samedi 30 juillet 2011

Depite Ashinzwuwera yirukanywe mu nteko!

Nyuma y’igihe kitari gito agerageza kujijisha ari nako yihagararagaho kandi yararenzwe n’amahano ashingiye ku myitwarire ye mibi, uwari depite Ashinzwuwera Alexandre yirukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’Inteko Honorable Polisi Denys, kuwa mbere tariki 18/07/2011.

Ashinzwuwera akaba yirukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko azira kwitwara nabi „Indiscipline” kuko amaze igihe agigagurana n’inzego z’ubutabera niz’ubushinjacyaha aho zimukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye murumuna we Hagenimana Eric.

Nk’uko twagiye tubitangaza muri RUGARI, nyuma y’aho bimenyekaniye ko Ashinzwuwera yishe urubozo murumuna we kandi akaba yari asanzwe abikora kenshi, final ikaza kuba igihe yamukubitaga byo kumukomeretsa amuziza amafaranga 1000 ngo kuko yamutumye umuriro akibeshya akazana uwa 2000 kandi yagombaga kugarurira Depite, yatawe muri yombi baramufunga.

Umwe muri ba bacamanza dusigaranye rero wamuburanishije, yaje kumurekura by’agateganyo ngo ajye aburana ari hanze. Abakurikiranye uru rubanza bakumva n’ibyo uyu murwanyi w’Umudepite ashinjwa, kimwe n’ababonye uko yagize murumuna we wari ufite ibisebe umubiri wose kubera urusinga rw’amashanyarazi yahoraga amukubita, bakubiswe n’inkuba bumvise ko umucamanza amurekuye. Cyakora muri bwa bwigenge ubu benshi bise „GUTEKINIKA” bamwe mu bacamanza bakoreramo; birumvikana ko kuba yaramurekuye byashobokaga. Gusa ntibyaciriye aho kuko ubushinjacyaha bwagaragazaga ibimenyetso bifatika ku cyaha cya Ashinzwuwera bwahise bujuririra icyo cyemezo cyo gufungura Ashinzwuwera, kandi Urukiko Rukuru rwakiriye ubwo bujurire rwabuhaye agaciro kuko rwasanze bufite ishingiro.

Rushingiye ku itegeko, Urukiko Rukuru rwahamagaye Depite ngo aburane yanga kwitaba, rwongera kumuhamagaza bwa kabiri nabwo ntiyitaba. Nta kindi rero cyagombaga gukorwa mu rwego rw’amategeko uretse kuruca adahari, bityo rwemeza ko Depite Ashinzwuwera aburana afunze, runategeka ko ahita atabwa muri yombi.

Yabaye nyamwongerabibi

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyashyikirijwe Police yagombaga kumufata, abapolisi bageze iwe, Depite Ashinzwuwera noneho akora agashya kuko yahise atangiza intambara yo kurwanya abapolisi, ndetse agategeka abo bari kumwe mu rugo kuvugiriza induru abapolisi no guhuruza abahisi n’abagenzi ngo bamufashe kurwanya abapolisi.

Muri uko kurwanya abapolisi kandi niho Depite Ashinzwuwera yakomerekeje Komanda wa Station ya Police i Nyamirambo kuko yamwadukiriye akamukubita amenyo hagati y’igituza n’urutugu rw’iburyo, uyu Komanda akamara ibyumweru hafi bitatu yipfukisha. Iki kikaba ari icyaha gikomeye kandi giteganywa kikanahanishwa ingingo ya 235 y’igitabo cya II cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko: „UZAKUBITA ABARINZI B’AMAHORO BARI MU KAZI KABO AZAHANISHWA IGIFUNGO CY’AMEZI 6 KUGEZA KU MYAKA ITATU”.

N’ubwo yarwanyije abarinzi b’amahoro ariko, nta kundi byagombaga kugenda bo bashyize mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko, Depite Ashinzwuwera arafatwa afungirwa muri Gereza Nkuru ya Kigali.

Hagati aho niko Inteko Ishinga Amategeko muri rusange, na Komisiyo yayo igenzura imyitwarire y’abadepite „Commission de Discipline” bakurikiranga by’umwihariko amakuru ya Ashinzwuwera, ari nako bakora iperereza.

Baje gusanga rero imyitwarire n’amateka bye mu by’ukuri bitamuha uburenganzira bwo kuguma ku rutonde rw’abadepite ba Leta y’u Rwanda muri rusange, nurw’abadepite ba RPF, by’umwihariko, dore ko uriya murwanyi ngo yari yagiye ku rutonde rwa RPF n’andi mashyaka yifatanyije nayo harimo na PSP yayoborwaga na Safari Stanley wahamijwe ibyaha bya Génocide agahita atoroka, kugeza ubu akaba ashakishwa na Police Mpuzamahanga Interpol.

Twakwibutsa ko Safari Stanley wari Senateri yahamijwe ibyaha bya Génocide yakoreye aho akomoka i Cyarwa mu Karere ka Huye i Butare, agakatirwa igifungo cya burundu n’Inteko y’Urukiko Gacaca rwa Kimironko yari imaze icyumweru cyose i Butare ihaburanishiriza imanza zari zarananiranye cyane cyane urwa Safari wari warakoze ibishoboka ngo asisibiranye ibyo yaregwaga.

Ni naho kandi benshi bahera bavuga bati: „UBUNDI NI NDE WATURUKA KURI SAFARI NGO ABE MUZIMA” dore ko uyu Ashinzwuwera yari yagiye ku rutonde rw’abadepite ari Safari umutanze. Hagati aho amakuru atugeraho akavuga ko Ashinzwuwera yirukanywe mu Nteko yari amaze iminsi afunguwe by’agateganyo bwa kabiri, cyakora ngo ashobora kujuririra kiriya cyemezo cyo kumwirukana mu Nteko da!!

RPF niyikubite agashyi

Ishyaka cyangwa Umuryango RPF, igihe cyaba kigeze niba kitararenze ngo yikebuke, irenge bya bindi tujya twumva ngo by’inyungu za Politiki bituma yugururira abantu badafite ibyangombwa byuzuye byo kwinjira mu rugo rwayo. Aho u Rwanda rugeze, RPF nimenye ko hakomeye, bityo yumve ko uwari we wese waba agishaka kugumana indangamuntu yo „KURWAZA” atagikenewe muri iki gihugu. Amateka, imikorere n’imyitwarire bya RPF birazwi, ntibiwkiye ko uyu munsi byumvikana ko igifite cyangwa yitirirwa abantu nka Ashinzwuwera. RPF nk’uko bivugwa kandi nibyo, niyo moteri iyobora u Rwanda. Moteri rero n’iyo hagiyemo akabuye kangana n’ijisho ry’ikaramu irangirika bya bindi bavuga ngo imodoka yagonze moteri.

Twibutse abantu nka Ashinzwuwera muri RPF bakirimo n’ubwo bataratamburika, nyamara yaba RPF cyangwa abo ba nyirubwite, bakwiye kumenya ko rubanda ibazi. Niba atari ibicuma babaca, ahubwo ni ibanga babagirira kugirango bisubireho.

Ubwo bimaze kugaragara ko hari abo byananiye rero, isaha ni isaha bagashyirwa hanze kugirango badakomeza kwitambika mu muhanda bigatuma igihugu gikererwa mu rugendo rugana aheza hacyo. Turanze!! Turanze abantu nka Ashinzwuwera bagomba kuva mu nzira kuko kumva Umudepite warwanye, wakubise agakomeretsa iyo ni scandale!!!

Hari abandi bagenzi be nabo tumaze iminsi twakira amakuru y’imyitwarire yabo idahwitse nko guhora mu nkiko baburana n’abo bambuye „AMAHUGU”, abahora muri Police babazwa ku manyanga atandukanye bakora cyane cyane muri za business zidasobanutse nko kugura amazu y’abari hanze y’igihugu kandi bafite ibyo bakurikiranyweho n’ibindi...

Aba bose nabo ubwabo bazi ko tubazi, icyo ubu dukora akaba ari ukwegeranya ibimenyetso hato batazavuga ko twababeshyeye dore ko ubu ngo bavumbuye indi turufu yo kwirukankira muri Police cyangwa mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru, ngo babasebeje! Se ariko ubundi bagiye banyomoza ku mugaragaro ibyo baba bavuzweho, niba koko baba bumva babasebeje? „NTA MUNTU USHOBORA KUBAHA AGACIRO NIMWE MUKIHA”.

Assumani Niyonambaza

Aucun commentaire: