jeudi 19 mai 2011

Kagame ngo yaba yarahaye Twagiramungu akantu

TWAGIRAMUNGU YANZE KWIFATANYA NA BA KAYUMBA NYAMWASA GUHIRIKA UBUTEGETSI BWA KAGAME

Inama iherutse guhuza abashaka guhirika ubutegetsi bwa KAGAME baba mu buhungiro mu bihugu bitandukanye yari yahuje imitwe yose irwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda ariyo : RWA N D A N AT I O N A L CONGRES(RNC) umutwe wa KAYUMBA n’abambari be, MPC rya TWAGIRAMUNGU, RUDI n’andi mashyaka akorera mu buhungiro arwanya Leta y’u Rwanda. Muri iyo nama niho hagombaga kuvugirwamo abazajya bajya gukangurira urubyiruko kujya mumitwe y’inyeshyamba za FDLR no gushakisha inkunga zaba izamafaranga, intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare kugirango bakore imyiteguro yo gutera u Rwanda. Abari bateraniye muri iyo nama bakomeje kungurana ibitekerezo, ariko KAYUMBA we ntiyahabonetse ngo yari yohereje abamuhagararira muri iyo nama.

Kubera bamwe mu banyarwanda baba mu buhungiro babona KAYUMBA nk’ukiri muri Leta ya Kigali. Umwe mu bar’aho yafashe ijambo ati: mwebwe ntimuzi amayeri y’Inkotanyi. Mugirango KAYUMBA n’umwe muri twe? Ndagirango mbamenyeshe ko uriya Mugabo kimwe n’abandi bagenzi be barimo Patric KAREGEYA n’agatsiko kabo, bariya ntaho duhuriye mwibuke ko abenshi muritwe aribo twaje duhunga none ngo barashaka ko twifatanya kurwanya ubutegetsi bwa KAGAME kandi aribo babushyizeho? Na GAHIMA wari ushinzwe gushinja abatavuga rumwe nabo, batamutura amaturo ya za ruswa, akabita ibipinga no kubahimbira ibyaha, none ngo barashaka ko dufatanya guhirika ubutegetsi bwa KAGAME? Cyereka niba ari undi KAGAME uteri uwo tuzi bafatanyije gushyiraho iyo Leta yabo. Ubwo intumwa za KAYUMBA na KAREGEYA zikomeza kubigisha ko ibyo byose byakorwaga na Leta ya Kagame bidakwiriye ku bitirirwa kuko ibyo byose byakorwaga kw’igeko rya KAGAME.

BATEYE IBIPINDI BIRANGA BIBA IBYUBUSA Uko izo mpunzi za vuba zakomezaga kwigisha no gukangurira abo banyarwanda bakiri mu buhungiro kwiyunga no kwihuriza hamwe bakarwanya ubutegetsi bise ubwa KAGAME niko bakomezaga guhatwa ibibazo bikomeye birimo iby’intambara z’abacengezi muri Ruhengeri, Gisenyi n’igice cy’icyahoze ari Kibuye, basaba ko KAYUMBA yaziyizira we ubwe akabasobanurira uruhare rwe muri iyo ntambara n’abayiguyemo ngo yitaga abacengezi.

TWAGIRAMUNGU YABATEYE UTWATSI H a h a g u r u t s e u w i t w a TWAGIRAMUNGU Faustin Alias RUKOKOMA abwira abari bateraniye aho ati: jyewe TWAGIRAMUNGU mbarahiye nkomeje ko ibyo bitekerezo by’intambara byo kumena amaraso y’abanyarwanda biri mubyo napfuye na Leta ya HABYARIMANA, nkaba ndashyigikiye izo ntambara zo kwica abana b’u Rwanda amaraso yahamenetse ni menshi ayo arahagije. Naje nziko ari inama igamije gushyigikira inzira y’amahoro hakabaho kwigira hamwe uko twakumvisha Leta ya Kigali kuyoboka inzira y’ibiganiro birimo ubwisanzure na demokarasi buri muntu wese utavuga rumwe na Leta ya KAGAME akavuga irimuri ku mutima. Nkaba nitandukanije n’abashaka kongera kumena amaraso y’abanyarwanda. Ubwo TWAGIRAMUNGU yarahagurutse arigendera basigara bavuga ko KAGAME yamuhaye akantu kugirango agabanye ibigambo.

I b y a r i i n ama b y a h i n d u t s e gusubiranamo baterana amagambo n o g u s e b a n y a n d e t s e n o gucyurirana hagati y’abashyigikiye TWAGIRAMUNGU n’abambari ba KAYUMBA.

Bikaba bigaragara ko kutumvikana kwa bariya bagabo bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame ntacyo bateze kugeraho.Wasanga ari amahirwe y’abanyarwanda na yamana yabo yirirwa ahandi ikaba idashaka ko amaraso ya bo atongera kumeneka kubera inyungu zabamwe n’inda zabo.Haricyo abantubamwe birengagiza,bakibwira ko abo babwira ko bayobojwe igitugu batazi kwihitiramo icyibi n’icyiza.

Ubu,abanyarwanda ntibagikeneye ababashora mu ntambara kuberaba z i ibibi byayo, aba shakaintambara n’abatifuriza amahoro u Rwanda n’abarutuye, bashaka kubasubizinyuma no kubangiriza ibikorwa by’iterambere bari bamazekugeraho.Twizereko Imana izarindaabanyarwanda n’abarukunda kongera gucura imiborogo.


Nkusi Leon


Aucun commentaire: