mardi 23 août 2011

Ubutegetsi busangiwe bute mu Rwanda

Icyo FPR yise Kugabana (gusangira )ubutegetsi ni iki ?

Ubwo FPR yafataga ubutegetsi, imaze gutsinda ingabo zahoze ari iza FAR(Forces Armée Rwandaise), yashyizeho Leta ihuriweho n’amashyaka atari yagaragaye mu bikorwa byo gutegura no gushyira jenoside mu bikorwa.Amashyaka MRND na CDR yahise aseswa.Icyo gihe, hari tariki ya 19 Nyakanga 1994, hajyaho Leta ihuriweho n’amashyaka menshi, FPR iyizeza ko bazasangira ubutegetsi!!

Mu mwaka wa 2003, ubwo inzibacyuho yasozwaga n’amatora yakozwe ku mugaragaro, na none FPR yongeye kwizeza amashyaka bafatanyije ko itaziharira ubutegetsi, ko hazabaho isaranganywa.Ubwo amashyaka amwe ahabwa imyanya muri guverinoma, ndetse no mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Mu matora aherutse ya 2010, FPR n’umukandida wayo Paul Kagame, batsinze amatora, na none bavugako bazasaranganya n’abo bari bamaze gutsinda, aribo PSD na PL. guverinoma yashyizweho urebye abenshi bagumye mu myanya yabo, icyo bise ko ikipe itsinda idasimburwa, urebye ibintu byagumye uko byari bimeze ndavuga inzego za Leta.

Nyamara kugeza kuri uyu munsi, hari abantu benshi bibaza icyo FPR yashatse kuvuga ngo gusangira ubutegetsi cyangwa gusaranganya ubutegetsi, mbese mu yandi magambo ni ukugabana ubutegetsi n’andi mashyaka!Ese imyanya igabanwa cyangwa isaranganywa ni iyihe ?Aha ngira ngo niho hari ikibazo, turaza kubaza amwe mu mashyaka icyo babivugaho dusoza iri sesengura.

Imyanya yitwa ko yasaranganyijwe ni iy’abaminisitiri, igenwa ku bubasha Perezida wa Repubulika ahabwa n’itegeko, ariko na none itegeko riteganya ko ishyaka ryatsinze amatora ritagomba kurenza 50 ku ijana by’imyanya muri guverinoma, ni ko bimeze ? Ku badepite n’abasenateri hakurikijwe amajwi amashyaka yabonye.

Indi myanya usanga ari itako rya FPR, abandi ntibagire icyo babaza!None rero si ugusaranganya ni ukugabirwa! Abo baragabiwe, isaha ni isaha bashobora kunyagwa!

Imyanya ntabwo ari ubuminisitiri, senateri,cyangwa depite, ibindi ngo nikubire!None se guverineri w’Intara si umwanya ukomeye! Cyakora harimo umwe wa PSD ariwe Kabahizi Celestin, uyobora intara y’iburengerazuba. Za komisiyo, ubu mu Rwanda hari za komisiyo ziteganywa n’amategeko nyinshi, ba Perezida bazo, abakomiseri bazo, utari muri FPR ubwo habayeho kwibeshya.Za ambasade u Rwanda rufite n’abakozi bazo, utari umuyoboke wa FPR, ubwo yarasaranganyijwe!

Ba Executifs b’Intara, Uturere, Imirenge, Utugari n’abakuru ba za njyanama, ni FPR nsansa, mu kubatora baravugaga ngo kanaka niwe umuryango ushyigikiye.Sinigeze numva ngo uriya niwe PL cyangwa PSD ishaka.

Ririya tangazo ryo kuwa 19/Nyakanga 1994, FPR ikwiye kongera ikarisobanura abatari abayoboke bayo doreko bagiye bacika intege, bakaba politike baragiye bayihunga kuko babonaga ntacyo bibamariye, icyitwa gusangira kigasobanuka, kuko n’igihe inzibacyuho yasozwaga mu ma discours menshi byaravuzwe ko hatazabaho kwiharira !

Kwiharira biganisha habi kuko icyo gihe bisa nk’aho abantu baba basubiye mu ishyaka rimwe kandi iyo urebye uko amashyaka atari ku butegetsi ameze ntashiti ko FPR ariyo yonyine mu kibuga kandi ishyaka rimwe rukumbi aho ryagejeje isi ntawe utahazi, kuba mu ishyaka rimwe ni nko gutera ukiyikiriza cyangwa ukikirigita ugaseka!

Ibitekerezo binyuranye nibyo byubaka igihugu, kandi uretse no gusangira n’abandi utihariye, FPR ikwiye no kujya ihindura abantu ( individus ).

Muri FPR, usibye ko biri no muri amwe mu mashyaka, yenda byabaye umwera uturutse ibukuru, usanga abantu bamwe bahora mu myanya badahinduka.

Muri 1994, umuntu yari depite kugeza uyu munsi , undi ni Minisitiri, iyo atari Minisitiri ni ambasaderi cyangwa arategeka komisiyo cyangwa ni senateri.Hakenewe ibitekerezo bishya!

Burya kubakurikiranira hafi ibya politike bemeza ko abantu nk’abo, badahinduka, bashaje muri politiki, ari kimwe mu byashenye Uburusiya! Aho abasaza bari kumwe na Gorbachevu, isi yabasize, ibintu bibacikiraho, igihugu kirasenyuka burundu !Icyo bitaga gerontocratie, simvuze ko ari abasaza ariko ibitekerezo sinzi niba ari bishya.Gusangira bimwe, ukagundira ibindi si umuco mushya.

Ikinyamakuru cyagerageje kubaza abayobozi b’amashyaka PSD,PL na PDC, abo twashoboye guhamagara tubaza, niba bishimiye imyanya bahawe, bahitaga bavuga ko twabaza abakuru b’amashyaka ( Hon Byabarumwanzi wa PL yanze kudusubiza, abihirikira Mitari tutabashije kubona kuri telefone ).

Nk’abanyamakuru twagerageje kubaza abandi bari muri PL, babwiye Impamo ko PL ifite abaminisitiri 2, abadepite 4 bari ku rutonde, abasenateri 2, komiseri 1, ba visi Meya 2 na Meya 1.Kuri PL ngo babona barasaranganyijwe neza ukurikije uko bahagaze.

PDC yatangarije Impamo ko ntaminisitiri ifite, igira senateri 1, umudepite 1, komiseri 1, visi Meya 1, ahandi ntabayoboke bahafite.Ku bwa PDC ngo politike ni ugushaka imyanya myinshi ishoboka mu buyobozi kugirango ibitekerezo byabo bitambuke, kuba bafite iriya myanya ngo ni intambwe, ariko babonye indi ntiyabagwa nabi.Ku myanya yindi cyane iy’inzego z’ibanze ngo ntibiborohera kuyigeraho kuko batarakorera hasi cyane.

PSD mu bisubizo Impamo yabonye ni uko bafite abaminisitiri 2, abasenateri 2 harimo n’umukuru wa sena ucyuye igihe, abadepite 7 bari kurutonde, ba komiseri 2, Guverineri w’Intara 1, Meya 1, ba Visi Maya 4, nyjanama a’Akarere 1, ambasade: umukozi wo hejuru umwe( news york ),Executif wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ba Executif b’uturere , imirenge, utugari: 0.Ibigo bya Leta:0

Ku bwa PSD iyi myanya si mike ariko intego ni ukubona iyisumbuye, kuko buri mutwe wa politike niyo ntego yawo.

Ku kibazo cy’uko FPR yabasaranganyije neza kugera kunzego zo hasi no mu bigo bya Leta, wasangaga aya mashyaka yose twabajije barahigimaga, kandi uhigimye mu kinyarwanda aba avuze, bahitaga bagusubiza ko ntacyo babivugaho, bivuze ko muri izi nzego baryamiwe bikomeye.

Mwitende Jean Claude