mercredi 27 juillet 2011

Cpt. Rwakampala, Cpt. Mugisha na Cpt. Mbaga

* Bashinzwe gukora Liste y’Abasore bava muri RDF bajya Uganda kurugamba

* Gen. Salim Saleh gufasha RNC

Amakuru agera ku kinyamakuru Rushyashya aturuka muri bamwe bakorana n’ishaka rya RNC rya Gen. Kayumba na Col. Karegeya , kandi yizewe, aremeza ko RNC irimo kwandika abasore benshi babanyarwanda mugihugu cya Uganda nyuma bakwoherezwa muri Congo banyuze ahitwa Beni bagana ahitwa Ituri .

Ayo makuru aremeza ko ababasore bajya za Ituri bagenda bambaye imyenda yagisivili,bavana mwiduka rimwe riri aho bita mu Kikubo mu mujyi rwagati i Kampala aho banahabwa n’amafaranga, nyuma bakajyanwa ahantu hitwa Kasanga ahobafatira ibyangombwa by’inzira .

Amwe mumakuru twamenye nuko murumuna wa President Museveni, Gen. Salim Saleh niwe wishyura izo za missions zose , bamwe mubasore bahabwa ibyo bita driving permits baforoda kuva mumashuri yigisha abashofeli muri Uganda.

Ikinyamakuru Rushyahsya cyashoboye kumenya ko Salim Saleh ariwe uha amafaranga murumuna wa Karegeya witwa Capt. Apollo wahoze ukora muri Minadef nyuma akaza gutoroka igihugu amaze guhungisha Col. Karegeya.

Capt Apollo avuye mumyitozo ya gisirikare mugihugu cya Isreal ninawe yahawe na Museveni akaba ariwe unshinzwe recritements za RNC n’ abasore bo kuzajyana kurugamba , kandi abahurirana nawe ikampala bavuga yuko aba arinzwe cyane , kandi nawe afite pistol yahawe na Salim Saleh.

Ayandi makuru yemeza ko Salim Saleh amaze guhura n’abasirikare bose batorotse RDF baba muri Uganda barimo Capt. Rwakampala, Capt. Mugisha, capt Mbanga nabandi benshi ababwira yuko bose bagomba kureba ukuntu bahabwa akazi gatadukanye muri operations za RNC harimo no gukora Liste y’abasore bose bava muri RDF bazajyanwa kurugamba ruzaba ruyobowe na Gen. Kayumba , iyo myitozo ikaba ikomeje kubera mu mashyamba y’ uburasira zuba bwa Congo .

Ayo makuru akanavuga yuko Salim Saleh kandi aherutse kwitabira inama mu mujyi wa Cape town [muri Afurika y’epfo], inama yari irimo bariya bagabo batatu batorotse igisirikare cy’u Rwanda [Kayumba, Karegeya na Rudasingwa] mu rwego rwo kureba uko bashyiraho ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryazashyira mu bikorwa operation yo gutera u Rwanda.

Cyiza Davidson

Aucun commentaire: