lundi 31 janvier 2011

Amatora y’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango araza kwivugana bamwe

Akarere ka Ruhango, ni akarere gakunze kuboneka mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo. Nyamara niakarere gakize, gateye neza ndetse gatuyemo abaturage bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere. Gusa, gafite ikibazo cy’abantu bakabamo b’abanyamatiku, bahora bakavuyanga, bigatuma batabasha gushyira hamwe.

Amani Ntakandi

Akarere ka Ruhango, gafite ibikorwa bigaragara byatuma kadahora mu turere tuza ku mwanya wa nyuma karamutse gafite abakozi n’abayobozi bashyize hamwe kakesa imihigo kimwe n’utundi turere tuza ku isonga. Iyo muri aka karere humvikanye ibitagenda, usanga hari abanezerewe bakarara mu tubari bishimira ko akarere kabaye akanyuma ngo ubwo bikitirirwa Mayor wenyine nyamara bakirengagiza ko bose bibareba. Abazi Ruhango, bayizi nabi bitewe n’agatsiko gahora gashaka gusenya naho ubundi abaturage ntacyo batwaye.

Ubwo twaganiraga n’abaturage batashatse ko tubavuga amazina, batubwiye ko amatora ataha ya Nyobozi y’inzego z’ibanze bamwe bashakamo imyanya, araza kwivugana bamwe. Ubu abshyirwa mu majwi mu guhatanira umwanya wa Mayor, ni Madamu NIKUZE Denise ubu akaba ari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Bwana Rusanganwa Théogène akaba ariwe Perezida w’inama njyanama y’akarere. Icyakora uyu mugabo ntahabwa amahirwe menshi, kuko igihe amaze ayobora njyanama y’akarere ntacyo yamaze uretse kubiba amatiku n’amacakubiri kandi akabikora mu buryo bwiyoberanije abenshi bakunze kumwita ikirumirahabiri ariko abaturage bakaba baramaze kumutahura. Naho Madamu Nikuze Denise, wibaza ko afite amagirwe biturutse ku gatsiko abamo ari nako kamufashije kuba ari mu mwanya arimo, ariyibagniza amahano akora atabereye abayobozi. Aha twatanga urugero rw’ukuntu yaciye igikuba mu gihugu ngo abantu batazwi baramunyuruje i Huye kandi ari amayeri yo kwanga guhura na bagenzi be bari bahanye gahunda yo kujya guhemba mugenzi wabo wabyaye. Ikindi kibazo avugwaho gikomeye, akaba arangwa n’ubuswa mu kazi ke, abantu bakibaza ukuntu yayobora akarere.

Urwego r’Umuvunyi ruvangirwa n’imikorere mibi y’abamwe mu bakozi bayo

Icyambere n’uko bikiza Bwana TWAGIRUMUKIZA Celestin ubu usanzwe ayobora akarere. Uyu mugabo urangwa no kutavugirwamo kandi wabangamiwe cyane kuva agitangira n’agatsiko, ni umukozi w’umuhanga kandi ukunda akazi kuburyo akijijwe ako gatsiko Ruhango n’abayituye yatera imbere. Bashatse kumwirenza kuva kera ariko Nyagasani akinga ukuboko. Ubu hagiyeho itsinda ryo gutesha umutwe Mayor rigizwe na bamwe mu bakozi b’akarere barimo NSANZEGAHONDOGO Gabriel, KABANO Charles, uwitwa THEOGENE Bagafatanya n’abaherutse kwirukanwa muri Komite nyobozi y’umuryango wa FPR y’akarere barimo MUGABO Seleman, Chantal (Umujyanama), Boniface ukora muri SONARWA I Muhanga, NSABIMANA Joseph, NDATIMANA Charles n’abandi tubagezaho ubutaha tumaze kubitohoza. Iri tsinda ririmo kwifashisha uwitwa NSENGIYUMVA Yusuf ukora ku rwego rw’umuvunyi kuko ariwe ubasha kuba yakora amaraporo y’amatiku bikumvikana. Uyu mugabo Yusuf abaye adakurikiranwe mu maguru mashya arasenya urwego rw’umuvunyi ndetse abaturage barukureho ikizere.

Ako gatsiko kifashishije rero abakozi bo ku rwego rw’umuvunyi, bakorera raporo igayisha Bwana TWAGIRUMUKIZA Celestin kugira ngo azakurweho ikizerem banafungishije uwitwa KALIMA Etienne ngo bamurega igwizamutungo ritemewe, afungwa mu buryo bubaje kuko yafunzwe adasurwa, ariko agejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, umucamanza avuga ko ari nta mpamvu n’imwe ikomeye igaragazwa n’ubushinjacyaha yatuma KALIMA Etienne acyekwaho icyaha cy’igwizamutungo ritemewe ko adakwiye gufungwa byaba iby’agateganyo cyangwa ukundi ndetse no kugira icyo agomba gutegekwa kubahiriza afunguwe. Bamaze kumva uyu mwanzuro wabashavuje kuko umugambi wari ubapfubanye, batashye baritsira.

Kalima Etienne urangwa no gucisha make kandi witangira akazi ke nkuko twabitangarijwe n’abamuzi neza, dore ko yabaye n’umusirikare akaba agaragaza discipline nk’iy’umusirikare mwiza, twaramwegereye ngo tumubaze amakuru cyane cyane dushaka kumenya icyo bamuziza, atubwira ko ari ntacyo abasha gutangariza abanyamakuru ngo kuko abona igisigaye ari ukumwica akavaho cyangwa agasezera ku kazi kuko amatiku ya bamwe mu banyaruhango amaze kuyahaga. Icyo yabashije kudutangariza, yaravuze ati “Natunguwe no kubona urwego rushinzwe kurenganura, abakozi barwo bifashishwa mukumpohotera aka kageni”. Icyiza n’uko inkiko z’u Rwanda zuzuza inshingano zazo neza kandi mu mucyo zidakorera ku iterabwoba.

Twamenye ko yigeze gufungwa nanone igihe yayoboraga umurenge wa Ruhango amara amezi 6 muri Gereza ya Muhanga aza gufungurwa Urukiko nabwo rumugize umwere kuko ibyo yaregwaga yarateraganwe, banga kumusubiza mu kazi kugeza ubwo komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ibasabye kumusubiza uburenganzira bwe barabyanga, ikibazo cye kiza gucyemurwa ari uko Guverineri w’intara abagiriye inama yo kubahiriza ibyemezo bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta. Aha bikaba biteye amakenga kw’ihohoterwa rikorerwa uyu mugabo.

Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruhango yayoboye mu gihe cy’imyaka itatu, baravuga ko icyo KALIMA azira ngo ari uko Mayor TWAGIRUMUKIZA Celestin ashobora kuziyamaraiza mu murenge ayobora bityo akaba yamwamamaza, usibye ko nabyo ari nta kuri kurimo.

Ku itariki ya 17/12/2010 ahangana mu ma saa sita, nibwo amabaruwa aturutse ku rwego rw’umuvunyi yageze ku karere aje kugasenya no kukazanamo ibyo bibazo byose, bahita hatumizwa inama idasanzwe hutihuti itagira urwandiko ruyihamagaza, ibi kandi bakabikora mu ibanga. Ibyari ku murongo w’ibyigwa n’ingingo imwe rukumbi yo kwirukana Mayor na KALIMA ngo kuko bagomba gushyira mu bikorwa ibyemezo by’umuvunyi. Umuntu akaba yakwibaza niba Urwego rw’Umuvunyi ruri hejuru y’amategeko. Ikindi abandi bibajije, n’ukuntu bahurujwe no kwirukana aba bagabo, nyamara nta narimwe bigeze bahururira gukemura ikibazo cy’umurenge wa Kabagari umaze amezi agera ku munani hakora Exécutif w’Umurenge wenyine atagira abakozi bamwunganira kandi bateganywa n’amategeko.

Inama Njyanama y’akarere ka Ruhango igizwe n’abantu ahanini b’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu, ubu barimo kwishakiramo imyanya cyangwa iy’abagore babo. Bahora yishakira inyungu zabo aho gushaka inyungu z’abaturage. Amakuru yizewe dufite, n’uko komisiyo ishinzwe recrutement ikuriwe na NDAYISABA Edison ubu wakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Munini kuko atabifitiye ubushobozi, batanze ikizamini maze umugore we abona 49,5/50, umugore wa Ribanje umunyamabanga njyana y’akarere agira 49/50, umujyanama RWUMBUGUZA Jean bamuha 48/50 abatazwi cyangwa badashaka babaha 0;1;5 nimubereho namwe iyo mikorere. Harimo n’bandi ngo bifuza imirenge n’indi mirimo yo mu karere. N’ukubikurikiranira hafi. Ariko by’umwiharikoku kibazo cya NDAYISABA Edison ukoresha umugore we ikizamini ngo ahabwe akazi ka Leta gikwiye gukurikiranwa kuko ari agahomamunwa. Biranababaje kubona umuntu nkuriya utaragera kuri niveau ya A0 ahabwa ububasha bwo guha ibizami abamurusha niveau.

Kuwa 18/12/2010, abajyanama bose nta numwe wasibye bitabiriyeicyo gikorwa kigaragaramo ubugambanyi burenze kamere, bashingira ku mabaruwa yaturutse ku rwego rw’umuvunyi, biga kuri bariya bagabo bombi, ariko bababuraho icyaha, hanyuma bafata umwanzuro ko Mayor akuweho icyizere naho KALIMA Etienne agahagarikwa ku kazi igihe cy’amezi atatu. Icyo gihano yahawe usibye ko nta n’ingingo y’itegeko igiteganya nta n’icyaha cyangwa amakosa bamushinja yatuma ahagarikwa ku murimo. Ibi bikaba bigaragaza wa mugambi bafite wo kumwigizayo. Ababikurikiranira hafi ngo ashatse yagaruka amatora yo mu nzego z’ibanze arangiye. Icyo abanyaruhango bibaza ni iyo mikorere idahwitse, irimo kurenganya n’ubugome kuko harimo n’abibaza icyo Kalima agishaka muri kariya kazi kuko bashobora no kukamutsindamo. Yabonye integuza ariko ntashaka kuva kwizima.yakorewe utudosiye twinshi tumwe tumujyana muri gereza,utundi tugapfira mu iperereza ariko noneho iyo kurwego rw’umuvunyi ni rurangiza kuko abantu batumva impamvu urwego rurenganura arirwo ritangiye kurenganya. Umuvunyi mukuru agomba kuba maso kuko uwitwa Nsengiyumva Yousouf araza guhesha isura mbi uru rwego. Urwego rw’umuvunyi rurashaka kujya hejuru y’amategeko? Bahawe ububasha bwo kugenza ibyaha none bigerekeyeho gushinja no gufasha ibyemezo bifunga kandi twari tuzi ko biri mu bubasha bw’inkiko.

Abakozi bo ku rwego rw’umuvunyi,nibareke gukoreshwa n’agatsiko kagamije gusenya Ruhango bakore nk’urwego rwumva impande zose mu gihe haba hari ikibazo basabwa gukurikirana aho kubogama. Bitabaye ibyo narwo ruraza gushinjwa ibyaha bya ruswa kuko batangiye kurukemanga bitewe n’iyo mikorere ya NSENGIYUMVA Yusuf na bagenzi be.

Ubutaha tuzabagezaho imikorere y’agatsiko gasenya Ruhango muri iki gihe kitegura amatora y’inzego z’ibanze n’ingamba abakagize bafite yo kwigabanya imyanya nk’uko umwe mubakagize ukorana nako utarashatse kumenyekana ariko wiyemeje kukarwanya akarimo yabidusezeranije.

Birababaje kubona icyemezo cy’Urukiko rwemeje mu ruhame ko nta mpamvu zikomeye zihari ubushinja cyaha bwagaragarije urukiko zituma Kalima Etienne akekwaho icyaha cy’igwizamutungo ritemewe, muri urwo rubanza rwahise rutegeka ko Kalima Etienne ahita arekurwa icyemezo kikimara gusomwa ariko urwego rw’Umuvunyi rwasuzuguye icyo cyemezo cy’urukiko rwandikira njyanama y’Akarere ka Ruhango ko yahagarikwa ku kazi ntazindi mpamvu bagaragaje.

2 commentaires:

Ibinyamakuru by'iwacu a dit…

Turashimira ubuyobozi bw'Ikinyamakuru RUSHYASHYA bwemeye gufatanya natwe mu kugeza ku banyarwanda bose bashobora kugera kuri Internet amakuru yabo.

Ni intambwe ishimishije y'ubufatanye.

Ibinyamakuru by'iwacu a dit…

Turashimira ubuyobozi bw'Ikinyamakuru AMAHORO bwemeye gufatanya natwe mu kugeza ku banyarwanda bose bashobora kugera kuri Internet amakuru yabo.

Ni intambwe ishimishije y'ubufatanye.