lundi 27 février 2012

Bizimungu yasanze inkotanyi atazizi akorana nazo, arinda atandukana nazo atarazimenya

Uko iminsi igenda yigira imbere niko politiki y’u Rwanda igenda ihindura isura.Bamwe bava ku buyobozi abandi bagifite inyota y’ubutegetsi.Ingero ni nyinshi.Paseri Bizimungu yasubiye mubuzima busanzwe naho Twagiramungu Rukokoma arcyashaka kuza kuyobora igihugu.Ibyo yabyerekanye ubwo yashingaga ishyaka ejobundi.Ubwo amwe mu maradiyo mpuzamahanga yamubazaga igihe azazira mu Rwanda yasubibije ko atabibwira itangazamakuru kuko yaba yiyiciye gahunda ya politiki kuko itangazamakuru rizimura.Nyuma y’icyo kiganiro cya Rukokoma n’amaradiyo bamwe mu banyarwanda bakurikirana politiki batangaje Twagiramungu agifite inyota yo kuyobora u Rwanda.Bamwe bati buriya ashaka kuzaza kwiyamamaza kuri manda itaha ya2017 ?Ahaaaa,bati birakomeye,buriya se igishya azaba azanye no guhangana na FPR-Inkotanyi ni ikihe ?Bati tubitege amaso,agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.Hari n’abongeyeho ko atazi inkotanyi akaba ashaka kugaruka gukina nazo.Nibwo hari umwe ntabashije kumenya wahise atangaza ko buriya ashobora kuba yarazimye kuko ngo hari igihe nanone amaradiyo mpuzamahanga yamuhaye urubuga ku cyo yavuga kuri Bizimungu kuba avuye ku buperezida .Ngo icyo gihe Rukokoma yarasetse cyane maze agaya Bizimungu ngo « yagiye mu Nkotanyi atazizi,akorana nazo atazizi akaba acyuye igihe atarazimenya. »Kuba rero yasetse Bizimungu none we akaba yongeye kugaruka ku rubuga bwa politiki ngo haba hari agashya yavumbuye ko kuza gukorana n’Inkotanyi.Abanyapolitiki bagira gahunda zabo icyo twe abantu tuba dushaka ni amahoro n’imibereho ikwiye.

Uko bucya bukira ni nako tugenda dusatira umwaka wa 2017, uteganijwe kuzabamo amatora ya Perezida wa Repubulika mu gihugu cyacu. Muri uwo mwaka benshi mu banyarwanda bakaba bawutegereje n’igishyika cyinshi kubera ko ushobora kuzabamo impinduka zikomeye mu gihugu cyacu. Koko rero Itegeko Nshinga rya Repubulika ritegenya ko umubare wa manda ku mukuru w’igihugu udashobora kurenza ebyeri ; muri uwo mwaka rero Perezida uriho ubu, Paul KAGAME azaba arangije izo manda uko ari 2. Nk ‘uko yakomeje kandi kubitangariza itangazamakuru rinyuranye, ngo Kagame ntiyiteguye guhindagura iri tegeko ngo ngaha arashaka kwiyongeza izindi manda . Abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda bemeza ko bishobora kutazorohera umuryango wa FPR kubona undi mukandida uzashobora gusimbura Perezida uriho ubu k’ubuyobozi bw’igihugu. Ni kubera iyi mpamvu bamwe batangiye kuraguza umutwe bafindura ushobora kuzasimbura igihangage Kagame. Muri bo havugwamo Bwana Kaberuka Donald uyobora Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, Richard Sezibera Umunyamabanga wa East Africa ndetse hari n’abatinyutse kwemeza ko KAGAME azasimburwa n’Umufasha we Jeannette Kagame. Abandi bo babona hakiri kare gutangira kuraguza iyi mitwe ; ngo mu myaka itanu hashobora guhinduka byinshi, ngo umuryango FPR urebye uracyafite igihe gihagije cyo gutegura uzasimbura Kagame. Abandi nabo, b’abemera gato ntibizera ko Kagame ashobora kureka ubutegetsi ; ngo ibyo akomeza gutangaza, ashobora kwisubiraho agahindura Itegeko Nshinga nk’uko bagenzi be ba hafi ( MUSEVENI) bagiye babikora. Ikizwi ariko ni uko Kagame adakunze kwisubiraho ( imvugo niyo ngiro), guhindura Itegeko Nshinga ashaka kongera manda bikaba bisa baho bidashoboka kuri we ( keretse ahari ari en cas de force majeure nk’uko abafaransa babivuga). Ikindi kizwi ni uko mu ijambo yavugiye i Chicago ahari habereye ihuriro ry’abanyarwanda baba ku mugabane wa Amerika, Perezida Kagame yivugiye ko yifuza kuzasimburwa n’umuntu ukiri muto (kugeza ubu umuhungu we ntashyirwa ku rutonde rw’abashobora kuzamusimbura). Ninde rero uzasimbura PAUL KAGAME ufatwa nk’igihangage ku mugabane w’Afurika, ni ibihe bya ngombwa umukandida uzashaka kwiyamamariza uyu mwanya muri 2017 azaba yujuje, iki kibazo nicyo ikinyamakuru Gasabo cyagerageje gusesengura muri iyi nyandiko ariko kigendeye ku bitekerezo binyuranye kigenda cyumvana bamwe mu banyarwanda .

Kuba ari umuyoboke wa FPR

Iyi condition isa ni iyoroshye kandi yumvikana, kuko bizwi ko mu Rwanda hafi 90% by’abaturage ni abanyamuryango ba FPR cyangwa uretse ko bo batabizi. Kuba uyu mukandida agomba kuva muri FPR ni ibintu rero byoroshye kandi nk’uko FPR ikora, niyo uwo muntu yaba atari umunyamuryango muri icyo gihe, ariko bagasanga bamukeneye bamubohoza (kubatiza) nk’uko byagendekeye ba ba BAZIVAMO na ba KIMONYO bahoze ari abayoboke ba PSD, FPR ikaza kubigarurira ku nyungu zayo za politiki. Nyamara kandi hari ababona FPR itari ikwiriye guterera agati mu ryinyo ngo ngaha ifite abayoboke bangana na 90% ; amateka atwereka ko hari ibintu byagiye bitungurana maze zigahindura imirishyo. Aba babivuga babihera ko mu gihe Twagiramungu yazaga kwiyamamaza muri 2003, hari igice kinini cy’abanyarwanda cyari cyamugiye inyuma, ngo habaye ah’abagabo. Irindi somo ngo FPR igomba kumenya ni iryo mu myaka ya za 90, ubwo MRND yari imaze imyaka yarigaruriye abanyarwanda bose bari mu bwato, yaje kwisanga amashyaka nka MDR, PSD ayigera amajanja, benshi bakaba bemeza ko muri kiriya gihe iyo haba amatora Habyarimana yari gutahukana gusa amajwi y’iwabo mu Gasiza. Ikindi cyakagombye gutera FPR ubwoba ni izi za muyaga utamenya aho zitera ziturutse cyane mu bihugu by’abarabu .Uretse ko twe izo muyaga ziherutse kwibasira ibihugu by’abarabu tutazikeneye. Inama umuntu w’inshuti y’umuryango yagira FPR rero ni ukuryamira amajanja kandi ikarya ari iri imenge nubwo hakiri kare, byose birashoboka.Uretse ko ibi byo ibizi ijana ku ijana ko ntawatinyuka kuyikora mu ijisho.

Kuba yarigeze kuba umusirikari ni karusho

Abavuga ibi babihera ko amateka ya vuba y’iki gihugu yerekanye uruhare rukomeye rw’abasirikari mu buzima bw’igihugu kugeza na nubu. Koko rero, aba basirikari baboneka mu nzego zinyuranye z’igihugu aho bagira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo. Nk’uko twabitangarijwe na bamwe bakora mu nzego z’ibanze, ngo abasirikari bagira uruhare mu buzima busanzwe bwa buri munsi iyo mu giturage. Ngo izi gahunda ziswe iza leta ntizishobora gushyirwa mu bikorwa aba basirikare badashyizeho akabo, yewe ngo n’iyi myanya ikomeye yaba iy’ubudepite’ iy’ubumeya, ngo ntishobora gutangwa hatangishijwe inama inzego z’umutekano igisirikari na polisi. Ibi bikaba bigaragaza ukuntu byakorohera uwabaye mu gisirikare, kuyobora iki gihugu mu gihe cyose izi nzego zizaba zubatse kuri ubu buryo. Abandi ariko babona ko umwanya wa perezida wa Repubulika ari umwanya ukomeye, ngo si ngombwa ko wishyigikiriza abasirikari ngo ubone utegeke. Ngo igihe cya za kudeta cyararangiye, kubatinya rero ngo kwaba ari ugutinya baringa. Ngo icyihutirwa kuri Perezida mushya ( utarabaye umusirikari) ni ugushaka inkoramutima ye akayishinga Etat major, indi akayishinga Minadef, hanyuma akihutira gusubiza abasirikari bose mu bigo, bagakurwa vuba muri politiki.

Kuba adatinya igitsure cy’amahanga kandi yubashywe mu rwego mpuzamahanga

Bimwe mu byatumye Perezida Kagame ashyirwa mu bihangage, ibi bikaba byaratumye ashobora kugera kuri byinshi benshi batangarira, ni uko adatinya igitsure cy’amahanga, ibi bikamuviramo ndetse kubahwa ibikombe mu rwego mpuzamahanga. Amaraporo atagira umubare yagiye avuga nabi u Rwanda, igitutu cy’imiryango nka Amnesty na Hrw ntacyo byagiye bitwara uyu mugabo ; ahubwo yagiye arushaho kugira igitinyire mu rwego mpuzamahanga. Igitinyire cy’uyu mugabo umenya aricyo cyatumye U Rwanda rwaragiye rutsindira imyanya inyuranye mu rwego mpuzamahanga. Twavuga nko kuyobora BAD, ubunyamabanga bwungirije bwa AU, ubunyamabanga bwa East Africa n’ahandi. Hari ariko ababona iyi myitwarire y’amahanga k’ U Rwanda iterwa n’ikimwaro uyu muryango watewe no kuba harabaye Genocide urebera, bityo kuba batinya U Rwanda n’umukuru warwo akaba ari ukwanga gukanga rutenderi. Bakomeza bemeza ko iki gihe gishobora kurangira, maze URwanda rukotswa igitutu rugasabwa guhindura byinshi harimo nko gufungura urubuga rwa politiki nk’ukuko ambasaderi wa USA aherutse kubisaba mu ruzinduko yakoreye mu Rwanda.Naho kuba haboneka umukandida wakuzuza izi conditions, nabyo umenya byasaba FPR gutangira kumutegura hakiri kare kuko kugeza ubu nta numwe ugaragara wapfa guhanyanyaza. Bitabaye ibyo rero ngo mu mwaka wa 2017, uwo muntu azabe yaremwe ; byazagorana kuko intero kwihesha agaciro, kudasabiriza, yazasimburwa no kwiyoroshya gucisha make byatubyarira icyubahiro gike mu rwego mpuzamahanga !

Kuba azi neza amadosiye akomeye arebena n’ U Rwanda

Nk’uko twabivuze haruguru kuyobora u Rwanda bibonwa na benshi nko kwikorera umusaraba kubera ibibazo by’urusobe byugarije u Rwanda kuri ubu no mu gihe kizaza (2017). Uzaba Perezida wa Repubulika rero agomba kuzaba azi neza urumutegereje atari kwicara mu biro ubundi akwigwizaho umutungo. Dore bimwe mu bibazo bizaba bitegereje Nyakubahwa muri 2017.

Gusuzumana ubwitonzi ikibazo cy’ubukene

Nubwo EDPRS iteganya ko mu mwaka wa 2020, umunyarwanda azaba agira umusaruro wa 900 $, biragaragara ko ikibazo cy’ubukene kizaba cyararushijeho kwiyongera mu gihugu. Ababivuga babihera ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage gikomeje kuba agatereranzamba kikaba gishobora kuzabangamira bikomeye iterambere ryahanuwe na EDPRS.

Gucunga l’apres genocide

Genocide yakomerekeje bikomeye umuryango nyarwanda, uzayobora iki gihugu muri 2017, azakomeza acunge ikibazo cy’abacitse ku icumu ( ashobora guhitamo guhindura imicungire yabo bitewe naho igihe kigeze, ibi bikaba bishobora kudashimisha bamwe), gucunga nanone amadosiye yasizwe na gacaca, bamwe bemeza ko izi manza hari abo zarenganije, Kwibuka no gucunga inzibutso n’ibindi bibazo bijyanye na Genocide yakorewe abatutsi.

Raporo zinyuranye zibitse zivuga k’ u Rwanda

Aya madosiye n’andi avuga ku myitwarire ya FPR nyuma na mbere yaho ifatiye ubutegetsi, ntaho yagiye, uzaba Prerezida agomba kwitegura kuzahangana n’ibivugwa muri izi raporo.

Muri zo twavuga :Raporo ku ihamurwa ry’indege ya Habyarimana ; leta y’ U Rwanda yemeza ko ibyayo byarangiye kubera ko abayihanuye basa n’abarangiye kuboneka ( raporo ya Travedic) ;Raporo ya wa musipanyoro nayo irega abasirikari bakuru b’ U Rwanda ibikorwa byo guhohotera ikiremwa muntu ;Raporo yiswe Maping report ibitswe i Geneve irega nanone Leta y ‘U Rwanda guhohotera impunzi z’abahutu zari zarahungiye muri Kongo.

Izi raporo ziza zisanga izindi zitabarika zihora zitangwa na Amesty na Human Right Watch, zivuga nabi U Rwanda zirurega guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu ndetse no gukumira itangazamakuru.

Abasesengura politiki yo mu Rwanda bemeza ndetse ko izi raporo zishobora kuzakumira candidatire za bamwe mu basirikare bakuru bazifuza kwiyamamariza uyu mwanya, kubera ko byagorana kuba Perezida wa Repubulika ufite bene ziriya manda nk’iriya y’umusipanyore.

Ikibazo cy’abatavugarumwe na KIGAL

Iki kibazo nacyo nticyoroshye kuko ubwabo aba batavugarumwe na kigali ari uruhuri ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye no gutinyuka kuza gukorera mu RWANDA. Uwitwa TWAGIRAMUNGU aherutse gushinga ishyaka rishya yivugira ubwe ko yiteguye gutaha agakorera politiki mu RWANDA. Uzaba Perezida rero nagira mahirwe ,aba ba Twagiramungu bazaba batangiye gusaza, abandi nabo nka ba INGABIRE gereza izaba imaze kubazahaza ( NELSON MANDELA ngo yamazemo 25 none arambye kurushya benshi). Uzaba Perezida rero agomba kwitega ko aba batavuga rumwe bafite byinshi bashobora kuririraho bakigarurira imitima myinshi y’abanyarwanda. Muri byo twavuga ubusumbane bukabije buri hagati y’abakire n’abakene bugenda bunarushaho kwiyongera, ikibazo cy’ubushomeri nacyo kigenda kirushaho gukomera.

Gahunda zitavugwaho rumwe zatangijwe na FPR

Nubwo uyu Perezida azaba ari umuyoboke wa FPR, ntazabura guhangana n’abanenga zimwe muri gahunda zatangijwe zikanashyikirwa mu bikorwa na FPR. Muri zo twavuga nka politiki yo guhuza ubutaka hari ababona ko yicisha abaturage inzara, gahunda ya mutuel hari abasanga ihenze kandi abaturage nta mikoro bigirira, uruhurirane rw’imisoro ihanitse ica bamwe intege, ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyo cy’umugi ngo gikumira abakene mu mugi n’ibindi.

Uwitonze Captone

Aucun commentaire: