dimanche 5 février 2012

Abahakirizwa kuri FPR bakomeje kuba benshi

Abasomyi ba Kinyamateka bo mu myaka ya za 80, ntibazibagirwa umunyamakuru Philbert Ransoni, ubwo yatinyukaga akagaya abirirwaga icyo gihe bahakirizwa kuri Perezida Habyarimana maze mu nyandiko yatangaje benshi uyu munyamakuru (ngo ukiriho) aratinyuka arandika ati « Kwamabaza Perezida ni ukumuroha ». Muri icyo gihe inkomamashyi yitwa MFIZI uyu murumuna wa Mugesera wategekaga icyo gihe ORINFOR yahise yiharira amapaji yose yicitwaga icyo gihe Imvaho asubiza Ransoni amwereka ukuntu ntako bisa kwambaza Perezida, Ibyakurikiyeho ari Mfizi arabizi, ari abasomye iyo nkuru twese turabizi.

Siyo nkuru gusa abantu bibuka, abanyarwanda benshi baribuka, indirimbo nyinshi zahimbwaga zicuranze neza zose zazaga zisingiza perezida Habyarimana Umubyeyi w’igihugu warukuye mu rwobo. Uru rwobo ninarwo ahari yaje gusubizamo uru Rwanda muri 94. Aho FPR ifatiye ubutegetsi yaje irwanya ibyo kuririmba no kuramya umukuru w’igihugu dore ko bitari binagezweho ( igihe cy’ishyaka rimwe cyari cyararangiye) ku buryo nta ndirimbo nimwe mu gihe gishize yacishwaga kuri Radio isingiza Perezida. Keretse birumvikana mu gihe cya za meeting hamamazwa umukandida w’ishyaka FPR. Gusa umuco wo kwambaza Perezida si ukumusingiza gusa mu ndirimbo, hari no kumugarukaho mu madisikuru mu biganiro ugaragaza ko byose ariwe mu bikesha. Ibi bikaba aribyo bigenda bigaragara muri iyi minsi.
Kwambaza Perezida uburyo bwo kurengera imbehe yawe.
Mu gihe cyashyize, abambazaga Perezida bari muri bwa bwato muvoma, kuri ubu abenshi babikora ni abanyapolitiki baba bacungana n’imbehe zabo.
Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda twaganiriye nabo bemeza ko uyu muco ugenda wiyongera ndetse ukaba usatira no mu giturage. Ngo ibi bigaragarira nko mu makoraniro akomeye aba yabereye mu gihugu aho bamwe bakoma amashyi igihe umukuru w’igihugu arimo avuga disikuru bityo bakanayakoma nahatari ngombwa kuyakoma. Bigenze bityo Prezida ntiyazarangiza kuvuga disikuru ye niba buri mpera y’interuro hagomba gukomwa amashyi. Ibi byo gukoma amashyi kandi ngo bituma bamwe baba ba bazivamo. Ngo uwari Mayor wa Nyabihu, Ndagijimana yigeze kubwira Perezida wa Repubulika ati : « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndagushimira ko wanyohereje nyabihu nagerayo n’abaturage bakantora ». Bishatse kuvuga ko ayo matora yari aya nyirarureshwa kuko yari yoherejwe na Prerezida.
Uyu mukuru mushya wa Sena nawe ejo bundi aho gushimira ishyaka PSD ryamugize depite akazamukiraho akaba senateri, aho gushima nanone abari bamaze kumuhundagazaho amajwi, yahisemo gushimira Perezida Kagame ngo kubera icyizere adahwema kumugirira. Iyi mvugo ninayo yaranze Pierre Damien, Premier Ministre mushya, ariko we birumvikana kuko aka kanya yakagabiwe na Perezida wa Repubulika. Ahandi hakunze kugaragara imvugo yambaza ni mu nama za guverinoma, aho batangira bashima Perezida wa Repubulika igihe aba yabonye igikombe iki n’iki. Birazwi ko Guverinoma ari ikipe, aho gushimira umuntu umwe bagombye kwishima ubwabo nka ikipe iba yarakoreye hamwe ngo haboneke icyo gikombe.
Mu bandi batunzwe agatoki n’abo twaganiriye harimo Ministre HAREBAMUNGU, mu mvugo ye agaragaza ko Perezida wa Repubulika ariwe bakesha byose ko ari intore nkuru. ( Twizere ko nibyo azica ku giti cye atazabyitirira Perezida wa Repubulika). Kuri HAREBAMUNGU hiyongera Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe, ngo nta disikuru nimwe ashobora kuvuga atagarutse ku bitangaza bikorwa na Perezida Kagame ngo kabone n’iyo yaba yagiye mu gikorwa cyo gutwika kanyanga zivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Mu bandi bavuzwe hari ngo Ministre umwe abo twaganiriye batashatse kutangaza izina bemeza ko nawe arangwa nuwo muco k’uburyo adatinya kugereranya Perezida na Mandela ndetse akaba ngo yarigeze gutangaza ko nta mpamvu abona yo kugenera Perezida wa Repubulika manda 2 gusa mu gihe igihugu kigaragaje ko kikimukeneye.
Mubatitabira iki gikorwa cyo kwambaza Perezida, abo twaganiriye batubwiye ko benshi mu bikomerezwa byo mu muryango byakoranye hafi na Perezida kagame batarangwaho uwo muco. Ngo ntibarumva umusaza Rutaremara cyangwa ba Ministre Musoni bakoresha bene ziriya mvugo zihakirizwa. Mu bandi havugwamo Ministre Kanimba dore ko we ari n’umutekinisiye ( technocrate) cyane kurusha uko yaba umunyapolitiki. Guhakirizwa rero biva k’ukutiyizera n’ubwoba bwo kunyagwa imbehe.
Ikindi cyagaragaye muri iyi minsi ni igikorwa cyo gusaba abaturage kumva disikuru za Perezida igihe habaye iminsi mikuru inyuranye mu gihugu. Iki gikorwa ubwacyo si kibi kuko Perezida afite inshingano zo kugeza ku baturage ubutumwa ; ariko nanone ntabwo ari itegeko guhatira umuturage kumva ubwo butumwa muri ibyo birori ( uretse ko no kubyitabira bitagombye kuba agahato), ubutaha wazasanga abaturage basabwe guhagarika akazi, guhagarika imirimo yose ngo ngaho nibaze bumve ijambo rya Perezida kandi bashobora kumva ubwo butumwa bakanikomereza gahunda zabo( iterambere ryaraje ubwo butumwa niba buba bugushimishije wabwumva kuri mobile muri Taxi). Ibi byo gutegeka abaturage kumva ijambo rya Perezida byibutsa kandi abanyarwanda ubutegetsi bwa Habyarimana aho amakuru yose yanyuraga kuri Radio yagombaga kubanzirizwa n’ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ; Jenerali Majoro Yuvenari Habyarimana. Ibeshye se uvuge hatambutswa ubutumwa bwa Nyakubahwa maze abajepe cyangwa abaserire bagutambikane ! Ni uko nyine batageraga k’urugo rwa buri munyarwanda.
Umuco wo kwambaza iyo mu giturage
Nk’uko twavivuze haruguru, uyu muco wo kwambaza Perezida umaze no gusesekara iyo mugiturage. Ibi bigaragara aho abaturage usanga bahabwa mikoro kuri radiyo maze bagashima Perezida wabahaye Girinka, wabakuye muri Nyakatsi. Imvugo ikaba iyo buri gihe hatanzwe inka, hatanzwe amabati y’abatishoboye. Ikigaragara ni uko bishoboka ko izi mvugo zigendwa zamamazwa n’abo mu nzego z’ibanze bakaba aribo bagira uruhare mu gutegeka abaturage kwambaza Perezida. Ntawe uhakana ko ziriya programme yaba girinka, mutuel, nyakatsi, guhuza ubutaka zagiriye akamaro abanyarwanda, ariko ntizagombye kwitirirwa umuntu umwe kandi bizwi nk’uko twabivuze ko guverinoma ikora nk’ikipe. Ndetse birazwi ko izi programme zose ziri mu igenamigambi ry’igihugu ryiswe vision 2020, zateguwe n’abatekinisiye banyuranye muri za minisiteri, zihabwa umugisha n’aba nyapolitiki ari nabo bifashishwa kuzishyira mu bikorwa. Nta mpamvu rero yo kubyitirira umuntu umwe ejo yazavaho abantu bakamubonamo kamara dore ko nka Habyarimana abantu bari bamaze kwemera ko nta muntu waboneka wo kumusimbura.

Uwitonze Capitone

Aucun commentaire: