jeudi 19 mai 2011

Guharabika Lt. Gen. Ibingira n’ingabo z’igihugu ntibikuraho ibyiza bakoze

Abapadiri biyambuye umwenda w'ivanjiri bambara uw'ibihuha

Ingabo za FPR Inkotanyi zitangiye guhangana n’urugamba rwo kubohoza igihugu, bamwe ntibumvaga ko zishobora kurutsinda. Jenoside aho itangiriye kuwa 7 Mata 1994, izo ngabo zatangiye urugamba rwo kurwana no kuyihagarika ruvanze no kubohora igihugu kugeza aho Jenoside ihagarikiwe, Nyuma yo kubohora igihugu hakurikiyeho urugamba rwo guhangana n’abacengezi, bashakaga kugaruka mu gihugu kongera kukiroha mu icuraburindi. Iyo ntambara imaze gusozwa, hakomeje igikorwa cyo gucyura impunzi zari zitatanye hirya no hino mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse n’ibiri kure, igikorwa ubu kiri hafi kugera ku ndunduro.

Ingabo z’u Rwanda zitabazwa mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, haba i Darfour n’i Kartoum muri Sudani ndetse no muri Haiti kandi zigashimwa imyitwarire.

Imbere mu gihugu, nyuma y’imirimo yindi isanzwe ireba ingabo z’igihugu hiyongeraho ibikorwa byubaka igihugu aho abasilikare bafatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere mu cyiswe Army week, mu gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye, ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi byinshi.

Ikigaragara kugeza ubu aho Abanyarwanda bageze batarangazwa n’ibyandikwa ku mbuga za Internet, biharabika isura y’u Rwanda, ibyo ahanini ubisanga mu mbunga za internet nka Le Prophete aho baharabika isura y’abayobozi b’ingabo nka Lt. Gen. Ibingira bagamije kubangisha abaturage. Ikiza cy’ibi ni uko abaturage bazi ibikorwa by’ingabo zabo n’aho byabakuye.

Lt. Gen. Fred Ibingira, uharabikwa ku mbuga za Internet nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu babanyen’ubu bakaba bakibana avuga ko igihe yari muri Bn 157 muw’1994 na bagenzi bari bafatanyijie urugamba bazengurutse igihugu, kandi ntawe umurega kuba yaramugiriye nabi ahubwo hari abo yafashije kuva mu bwihisho barimo Charles Ntakirutinka, Safari Stanley n’abandi benshi. Mu mirimo yagiye akora, yagize uruhare runini mu gikorwa cyo gusaranganya ubutaka, abari barafashe ibikingi bagasaranganya n’abandi banyarwanda batari babufite, kandi na we ubwe akaba yaremeye gusaranganya n’abandi. Yakomeje atubwira ko uretse n’ibyo kandi yagize uruhare runini mu kurwanya Abacengezi bari barabujije amaturage umutekano, none ubu bakaba bari mu mudendezo. Avuga ko amwibuka mu bikorwa byo kubakira abari barakuwe mu bbyabo n’abacengezi aho bubakirwaga akabaha n’ibiribwa mu cyahoze ari Kigali Ngali, mu Majyaruguru nka Nyarutovu n’ahandi.

Iyo usesenguye neza rero usanga abaharabika Lt. Gen Fred Ibingira n’abandi bayobozi b’ingabo, ndetse n’abandi bayobozi b’igihugu ari umugambi muremure wo kwangisha abaturage abayobozi babo babakorera neza. Bityo bakaba bagera ku mugambi wabo wo kubahoza mu icuraburindi aho kurangamira ibikorwa bibateza imbere.

Abaharabika Leta baramaganwa

Mu baharabika Leta hakoreshejwe amaradiyo mpuzamahanga n’imbuga za Internet cyane cyane uruzwi ku izina rya Le Prophete, harimo abapadiri babiri bakomoka muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu, aribo Padiri Thomas wahoze muri Paruwasi ya Muyange na Padiri Rudakemwa Fortunatus wahoze ayobora Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys i Cyangugu.

Nta muntu uri hejuru y’amategeko

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri Simaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuvugizi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatorika mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru hakaba hari na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, cyabereye ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, kuwa 12 Gicurasi 2011, Abapadiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bandika ku rubuga rwa Le Prophete ngo ntabwo bari hejuru y’amategeko y’uRwanda, ko bashobora gukurikiranwa bakaryozwa amakosa bakora.
Yakomeje avuga ko Padiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bagomba gukurikiranwa nk’abaturage basanzwe, kuko bagiye bahunze igihugu batatumwe na Kiliziya, kuba rero batanga inyigisho mbi mu baturage babashishikariza kwanga ubutegetsi buriho, bagomba gukurikiranwa n’amategeko nk’abandi bose, kuko inyigisho batanga zitajyanye n’amahame ya Kiliziya Gatorika.

Musenyeri Bisengimana Yohani Damaseni yavuze ko ku kibazo cya bariya bapadiri hakozwe inyandiko yohererejwe abasenyeri bose n’abakirisitu bo mu Rwanda ndetse ikoherereza abasenyeri b’i Burayi aho abo ba Padiri babarizwa, ibamenyesha ko badashyigikiye inyigisho mbi zitangwa zinyuze ku rubuga Le Prophete, ko bazamaganira kure kandi zisebya igihugu. Padiri Nahimana yagiye hanze avuga ko umutekano we utameze neza mu mwaka wa 2005, na ho Padiri Rudakemwa yagiye mu 2004, avuga ko agiye gusura abavandimwe be baba hanze. Bagezeyo ni bwo batangiye kujya bandika inyandiko zisebya igihugu.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yavuze ko kugira ngo aba ba Padiri bahabwe ibihano muri Kiliziya Gatolika bitwara igihe kitari gitoya kuko ngo babanza kubagoragoza babagira inama, bagafatirwa ibihano bigenwa na Kiliziya, ariko bitavuze ko igihugu kitagomba kubakurikirana nk’abaturage basanzwe ku byaha baba baregwa.

Muri icyo kiganiro icyagaragaye ni uko abo bapadiri bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubucamanza, kuko uretse n’ibyo byo guharabika abayobozi b’igihugu, hari n’ibindi byaha basize bakoze harimo icy’uko hari Koperative yitwa ASOFI Sangwa Muyange, yari igenewe ubwishingizi bw’ubuzima bw’abakobwa ba Paroisse ya Muyange. Ibi byatangajwe mu nama yahuje abayobozi n’abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke n’abahagarariye Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.

Andi makuru akomeye agera ku Kinyamakuru UMWEZI arebana n’ibikorwa bya bariya bapadiri, turacyayegeranya tuzayabagezaho ubutaha.

Ntalindwa Théodore

Aucun commentaire: