mardi 4 janvier 2011

Muri politiki nta rukundo ni ukubeshyana

Padiri iyo yiteretse imbere inkongoro ya divayi abwira abaje kumwumva ko ibihe bihora bisimburana iteka.Nabo kubera kudasobanukirwa neza ibyo ababwiye bakikiriza ngo AMEN.Mu Rwanda ubuyobozi bwagiye busimburana maze abari badamaraye bagaca incuro.Uretse ko burya nta ngomaitagira abayirwanya n’abayishima bikaba akarusho ko hari abarya ingoma zose ,ije yose bavuga ko ari sawa sawa.

Umwami Rudahigwa bivugwa ko ariwe watangiranye ni icyitwa politiki mu Rwanda. Yarahanyanyaje abatizwa amazina menshi ya Leon Pierre ngo akunde agushe neza abanyademokarasi .Mu nsengero akajyayo agatera ivi maze u Rwanda arugabira Christ Umwami.Byayumye abatware be bavuga ko Rudahirwa atanze u Rwanda Ryangombe, arwambura Gihanga ndetse arwambura ingoma y’Ingabe Karinga, araruterura arugabira kristo umwami. Ahari yari yikanze ko Yesu asa n’abazungu. Agira ati yenda aba banya Demokarasi bazatuma ntuza nkaryaho kabiri. Naho byahe, byo kajya akawamugani w’Abanyarwanda ugira uti inda y’umwanzi uyiha amata ikaruka amaraso!

We se byaramuhiriye, reka da! Demokorasi yaje ari demokarasi iramuteruro imutwara, I Burundi nawe atanga aguye igihugu i Gicuri! Ninde se warusigaye nyuma yo kuraguriza u Rwanda, ngo arugangahuze arusabire kuri Ryangombe rya Babinga ba Nyundo maze adutsindire abanzi, abagome n’abagambanyi udutsindire abo bazungu baduteye baturutse ishyanga ngo nibiba ngomwa bagende buheri bareke kutubeshya ngo ni Demokarasi.

Nk’abandi bami rero Kigeli Ndahindurwa demokarasi nawe yamukubise ahareba I Nzega.None agiye gusazira ishyanga nta n’ibere ry’inkumi akinishije ngo atangiza imigenzo y’ibwami bikaba byaba umwitwazo rwo ku mwima ingoma.Yibagiwe ko Demokarasi yahinduye ubwami repubulika!Tubitege amaso wenda Kigeli Ndahindurwa azataha I Mushirarungu.

Erega amayeri y’ingoma ndetse ni iturufu za politiki ni byinshi .Ubwa mbere abazungu bakoresheje ubwami nyuma bashyiraho icyo bise revolution yo 1959 bakora akantu nayo ngo ngiyo demokarasi .Amazu agatwikwa,kandi mu mazu yahiye nta n’imwe y’umuzungu yatwitswe. None se akawamugani w’umunyarwanda ngo usenya urwe umutiza umuhoro nimureba ko demokarasi yaje itwigisha gusenya no kwica inadusenyera ubumwe bwacu .
none namwe ya nka ruracyayirimo muririrwa ku maradiyo mutesha kagame umutwe ngo na demokarasi agira muragira se ngo demokarasi ntayizi arayizi neza ahubwo kuko iyo demokarasi niyo yatumye nyirafatakarago ahunga i Bunyogombwe arya gutura i Gahunge muri Uganda aho Kagame yakuriye ariko akitwa umuvuka Rwanda ahubwo yitwa impunzi mu rwamubyaye ubwo se tumurusha kumenya. Ibyiza n’ibibi bya Demokarasi, arayizi rero kandi burya ribara uwariraye. Demokarasi arega si ikintu, iyo urebye ibyo yagiye ikorera abayiyobotse bakayigira iturufu rya politiki bose yagiye ibata ku gasozi cyangwa ikabata ku gahinga ka yihande!nawe se haraho Mbonyumutwa Dominique ngo yabaye imfura ya repubulika imva ye yataburuwe nkaho bamushyinguye mu cyubahiro, ngo kuko aho yahambwe bagombaga kuhakorera ibikorwa by’amajyambere. Hari abatangaza ko ngo atagombaga gutabururwa kuko muri m10 yarahambwemo ntacyo hari kongera k’ubuso bw’u Rwanda. Nta narimwe mubakurikirana politiki y’u Rwanda badahwema gutangaza ko politiki ikorwa n’abazungu babinyujije muri bamwe b’abanyapolitiki b’abirabura bagamije gushyira mu bikorwa inyungu zabo ariko abo bakoresheje batabibona neza. Ibyo byashimangiwe na BEM Gen. Habyarimana mu kiganiro yigeze kunyuza mu ijwi ry’Amerika VOA ubwo yabazwaga kubya raporo ubwo yasohokaga mu Rwanda. Nta narimwe politiki itagira impinduka kuburyo uwari wicaye ku ntebe yicazwa k’umusambi noneho uwari mu mukungugu agashyirwa hejuru. Ku ngoma ya Mutara Rudahigwa abatware, abashefu, n’abasu shefu ndetse n’ibyegera byabo bari bafashwe neza. Ibyo Musenyeri Kagame Alexis yabiciyemo amarenga mu indyoheshabirayi. Kayibanda agiyeho nawe aradamarara maze we nabo yise abanyenduga barabiririmba karahava. Ngirango ntawe uyobewe Abanyuramatwi b’i Gitarama. Kubera kurengwa bamwe mubanya Gitarama batangiye gutuka benewabo bo mu majyaruguru, ko imbwa yahaze itabasha kurinda urugo maze urwangano rutangira ubwo. Kubera ko nabo bari bamaze gusobanukirwa banze ko Kayibanda yakongera kwiyamamariza indi manda. Maze Kayibanda akina amayeri afata igipapuro acyuzuzaho amazina yabamwe mubanyapolitiki cyane cyane ab’I Gitarama ko bari bagiye kwicwa na Habyarimana ngo agiye gukora Coup d’Etat. Nibwo yamutumijeho mu biro ahahoze Jali Club cyangwa le 5 Juillet ngo amusobanuze ibyo we nka Chef d’Etat Major n’abasirikare ayoboye barimo. Habyarimana yagiyeyo asanga mucyumba cya Kayibanda hariyo bamwe mu basirikare b’I Gitarama bayobowe na Bizimana. Kayibanda azana igipapuro kinini kiriho amaliste y’abantu noneho aramubaza ati iibi n’ibiki mon General? Undi mugihe agihuzagurika Bizimana aba amukubise isasu aramuhusha. Umwana w’umukiga asohoka yirukira mu modoka ye ayikubita ikiboko yerekeza iya Camp Kigali ahari ibiro bye bya Etat Major ariko yagiye imodoka ye bayirashe amapine ariko arinda agerayo. Ahita akora k’urutsinda maze ahita akora akantu.

Habyarimana amaze kugera ku ngoma, we n’ibyegera bye barariye, baranywa, bararongora. Abamaze kurengwa bati: “Uzi ico ndico mwa?” abashyira mugaciro bati umugambi umwe banyarwanda. Habyarimana amaze gushira impumpu ni ukuvuga amaze gusoma ku nkongoro ya Champagne iherekejwe na Brochette y’inyama z’ihene n’ifiliti Salade yiyita amazina menshi harimo: “Ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi”. Ariko ngo yararyaga ibisagutse akanagira bagenzi be. Ababashije kugera aho yaririye bakamwita umubyeyi. Yaje kuryoherwa yibagirwa abanyarwanda bagenzi be bari barahe ishyanga ababuza gutaha. Nabo kubera ko bazi ko urwanda ruryoha barisuganyije maze baba baramuteye. Sibwo bamugotagose, maze tariki ya 04 Nyakanga bakaba basesekaye I Kigali, maze abari bijuse batangira guca incuro.

Ubwo nyuma ya Nyakanga 1994 instinzi yararirimbwe ndetse kugeza ubu umucezo wayo uracyakirigita intebe mu biro bya bamwe ariki ahandi bicika kuburyo kugeza ubu iturufu za politiki zirimo kubyinisha bamwe. Bamwe baratoneshwa bwacya bagahunga, abandi barahimbira ibyaha bagenzi babo ngo bazazamurwe mu ntera. Abazi kwihakirwa bakabwira Kagame ko bazamugwa imbere cyangwa inyuma. Umuntu akibaza impamvu batabimubwiye akiri mu rugano! Ariko birasanzwe da! Uzi ubwenge ni urya ingoma zose uretse iy’urupfu. Uretse siyasa, muri ikigihe abantu benshi bize kubeshya, birengagiza ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko ariko by’umwihariko ku Mana. Ngo kera ku ngoma ya Habyarimana abantu biyitaga abahutu kugirango barebe ko bwacya 2. Nubwo kungoma ya Kagame iby’amoko byakuweho hari abadasiba kwiyita abatutsi. Birirwa baririmba ko bacitse k’icumu bafungisha abantu babaziza ubusa. Hari abirirwa baririmba mu kanwa kabo ko interahamwe zakoze ibintu bibi zabahemukiye bagamije kujijisha kandi barabyawe n’interahamwe! Muri iki gihe ingo zabamwe zirimo gusenywa hagendewe ku nyungu za politiki. Ugasanga umugabo n’umugore ntibumvikanye bitewe n’aho babogamiye. Twagiramungu Faustin niwe wakunze kuvuga ko politiki ishingiye ku kinyoma. Ariko ibyo abivuga cyane cyane atunga agatoki FPR. Uretse ko nawe bivugwa ko yagiye gushaka kwa Kayibanda ashakisha amaboko n’ingufu muri politiki. Bamwe mu bakora politiki usanga babeshya abaturage ko hari icyo bazabamarira, barangiza bakabahindura ikiraro bambukiraho ingaruka zaza, wa munyapolitike akigendera, abaturage bakaryozwa ibyo batariye.

Nyirubutagatifu Vedaste

Aucun commentaire: