samedi 30 juillet 2011

Kayumba Nyamwasa na Agathon Rwasa mu gutera u Burundi

Amakuru agera ku kinyamakuru Umwezi aremeza ko ubu RNC ya Kayumba Nyamwasa, Karegeya, Gahima na Rudasingwa, imaze kuzenguruka ishaka abo bafatanya urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, ubu akaba ageze muri FNL ya Agathon Rwasa.

Urugamba Kayumba Nyamwasa arwana yarutangiye ku mugaragaro kuwa 28 Gashyantare 2010 ubwo yahungaga igihugu. Aha hakoreshejwe ijambo ku mugaragaro kuko na mbere byagiye bigaragara ko urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, Kayumba yarutangiye kera aho yagiye yiyegereza ingabo buhoro buhoro, ibinyamakuru cyane cyane Umuseso, n’ubu hakaba hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko akorana na wo. Ikindi kandi, Ikinyamakuru Umuvugizi cyo cyareruye kireka kuba ikinyamakuru, ahubwo gihitamo kwibera itangazamakuru rikora poropagande y’agatsiko ka Kayumba.

Kayumba rero n’abo bafatanyije mu gushaka ingufu bahereye kuri FDLR, umutwe w’iterabwoba ukaba wiganjemo abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Begereye kandi FDU Inkingi, umutwe ugizwe ahanini na RDR na FDLR basinya amasezerano yo gufatanya; RNC kandi ubu ikorana na Paul Rusesabagina witwikiriye ijoro akigira intwari yarokoye Abatutsi yiyibagije uburyo yacuje abari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, aho kuryama no kurya babanzaga kumuha amaturo.

Twibutse kandi ko yegereye umugabo Faustin Twagiramungu, uyu wariMinisitiri w’intebe, wamuteye utwatsi ngo kubera ko akorana n’agatsiko gashinjwa iterabwoba FDLR, ko rero atakorana na RNC.

Kayumba ntabwo yarekeye aho, yanegereye Umwami Kigeli V Ndahindurwa amusaba gufatanya na we, nyamara Umwami yamubasabye kugenda buhoro ndetse anamubwira ko umuvuduko RNC ifite ari nk’uw’imodoka igiye kugonga moteri.

Kayumba Nyamwasa wari wizeye ingufu mu baturage, yasanze yaribeshye cyane kuko amatora aherutse ya Perezida wa Repubulika, yamweretseko bari inyuma ya Perezida wabo aho bamutoye k’ubwiganze bw’amajwi arenga 90%. Icyizere cyo mu ngabo cyo bavuga ko atacyigeze dore ko abo afitanye na bo ibibazo ku giti cyabo ari umubare munini cyane.

I Chicago na ho yari yizeye ko abanyarwanda baba hanze na bo bamuri inyuma, naho rero byamubereye bibi cyane dore ko ngo n’abantu 20 ba RNC, abarenga icya kabiri cyabo byarangiye bisangiye Kagame n’abaturage be aho bari mu nama i Chicago basaba imbabazi ko bari bayobye kandi ngo barazihawe.

Kayumba kwa Agathon Rwasa

Iyo urebye usanga gufatanya na FDLR urugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bigoye kubera impamvu z’ingenzi ebyiri:

Iya mbere ni uko FDLR itizera Kayumba na RNC na gato kubera amateka, ikindi kandi bazi ko Kayumba gusaba gufatanya na bo ari amaburakindi kuko atabakunda.

Impamvu ya kabiri, Congo ubu ni igihugu abazungu bafitemo inyungu zifatika kandi bazi neza ko baramutse baretse Kayumba akajya kugishoramo intambara u Rwanda rwamusangayo bityo inyungu zabo zikabangamirwa. Na none kandi Kayumba azi neza ko ingabo z’u Rwanda kurwanira muri Congo byoroshye cyane kuko zihazi nk’uko umuntu aba azi inzu ye.

Aho ntiyibeshya!

Kayumba Nyamwasa guhitamo gufatanya na FNL ya Agathon Rwasa ngo asanga afatanyije nawe kuko ubu ari kumwe n’abandi banyapolitiki b’u Burundi aribo: Leonard Nyangoma akaba Perezida wa CNDD, Alex Sinduhije Perezida wa MSD, Pascaline Kampayano wari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika atanzwe na UPD, Agathon Rwasa wa FNL, Pancrasse Cimpaye Umuvugizi w’ishyaka FRODEBU na Alice Nzomukunda wa ADR, uyu akaba asigaye aba i Bujunbura, akaba yaritandukanyije na bariya barwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ngo Kayumba afatanyije na Agathon Rwasa bakabanza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi bavuga ko bufite integer nke cyane ndetse budakunzwe n’abaturage, ngo byamufasha kukzabona aho ashinga ibirindiro kugira ngo atere u Rwanda, aturutse mu Burundi.

Ibi rero bishimangira ibikorwa bimaze iminsi bikorwa ku mupaka w’u Burundi na Congo aho bivugwa ko Agathon Rwasa ariho afite ibirindiro, bityo Kayumba akaba yaramusanze kugira ngo bafatanye urwo rugamba rwo kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, nyuma bazakurikizeho Paul Kagame.

Ibi kubivuga biroroshye ariko kubikora ni ikindi. Twakomeje tuvuga ko n’iyo waba ufite intwaro zingana gute kandi ushyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange, iyo udafite impamvu ifatika ituma urwana ntutsinda urugamba. Kayumba akwiye kumenya ko yibeshye agasaba imbabazi abanyarwanda.

Ntalindwa Théodore

Aucun commentaire: