dimanche 30 janvier 2011

U Rwanda ngo ruherutse gusurwa n’Interahamwe

Mu nama y’umushyikirano iherutse ngo leta y’u Rwanda yaba yaratumiyemo bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga baketsweho icyaha cya jenoside .Inama irangiye ngo hari bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bandikiye Perezida Kagame bamusaba kubahumuriza kuko bamwe mu basize bahekuye U Rwanda baje mu ruzinduko mu Rwanda ndetse bakitabira inama y’ umushyikiran.Kuba nga Camarade cyandwa Eugene bakekwaho icyo cyaha baraje mu Rwanda ntibafatwe hari impamvu.None se ko mubo bari kumwe mu nama nta wavuze ko bicaranye n’Iterahamwe cyangwa izo mpapuro ntizandikwe ako kanya bivuzwe ari uko bagiye?Bamwe mu banyapolitiki twaganiriye badutangarije ko kugirango bariya bantu baze byatwaye ibintu byinshi kandi ko burya muri politiki nta ncuti cyangwa umwanzi uhoraho.Kubabaraje ndetse bagasubirayo hari systeme byakoranye.Ikindi kandi ngo mu gihe tugezemo harebwa igifitiye abanyarwanda bose akamaro Atari umuntu ku giti cye.Nkuko bikomeza kuvugwa ngo kuba imwe mu miryango iharanira inyungu z’ abacitse ku icumu yo mu Burayi yaranditse isaba ko abakekwaho Jenoside baherutse mu nama y’ umushyikirano bakurikiranwa n’ ubutabera bakabazwa ibyo bakoze bifite ishingiro.Kandi byakagombye kubahirizwa.

Mu kiganiro yagiranye na BBC tariki 24 Mutarama 2011, Umuyobozi w’ Umuryango Ibuka, Théodore Simburudari yatangaje ko abacitse ku icumu bafite uburenganzira bwo kugaragaza akababaro kabo. Yagize ati: ”Niba abahakana jenoside baza mu Rwanda tukigaragambya bagafatwa, nka ba Peter Erlinder, kuki abayikoze bakwiriye kuza gutyo gusa?”

Kuba Simburudari yavuze ko abantu bakoze jenoside ari benshi cyane ku buryo umuntu atabasha kubamenya bose,hari abatemeranwa nawe kuko jenoside yakozwe abantu barebera ku buryo ushatse ku bamenya cyangwa kubabarura bitatwara igihe.Impamvu zitangwa kugirango wenda abakoze jenoside batamenyekana ni uko hari ababakingira ikibaba kubera inyungu babafitemo Indi mpamvu ngo yaba batamenyekana ni uko hari abishushanyije bakabeshya ko ari abacikacumu kandi bakabihoza mu kanwa kabo bagamije kujijisha.Hari ngo n’abagore beza kubera ubwiza bwabo baba barataye abagabo babo babita interahamwe kandi nabo ari interahamwekazi .Kubera gushukwa n’ubwiza bwabo bakigira abatutsi barokotse ugasanga barasebya abagabo babo ngo babibeshyeho kandi bose bari mu gatebo kamwe.Bivugwa ko kandi hari abagabo nabo biyita gutyo .Ugasanga umuryango w’abagabo 8 imwe yariyise umucikacumu abandi ari ibiterahamwe wamubaza impamvu we yiyita umucikacumu bene nyina ari ibipinga agasubiza ko nyina yamusambanye hirya mu batware.Mu Ruhango ibyi bintu byarabaye umuntu aburana ko ari umucikacumu abonye asebye yimikira I Kigari .Si aho gusa no muri Ndusu imanza nk’izo zaraburanywe rubura gica uwatsinzwe nawe yimikiye I Kanom be munsi y’ikibuga cy’indege.Abo bose kandi nababonaga mu inama za Ibuka cyangwa FARG.

Ku kibazo Simburudari yasubije ko iyo hategurwa inama y’ umushyikirano, urutonde rw’ abayitumirwamo rutajya ruhabwa Ibuka kuko nayo itumirwa nk’ abandi bose. Icyo bamwe bavuze kuri icyokibazo nuko Ibuka Atari komite igizwe n’abantu benshi kuko hari ngo umuntu wigeze guhagararira Ibuka za Gitarama ataracitse ku icumu aje gutahurwa arirukanwa .Uwo muntu L…afite na hoteli si ibanga.Si ibyo gusa kandi havugwa ko muri Kigali abakekwaho icyaha cya jenoside bahari kandi bameze neza haba mu bucuruzi no mu kazi ka leta.Ku ba bariya bakekwa jenoside baraje ntibyagombye guca inka amabere.

Ambasaderi w’ U Rwanda mu gihugu cy’ U Bubiligi, Ntwari Gérard, yatangaje ko mu gihe ubutabera bwo mu Rwanda butaragaragaza uruhare bariya bantu bagize muri Jenoside, ibyo baregwa byose ari amagambo kuko nta bimenyetso bifite.Kuri iki gisubizo cya Ntwari ngo nawe ntigihagije kuko ngo ashobora kuba yaragisubije nk’umudiporomati no kubera inyungu za leta.

Amb. Ntwari yagize ati: ”Icyo inzego za leta zigenderaho ni ubucamanza n’ ubutabera kandi ubutabera bwo mu Rwanda bugomba guhabwa icyizere.”

Kuba hari umuzungu w’ Umubiligi wahise aza mu Rwanda gukora iperereza ku ruhare rw’ umwe mu Banyarwanda baherutse mu ruzinduko ino, Amb. Ntwari yavuze ko ibyo nabyo bikiri mu bivugwa mu gihe cyose ataragaragaza icyo anketi ye yagezeho.

Ambasaderi Ntwari Gérard yemeye ko ambasade y’ U Rwanda mu Bubiligi yagize uruhare mu gutoranya abazitabira ruriya ruzinduko, ariko avuga ko mu kubikora birinze cyane kwivanga mu mirimo y’ ubutabera kuko aribwo bwonyine bushobora kugaragaza ko umuntu ari umunyabyaha cyangwa ari umwere.

Aucun commentaire: