mardi 4 janvier 2011

Urukundo rw’ibanga rwongeye gutuma Umuseso usabirwa gufungwa

Urubanza rw’Abanyamakuru batatu b’ikinyamakuru Umuseso baregwa badahari, rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Mu Bujurire, ubushinjacyaha bwongeye gusabira gufungwa abanyamakuru batatu b’Umuseso. Mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, abanyamakuru batatu b’ikinyamakuru Umuseso baregwa badahari. Ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese. Kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu kuri buri wese, bunasaba ko ikinyamakuru Umuseso cyahagarikwa burundu.
Abanyamakuru batatu b’ikinyamakuru Umuseso baregwa muri uru rubanza nshinjabyaha: ni umuyobozi, Kabonero Charles; umwandisti mukuru, Didas Gasana, n’umunyamakuru, Richard Kayigamba.
Ubushinjacyaha bwakurikiranye aba banyamakuru mu rukiko, nyuma y’inkuru basohoye mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, yavugaga k’’urukundo rw’ibanga”, hagati ya Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri n’itangazamakuru by’agateganyo, Protais Musoni, n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dr. Aisa Kirabo Kacyira.
Mu rwego rwa mbere, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwabakatiye gufungwa umwaka umwe kuri Kabonero, amezi atandatu kuri buri wese, Gasana na Kayigamba, no kwishyura ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri wese.
Mu bujurire, ubushinjacyaha bwavuze ko butigeze bwishimira ibihano urukiko rw’ibanze rwari rwabakatiye.
Kuva mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010, ikinyamakuru Umuseso nti gisohoka, cyahagaritswe n’inama nkuru y’itangazamakuru. Iki kinyamakuru kinafite izindi manza mu rukiko, rurimo urwo inama nkuru y’itangazamakuru, igisabira gufungwa burundu.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ruzasoma uru rubanza ku ya 2 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010.Ntibyashobotse kuko urukiko rwashyize isomwa ry’uru rubanza tariki ya 22 Ugushyingo uyu mwaka.
Ibi birego byo kwivanga mu buzima bwite (vie privée) bwa muntu, si umuseso wabirezwe gusa kuko ni ikinyamakuru Umuvugizi cya Jean Bosco Gasasira cyarezwe na Porokireri Mutangana na Madame Gashumba ko cyabandagaje mu nkuru cyasohoye ‘’abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Porokirere Mutangana na Dr Diane Gashumba barabizira ‘’ yavugaga ko bihaye akabyizi, umunyamakuru abitahuye arabizira. Uru rubanza rwaje kurangira Gasasira n’ikinyamakuru cye babaye abere.Niba ariko bizagendekera bagenzi be b’Umuseso ntawamenya, ni ahurukiko kuri 22 Ugushyingo 2010.
Ibi birego byahuriye kuri aba banyamakuru bisa n’aho bitaboroheye kuko nyuma yabyo bafashe iy’ubuhungiro, bihura n’uko ibinyamakuru byabo byaregagwa kwangisha abaturage ubutegetsi no gutangaza ibihuha .Igihano cyararangiye ariko ntibaratangira kwandika, cyane ko bibasaba kuzuza ibisabwa n’itegeko rishya ry’itangazamakuru.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abanyamakuru ubwo bari mu munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru nyafurika wabereye muri hotel Lemigo ku Kimihurura, aho babajije ku kibazo cy’Umuseso niba ushobora kwongera gukora .
Uwari uhagarariye Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, Bwana Eugene Ruhinguka, yavuze ko ibihano babirangije, ariko byabasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa mu itegeko ry’itangazamakuru, ingingo ya 24, bakongera bagakora.
Ku ruhande rwa Kabonero umuyobozi w’Umuseso, atangariza radiyo ya Amerika, yagaragaje ko bitaborohera kwongera gukorera mu Rwanda kubera ibihe baciyemo n’imanza bahafite kandi bakaba basanga ntabutabera bahabona.
Ibi binyamakuru ubu bikorera kuri interineti aho byandika inkuru zisa n’izo bandikaga, zakemangagwa n’inama nkuru y’itangazamakuru, ndetse zatumye bahagarikwa.

Aucun commentaire: