lundi 27 février 2012

Impamvu 10 Perezida Kagame asigaye ari inshuti magara na Perezida Museveni

Abantu basigaye bibaza uburyo Perezida Kagame na Museveni wo mu gihugu cya Uganda basigaye ari inshuti magara bikabayobera nyuma yaho ibyo bihugu byombi byigeze kugirana amakimbirane buri gihugu gishaka gutera ikindi ngo birasane ariko ntibyaba.

Nyuma yo kubona intambara yavugwaga hagati y’ibihugu byombi itabaye ahubwo abantu bakabona havutse ubushuti bwari budasanzwe hagati yabo bagabo bombi.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushakisha gicukumbura impamvu 10 abo bagabo bombi babaye inshuti magara nyuma yo kugirana ibibazo bikomeye bishingiye kuri politiki.

Impamvu ya mbere ikomeye yatumye baba inshuti ni uko ibibazo byose bijya gutangira byahereye muri Congo ubwo Ingabo za Uganda zatera ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda bakagera naho barasana bapfa imbaho n’amabuye y’agaciro aho u Rwanda rwagerageje guhunga Ingabo za Uganda inshuro zirenga eshatu zose ku nshuro ya kane nibwo Ingabo z’u Rwanda zahabwa amabwiriza na Perezida Kagame ko Ingabo za Uganda nizongera gutera Ingabo z’u Rwanda ,Ingabo z’u Rwanda zirasa iza Uganda niko byagenze maze Ingabo z’u Rwanda zirasa iza Uganda hapfa abasirikare benshi bo mu ngabo za Uganda bibabaza Perezida Museveni bituma arakarira Perezida Kagame ibibazo by’urwangano biba biratangiye.

Impamvu ya 2 ni uko Abasirikare bakomeye bo mu Rwanda bose hafi ya bose abahunze igihugu banyuraga mu gihugu cya Uganda bibabaza Perezida Kagame agera aho ashaka gutera igihugu cya Uganda aho zimwe muri Televiziyo zo muri Uganda zavuze ko u Rwanda rugiye gutera Uganda bakerekana intwaro u Rwanda rufite aho bavugaga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bifite intwaro zikomeye bituma Perezida Museveni agira ubwoba ako kanya agura indege z’intambara 10 zihenze zo kwirinda ko umunsi u Rwanda rwateye Uganda izashobora kwirwanaho vuba na bwangu ibyo Perezida Kagame abonye Uganda iguze izo ndege agira ubwoba abona atashobora kurwana n’igihugu cya Uganda ahubwo ahita ashakisha uburyo yashudika Perezida Museveni ibintu byo guhora bashyamiranye bakabireka dore ko bafatanyije no kurwana intambara nyinshi zirimo iyo gufasha Perezida Museveni gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Iddi Amini bakanafatanya gukuraho ubutegetsi bubi bwa Habyarimana akaba yararebye agasanga ibyiza n’uko baba inshuti kuko icyo bapfaga cyari ikintu gito kurusha ibyabahuzaga byinshi bibafitiye akamaro n’abaturage batuye muri ibyo bihugu.

Impamvu ya 3 ni uko Perezida Kagame yasanze atakomeza guhangana na Perezida Museveni kuko abarwanya ubutegetsi bwe bose banyuraga mu gihugu cya Uganda agatinya ko na Museveni ashobora kubashyigikira bakamukuraho dore ko Museveni yari amaze kubona ibikoresho by’intambara byinshi kandi bikomeye bityo ahitamo kumugira inshuti.

Ibyo byatumye Perezida Kagame agira Museveni inshuti magara aho asigaye ajya muri icyo gihugu inshuro nyinshi na Perezida Museveni akaba yaraje gusura inshuti ye Kagame akoresheje indege kuza mu Rwanda ibintu yahoraga atinya ariko kubera ko yari amaze kubona ko Kagame ariwe ushaka ko baba inshuti uretse ko bombi bari babiofitemo inyungu yaremeye akoresha ikirere aza mu Rwanda ibyo byerekanye ko ubushuti bwabo bumaze gukomera nanone Perezida Kagame n’umuryango we bajya gusangira umunsi mukuru wa Noel na mushuti we Museveni noneho bigaragara ko ubushuti bwakomeye.

Indi mpamvu ya 4 ni uko barebye bagasanga bombi buri umwe asigaranye manda imwe ngo bave ku butegetsi bahitamo gushyigikirana ,umwe agashyigikira undi dore ko kuri icyo kibazo Perezida Museveni yacyumvise vuba kuko hari umugabo utamworoheye na mba witwa Dr.Kiiza Besige urwanya ubutegetsi bwa Museveni naho Perezida Kagame nawe akaba afite umusirikare wari ukomeye cyane mu Rwanda nawe ubwe yemeraga witwa Gen.Kayumba Nyamwasa afatanije na Col.Patrick Karegeya bose bashaka barwanya ubutegetsi bwa Kagame ibyo byatumye bombi bemeranya kuba inshuti bakarwanya abashaka kubananiza gutegeka.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aturuka ahantu hizewe avuga ko nyuma yo kumara kuba inshuti buri umwe akemerera undi kumufasha nibwo Perezida Kagame yatangiye gutegura aho azubaka Urugwira (state house)nziza igezweho mu Kiyovu ibyo bikaba binagaragaza ko Perezida Kagame azongera akayobora indi manda kuko bivugwa ko iyo state house atayubakira undi azamusimbura.

Impamvu ya 5 ni uko barebye bagasanga ibihugu byombi biramutse bigiye mu ntambara abaturage babihomberamo cyane kandi ubundi ari abavandimwe kuko hari abanyarwanda benshi cyane baba muri Uganda n’abandi benshi bakora ubucuruzi bava mu Rwanda bajya Uganda abandi nabo bava Uganda baza mu Rwanda bakaba barasanze atari byiza nk’ibihugu by’ibivandimwe kwangana bikagera aho binarwana bahitamo ko babireka ahubwo bagashakisha ibyabateza imbere.

Mu byabateza imbere harimo umuhanda uhuza ibyo bihugu byombi unyura Gatuna ukagera Mbarara n’ibindi byinshi ibyo bihugu bihuriyeho.Impamvu ya 6 ni uko byavugwaga ko Perezida Kagame yari ashyigikiye Dr.Kiiza Besige kuko bwa mbere ahunga akajya muri Afurika y’Epfo yanyuze mu Rwanda kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Museveni bwatangiye kuvuga ko Perezida Kagame ashyigikira Besige kuko Kagame ngo yabonaga Museveni amubangamiye cyane dore ko byanavugwaga ko abo bagabo bombi Museveni na Kagame buri umwe yashakaga kuyobora East African Community kuko havugwaga ko bizaba igihugu kimwe kikayoborwa n’umuntu umwe ubwo buri umwe akaba yarashakaga uburyo yananiza undi maze akayobora uwo muryango.

Kubera ko Museveni yari azi ko Kagame ashyigikiye Besige nawe yaretse ba Kayumba banyura muri Uganda bahungira muri Afurika y’Epfo ibyo bituma Kagame yemera ava muri Besige yereka Museveni ibyo Besige akora agamije gukuraho Museveni ibyo byashimishije cyane Museveni bituma yemera kuba inshuti na Kagame maze na Museveni asezeranya Kagame ko ba Kayumba batazongera kugira ibyo bakorera ku butaka bwa Uganda maze ubushuti burakomera cyane.

Impamvu ya 7 ni uko bombi basanze bakwiye gushyigikira abahungu babo bakiga ibijyanye n’igisirikare maze bakazabafasha mu gihe bazaba bageze mu zabukuru dore ko ubu muhungu wa Museveni Muhoozi amaze kugera ku ipeti rya Lt.Col.kandi ubu akaba ari ku masomo muri Afurika y’Epfo aho bivugwa ko azamarayo umwaka umwe yaza akongezwa ipeti bikazajya kugera igihe se manda ye irangira ariwe umusimbura kuko abakamurwanyije bazaba bamaze gusaza

.Muhungu wa Kagame Cyomoro nawe umaze igihe muri America yiga ibijyanye n’igisirikare nawe bivugwa ko azaza ari umusirikare mukuru uwo mugambi abo ba Perezida bombi bakaba ngo baranawuganiriyeho ubwo Museveni yari yasuye mugenzi we w’u Rwanda Kagame.

Umwe mu bantu baba mu gihugu cya Uganda wanze gutangaza amazina ye yagize ati « ariko ko mbona aba Perezida bacu basigaye bakundana nk’abantu bari muri hoony moon buri n’amahoro,ariko mbona impamvu ari uko buri umwe afite ibyo ahisha undi kubera inyungu za politike .»

Impamvu ya 9 ni uko Kagame yarebye amafaranga u Rwanda rwinjiza ku mipaka yombi uwa Gatuna ari nawo winjiza amafaranga menshi kuko abacuruzi benshi niho banyura kandi ibicuruzwa byinshi bituruka Nairobi na Kampala asanga haramutse habayeho kutumvikana u Rwanda rwabihomberamo cyane nibwo yahisemo kugira Museveni inshuti ye kugirango amafaranga akomeze yinjire mu Rwanda ninabwo bumvikanaga uburyo umuhanda Kigali Mbarara watangira ukubakwa bityo icyo kiba kibaye kimwe mu bituma abo bagabo bombi baba inshuti.

Impamvu ya 10 ni ukugirango ibyo bihugu byombi bizakomeze kwikorera ubucuruzi muri Congo kuko igihugu cya Uganda ntabwo cyareka gukorera muri Congo kimwe n’u Rwanda dore ko no mu basirikare bakuru baherutse gufungwa byavuzwe ko bazize ubucuruzi bakoreraga muri Congo ,bigaragare ko babukoze nabi bikamenyekana kandi ubundi bitemewe ko bakorera ubucuruzi muri Congo na Uganda ni uko ariko abakuru bibihugu byombi barabizi ko hari ubucuruzi bukorerwa muri Congo n’inyungu babonamo icyo kikaba cyarabafashije gusubukura umubano wabo kugirango inyungu zabo babonaga zitabura dore ko bahakura inyungu itubutse.

Rwego Tony

Aucun commentaire: