dimanche 5 février 2012

Henry Maina arasaba Perezida Kagame kudasinya Umushinga w’Itegeko mpanabyaha

Nyuma y’ isesengura ry’ amategeko , Umuryango witwa Article 19 uharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo uigaragaza ko umushinga w ’itegeko mpanabyaha w’u Rwanda uherutse gushyikirizwa Perezida wa Repubulika ubangamiye uburenganzira bw’ ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ uburenganzira bwa muntu muri rusange.
Henry Maina, uhagarariye Article 19 muri Afurika y’ i Burasirazuba asanga umushinga washyikirijwe Perezida Kagame ari uwo gusubizwa inyuma.
Umushinga ubu wamaze kwemerwa n’ Inteko ishingamategeko imitwe yombi, ubu igisigaye ni ugushyirwaho umukono na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, kugira ngo umushinga wemerwe nk’ itegeko. Niwe ufite ubushobozi bwo kuba yaryemeza cyangwa akarisubiza inyuma.
Article 19 irasaba Nyakubahwa Perezida Kagame guha agaciro ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu gihugu cy’u Rwanda ayoboye, akaba yakwanga gushyira umukono ku mushinga wamaze gutorwa n’ Inteko Ishingamategeko, akawusubiza Inteko ikongera ikawigaho.
Henry Maina, uharariye Article 19 muri Afurika y’i Burasirazuba, avuga ko Perezida Kagame aramutse asinye uyu mushinga, byaba binyuranye n’ibyemewe mu w’undi mushinga wari uriho w’itegeko ry’itangazamakuru ryizeza ubwingenge bwaryo, rigakorwa ku buryo bw’umwuga, rikaba itangazamakuru rihamye.
Maina akomeza agaragaza ko ritowe ryaba rwose ribangamiye kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ibintu bigaragazwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ni ingingo zivuga ibyerekeye guhana ugutukana cyangwa gusebanya, kurinda umutekano w’igihugu, uburenganzira bwo kubona inyigisho z’imyororokere ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umushinga watowe n’abadepite ngo unyuranya n’amahame mpuzamahanga avuga ku bwisanzure.
Nko mu mushinga hagaragaramo ingingo zimwe zibuza abantu kuvuga ku bayobozi ku bireba abaturage, nk’ibikorwa bya gisirikari, n’ubukungu bw’igihugu. Ntihateganywa kandi uburyo buhagije umunyamakuru yarindirwa umutekano ku buryo bwihariye mu gihe atangaza ibifitiye rubanda akamaro.
Havugwamo kandi ko muri uyu mushinga, umugore adahabwa urubuga rwo kugera ku makuru y’imyororokere, yerekeye gukuramo inda bikitwa ko ari ukwamaza gukuramo inda, kabone nubwo hari aho itegeko ryemera ko umugore yakuramo inda bitewe n’ impamvu runaka.
Ku ngengabitekerezo ya Jenoside bivugwa mu buryo budasobanutse, budaha abenegihugu kuganira ku mateka, politiki, n’ibindi byose umuntu yaba azi ariko byerekeza ku bya Jenoside. Ibi bikaba byarakomeje no kuvugwa kuva mu mwaka wa 2009 ko bidasobanutse.
Article 19 iributsa Perezida Kagame kuzirikana inshingano ze mu kurinda amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu; Ntashyire umukono kuri uyu mushinga w’itegeko.

Ubwanditsi (UMWEZI)

Aucun commentaire: