dimanche 5 février 2012

Nyuma ya Rwigema P. Celestin nabo baritegura gutaha

Ntiharashira ukwezi uwigeze kuba Ministre w’Intebe w’u Rwanda Bwana P.C Rwigema atahutse mu rwamubyaye nyuma y’imyaka 10 yarahunze igihugu yayoboraga ku mwanya wa kane.

Impamvu zari zatumye ahunga yarazisobanuye ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru nyuma y’iminsi ibiri gusa ageze mu Rwanda. Ntituzisubiramo cyane ko ashobora kuba ataranazivuze zose.
Iyo twavuga hano ni imwe yo kuba yari yashyizwe ku rutonde rwa ba Ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, kandi uwari waramushyizeho nta wundi uretse Gahima Gérard wari Procureur wa Repubulika icyo gihe.
Gahima Gérard ubu ari mu mahanga aho ngo afatanyije na murumuna we Rudasingwa Théogène wayoboraga ibiro bya Perezida wa Repubulika kurwanya Leta y’u Rwanda „NAKO KURWANYA KAGAME”.
Ibi nabyo ntitubitindaho kuko abarwanya Leta nabo ubwabo baba bazi ko atari akazi koroshye kuri bo, kandi nibyo. None se koko abantu 5; 6 cyangwa 10, barwanya 11.000.000 z’abantu kandi bashyize hamwe, bakumva ko urwo rugamba bazarushoboza iki?? Icyo dutindaho ariko, ni impamvu zagiye zituma abantu bahunga igihugu n’ababigizemo uruhare.

Gahima ntazibagirana mu bibi!

Duhereye kuri Rwigema watahutse ejo bundi, birazwi ko Gahima ariwe wamutoteje kugeza ubwo akijije amagara ye kubera ko yari amaze kujya ku rutonde rwa ba Ruharwa kandi n’ubwo urwo rutonde rwagiye rusubirwamo hakurwaho bamwe hongerwaho abandi, ibyinshi ni Gahima Gérard wabikoraga kandi afite ibyo agamije bitari byiza.
Abantu baribuka induru ruriya rutonde rwateje, u Rwanda rwamaganwa n’amahanga buri munsi. Byose ni Gahima wabiteraga. Abantu baribuka itotezwa ryakorewe abatari bake muri iki gihugu ryabaga riherekejwe n’iterabwoba, byose ari Gahima wabaga abiri inyuma kubera umwanya yari afite.
Abantu baribuka Gahima mu cyahoze ari BACAR ubu ni FINA BANK ajya gusahurayo amafaranga ngo ni inguzanyo ya nyina wari ufite imyaka 80!! 72.000.000 Frw zose arazihitana kugeza ubu sinzi niba nyina wiswe nyir’inguzanyo yarayishyuye!! Gahima Gérard avugwaho byinshi cyane ari nayo mpamvu benshi badashidikanya ko Perezida Kagame yakangutse amazi ari hafi kurenga inkombe bityo yamubwira ati sigaho undi akarakara bigatuma ahitamo guhunga!! None se koko ko abatajya i bwami babeshywa byinshi, nka murumuna we Rudasingwa bizwi ko yari mu bususuruke kwa Kagame niba ari mu mirambizo cyangwa ku rwuririro ko ntaho yahezwaga, umuntu yajya hariya uyu munsi akemera ibyo avuga gute koko??
Karegeya ya Nyamwasa bo ntawakwirirwa agira icyo abavugaho, ibyabo ni birebire!! Ariko icyo tugambiriye hano ni ukwereka bariya bose ko uko byagenda kose nta handi bazabona u Rwanda, kabone niyo babona ubwenegihugu bw’ibihugu barimo isi izarinda irangira bakitwa abanyarwanda bavuga ikinyarwanda.
Experiences barazifite zihagije kuko babaye baribagiwe uko babyirutse bagakurira muri Uganda n’iyo bahuriyeyo nabyo cyabwa ari ikindi kibazo kuri bo!!.

N’abagiye ejo bundi barasakuza

Burya hari ibyo wumva bikakuyobera! Na Safari Stanley ugiye ejo bundi ubu ngo arimo gusakuza ko Leta yamukamiye imyaka n’imyaniko ngo ari mbi da!! Uyu we rwose ntabyo twamuvugaho kuko amateka ye azamuvuga!!
Safari Stanley, abazimu b’abantu yicishije ubwabo barahagije kabone n’iyo yajya mu nsi y’urutare bazamusangayo. Uwa nyuma yasize yirengeje ni uwari umuturanyi we urugo ku rundi ni Nyakwigendera Twagiramungu Barnabé waguye muri Gereza Nkuru ya Kigali aho yari amaze imyaka 4 yarahashyirishijwe na Safari. Abo yaburanaga nabo i Butare, barimo Nyakwigendera Kayitesi Helena bose Safari nakira abazimu babo azagende abeho agire n’imbaraga zo kurwanya Leta y’u Rwanda.

Hari abahisemo neza

Amakuru atugeraho muri Rugari aravuga ko nyuma y’igihe bagerageza kumvisha abazungu ko babafasha bakareba ko bakanda Leta ya Kagame, hari abo bivugwa ko bamaze kubona ko nta yandi mahitamo uretse gutaha bakaza gukomereza aho bari bageze bahunga mu kubaka igihugu.
Ibi ngo bakabiterwa no kuba Rwigema yaratashye kandi nawe yarigeze kugira imyumvira nk’iyabo ndetse akanabyumvikanisha ku ma radio mpuzamahanga, ariko ubu akaba atuye mu Rwanda, ko nta kikimwirukana kuko n’icyamwirukagamo atazi iyo cyagiye.
Abavugwa ko baba barimo gufunga imizigo ngo batahe mu Rwanda ni; Joseph Sebarenzi; Anastase Gasana; Théobald Rwaka; Col. Balthazar Ndengeyinka; General Emmanuel Habyarimana; Valens Kajeguhakwa; ndetse ngo bigenze neza na Paul Rusesabagina yaza.
Bikaba bivugwa ko Leta y’u Rwanda yiteguye kubakira ititaye ku mateka cyane cyane ashingiye ku byo batahwemye kuyisebya. Ndetse hari n’amakuru avuga ko Leta yaba yiteguye kubabarira abasanganywe amadosiye mu butabera. Iki rero cyaba ari ikintu gikomeye cyane, umuntu yakwita „INDI NTAMBWE Y’UBWIYUNGE”.
Ese ubundi bitwaye iki, inyungu iri mu guhangana kw’abavandimwe bahurira kuri byinshi bizwi n’ibitazwi ni iyihe? Kwicara abantu bakaganira dore ko bose bahuriza kw’ihame rimwe ryo „KWUBAKA U RWANDA BAVANYE MU MABOKO Y’ABICANYI”??.
Ni iki cyababuza gushyira imbere ineza y’abanyarwanda n’intego yo guharanira ko u Rwanda rukomeza kuba intangarugero mu byiza amahoro n’umutekano mu barutuye??. Ni iki bategereje ku bazungu ko ibyo bakorera abanyafurika byigaragaza.
Ndabaza abo ngo barwanya Kagame?? Kagame ko ari umugabo umaze kuba igihangange muri Afurika imbere y’abazungu ko ejo bundi noneho yagaciye yubaka amateka i Paris, ninde muribo watekerezaga ko yakwakirwa nk’Umuyobozi ukomeye.
None se ntiyahacanye umucyo agahabwa ibyubahiro bikwiye koko Umukuru w’Igihugu?? Ubu se Kagame si Sarkozy muri aka Karere u Rwanda rurimo?? Nimusigeho cyo nimuze twubake mureke gukomeza kwiha amenyo y’abo bene Madamu!!.
U Rwanda ruraryoshye mwo kanyagwa mwe!! Amata arahari kandi benshi muri mwe nta nshyushyu bakibona. Ese ntimurebera kuri ibyo byuma ngo mubone aho u Rwanda rugeze? Ko mwize mukaminuza se, ubu niba bamwe mufite imirimo ntimurimo kwiyuha icyuya muteza abandi imbere batanabashima?
Mu Rwanda ni hazima n’ibyo mutekereza nk’inzitizi, zirimwabagabo barakora ibishoboka byose ngo zive mu nzira.

Tubifurije ikaze.

Asumani Niyonambaza

Aucun commentaire: