lundi 27 février 2012

Perezida Kagame yafunze abandi basirikare bakuru!

Iperereza ngo rishobora no gufunga abandi benshi!

Ubu mu Mujyi wa Kigali inkuru yatumye abantu bacika ururondogoro ni ivuga ifungwa ry’abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda, bafunzwe mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2012 ariko bikamenyekana ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2012. Izina ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru ritandukanye n’irya Lt. Gen. Fred Ibingira na Brig. Gen. Richard Rutatina kubera ukuntu bari bazwi mu nkuru zitandukanye mu Rwanda, abandi nabo ni Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza.

Mu kiganiro twagiranye na Col. Joseph Nzabamwita yatubwiye ko nta bintu byinshi ashobora kongera ku itangazo yashyize ahagarara riri ku rubuga rwa murandasi rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, bityo ko ukuri kose kuri iryo fungwa ry’abo basirikare gukubiye muri iryo tangazo. Gusa usesenguye neza iryo tangazo, aho bavuga ko iperereza rigikomeza ku mikoranire y’abo basirikare n’abandi ku buryo hashobora kuzivumburamo urundi rutonde rw’abasirikare cyangwa abasivili bashobora kuzisanga mu magereza cyangwa bagafungishwa ijisho mu ngo zabo nk’uko abo bafunzwe.

Naho ku ngingo y’icyatumye bafungwa iryo tangazo ryashyizweho umukono na Col. Nzabamwita riravugaga ko bahowe imyifatire itabereye umusirikare w’u Rwanda ndetse n’indi mirimo idakomatanywa n’igisirikare! Aho bivugwa ko bakoranaga ubucuruzi burenga imipaka kandi bukabahuza cyane n’abasivili bakorana mu gihugu cya Congo. Iyo mpamvu ikaba ishobora kuba ifite n’ishingiro kuko byavugwaga ko batangiye kwinjira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro kandi bizwi n’amahanga ko Perezida Kagame yahakanye yivuye inyuma ko nta munyarwanda ugikorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo ndetse anemerera Loni kuzajya asubiza amabuye yafashwe acuruzwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rutare

Aucun commentaire: