwe na rimwe umuntu akaba yabigiriramo n’amahirwe, na yo akabaho, ukisanga mu mwanya runaka, ariko bitavuze ko abo baguhaye kuyobora ari uko ufite ibyo ubarushije byinshi cyane.

Ikindi ni uko, izi ntambara zose twarwanye, turazisi, icyiza ni uko dufite experiences mu bintu by’imirwano n’intambara. Intambara uko zirwanwa, ntabwo umukuru runaka, commander runaka, ari we uba watsinze intambara. Intambara zirwanwa n’ingabo zose. Na wa musirikare wo hasi, ni we urwana. Private, caporal, sergeant, sergeant-major n’abandi, basous-lieutenant n’abandi. Icyo kintu rero, gisobanuke neza ko RDF irwana nka forces. Iyo uyivuyemo rero, ukava muri RDF, nubwo nayivamo ndi General James, nkava muri RDF, nta bwoba nayitera, nta na gato. Kubera ko ntacyo iba ihungabanyeho. Njyewe ngira akamaro, nkaba navugwa, nkaba nagira gute, ndi kumwe na RDF, nyirimo, nyirwaniramo.

Uko nyizi, nyivuyemo, nkajya hanze, naba ndi ubusa, ntacyo naba maze. Ni kimwe rero n’izo ntambara zivugwa za ba Kayumba. Njye ku bwanjye, nzi ko zapfa mu ikubitiro. N’ubu ni uko ari amagambo gusa, n’uko batarigaragariza ahantu runaka, ngo bashoze intambara. Umunsi intambara ya ba Kayumba yatangiye, ni wo munsi izarangira, kandi Abanyarwanda bazabibona. Iy’abacengezi yatinzeho gatoya!

N’izindi twagiye turwana hanze y’igihugu, hari izamaraga iminsi 4, hari izamaraga 3, hari izamaraga imyaka 2, murazizi nyinshi. Ariko iya bariya bagabo, iramutse ibaye, umunsi yatangiye ni wo munsi izarangira. Kubera ko, turabazi ntacyo bari cyo nta n’icyo bashoboye.

Mwiteguye kongera gusubira muri Congo ?

…Aho baturuka hose, twarwana na bo. Aho umwanzi w’u Rwanda yaturuka hose, twarwana na we. Ariko Congo yo, ubu dufitanye umubano mwiza, wenda ibyo bakorerayo byose, baba babikora rwihishwa, bacungana n’ingabo za Congo. Umunsi rero babishyize ahagaragara, ndibaza ko na Congo ubwayo izabarwanya. Kuko nzi ko n’ibyo bakorerayo, batabikora ku bwumvikane na Congo.


Biravugwa ko Kayumba yaba ari mu mashyamba ya Congo, ategura urugamba. Hari icyo mwebwe mwaba mumaze kubyumvaho?


…Hari byinshi tubaziho, na bo ubwabo bagiye babyivugira. Ba Kayumba bagiye bivugira ibintu byinshi cyane. Hari ibyo tubaziho, tubakurikiranaho, mu mashyamba ya Congo, amakuru dufite ni uko bahategurira. Ariko kuba batinyuka kuhakandagiza

ikirenge, ngo bajye gutegura imirwano, bazanayiyobore, ibyo ngibyo nzi ko batabitinyuka.

Bariya erega ni abantu b’abibone, n’abantu n’ubundi bagiye bazamukira ku bintu byakozwe n’abandi. Umuntu akazamuka, ibintu byakozwe n’abandi, ariko kubera ko hari ikindi wenda abantu bamubonagamo, muri icyo gihe, umuntu akaba yakwibeshya ko ari igitangaza.

Ariko kugena ubuyobozi mu gisirikare ntabwo ari ukuvuga ngo umuntu ni we kamara, ngo ni yo mpamvu bamushyizeho. Hari n’abandi bari kuzabiba, ariko Kayumba kuba yava aho ari South Africa na Karegeya, bakajya mu ishyamba rya Congo, agatangiza intambara, sinzi ko banabitunyuka kuko turabazi, tuzi ubwoba bwabo, tuzi ukuntu bakunda kwiriserivinga (reserve)

kwirondereza, kudatinyuka ahantu hari danger, ariko bagashaka gusunika abandi. N’ubu ni byo barimo gukora muri Congo. Baroherezayo abantu, abo bakura mu mpunzi za 94 muri Uganda, muri za Tanzaniya haracyariyo impunzi, muri Congo haracyariyo impunzi na za FDLR. Bo bibaza ko bazurira kuri ibyo ngibyo, mu gusunika abandi, bakazaba wenda baza nyuma, bisa n’aho byarangiye. Ikintu nzi neza ko batazigera bageraho. Ariko ni abantu ubona bikunda gusa. Icya mbere, bakunda ibintu,

baranabifite aho bari, ari bimwe mu byo bazize, cyangwa se byabateye kuba aho bari ubu ngubu. Bakunda kubaho neza, ari na byo byabateye ibyo bibazo. Ntabwo rero wakunda byombi. Ntiwakunda kubaho neza, ngo ukunde kujya mu ishyambarya Congo, ngo ujye kurwana. Ahubwo, bumva baroha abandi, noneho wenda bo bakazaba babijyamo nyuma byamaze gutungana, ntazi ko n’icyo gihe kizanagera.

Kayumba ,Karegeya, CNDP, igice cya Nkunda,FDLR, Abarundi bo mu gice cya Agathon Rwasa, n’indi mitwe iri hariya… Mwe mwaba mufite amakuru ameze ate kuri iyo mitwe baba bakorana?

…Iyo mitwe yose irwanira muri Congo idasobanutse bagiranye contact na bo, barakorana. Ari uwo wa Agathon Rwasa, ari uwa

CNDP itaragiye muri Guverinoma ndetse n’indi utavuze yitwa za Mai Mai, imitwe myinshi ya Mai Mai yo muri Congo na FDLR. Ibyo byose baragerageza gukorana. Ariko ni wa mugani, iyo usanzwe udafite capacite yo gukora ibindi bizima, no koruganiza (organize) ibyo bibi, na byo birakugora. Sinzi ko banafite na capacite yo koruganiza ibyo byose, kuzabishyira hamwe ngo bakuremo forces ishobora kugira icyo yatwara u Rwanda. Ibyo bisaba imbaraga nyinshi bariya bagabo badafite. Kuba rero babitegura, babitekereza, babirimo, twe mu rwego rw’ingabo ntabwo biduteye impungenge kuko tuzi ko badafite iyo capacite yo kuba babibyazamo ikintu cyadutera menace igaragara.

Ese koko haba hari abasirikare ba RDF bajya babura, bava muzi za barracks bakagenda. Ese haba hari imibare mufite koko igaragaza ko hari abasirikare ba RDF bagiye babura, bagasanga Kayumba ?

…Oya. Nta musirikare wa RDF urava mu ngabo z’igihugu ngo asange iyo mitwe ya ba Kayumba. Nta n’umwe rwose, nta n’umwe uragenda. N’abavamo, kuva kera cyane, mu gisirikare Atari n’icy’u Rwanda, n’igisirikare cy’ahandi, hari abasirikare bajya badezeritinga (deserting). Ingabo zose wabaza zibaho ku isi, uretse ko twebwe wenda tugira umubare mutoya udezeritinga. N’udezeritinze, ntadezeritinga ngo arare, aragenda akajya iwabo, akajya kubakira nyina cyangwa se, kureba impfubyi ze, mukamusangayo, mukamufata mukamugarura cyangwa se mukanamuhana. Ariko nta musirikare wo mu ngabo z’u Rwanda urazivamo ngo asanze ba Kayumba.


Hari amakuru avuga ko wagize uruhare mu gucikisha Kayumba. Ko ndetse ngo Perezida Kagame ubu yaba

atakikwizeye, iyo mpamvu ngo niyo tumye akwambura abasirikare bakurindaga, akaguha aba GP. Kuburyo ngo waba warashatse no guhunga ?


…Ibyo ngibyo ku bwanjye, byose ndabisuzugura. Ni ukubisuzugura, nkabishyira aho bikwiriye kuba biri. Icya mbere aho nahera ni uko nkeka ko ibinyamakuru byandika bene ibi bintu, ari ibinyamakuru bya bariya barwanya igihugu, ari bo ba Kayumba, ba Karegeya, ba Gahima na ba Rudasingwa n’abandi. Nta kindi rero kindi kizima bakwandika. Ndumva rero ntajya kwivugaho, ngo

mfitiwe icyizere, ndindwa na nde, meze gute muri Guverinoma. Ntabwo ari akazi kanjye kwivugaho, ibyo nkora Abanyarwanda baba babibona, ntabwo mbikora nihishe. Ibyo nkora Abanyarwanda barabizi, mbikora ku mugaragaro. Nibobashobora kujajinga (judger) ndetse bakanasubiza aba bantu aho kugira ngo abe ari njyewe ujya gusubiza iby’aba bantu. Ibyo kuvuga ngo ndindwa n’aba GP, aba GP abo bashinzwe kurinda bari mu itegeko rigena imiterere n’imikorere y’ingabo z’igihugu. N’abayobozi bakuru b’igihugu uko ari 5, ni abo nta bandi, n’abashyitsi bari ku rwego nk’urwo ngurwo. Abandi basirikare bakuru bose, barindwa n’umutwe w’ingabo witwa Military Police. Ni na bo bandinda, ni na bo barinda aba General bandi n’aba Colonel bandi. Ni uko bimeze. Izi mpuha ngira ngo z’aba bagabo bacisha mu binyamakuru bibandikira hano n’ahandi no kuri za Internet, ni imwe mu ntwaro bakoresha, bibaza ko ishobora kugira icyo yabagezaho. Kuba rero banyitwaza, bumva wenda ko hari icyo byabamarira. Ni

ko ntekereza. Ariko nk’uko twari twabivuze kare, ndibaza ko umunsi wenda bagize aho baturuka, baje kuzuza umugambi wabo, ni bwo uruhare rwanjye na position yanjye izagaragara…

Ese ko waba utacyumvikana n’umugaba mukuru w’ingabo, Charles Kayonga. ,mwaba mupfa iki ?


…Nta n’ikibazo nagirana na General Kayonga. General dukoranye imyaka itari hasi ya 25 ndibaza. Tubana, haba mu gisirikare, haba aho twahereye muri za training, mu ntambara aho twakoreraga twari kumwe, yari anyungirije. Nta nubwo ari bwo bwa mbere yanyungiriza, ni kenshi cyane. Twagiye dukorana icyo gihe cyose. Uretse ko no mu miterere, no mu mibanire isanzwe, atari no mu y’akazi, dusanzwe turi n’inshuti, ari inshuti yanjye. Nta kibazo dufitanye. Nta n’icyaba hagati yacu, kuko imyumvire yacu ni imwe. Uko twumva ibibazo by’igihugu, uko tubisesengura, uko tubikora, umuntu iyo muhuje imyumvire y’aho muva n’aho mugana, nta kibazo mushobora kugirana. Uretse na Kayonga, nta n’undi twagirana ikibazo mu bo dukorana.

Mu minsi ishize havuzwe ibibazo by’abasirikare bakuru bagiye bafungwa, bagafatwa mu buryo butunguranye. Twavuga nka Charles Muhire, twavuga Colonel Mudenge, Karenzi Karake. Col Rugigana n,abandi…. Amwe mu makuru yavugwaga, hari n’ayavuze ko ngo mwaba mwarivanze mu rubanza rwa Mudenge. Iryo fatwa n’ifungurwa n’imbabazi

bihabwa abasirikare bakuru, mubona bikurikije amategeko ?

…Ahubwo nari nzi ko baba baravuze ko ntivanze wenda. Kuko batekerezaga ko nakwivanga, ahubwo noneho bakavuga ko naba ntarivanze ari cyo cyaba cyarabatunguye, kurusha kuntwerera ibindi. Ibya discipline ya gisirikare byo ntawe bikwiye gutangaza. Iki gisirikare kuba cyaragize uru ruhare mu kubaka u Rwanda, haba mu kurubohora, haba mu kururengera, ibi byose twaciyemo, duhora tubivuga, intwaro ikomeye cyane yadushoboje ibi byose, bitanagashobotse, ni intwaro ya discipline. Iyo ntwaro rero ntabwo twazigera n’umunsi n’umwe tuyitezukaho cyangwa se tuba compromised kuri yo.

Kuko umunsi twataye discipline, tuzasa n’izindi ngabo zo hirya no hino, ntagombye kuvuga Ikitugira unique, kikaduha umwihariko wacu mu kuzuza inshingano zacu, mu buryo bwuzuye kandi bunoze bubereye Abanyarwanda, ni ukubera discipline, atari ya discipline yandikwa. Iyo discipline rero, kuba iduha ubwo bubasha burenze urugero, ntidushobora kuyitezukaho, ntidushobora ku compromising. Ahubwo ngira ngo icyo tutumvikanaho n’abaturage cyangwa se, si n’abaturage, abaturage bo barabyumva. Icyo tutumvikanaho n’abakora iyo judgement, na bo ni lever ya discipline. Cyangwa se the requierement cyangwa standards twashyizeho kuri iyo discipline. Abandi bashobora kuba barayifatiye hasi, noneho twebwe babona standard yacu iri hejuru, bakibaza ko twakabije.

Aho dushyira standard ya discipline, aho tuyimanika, ni ho twumva ko ari ho hakenewe gukomeza izi ngabo zidahinduka muri character. Ese mwebwe ntimujya mwibaza, iyo mubona ingabo zari iza FPR, guhera 90 kugeza 94, ntizahindutse, kugeza aho zihagarakiye Jenoside. Igikorwa abantu n’ubu batangarira, batazi ko zari zifite ubushobozi bwo kugikora.

Zikarwana izi ntambara zo guha u Rwanda umutekano, nyinshi cyane kuko twaranye guhera 1996, kugeza 2002. Icyo gihe cyose mukabona zidahinduka muri character, ndavuga mu burere, zikavanga n’abahoze ari abacengezi, ari aba resistants, batazi n’igisirikare, tukavanga aba ex-FAR, ntizihinduke.

Tukajya hanze, tukamara imyaka ingahe mu bindi bihugu turwana, tukagaruka ntizihinduke. Tukajya Darfur, tugakorana n’ingabo

z’ibindi bihugu, abantu bose bakadutangarira, tukamarayo imyaka. Kuko abandi bavuga ko iyo ingabo zigiye muri LONI zihura n’imico yindi, zigahinduka. Izacu zikaza, ntizihinduke, zigahora ari za zindi. Mwibaza ko ikibitera ari iki? Ikibitera ni rwa rwego

dushyiraho kuri discipline.

Urwo rwego rutamanuka. Ni cyo gituma zidahinduka. Ntabwo rero tuzemera ko duhinduka, tugata iyo character. Tugahinduka, tukaba ikindi kintu. Ni ibintu bidashoboka. Kugira ngo tutazahinduka, ni byinshi twifashisha, ariko bimwe muri byo ni discipline. Iyo rero hahanwe umujenerali, hagahanwa umukoloneli, yaba yahaniwe icyaha abandi mwita gitoya, twebwe ntabwo tukita gitoya. Kandi ibyo ni byo byakomeje kuturema, ni na byo bizarema izi ngabo. Kubera ko zimwe mu nshingano dufite, kuko nk’uko nabibabwiye mbere ntituzahora muri iki gisirikare, ni ugusiga umurage, ni ugusiga character yarashinze imizi. N’utarabaye muri aya mateka, akaza afite aho afatira kugira ngo iyo character itazahinduka. Iyo twubaka izi ngabo, ntabwo twubaka izi ngabo zarwanye intambara yo kwibohoza no guhagarika Jenoside, ngo zizarangirane na twe. Tuzubakira Abanyarwanda bazaza, u Rwanda rw’ejo hazaza. Kandi twumva ko uru ruhare ingabo zagize mu kubaka uru Rwanda, ari uruhare ruzahoraho ubuziraherezo.

Igihe cyose u Rwanda rukiriho. Ni ukuvuga ko iyo nshingano murayumva ko iremereye? Kugira ngo uyubake rero ntabwo ukompromaizinga ku tuntu wita ngo ni dutoya cyangwa se utuntu wita ngo wafunga amaso, ukatwirengagiza.

Byakiriwe na Casimir Kayumba na Burasa Jean Gualbert

Ikinyoma

Lt Gen Charles Muhire wahoze ayobora ingabo zirwanira mu kirere akaza gushingwa umutwe w'Inkeragutabara, nyuma yo kumara igihe afungiye ahakorera Military Police i Kanombe, ubu yarafunguwe

Iri fungurwa ryabaye ari uko ngo asabye imbabazi inzego za gisirikare zimukuriye, zasuzumye icyo cyifuzo cye zigasanga imbabazi azikwiye, hagafatwa icyemezo cy’uko arekurwa

Nk'uko Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yabitangarije ikinyamakuru cyo kuri Internet gikorera mu Rwanda, mu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2011, Lt Gen Muhire nyuma yo gufungurwa, ubu arabarizwa iwe mu rugo.

Lt Gen Muhire w'imyaka 52 yahagaritswe tariki 18/4/2010, ahagarikirwa rimwe na Gen Maj Karenzi Karake. Icyo gihe Gen Muhire yaregwaga ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha ububasha afite mu buryo budakwiye, mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ngo ku mpamvu z'imyitwarire mibi idahuye n'amahame agenga imyitwarire y'igisirikare cy'u Rwanda, nk’uko byari byatangajwe icyo gihe na Lt Col Rutaremara, wanongeyeho ko ihagarikwa ryabo ntaho ryari rihuriye na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa.

Mu kwezi k'Ugushyingo umwaka ushize, Lt Gen Muhire wari ufungishijwe ijisho iwe mu rugo, yaje kujyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ahakorera Military Police.

Muhire yaba ngo yarafunzwe azira ko yaba yaracumbikiye Kayumba Nyamwasa mu nzu ye ngo iba Afurika y’epho, ibi binyomozwa na Lt Col Rutaremara wavuzeko ihagarikwa rye ntaho ryari rihuriye na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, ku magambo y’uyu muyobozi biriya bivugwa ni ikinyoma.

Ibyo aribyo byose Muhire arekuwe nta rukiko rumuburanishije ngo ibyaha yakoze abibazwe maze abyisobanureho, n’abanyarwanda bamenye ukuri aho kuri maze ibihuha bicike.

Rose Kabuye nawe ni umwe mu basirikare bakuru bahuye n’ibibazo muri iki gihe,aho aherutse kwamburwa umwanya we wo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe protocol ya Kagame, ku itariki 3 Nzeri 2010, akaba aherutse gushinjwa na Kagame ubwibone no kwigira intwari imbere y’abasirikare.

Mu nama iherutse guhuza abasirikare bashinzwe ubutasi, Kagame yasobanuye impamvu yirukanye Rose Kabuye mu mwanya we. Ngo Kagame yasobanuye ko yababajwe n’ukuntu Rose Kabuye agenda yigira intwari hirya no hino mu binyamakuru, byo hanze.

Iyi nkubiri y’ihagarikwa, ifungurwa n’iyirukamwa ku kazi kwa bamwe mu basirikare bakuru b’igihugu iravugwaho byinshi, cyane ko bitari bimenyerewe ko abasirikare nk’aba bahura n’ibibazo nk’ibi.

Ubutegetsi bw’igitugu bukurwaho n’abanyagihugu

Hashize iminsi twumva ngo abaturage bo muri Tuniziya bakuyeho perezida kubera imyigaragambyo, ubu byototeye misiri abaturage barashaka ko perezida wabo Hosni Mbarack yegura nta mananiza. Ibi byose byaturutse kuki? Muri tuniziya perezida wabo yari yarimakaje igitugu yigira indakoreka abaturage bayo baragenda barakena ku buryo no gucuruza agataro utarize kaiminuza bitari byoroshye. Nyuma yo kwirukana abacururizaga udutaro ku mihanda umwe mu basore wari ubabajwe n’uko bamwubikiye imbehe, kuko yari atunzwe no gucuruza ku gataro, afata icyemezo cyo kwitwika. Bagenzi be bakimara kubona ibyo, biraye mu mihanda bitangira buhoro buhoro kugeza igihugu cyose gifashwe perezida wacy Mohamed ben Ali afata indege arahunga. Bidateye kabiri na Misiri iba irafashwe yamagana ubutegetsi bw’igitugu bwabahejeje ku isuka. Kugeza ubu Perezida wa Misiri agomba gufata ibyemezo birimo no kwegura ku buyobozi uko byagenda kose. mUri libiya birakomeye kandi birakaze,aho bukera kadafi nawe arasanga bagenzi mu buhungiro kuko aho bigeze ubu n’amahanga yarabihagurukiye. Ibi byabaye muri ibi bihugu by’abarabu muri Afurika ya ruguru ntibyaje umunsi umwe ngo bihite biba ahubwo byatwaye igihe kinini bitewe n’uko Leta zabo zagiye zirema abarakare mu bihugu byabo igihe n’igihe bityo imbarutso ikaba akantu gato. Mu Rwanda baca umugani ngo “impamvu ingana ururo” kandi ngo “inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.”

Baca kandi umugani mu Kinyarwanda no mu Kirundi ngo “inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Iyi nkuru turerekana uburyo abarakare bagenda bavuka ku buryo bashobora kuzateza igihugu imidugararo nkiriya niba ntagikozwe ngo bihinduke.

1.Gusenyerwa ku ngufu:

abanyarwanda batari bake bahora bamagana uburyo basenyerwa ku gahato rimwe na rimwe baterekwa aho bari bwikinge cyangwa bagahabwa amafaranga y’intica ntikize y’ingurane nyamara bakabyemera bitotomba ngo “ntawe uburana n’umuhamba” kugeza ubu byafashe indi ntera ntibikiri mu migi byageze no mucyaro muri bye bye nkakatsi aho abakecuru n’ibibondo ndetse n’abarwayi basenyewe amazu hejuru bakerekeza mu bigunda indwara zikabashoka. Ntibyumvikana ukuntu abaturage basenyerwa shishi itabona nko mu kiyovu cy’abakene hagashira imyaka ibiri abubaka batarubaka! Gutuza heza abantu ni byiza ariko iyo bikozwe nabi bitera abanyagihugu umutima mubi n’uburakare bushobora kuzateza izindi ngaruka mu gihe kiri imbere.

2.Gukuraho za buruse muri za kaminuza za Leta:

Iki ni ikibazo gikomeye abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange bijujutira umunsi ku munsi bibaza uburyo iki cyemezo cyabituye hejuru none bamwe mu banyeshuri bakaba abatangiye kwiyahura kubera kubura amerekezo. Burya leta ni umubyeyiniba umubyeyi yarihiriraga umwana we mu mashuri yisumbuye hariho n’imfashanyo ya leta tuvuge nk’ibihumbi ijana na mirongo itanu(150000frw), ubu akaba agiye kujya atanga amafaranga arenze ibihumbi Magana atatu(300 000frw) buri mwaka aya mafaranga azava he? Ko muzi ubushobozi bw’umunyarwanda usanzwe wo mu giturage?

Uko bizagenda kose hari abatazashobora kujya muri kaminuza kandi barabitsindiye, aba bashobora guhinduka abarakare niba bidakosowe.

3.Kwambura no kwirukankana abacuruza udutaro mu mujyi wa Kigali

Abantu batari bake tuganira ntibihanganira kuvuga ko bibababaza kubona polisi cyangwa rokodifensi(local defenses) birukankana abagore ,inkumi n’abasore bababuza kwishakira amaronko. Si ukibirukankana gusa kuko babacuza n’utwo baba bafite barimo kuducuruza. Ni byo koko hakwiye kujyaho uburyo abo bantu nabo basora nk’abandi bacuruzi ariko kandi nibyigweho neza kuko bitera benshi kwibaza amaherezo yabyo kuko bikurura urwango ku butegetsi buba buriho.

4. Abashomeri bajyenda barushaho kuba benshi:

Abashomeri bakomeje kuba benshi mu gihugu, umubare w’akazi kari mu gihugu n’abanyeshuri barangiza kwiga ntibiri ku rugero rumwe. Aba barangije iyo ubegereye bakubwira ko nta ntango bafite ngo babe bakwihangira imirimo biryo bamwe bahitamo guhora basabiriza ku bahisi n’abagenzi abakobwa bo bagashaka abasore bayafite bakabakura ibyinyo (kubarya amafaranga hanyuma bakaryamana). Ibi rero biba bibi kuko bateze amakiriro kuri Leta, bikageza ubwo bibwira ko leta ntacyo ibamariye. Kugeza ubu bimaze kumenyerwa ko n’ubwo akazi gatangwa habaye ikizamini nyamara ngo n’ubwo waba uzi ubwenge gute ntiwakabona udafite ugusukuma muri icyo kigo ushakamo akazi, icyenewabo nacyo kiri mutuma abaturage bishisha ubutegetsi buba buriho.

5.Kwisanzura mu kuvuga ibitekerezo mu gihugu

Itangazamakuru mu Rwanda, cyane iryigenga riri mu nzego zasigaye inyuma cyane bitewe n’uko nta ruvugiro bafite. Kugirango utangaze amakuru mu Rwanda bisaba kubanza kuyapima cyane ukavuga usingiza kurusha uko unenga ibitagenda ngo utavaho uregwa ingebitekerezo ya jenoside, gukorana n’umwanzi, ivangura cyangwa kuvutsa igihugu umudendezo n’ibindi. Ingero ni nyinshi ababizize n’ababifungiwe. Nyuma y’uko leta ifashe icyemezo cyo gukenesha itangazamakuru ryigenga baryima amasoko nk’abenegihugu bose ba rwiyemezamirimo, ubu abanyamakuru bigenga bari mu mayirabiri kurivamo cyangwa kwemera bakarya ubusa ariko bagaharanira uburenganzira bwabo. Ku rundi ruhande iyo ugiye mu giturage ukabaza umuturage amakuru cyane cyane nkareba ubuzima bw’igihugu, arakubwira ati” uramenye hagize ubimenya sinarara muri uyu mudugudu” cyangwa yakubwira ati” ntuzamvemo nyamuneka, ngira agahanga gato nkakarinda urugomo. Amaherezo azaba ayahe? Abantu bakwiye gukomeza gushinjagira bashira? Turizera ko Leta yumva ikwiye kudohorera abaturage bayo.

6.Ubusumbane bukabije mu mishahara muri leta

Iyi ni intero imaze guhararukwa, mu Rwanda abakire bagenda barushaho gukira cyane abakene bacupira kurushaho. Umwarimu ahembwa intica ntikize mu gihe perezida wa repuburika agura indege zahemba abarimu imishahara yikubye kabiri mu gihe cy’amezi nk’atandatu. Mu gihe abaganga abarimu, abanyamakuru bagize igice kinini cy’abanyarwanda bazabaho barushya iminsi ntibishobora kuzateza ikibazo mu minsi izaza?

7.Umusanzu wa FPR

Ubundi birasanzwe ko iyo uri mu muryango ugomba kugira icyo uwuha kugirango utere imbere. Nyamara ukurikije uko bamwe bajya batugana batubwira akababaro kabo usanga byarafashe indi sura. Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa ( biri muri bya bibazo twavuze byo kutavuga icyo utekereza ku mugaragaro kubera ubwoba) yatubwiye muri aya magambo ababaye cyane” nagiye kubona mbona banzaniye aho ngomba gusinya n’amafaranga ngomba gutanga n’igihe ngomba kuyatangira ku ngufu, none ubu ndi mu bukene bukomeye nta kundi nagombaga kubigenza, ngomba gukora kandi muri iki gihugu”. None se niba ibi bishobora kuba byarakorewe ku bandi benshi, benshi barara baribwa umutwe n’uburyo bakeneshejwe n’umusanzu wa FPR nta kibazo bishobora kuzateza mu gihe kiri imbere biramutse bidakosowe?

IYAMUREMYE Gentil

FPR na FDLR byangana urunuka ariko bigasangira abayoboke

Umuryango FPR Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda, ukaba na moteri ya Guverinoma ukomeje kwakira abavuga ko bitandukanyije na FDLR. Habanje fondateri wayo Paul RWARAKABIJE, hakurikira Generali Jerome NGENDAHIMANA n’abandi n’abandi none hakaba havugwa Lt Colonel Sam BISENGIMANA uherutse kwishorera ajya Mutobo ngo ahabwe icyuhagiro gitagatifu cyo gukorera igihugu cyamubyaye nk’abo bagenzi be.

FDLR nayo ku rundi ruhande irakira abitandukanya na FPR nka Generali KAYUMBA Nyamwasa na bagenzi be n’ubwo bo babihakana bivuye inyuma kubera isoni baterwa n’ingengabitekerezo yayo. Bimaze kumenyerwa ko ubaye umwanzi kwa KAGAME aba umukunzi kwa MUDACUMURA, bakagenda basimburana gutyo. Ibi bituma abantu batari bacye bibaza byinshi kugera n’aho batekereza ko iherezo ayo mashyaka azibumbira hamwe mu rubuga rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Iyo turebye politiki y’icyi gihugu mu gihe kitari icya cyera, dusanga ibiba ubu byaranabayeho mu gihe cy’umukino ukomeye wabaye hagati ya FPR na MRND. Abari inkoramutima za Kinani bahindutse inshuti z’inyenzi n’ubwo bazirwanyaga by’intangarugero. Chairman wa RPF KANYARENGWE Alexis wari wararahiriye Imana ishobora byose kuzongera gusangira n’umututsi ari uko inkovu ze zongeye kumera umusatsi yanywanye nabo izuba riva.Inkotanyi ziva ishyanga azirangaje imbere basangira impeke z’ibigori, ari nako baririmba kuzarwubaka. Bamaze kurufata koko, bagiye basomyaho n’ababarwanyaga. Ngabo ba Generali GATSINZI Mariseli w’Inzirabwoba wahindutse kiongozi wiz’amarere n’abandi bahabwa intebe kugera kuri ba Rwarakabije b’ejo bundi.

Ubu uwakwibaza icyo inzirakarengane zapfiriye, biragoye kumubonera igisubizo. Ariko ngo ingoma ni zimwe ni uko zihindura imirishyo gusa. Kubera kwigomeka kuri FPR, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Generali Kayumba ubu ni umwanzi w’Igihugu zabohoje. Kubera kwigomeka kuri FDLR, Umugaba w’Ingabo zayo Generali Rwarakabije ubu ni umukunzi w’Igihugu zayogoje. Niba umwanzi wa none aba umukunzi w’ejo, kubera iki Kayumba na bagenzi be batakongera kuba abakunzi b’Igihugu, imbugita bakayisubiza mu rwubati bagaha abanyarwanda amahoro azira guhora mu ntambara z’urudaca. Mbese ubundi abanyarwanda ko bapfa gusuzugurana, ako gasuzuguro bagashyize hasi mu nyungu rusange za bose maze ziriya ntwaramiheto zinyagirirwa ku mihanda zigasubira mu miryango yazo nk’uko byahoze kera na kare.

Ejo Kayumba yashinjaga Rwarakabije none ubu nawe yaramuhindukanye amuhindura shitani kuruta interahamwe bari basangiye umugambi. Muri uyu mukino, abafana ni bacye cyane kubera ko ntawe unejejwe n’ibitego bya rugondihene nk’ibyo. Intambara ikomeye yabaye mu Rwanda n’iyo mu 1990 kugeza 1994. Ingaruka zayo, ntawe zitagezeho ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi yabaye imperuka. Kuba iyo ntambara yaratinze ni uko abayitsinze bari batsimbaraye ku burenganzira bwabo ntayegayezwa bwo gusubira mu gihugu cyabo bari barahejwemo imyaka n’imyaniko. Indi ntambara y’abanyarwanda, yaba igamije iki? Niba abambari ba FDLR n’Interahamwe batinyuka kwambuka Rusizi ya Bukavu na La Corniche ya Goma bakakirwa nk’abanyarwanda bari barayobye, ninde watinyuka gukangurira abandi umusanzu wo kurwana ngo atahe?

Ese ubundi, abo banzi b’Igihugu ba none babuze iki ko ibyo bashaka bitari mu nyungu z’abanyarwanda. Ntawe utazi GAHIMA Gérard n’ubugome bwe muri Kigali yose. Abanyemari bagombaga kumuha icya cumi kugira ngo imari yabo idahinduka magendu, yagera muri za banki akazitegeka guhereza nyina ibya mirenge kandi atakigira amenyo yo kubihekenya. Uwo koko azamarira iki abanyarwanda muri ibyo bitero bifuza kubagabaho? Uwo basangiye ibere rishoka ubugome n’ubwigomeke RUDASINGWA watinyukaga gufungira abantu muri Kontineri muri Amerika kandi ariwe ubahagarariye, yaza mu Rwanda ngo yongere amare iki kizima? Patrick KAREGEYA wagize uruhare mu guhisha Ruharwa Kabuga warimbuye imbaga y’abatutsi hari ikindi yakora uretse kugambanira Abanyarwanda? Kwica abaturage urubozo nk’ibimonyo bizabamarira iki mu by’ukuri? Ibyo bisambo byakwiririye impamba itubutse byanyaze abaturarwanda maze bikabaha amahoro!

Cyakora abanyarwanda bazima barahari, hakaba n’abafite ubwenge bwo gukorera abandi ndetse no kubafasha gutera imbere. Umukino wo guhora hashakishwa ingufu mu banzi b’ejo n’aba none ku mpande zombi ugomba kurangira. Ibyo bigarasha byose bigomba gushyirwa iruhande, ikarita nyazo zigakinishwa. Nta kipe y’ubuyobozi yigeze itsinda kugeza ubu, ahubwo hahora hatsinda Perezida Kagame wabaye umukinnyi, umusifuzi n’umutoza muri iki kibuga cy’u Rwanda. Ikibazo ni uko akomeje gutoza abaremaye agira ngo ni bazima. N’abaveho, ashyireho guverinoma y’abakozi, ubundi u Rwanda rutembe amata n’ubuki. Ibigarasha bya FPR n’Interahamwe za FDLR ntacyo bashobora gutwara u Rwanda usibye kurutera ubwoba bw’ubusa. Igitugu bavuga kigomba guhinduka igitutu cy’iterambere. Ko Kinani yambitse Interahamwe zikamanuka n’Inzirabwoba ze zigacira ibishirira, byatumye kidakonkobokera mu bicu?

Icyo abanyarwanda bifuza ni ukubakirwa izibakwiye mbere yo gusenyerwa izibatesha agaciro, kurindwa akarengane baterwa na bamwe mu bisambo bibayobora byiyerekana nk’intama imbere ya Perezida, byamutera umugongo bigahinduka impyisi bihehe ku baturage. Perezida Kagame abanyarwanda bitoreye agomba gukaza umurego mu kutihanganira abakomeje gukama izo badatunze, agasezerera ubukene mu Rwanda. Imana ishobora byose ikomeze kubimufashamo.


Ubwanditsi