samedi 30 juillet 2011

Sondage: Ntibikwiye ko Perezida Kagame asimburwa n’umugore

Mu rugendo Perezida wa Repubulika yagiriye i Chikago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, no mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru mu Urugwiro, yatangangaje ko uzayobora u Rwanda nyuma ye agomba kuba ari umuntu ukiri muto byaba akarusho akazasimburwa n’umugore.

Abanyarwanda b’ingeri zose babyakiriye mu buryo butandukanye , ariko abenshi bagahuriza ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’umuntu ukiri muto, ufite imbaraga kubera umuvuduko mu iteramere rufite, abagore bakaba badahabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe yo kujya ku isonga ry’ibibazo igihugu gihanganye na byo.

Ikinyamakuru Umwezi, nyuma yo kumva ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, cyegereye abantu b’ingeri zinyuranye barimo abanyapolitiki, abihaye Imana, abayobozi bakiri bato, abagore, abakorera Leta n’abikorera, bagera kuri 80. Mu bitekerezo batanze, bose 100% bemeza ko nyuma ya manda ya Perezida Kagame n’ubundi hakenewe umuntu ufite imbaraga, ufite ubunararibonye, ubushishozi, kandi ushoboye gukomeza umuvuduko u Rwanda ruriho. Muri bo 80% bahakanye batsemba ko u Rwanda rutaragera aho ruyoborwa n’umugore, ko hakiri kare cyane, bigomba gufata igihe igihugu kikabanza kwiyubaka, kuko kugeza ubu abagore ubwabo bakigenerwa imyanya mu buyobozi, bataragera igihe cyo kuyigeraho ubwabo bayihataniye. Dore bamwe muri bo ibisobanuro batanze:

Prof Rwanyindo Ruzirabwoba, inanaribonye akaba umucukumbuzi n’umusesenguzi mu birebana na politiki, mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko kuwa 16/10/2010 Perezida Kagame yavuze ubwa mbere ko narangiza manda yemererwa n’amategeko nta yindi azasaba, kandi ko icyo yavuze atajya asubira inyuma. Prof Rwanyindo yakomeje atubwira ko Perezida Paul Kagame bamubajije uko u Rwanda ruzamera ubwo azaba arangije manda ze, ngo abasubiza ko muri Miliyoni zisaga 10 z’abanyarwanda atabonyemo umusibura ryaba ari ishyano kandi na we ubwe ataba yarubatse system ye ku buryo atabona umusimbura.

Prof Rwanyindo Ruzirabwoba yagize ati “Abantu nka Perezida Paul Kagame ntibaboneka ibihe byose, baboneka mu bihe runaka, bakazongera kuboneka hashize imyaka myinshi. Iyo bacyuye igihe babona ubasimbura ariko ubasimbuye ntaze ari bo.”

Yakomeje adutangariza ko kera Ruganzu II Ndoli yasimbuwe n’umuhungu we Mutara Muyenzi (Semugeshi), ariko ntiyakora nka se. Cyilima Rujugira yasimbuwe na Kigeli Ndabarasa ariko aza adasa na se ariko u Rwanda rwakomeje kubaho. Yakomeje aduha ingero nyinshi, kuko Nelson Mandela yasimbuwe na Mbeki akaza atari nka we, Julius Nyerere yahaye Tanzaniya umurongo ariko abamusimbuye na bo ntibamera nka we. Yatubwiye kandi ko hari ababaye ibitangaza ariko bakaba batakiriho ariko ibihugu byabo bigakomeza kubaho, aha urugero atanga ni Abraham Lincoln wishwe, Umwamikazi w’ubwonngereza Victoria II agiye igihugu cyakomeje kubaho, mu Buhinde igihe cya Ghandi na we ni uko. Yagize ati “Perezida Kagame afite impano yiherewe n’Imana ariko ntihabwa benshi. N’ubwo atanga icyerekezo ariko afite abajyanama.”

Kugendera ku muvuduko wa Perezida Kagame bisaba umuntu ufite imbaraga

Prof. Rwanyindo Ruzirabwoba, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku iterambere n’amahoro (IRDP), yatangaje ko Perezida Paul Kagame yubatse umusingi ukomeye w’igihugu kandi akaba akurikiza amahame yose ya FPR n’Itegeko Nshinga. Uwamusimbura rero ngo akaba asaba kuzakomeza icyerekezo yatangiye ariko bijyanye n’ibihe uko bizaba bimeze. Atangaza ko we abona uwazasimbura Perezida Kagame yagombye kuba ari mu kigero kiri hagati y’imyaka 40 na 60 y’amavuko kuko ngo aba akiri umusore afite ingufu zose, ubuzima buzira umuze, yemera impinduramatwara kandi afite ibitekerezo bihamye. Yagize ati “Uri munsi y’imyaka 40 aba akiri muto cyane, urengeje 60 na we ntiyahangana n’ibibazo u Rwanda rufite.”

Niyonsenga Théodomir, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko mu ishyaka PSD, yatangaje ko uko Perezida Kagame ayoboye igihugu biri ku rwego rwiza, kugendera rero kuri uwo muvuduko wo gukomeza guteza igihugu imbere, bisaba imbaraga koko ku buryo kuzamusimbura ku buyobozi bw’igihugu bisaba umuntu ufite imbaraga n’ibitekerezo bihamye. Yagize ati “Uyu muvuduko igihugu kiriho ntiwagiha umuntu udafite imbaraga ngo ashobore kugendere ku rugero Perezida Paul Kagame arimo kukiyoboreraho.”

Niyonsenga kandi asanga ko kuba umusore byonyine bidahagije kugirango ayobore igihugu, kuko habaho abasore bagendana intege nke, ariko hari n’abakuze badafite ibitekerezo bihamye. Aha yagize ati “ Twebwe nk’abanyarwanda dukeneye uwaduteza imbere uwo yaba ari we wese.

Madame Ingabire Marie Immaculée, Perezida wa Transparency Rwanda, atangaza ko we hari akantu gato atandukanyaho na Perezida Kagame, aho avuga ko abaye umugore byaba ari akarusho. Yagize ati “Abanyarwanda twese tureshya imbere y’amategeko, tukaba tugomba guhabwa amahirwe n’uburenganzira bingana, kandi bifatiye ku bushobozi bwa buri wese; bityo rero kuba umugore kuri jyewe si akarusho ahubwo ni uburenganzira.”

Yakomeje adutangariza ko abona umuntu uzasimbura Perezida Kagame akwiye kuba ari umuntu ukiri muto, ufite imbaraga, ubushake, ubushobozi no gukunda igihugu ku buryo yacyitangira. Ashobora kuba umugore cyangwa umugabo.

Kuvuga umusore bivuga ufite ibitekerezo bihamye

Bwana Kayigema Anicet, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, we asanga igihe Perezida wa Repubulika avuze ko uwamusimbura ku buyobozi bw’igihugu agomba kuba ari umusore, yaravugaga umuntu ufite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo, atavugaga urubyiruko. Yatangaje ko icyifuzo cya Perezida wa Repubulika cyerekana ko u Rwanda rumaze gutera intambwe muri Demokarasi ku buryo kurushakamo umusore wayobora igihugu bishoboka. Yagize ati “ Aho igihugu kigeze kukiyobora birasaba imbaraga nyinshi, ku buryo rero izo mbaraga umuntu yavuga ko ari umusore, ni ukuvuga umuntu ugifite imbaraga.”

Patrice Murama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yadutangarije ko yakiriye neza icyifuzo cya Perezida wa Repubulika, kuko bikomeza gushimangira isura nziza y’u Rwanda rw’ejo hazaza Perezida Paul Kagame areba kandi yifuza ko abanyarwanda bose bazageraho. Yagize ati “Perezida wa Repubulika muri buriya butumwa yatanze njye mbona asa n’uteguza abanyarwanda benshi cyane cyane abafite ubushobozi, n’inzego zinyuranye gutangira gutoranya umuntu ufite ubushobozi, ufite imbaraga, ufite ubwenge, ufite ubuhanga, ushobora kuyobora u Rwanda.” Yakomeje adutangariza ko kuvuga biriya kare ari ukugaragaza icyizere afitiye abo bakorana, kuko iyo ugeze mu buyobozi bunyuranye usanga abenshi ari abafite imyaka mito, kandi umuvuduko igihugu gifite na bo bawufiteho uruhare. Urwo rubyiruko arubonamo guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza u Rwanda rufite.

Umugore guhabwa umwanya wa Perezida wa Repubulika ntibyumvwa kimwe

Prof Rwanyindo Ruzirabwoba, k’ubwe yadutangarije ko Perezida Kagame yahaye umugore agaciro, kandi yatumye umunyarwanda ava ku bitekerezo bya kera amenya ko bose bafite agaciro kamwe icyo barushanwa ari ingufu z’amaboko. Yakomeje agira ati “Abagore bifitiye icyizere ariko ntibaraba benshi baracyari mu nzira kuko bakibikangurirwa. Kwiyizera ubwabo ntibirabajyamo, haracyari kare, igihe cyo kubaha umwanya wo kuyobora igihugu ntikiragera. Abagore ntibaratinyuka. Tugize amahirwe tukamubona byaba ari akarusho ariko ntiturahagera.” Yakomeje agaragaza impungenge ze kandi avuga ko afite ubwoba ko hari ahajya haboneka intege nke abanyarwanda bakabyita ko ari iby’abagore, kandi ko n’ibihugu bidukikije bitarahindura imyumvire ku buryo byakubaha umugore. Ikindi yatangaje gikomeye ni uko abagabo batarahinduka cyane ku buryo bashyigikira byimazeyo imiyoborere y’umugore.

Kayigema Anicet yaba Niyonsenga Théodomir, basanga abagore bagenda baragaragaza ubushobozi bwabo, ariko bakaba bagomba gukomeza kugira ngo bazageze mu mwaka wa 2017 bamaze kwemeza abanyarwanda ko bashoboye.

Niyonsenga yagize ati “Abagore bashishikarijwe kwinjira mu nzego zifatirwamo ibyemezo, barihuta kandi imyanya barimo barayikora neza. Nibikomeza bitya 2017, izagera baramaze kwigaragaza ku buryo abanyarwanda bazaba bababonamo ubushobozi buhagije, bashobora kuzagirira umwe muri bo icyizere.”

Kayigema yagize ati “Kuva na kera hari abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, kuba abanyarwanda bamaze kubona abagore benshi bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, kandi babishoboye, jye ku giti cyanjye mbona nta mpungenge zihari umugore yatorwa n’abanyarwanda.

Patrice Murama atangaza ko igihe hari amakimbirane hitabazwa umugore kuko bafatiye runini imibanire myiza y’abantu. Yagize ati “Abaye ari umugore byarushaho kunoza imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu kandi bigashimangira ubumwe bw’abanyarwanda. Ariko nanone byaterwa n’uwo abanyarwanda bahitamo kubayobora.”

Ingabire Marie Immaculée we avuga ko abanyarwandakazi bose batari mu rwego rwo gukomereza ibikorwa tumaze kugeraho aho byari bigeze, nk’uko n’abagabo bose batabishobora. Yagize ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko hari abanyarwanda babishobora, aba tukaba tubasanga mu bagore no mu bagabo n’ubwo ntahamya ko ari benshi cyane, ariko uko bangana kose si umwihariko w’abagabo gusa. Ariko ndashimangira ko hari abanyarwandakazi babishobora kandi igihugu ntikidindire na gato.”

Yakomeje adutangariza ko yemera ko abanyarwandakazi na bo bashoboye, ahubwo ikibazo cyabaye ari uko bakomeje guhezwa, gusuzugurwa no kwamburwa uburenganzira bwose, bityo ntibahabwe amahirwe angana n’ay’abagabo kugira ngo na bo bagaragaze icyo bashoboye. Akomeza agaragaza ko iyo urebye amateka y’u Rwanda usanga igihugu cyarayobowe n’abagabo benshi cyane mu nzego zose kuva rwabona ubwigenge ariko ntigitere imbere. Yagize ati “Twageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi se u Rwanda rutayoborwa n’abagabo bagera kuri 99%? Ubuyobozi rero ntibushingira ku gitsina, ahubwo bushingira ku bushobozi n’ubushishozi, gukunda igihugu n’ubwitange. Izi ndangagaciro, umugore ashobora kuzigira nk’uko n’umugabo yazigira, ntaho bihuriye n’igitsina cy’umuntu.”

Abaturage ntibavuga rumwe n’abanyapolitiki

Abaturage bamwe bemeye kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, ntibahamanya n’abanyapolitiki ku birebana n’ukwiye gusimbura Perezida Kagame mu 2017. Abenshi bavuga ko uwasimbura Perezida agomba kuba ari umuntu w’inararibonye kandi afite ibitekerezo bihamye, witeguye guhangana n’ibibazo igihugu gifite no kubibonera umuti, ariko ko babona abagore bakishakisha batari bagera ku rugero rwo kuyobora igihugu.

Sekiroro Eugène wo mu karere ka Nyanza, yatangaje ko abona abagore barimo abayobozi beza ariko bataragera ku rwego rwo kuyobora igihugu, ati “Ntibaritegura kandi ni mu gihe kuko bagishishikarizwa kwinjira mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kuba rero abari mu nzego z’ubuyobozi, batari bumvisha bagenzi babo bo mu nzego zo hasi kuzinjiramo, ni icyerekana ko bataritegura kuba bayobora igihugu.

Tumubajije ku birebana n’abasore, atubwira ko kuba umusore bitavuga kugira imyaka runaka, ahubwo ari ukumenya gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye no gukorana imbaraga, bitabirimo ubuhubutsi.

Umwe mu bihaye Imana twaganiriye utarashatse ko dutangaza amazina ye, yadutangarije ko uzasimbura Pereida Kagame igihe azaba asoje manda ye hakenewe umusore mu bitekerezo atari mu gihagararo, ukuze mu mitekerereze, ufite ubunararibonye muri Politiki, kuko ukiri muto aba agikeneye gukura, agikeneye guhabwa inama nyinshi.

Ku birebana n’uko umwanya wa Perezida wa Repubulika wahabwa umugore, yadutangarije ko hakiri kare cyane kuko igihugu cyicyiyubaka, umugore atashobora umuvuduko gifte. Yakomeje avuga ko ibyo byazatekerezwaho nka nyuma y’imyaka 30. Icyo gitekerezo ariko akaba atacyisangije wenyine kuko n’abandi bakora umurimo umwe na we, twaganiriye, bahuriza kuri iyo ngingo.

Ubwanditsi

Aucun commentaire: