lundi 31 janvier 2011

Igisubizo

Ngo Nyamwasa yiyita General atari we; Karegeya akiyita Colonel kandi ari rushati: Rudasingwa ngo yigeze guhungira Kenya kubera ubujura: Gahima akaba ashakishwa muri ustralia kubera ububandi nk’ubwo yakoreraga mu Rwanda; Karegeya kandi ngo afite n’ubuhemu bwo kuba yaraburiye Kabuga agacika ! Ngo uko ari bane bifuza yuko abahutu ’abatutsi basubiranamo !

Nyuma y’aho General Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya, Major Rudasingwa Theogene na Gerald Gahima basohoreye inyandiko ndende inenga Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, banahamagarira abaturage kubuhirika, Brigadier General Richard Rutatina, umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’umutekano n’ubusugire bw’igihugu hamwe na Lt.Col. Jill Rutaremara, umuvugizi w’ingabo, nabo bishyize hamwe basohora inyandiko ndende isubiza iyo ya Nyamwasa na bagenzi be, bagaragaza icyo bita ishusho nyakuri y’abo bagabo bane barwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu buhungiro.

Rushyashya irabagezaho iyo nyandiko ya Rutatina na Rutaremara uko yakabaye. Twayibashyiriye mu Kinyarwanda kuko iy’umwimerere iri mu cyongereza. Amagambo tubona tujijinganyaho wayarekeye mu rulimi rw’umwimwerere rw’iyo nyandiko… KOMEZA…

Vuba aha abantu bane bigometse kuri leta, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Gerald Gahima na Theogene Rudasingwa nk’uko basanzwe bari mu bitangazamakuru bagerageza guharabika guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo. Mu nyandiko yabo, iyobya uburari bise “Rwanda briefing”, yasohotse mu itangazamakuru ryandika, abo bantu bane bigometse ku butegetsi(renegades) bagira ibibazo mwihariko w’umuntu (personalize issues) ntibanashobore guhishira ishusho n’imitere yabo nyakuri.

Aba bantu mu nyandiko yabo bagaragaza u Rwanda nka leta inaniwe, iri mu bibazo bikomeye, bakabikora nk’abavugizi b’abahutu. Nk’uko biri mu miterere yabo bariyambaza i n g e n g a b i t e k e r e z o y’amoko(ethnic sentiments) bagamije gucamo ibice abanyarwanda muri za mbaraga zabo bakoresha mu kugerageza gutesha agaciro guverinoma y’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga.

Bavuga ibintu uko bitari ntibanashobore kwerekana ukuri gushyigikira ibyo bavuga. Bavuga ibintu,

bagatanga n’ingero zidafite agaciro z’ibibazo biri mu Rwanda biyerekana nkaho baba umuti wabyo, nyamara ntibagaragaze gahunda zifatika zisumbye izo leta y’u Rwanda ifitiye igihugu.

Iyo nyandiko y’abo bantu bane bigometse ku butegetsi irayobya, cyane ku bantu baba batazi neza u Rwanda. Yuzuye ibinyoma, gusubira subiramo ibitari ngombwa, kutagira umurongo, ikanivuguruza ku

buryo ubundi itakagombye no kuba hagira uwayisubiza. Ibyo aribyo byose kubera impamvu zo gushaka kugeza ukuri ku banyarwanda n’abandi mu muryango mpuzamahanga igisubizo kirakwiye.

Ku birebana n’abo bantu bane Igihe yigaga muri kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda, yageragezaga kubaho mu buzima buhenze kandi nta mikoro ibyo rero byamutwaye mu madeni ( mu myenda) itabarika(high indebtedness). Nyuma rero yacuze umutwe wa kibandi (criminal extortion

operation) aho abaguye mu mutego we yabakoreye blackmail abaha amabwiriza yo gushyira amafaranga kuri konte mu izina rihimbano rya Mr. “REDCOM CX-1200”. Ku bw’amahirwe cyangwa amahirwe make, uwo mushinga wa Theogene w’ubutekamutwe waje gutahurwa ariko hari abo yari amaze uyakuramo.

Ibi byamuviriyemo gutoroka kuri kaminuza, ata amasomo, anatorokera muri Kenya yitwaje ngo abashinzwe umutekano muri Uganda bamugeraga amajanja.

Nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa, yasubiye muri University ya Makerere avuga yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare. Ibi byari ikinyoma kuko atari yarigeze kwinjira mu gisirikare. Igisirikare cya mbere yinjiyemo ni icya RPA mu mpera y’i 1990!

Koko ingeso ishirana na nyirayo(old habits die hard).

Na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba deregiteri wa kabine(Director of Cabinet)

mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro(contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha(kick-backs).

Hari igihe yatanze isoko, ku i kampuni yo mu ishakoshi(briefcase company) yahimbye yuko ifite icyicaro

Nairobi, ryo kugemura ibikoresho muri perezidansi.

Nk’uko wakabitekereje iyo contract yagenze nabi igihugu kirahahombera amafaranga menshi. Kubera byo bikorwa bya corruption, Major Rudasingwa yashyikirijwe ubutabera, araburanishwa ariko aza uhanagurwaho icyaha kubera yuko habuze ibimenyetso bihagije, kandi mu by’ukuri ibyo bimenyetso byari bihari ariko Rudasingwa yarabaye inkwakuzi bihagije(smart enough) arabihisha.

Gerald Gahima

Gerald Gahima, cyimwe n’umuvandimwe we badahuje ababyeyi bombi(half brother) Theogene dasingwa, yari afite urukundo rukomeye cyane rw’amafaranga kandi azwi ho kuba yarakoraga buri cyose gishobotse ngo yigwizeho umutungo.

Igihe yari akiri Umushinjacyaha Mukuru yakoresheje umwanya we mu kazi kubona umwenda( a fat loan) wa miliyoni 72 kuva muri BACAR kandi ofisi ye yari mu gukorera iperereza iyo banki kubera ibyaha byo

kunyereza umutungo(fraud).

Iyo mikorere y’ububandi bwa Gahima yaje kujya ahagaragara ubwo byamenyekanaga yuko mu by’ukuri uwo mwenda atawufashe mu mazina ye ahubwo mu mazina ya nyina w’umuhinzi(peasant) ufite imyaka isaga 60.

Bibi kurushaho n’uko Gahima yanze kwishyura uwo mwenda. Kubera izo mpamvu n’iyindi myitwarire ye mibi, Gahima yategetswe kwegura kuva ku mwanya yariho wa visi perezida w’urukiko rw’ikirenga.Nta gitangaza rero yuko ubu Gahima ashakishwa n’ubutegetsi bwa Australia ngo asubize ibyaha ashinjwa bya fraud ijyanye n’ubukonsilita bwo mu ishakoshi(briefcase consultancy).

Muri kake rero n’uko nta n’umwe muri aba bagabo bane basohoye ya nyandiko yiswe “Rwanda Briefing” ufite ubunyangamugayo nibura na buke bwo kuba bwamwemerera kunenga leta iriho mu Rwanda. Inyandiko y’aba bantu uko ari bane rero igomba kwakiranwa amakenga kandi ntibe yahabwa agaciro.

Intego n’uburyo bakoresha

Inyandiko y’abo bantu bane bigometse kuri leta ifite intego nini eshatu. Iya mbere n’uko aba bantu ashaka kwiyubakira izina,banduje, baharabitse leta kuko yo igendera ku mahame meza bananiwe kugendana nayo.

Intego yabo ya kabiri n’uko batekereza yuko nibakomeza gusakuza leta yazabaha indi myanya ’ubutegetsi nk’inzira yo kubagura ngo baceceke. Iya gatatu n’uko abo bantu(fugitives) bifuza guteza umwuka mubi hagati y’abahutu n’abatutsi kugira ngo igihugu kinanirane gutegeka(ungovernable). Ni

nka byabindi bya “TURA TUGABANE NIWANGA TUJAJURE” !

Iyo nyandiko yabo usanga bari bagamije yuko igera ku bihugu bikomeye, bifuza yuko ibyo bihugu byahagarika ubutwererane byari bifitanye n’u Rwanda.

Iyi nyandiko yabo kandi yerekejwe(target) ku baturage b’u Rwanda, kugirango habe habaho bushyamirane bw’amoko(ethnic animosity) nka byabindi bya mbere y’I 1994 muri ya gahunda yabo yo gushaka yuko igihugu cyananirana gutegekeka.

…Ahanini iyo nyandiko yabo irimo gusa ibyo gushyushya umutwe aho ku gira ngo abayanditse bavuge impamo y’ibyo bazi ugasanga ahani inkomoko y’ibyo bandika ituruka ku bantu n’ubusanzwe bazi yuko banga u Rwanda.

Mu by’ukuri gushyushya imitwe nibyo byuzuye muri iyonyandiko yabo ! Iryo shyushya ry’imitwe ni nk’ibyo kuvuga za kudeta(coup d’etats), ngoindi jenoside, mu by’ukuri harimo ibintu utasanga mu nyandiko ifite ireme…….

Aucun commentaire: