dimanche 30 janvier 2011

Kagame nka Sawuli, Kayumba nka Dawudi

Ikinyamakuru Ishema cyakomeje kubona inyandiko nyinshi, kuva Gen. Kayumba Nyamwasa arasirwa muri Afrika y’Epfo, zagereranyaga Perezida Kagame n’umwami Sawuli naho Gen. Kayumba akagereranywa n’umwami Dawudi; akaba ariyo mpamvu twifuje kubageza bimwe mu byo aba bagabo bombi bahuriraho n’ibyanditswe mu gitabo cya Samweli muri Bibiliya.

Abazi Bibiliya cyangwa inkuru z’umwami Sawuli na Dawidi, babonamo “ubutwari” n’ “ishyari” mu nkuru z’aba bagabo. Bakabona kandi “guhigwa” no “guhunga”; “kugambana” no “kugambanirwa”; gushaka kwica uwaguhunze kandi wagufashije byinshi, no “gushaka kwicwa n’uwo wahunze utigeze uhemukira” n’ibindi byinshi bigaragara mu mateka y’abagabo bafatanyije urugamba, bakagera ku cyo bashakaga ariko nyuma umwe agahiga undi.

Nk’uko twatangiye tubivuga, umwami Sawuli agereranywa na Kagame; Sawuli akaba yari yirimitswe n’umusaza Samweli, bivugwa ko yari umunyabwenge cyane nk’uko Kagame yashyizweho n’umusaza Museveni benshi bemeza ko ari umunyabwenge cyane(“1Sam.10”).

Kandi nk’uko Sawuli yatunguwe no kuba umwami, na Kagame byaramutunguye kujya mu mwanya wa Rwigema kuko atigeze abitegura, mu bantu bagombaga gusimbura Rwigema ntabwo Kagame yatekerezwaga.

Amaze kwima Sawuli yatewe n’igihangange cy’umufilistiya witwaga Goriyati, biba ngombwa ko yitabaza abantu b’abahanga mu ntambara, haboneka Dawidi, ariwe waje guhirika Goriyati (1Samuel 17); maze abasirikare ndetse n’abaturage bose batangira gukunda Dawidi batangira no kumuririmba, Dawidi waje kuba umugaba mukuru w’ingabo za Isirayeli, yakunzwe cyane n’abasirikare be ndetse n’abaturage. Ariko rero urwo rukundo yakunzwe rwatumye Sawuli agirira ishyari Dawidi ndetse ashaka kumwica (1Samuel 18, 6-16).

Kimwe na Sawuli, Kagame akimara kugera k’ubutegetsi ntabwo yakunzwe cyane n’abasirikare kubera kubafata nabi, kubakubita ndetse bavuga ko n’abasirikare bakuru atatinyaga kubakubita inshyi nk’abana, abamurushaga igisirikare ndetse bakuru kumurusha haba mu myaka cyangwa se mu kazi.Gen Kayumba abamuzi bavuga ko ari umugabo ucisha macye cyane yaje gukundwa cyane n’abasirikare ndetse n’abasivili bari bakomeye muri FPR, kubera ko ariwe bisangagaho kandi baganyiraga akarengane n’itotezwa rya Kagame.

Igitugu no kudashyikirana kwa Kagame byatumye abasirikare benshi n’abasivili bari muri FPR, bisanga kwa Gen Kayumba wabakiranaga urugwiro ndetse bakabona ko atandukanye cyane mu miterere n’imitekerereze na Kagame, nk’uko Sawuli yaratandukanye cyane na Dawidi.

Kubera kwisangwaho n’abantu batandukanye ndetse no gukundwa n’abasirikare n’abasivili cyane abahoze muri FPR, byatumye Kagame yanga urunuka Gen. Kayumba ndetse amushinja kwikundisha ku basikare no kubacamo ibice.

Abakurikiranira hafi amateka ya Kagame, mu gihe Politiki yari ikomeye cyane, Pasteur Bizimungu amaze kugira amakimbirane na Kagame, n’abandi nka Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema bose bari ba Minisitiri w’intebe, Sebarenzi Joseph Kabuye akaba arahunze, Assiel Kabera akicwa, n’abandi basivili n’abasirikare benshi batangiye FPR kandi bakomeye bari batangiye kugirana ikibazo na Kagame bagahitamo gufata iy’ubuhungiro kubera ibitekerezo byabo, kutavuga rumwe nawe.

Icyo gihe kandi nibwo ubwoba bwo gukundwa kwa Gen. Kayumba bwamubanye bwinshi maze ahitamo kwigizayo bamwe mu basirikare bakuru, bamwe banakurwa mu gisirikare: Col Ngaga, Col Ndugute, Col Bagire, Lt Col Rutahisiri, Col Nyamuragwa, Col Dodo, Col Musitu n’abandi. Aba bose n’ikipe y’abasirikare ba cyera bari bakomeye batangiye guhura n’ikibazo, mu gihe Kagame yari amaze kubona ko atagikunzwe mu gisirikare.

Yahisemo rero kubaka indi kipe ye nshya, azamura abari bakiri bato mu gisirikare ndetse n’abemeye kumuhakwaho, ni cyo gihe cya Gen Kabarebe, Gen Jack Nziza, Ibingira, n’abandi, agamije gusenya ikipe yari isanzwe ho y’abasirikare bakuru, kuko yabonaga ashobora kuba atagikunzwe n’abasirikare bakuru ndetse n’abato. Ibyo byose yabikoraga kugira ngo asenye igice yitaga icya Gen. Kayumba, kuva 2001 nibwo abasikare badashakwa bashyirwaga mu gice cya Gen Kayumba.

Sawuli rero abonye ko Dawudi akunzwe cyane yatangiye gucura umugambi wo kumwica, ariko kuko Dawidi yari azi kubana ndetse akaba yarakundanaga n’umuhungu bwite wa Sawuli witwaga Yonatani, Dawidi yaburirwaga buri munsi, uko Sawuli yapangaga umugambi wo kumwica kugeza amuhunze(1Sam, 19, 20). Gen Kayumba nawe bivugwa ko Kagame akimara kumwikanga kubera gukundwa, yatangiye kumugendaho ndetse no gushaka kumwikiza ariko kubera ko yari akunzwe cyane yakomeje kugira amahirwe yo kuburirwa n’abasirikare.

Kimwe na Dawidi ibi byarakomeje kugeza ubwo amuhungiye ku munota wa nyuma naho ngo aburiwe n’abandi basirikare nk’uko Dawudi yaburiwe. Ikindi Dawidi akimara kugera mu buhungiro ntabwo Sawuli yigeze amwihanganira yakomeje kumugirira ubwoba, kugeza ubwo atangiye kumushyiraho ingenza zo kumuhitana, ngira ngo inkuru ni ndende cyane yerekana uko Sawuri yahize Dawidi ariko Imana ikomeza kurinda Dawudi ntiyicwa n’inkota ya Sawuli (1Sam 23, 24).

Kagame nawe rero ntabwo yigeze aruhuka gushaka uburyo Gen Kayumba yagaruka mu bubasha bwe, amakuru ya vuba yerekana uburyo yarasiwe muri Afrika y’epfo ariko Imana ikinga ukuboko nubwo bitaremezwa ko Kagame yaba yarabigizemo uruhare koko; usibye amamanda yajyiye asohorwa amusabira gutabwa muri yombi n’ubutabera bw’Afrika y’Epfo.

Ikindi gitangaje cyane n’uburyo Dawidi yashoboraga kwihisha Sawuli kandi yari yaramutangatanze hose, ariko kuko Imana yari imufiteho umugambi wo kuzaba umwami wa Isirayeli, yakomeje kumurindira mu gihugu cy’ubuhungiro kugeza abaye umwami nk’uko isezerano ryabivugaga(1Sam 23: 7-28).

Dawudi kandi akimara guhunga, Sawuli yishe ndetse atoteza zimwe mu shuti za Dawidi zari zisigaye mu gihu (1Sam 22, 6-23). Kagame nawe kimwe na Sawuli, ihunga rya Gen Kayumba rya kurikiwe no guhiga abantu bose bacyekaga ko ari inshuti ze; ingero ni nyishi uhereye kuri murumuna we Lt Col Rugigana. Ubu hakaba harimo guhigwa abanyamakuru, abayobozi batandukanye, abaturage basanzwe, abacuruzi n’abandi, bamuzira kandi bamwe bataranavugana nawe, ariko ubwoba bwa Kagame nk’ubwa Sawuli bukaba bukomeje gutuma abantu benshi baharenganira bazizwa Gen Kayumba bataraca n’iryera mu buzima bwabo.

Kimwe na Dawudi, Gen Kayumba rero nubwo tutaramenya ko Imana yamuhaye amavuta yo kuzayobora u Rwanda ariko icyagaragaye ni uko mu iraswa rye habaye ukuboko kw’Imana gukomeye cyane kuko uwamurashe ntawundi wari ufite imbunda ngo amurwanye, kandi bararebanaga ariko ananirwa kumwica, ndetse amakuru twumva avuga ko imbunda yamurasaga barwana yagezeho rwose yanga kurasa ku munota wanyuma agiye kumurangiza.

Biracyakomeza………..!

Rukundo William

Aucun commentaire: