lundi 3 janvier 2011

Gicumbi: Ba Rusahuriramunduru banyereje amafaranga ...

Mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Rukomo, Abantu bagera kuri 7 bari mu maboko ya polisi bashinjwa kunyereza umutungu wa Leta. Amafaranga yagenewe kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze, bahagarariwe na Ingenieur Uwimana Deo wari woherejwe na MINEDUC kubakisha amashuri y’imyaka 9, capita Samvura Claude, bayateye imirwi ntacyo bishisha, ariko batabwa muri yombi batarayaheza.

Nkuko twabitangarijwe na capita mushya Bitegeka Jerome wasimbuye uwari capita Samvura Claude ari nawe wafatanyije na Ingenieur Deo, ngo byari kuwa kane tariki 2 Ukuboza ubwo abakozi bubakaga aya mashuri na Ingenieur bari bagiye guhembwa ku murenge wa Rukomo, ariko bakabona bari kubyigana n’abantu batigeze babona ku ishantiye, bakeka ko bitabiriye inama ya Gitifu. Batangiye guhembwa babona amafaranga bari guhabwa ntaho ahuriye n’ayo basanzwe bakorera, kuko umufundi- usanzwe ukorera 2500F yari yandikiwe 1500F, naho abafundi basanzwe bakandikirwa 1200F aho kuba 2000F.

Nyuma yo kuvumbura ko abantu baje guhembwa bamwe batigeze bakora, ewe n’abakoze bamwe bari barahawe imibyizi myinshi ku buryo yarengaga iminsi bakoze, maze abandi bakomeza kwibaza niba abo barakoraga nijoro. Mu bari ku rutonde mu buryo budasobanutse harimo murumuna wa Ingenieur Ubarijoro Theophile, Uwimana Alphonse utarigeze akora n’umunsi n’umwe, Bampire, na Mukurarinda. Abarenganaga bataeye hejuru, maze ubuyobozi bw’umurenge butangira gukora iperereza, babasha gufata abagize uruhare mu kunyereza umutungo uteri uwabo bose uko ari barindwi maze bashyikirizwa ubutegetsi. Barashinjwa umutungo ungana n’amafaranga agera ku ibihumbi 130 y’u Rwanda.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu barium bamaze igihe bahakora, iki kigo cyaranzwe n’abayobozi babi bashimishwaga no kukinyunyuza gusa batitaye ku iterambere ryacyo, ku buryo no kugeza n’uyu munsi abayobozi bashya bari kurwana no kwishyura amadeni yatewe na bagenzi babo banyerezaga umutungo mu buryo budasobanutse, maze bamara gukuramo kimwe cya cumi (1/10) gakigemdera. Umuyobozi mushya w’iki kigo cya ES BISIKA, Philbert yadutangarije ko agiye gukora ibishoboka byose afatanyije n’abo bakorana bagahindura isura y’ikigo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange. Ibi akaba yarabitangiriye mu gishyiraho gahunda yo kwiga mu kiruhuko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gusubiramo amasomo baba batarasobanukiwe no kwiga amasomo baba bazahura nayo mu mwaka ukurikira. Directeur Philbert akaba asaba abarimu be kwihanganira ingaruka z’ibibazo nk’ibi n’ababyeyi barerera muri icyo kigo by’umwihariko babafasha abana babo kubona ibikoresho no kuborohereza gukurikirana aya masomo kuko ari ingenzi.

Issa Twahirwa

Aucun commentaire: