jeudi 28 avril 2011

Museveni, Kagame kutavuga rumwe

Nyuma gato y’ ijambo rya Perezida wa Yuganda Kaguta Yoweri Museveni, avuga ko icyemezo cyo gutera Kadhafi kigayitse, ko ari ukuvogera ubusugire bwa Libye , Perezida Kagame nawe yahise agira icyo akivugaho.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na BBC , yatangaje ko icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU) cyo kugaba ibitero muri Libiya hakoreshejwe indege agishyigikiye, ibi bitandukanye n’ ibyo Museveni yatangaje yamagana ibitero muri Libiya.

Ibi yongeye kubihamiriza abanyamakuru bo mu Rwanda n’abandi bari bitabiriye ikiganiro, aho yavuze ko kiriya cyemezo kinyuze mu kuri akaba ariyo mpamvu agishyigikiye .

Perezida Kagame agaruka ku kibazo cya Libiya (have Your Say), yavuze ko ibibera muri Libiya byari bimaze kurenga imipaka y'icyo gihugu ndetse n’umugabane wa Afurika.’’ Ibi ni byo byatumye Umuryango w’Abibumbye warafashe iki cyemezo kugira ngo utabare abaturage b’inzirakarengane.

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe utacecetse kuko na mbere y’uko Loni ifata uyu mwanzuro yari mu nzira yo gukemura ikibazo cya Libiya, aho wari watangaje urutonde rw’abaperezida batanu bo ku mugabane wa Afurika bagomba kugirana ibiganiro n’impande zombi zitumvikana muri Libiya.

Ku wabajije niba ibirimo kubera mu bihugu by’Abarabu bidashobora kugera mu Rwanda, Perezida Kagame yagize ati: “Ntibishoboka kuko mu Rwanda abantu bakorera hamwe kandi bafite umugambi umwe wo gutera imbere. Mu Rwanda hari ubwisanzure.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite ubwisanzure kandi ko ibyo imiryango itandukanye nka Human Rights Watch, Reporters Sans Frontières, Amnesty International n'iyindi bivuga ko nta bwisanzure buhari bidafite ishingiro.

Kuba Museveni yaranyuranyije na Kagame ku kibazo cya Libiya, umuntu yabyita ubwisanzure mu bitekerezo, ariko hari nababibona nko kutavuga rumwe hagati y’ aba bayobozi bombi, byaba bituruka ku ntambara ya Kongo Kinshasa, aho ibihugu byombi byarwanaga n’ ingabo za Kongo bashaka gukuraho uwo bari barimitse,Perezida Kabila Desire Lawurenti, bakaza kugirana amakimbirane yaje kuvamo kurwana hagati yabo ( bari mu mujyi wa Kisangani)

Nyuma y’ iyi mirwano havuzwe byinshi ndetse umwuka mubi uza gukomeza, kuba Museveni ataritabiriye ibirori by’ irahira rya Perezida Kagame mu mpera z’ umwaka wa 2010, ubwo yaramaze gutorwa.

Bizimana Sixte

samedi 9 avril 2011

General Marcel Gatsinzi aratinya kwambikwa amapingu

Bamwe mu bakurikiranira bugufi politiki y,u Rwand bibaza kugez ubu impamvu Gen.Gatsinzi atajya Arusha gutanga ubuhamy ayemye.Bikaba byaratumye Urugereko rw’ubujurire bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha (TPIR) rutera ubwatsi icyifuzo cy’uruhande rw’ubushinjacyaha aho bwasabaga urukiko ko ubuhamya bwa General Marcel Gatsinzi mu rubanza ruregwamo Captain Idelphonse Nizeyimana bwatangwa Gatsinzi adahari ahubwo hakifashishwa inyandiko ziherekejwe n’indahiro ya nyir’ubwite
Gatsinzi yabayeho umukuru wa Etat major (Chief of General Staff) w’ingabo z’u Rwanda mu minsi 10 ya mbere mu gihe cya Jenoside yo muri Mata 1994.Mbere yo kugirwa umugaba mukuru w’ingabo muri Mata 1994, General Gatsinzi yari umukuru w’ikigo cya ESO (Ecole des sous-officiers) cy’I Butare, iki kigo cya ESO-Butare akaba aricyo Captain Idelphonse Nizeyimana yabagamo aho yari akuriye urwego rushinzwe ibikorwa by’ubutasi n’ibya gisirikare
Mbere y’uko icyemezo cyo kwanga ubuhamya bwanditse bwa Gatsinzi, urukiko rw’iremezo rwa TPIR/ICTR rwari rwagaragaje ko ubu buhamya bwanditse bwashoboraga kuba bwahindura byinshi kuri ruriya rubanza, maze urukiko ruvuga ko ngo “byari kuba ari akarengane ndengakamere” ko urukiko rwemera buriya buhamya kandi uregwa atari kubona uko ahata ibibazo General Gatsinzi ku buhamya bwe.Capitaine Ildephonse Nizeyimana ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse n’ibyaha byo mu ntambara. Ndetse agakekwa ku ruhare rw,urupfu rw,umwamikazi Gicanda.Ubushinjacyaha bumushinja kuba yarakoze urutonde rw’abanyabwenge (intellectuals) b’abatutsi bagombaga kwicwa mu mujyi wa Butare. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ntacyo yakoze ngo abuze abantu be gufata ku ngufu abagore n’abakobwa b’abatutsi mu gihe cya jenoside.
Uretse gusabwa gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Capitaine Ildephonse Nizeyimana, general Gatsinzi yanahamagajwe gutanga ubuhamya mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rw’i Arusha mu rubanza rwa colonel Théoneste Bagosora wari umuyobozi mukuru (directeur de cabinet) muri minisiteri y’ingabo mu gihe cya jenoside yo muri Mata 1994,nabwo ntiyajyayo.Hari abatebya ko aramutse agiyeyo atava imbere ubutabera bw’amahanga.Aramutse agiyeyo yakwambikwa amapingu amaboko n’amaguru agisohoka mu ndege Ndetse no mu gihe yaba agiyeyo bitamworohera gushinja abo bakoranye igisirikare cya Habyarimana.Na none abashinjuye byamugora gusobanura iby,ubwicanyi bwabereye mu Rwanda .Ariko buriya ntari hagati y,ururimi ra?
Source igihe.com

Visi Perezida wa Sena mu butaber

Amakuru tugikurikirana aragaragaza ko Nyakubahwa Prosper Higiro Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ari mu butabera, aho ahanganye n’umuturage witwa Buramba Straton. Uyu Muyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bw’u Rwanda akaba aburana ikibanza n° 2113 kiri mu Mudugudu wa Gishushu, mu Kagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Iki kibazo aho tukimenyeye twaragikurikiranye, ariko amakuru ajyanye nacyo yose ntirwayakusanya, dore ko iki kibanza cyaje kubyara amakimbirane bikaba ngombwa ko hitabazwa inkiko.

Birumvikana rero ko tugomba gutegereza, tukareka inkiko zigakora akazi kazo, gusa umuntu akaba atabura kugaruka kuri wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo « ABABURANA ARI BABIRI UMWE ABA YIGIZA NKANA » !!

Hagati ya Prosper Higiro na Buramba Straton nabyo niko bimeze buriya hari uwigiza nkana kandi abizi neza ko ibyo arwanira atari ibye. Uko biri kose, iyi nkuru ikimara kutugeraho byabaye ngombwa ko tubaza abo ikibazo kireba, duhereye ku bitwa ba nyir’ikibanza.

Nyakubahwa Prosper Higiro twaramwegereye tumubaza niba ibivugwa ari byo, ko koko ari mu nkiko n’uriya Buramba Straton, arabitwemerera, ariko atubwira ko nawe byamugezeho bikamutangaza. Ati uwo Buramba simuzi, icyo nzi ni uko naguze ikibanza n’uwitwa Udahemuka Noël, nawe wakiguze na kavukira nyiri icyo kibanza uzwi ku izina rya Fondasiyo. Yanatweretse kandi impapuro yaguriyeho icyo kibanza, kimwe n’ibyemezo byo kubaka yahawe n’inzego z’ubuyobozi, kimwe n’amasezerano y’ubugure hagati ye na Udahemuka Noël.

Gusa yongeraho ko bitumvikana kuba abantu hanze aha bagifite imyumvire y’uko Umuyobozi adashobora kurenganywa. Ko uwo ariwe wese ashobora guhohotera Umuyobozi akicecekera ngo kugirango bidatanga isura itari nziza, cyangwa bikitwa « BYACITSE », kubera ko gusa uwo Muyobozi adashobora kugira uburenganzira nkubw’undi munyarwanda uwo ariwe wese.

Honorable Prosper Higiro akaba yaradutangarije ko imirimo yari yatangiye yo kubaka muri icyo kibanza yahagaze kubera nyine ko cyabaye ikibazo, ubu hakaba hategerejwe icyemezo cy’urukiko.

Hagati aho twanashatse Bwana Buramba Straton, ariko yirinda kugira icyo adutangariza gifatika, gusa atubwira ko ngo ikibanza ari icye, agifitiye ibyemezo, kandi byose bizasobanukira mu rubanza mu gihe bazaba baburana.

Reka tubitege amaso rero, gusa ntitwabura kuvuga ko aya makimbirane atari ubwa mbere agaragara cyane cyane mu Karere ka Gasabo, bikanavugwa ko ari kimwe mu byatumye Nyinawagaga Claudine na bamwe mu bo bayoboranaga Akarere bavanwa ku mirimo yabo, ndetse bamwe bagakora transit muri za Mabuso. Si Gasabo gusa ariko kuko no muri Kicukiro byahagaragaye naho bagashyira mu majwi Kayiraba Kamili Florence ufite amateka maremare mu buyobozi n’ibibazo byavuzwe muri kariya Karere. Igishimishije ariko ni uko, ubuyobozi buriho kugeza ubu muri turiya turere twombi, bwakoze akazi gakomeye ko guhangana n’ayo matoni y’ibibazo bwasigiwe n’abo bwasimbuye ubu 98% byabyo bukaba bumaze kubikemura. Reka rero dukomeze dukurikirane iki kibazo cya Buramba na Higiro, ariko bitabujije ko n’ibindi nk’iki twamenya twabikurikirana, kuko inshingano nyamukuru yacu ari « UKURWANYA AKARE NGANE N’AMAFUTI UKO BYABA BIMEZE KOSE ».

Niyonambaza A.