mardi 4 janvier 2011

Perezida Kagame ati : Manda y’imyaka 7 ni ugukunja amashati, ibikorwa bikigaragaza, abavuga ubusa bakiyahura

Perezida w’u Rwanda yatowe ku wa 09/08/2010, abaturage bamuhundagajeho amajwi arenga gato 93%. Uwo ni Nyakubahwa Paul KAGAME ubaye uwa mbere mu bategetsi b’u Rwanda utorwa ubwa kabiri hakoreshejwe amahitamo yitabiriwe n’amashyaka menshi arimo abakandida barenga umwe. Ku bwa HABYARIMANA Juvénal wari warabumbiye abaturage mu bwato bwa Muvoma, bahitaga batora ikarita y’icyatsi kibisi kubera ko nta wabonaga iy’ikijuju bityo akaba abonye 100 ku rindi ntawe bahiganye. Ayo nayo bayitaga amatora, ba mpatse ibihugu na l’ONU bakaruca bakarumira kandi ntaho bihuriye na Demokarasi bahora baririmba.

None ubwo abanyarwanda bitoreye uwo bashaka, bamaze kubona ko imvugo ye ariyo ngiro, l’ONU irabyuka iti dutekereza ko uwo mwatoye yayoboye Ingabo z’abajenosideri zamaze abahutu muri Kongo. Igitangaje ni uko uwo muryango wahisemo nta gahato izo Ngabo mu gucunga umutekano ahantu hatandukanye, by’umwihariko muri Darfour. Niba ONU ivuga ko izo ngabo yifashisha ari abajenosideri si uko ariyo yuzuyemo abajenosideri bashaka kububonamo abo ukoresha bose ? Kuba ntacyo uwo muryango wakoze ngo utabare abanyarwanda bari mu kaga mu 1994, ukaba uvuga ko hari abishwe muri Kongo urebera, kuki urushywa no gukomeza kwikoza isoni ? Niba koko ONU yemeza ko Ingabo z’u Rwanda zamaze abahutu muri Kongo, igafata abo yita abajenosideri ikajya kubacungisha umutekano w’abandi bantu ntiyaba yararakajwe ni uko batabatsembye ? Ntabwo inshingano za l’ONU ari ukubara abapfuye no kuzura akaboze ahubwo ni ukurinda ubuzima bw’abantu kugira ngo batagirirwa nabi cyangwa ngo bicwe nk’uko RDF ibikorera abanyarwanda n’ahandi yitabajwe. Ubone basambanya inkumi na nyina mu marembo y’inkambi ya ONU muri Kongo ntihagire umusirikare wayo usohoka mu ihema ? Izo nkorabusa ubundi zimaze iki, nizivanweho aho kwirirwa zirya iby’ubusa abantu bamerewe nabi muri Kongo kugeraho Interahamwe zitangiye no gukorogoshora ibibuno by’abagabo baho. L’ONU yananiwe na NKUNDA, u Rwanda ruramufata, ruha Kongo amahoro none ngo ngwiki ?

Reka twigarukire kuri Mzehe wacu uvuga ati ni mubime amatwi, bazaruha bazibe. Ubundi twitabire umurimo, dukunje amashati, abavuga ubusa bimanike. N’ubwo nta muntu w’intungane ubaho, abanyarwanda batari bake bemeza ko Perezida Paul KAGAME yakoreye byinshi u Rwanda kuruta abandi bose barutegetse, haba abami, abakoloni cyangwa Parmehutu.

Cyakora ntawabura kuvuga ko hakiri ibyo gukosora muri iyi manda agiye gutangira nko gusenyera abaturage bakennye badahawe ingurane ikwiye kandi ahashenywe hakamara igihe kire kire ari igisambu, abategetsi bigira akavaha kajya he bakarenganya abaturage ku buryo basiragira mu nzego zose za Leta zigenda zishyigikirana mu mafuti, amashyirahamwe y’ineza ashaka kuvuka ariko akarushywa kubona ibyangombwa n’abo bategetsi b’ibisahiranda, abaturage bifuza impushya zo kubaka nti bazihabwe mu buryo bworoshye, ba kubaka kugira ngo amafaranga bateganyije adata agaciro bagitegereje izo mpushya barangiza bagasenyerwa kandi zubakagwa izuba riva. Hari n’abakozi babuzwa uburenganzira bwo kwihitiramo Sendika nyayo ibahagararira nabyo bikomeje kuba urukozasoni ku Rwanda. Ibi biramutse byitabweho, ntawatekereza undi wasimbura KAGAME mu gihe akigaragaza ingufu zo kuyobora Leta kubera ko ikipe ikina neza idasimburwa ahubwo ishyigikirwa. Ariyo mpamvu bagenzi be b’aba Perezida muri Afurika bitabiriye ibirori by’irahira rye kugira ngo babihereho bamenya uburyo buboneye bwo gutangira manda yo gukorera abaturage nyabyo.

Na none abanyarwanda bagombye guhugukirwa demokarasi nyayo kugira ngo badakoresha uburenganzira bwabo nk’urwitwazo rwo gukora inabi. Niba abantu bemerewe kwigaragambya nti bajya mu mihanda ngo bahitane ibyo bahuye nabyo byose bitwaje iyo myigaragambyo. Ariko abantu bamaze kumenyera ko ugize icyo yangiza akiryozwa, bajya mu myigaragambyo y’amahoro, ntawe urwanye n’undi cyangwa se ngo agire icyo yica. Iyo myitozo yo kubahiriza amategeko no guhanwa igihe yirengagijwe nibyo byakabaye biyobora buri munyarwanda kandi ntihagire uwishyira hejuru yayo ngo byemerwe kabone n’iyo yaba umutegetsi runaka ukomeye.

Abatavuga rumwe na Leta bita iy’i Kigali nabo ntibagombye gukoresha imvugo nyandagazi kugira ngo bagaragaze ibitagenda neza kubera ko ntawakora politiki iboneye adakoresheje dipolomasi. Ushobora kugaragaza amakosa urwanya Guverinoma iyakora udasebeje abayirimo cyangwa abayikuriye kandi udakorongoye nk’umushumba rubimbi. Habaye abafata iyo nzira bakagaragaza n’ibikorwa bigamije kurenganura abaturarwanda, bashobora gukundwa n’abaturage ku buryo bahabwa amajwi yabo nk’uko byagendekeye NDADAYE ku bwa BUYOYA mu Burundi iyo ataza kwihutira kunyaga abatutsi ibyabo no kwihorera byamuviriyemo kwitaba Rurema.

Nitumenye y’uko nta muntu uruta undi kubera ko na Papa ukiuriye kiriziya gatorika yose ku Isi yavutse yambaye ubusa. Tugomba kurangwa n’ubugira neza ku buryo iminsi mike tumara ku Isi twaba umusemburo w’urukundo mu bantu no gufasha abanyatenge nke kubaho mu buryo bukwiye ikiremwamuntu. Imana ishobora byose yaranzwe n’ineza ariko abo yaremye barayinanira kugeraho bavamo Shitani. Cyakora igishimishije ni uko yemeye ko ibana n’iyo Shitani ku Isi bityo ushaka gusenga Yezu akabikora kimwe n’uwiyambaza Lyangombe. None se kubera iki umuntu yagera aho yica undi ngo ni uko batavuga rumwe gusa ? Shitani ko ariyo yabaye mbi yigomeka ku Imana, kuki Nyagasani atayihonze ? Ibi ntibivuga ko abagizi ba nabi bagombye gushyigikirwa, oya. Ahubwo bagombye gukosorwa batabujijwe uburenganzira bwabo bwo kubaho kubera ko bashobora guhinduka bakaba intangarugero. Urugero ni nka Generali RWARAKABIJE wayoboye Interahamwe zamaze abatutsi none akaba ari ingabo nziza y’abo yarwanyaga. Ijoro n’amanywa bizakomeza kubana, umwijima urwanywa n’urumuri nk’uko ntawagombye kubuza undi ubuzima kandi iherezo azapfa, ahubwo abanyabibazo bajye baganzwa n’abanyabisubizo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Baturarwanda nitube intagarugero muri byose kugira ngo duteze ishema u Rwanda rushobora kuba indorerwamo y’amahanga yose. Ababibona ukundi, sibo Mana. Abadutwerera inabi, tubashoboze ineza twigirira n’uburyo dufasha abaturanyi bacu n’umuntu muri rusange.

GATETE J.Bosco

Aucun commentaire: