jeudi 19 mai 2011

Gen Muhire Charles Yafunguwe atagejejwe mu rukiko, nyuma y’umwaka atawe muri yombi

Ikinyamakuru Umusanzu cyamenye inkuru y’ifungurwa rya Lt Gen Muhire mu gitondo cyo kuya 14 Mata 2011. Mu itangazo rigufi cyane ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo Lt Col Jill Rutaremera rigira riti” Lt Gen Muhire Charles yarekuwe nyuma yo gufungwa ku mpamvu za disipulini.” Iryo tangazo rivuga ko yasabye imbabazi ubuyobozi bwa gisirikare kandi ko yazihawe, akaba yatashye, abarizwa iwe mu rugo.

Gen Muhire yatawe muri yombi kuya 18 Mata 2010 hamwe na Gen Karenzi Karake. Itabwa muri yombi ryabo ryavuzweho byinshi mu bitangazamakuru dore ko ryaje rikurikira impinduka yari yakozwe muri urwo rwego kuya 10 Mata 2010. Muri iyo mpinduka, Gen Muhire yari yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere ashingwa umutwe w’inkeragutabara, ni ukuvuga ingabo zishobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa. Uwo mwanya yawumazeho iminsi ibaze, yahise atabwa muri yombi nyuma gato akimara kuwurahirira .

Bombi Muhire na Karake babanje gufungirwa iwabo mu rugo. Cyakora Gen Karake we yarekuwe mbere ye atagejejwe muri gereza ya gisirikare ku Murindi wa Kanombe. Naho Gen Muhire yaje kwimurirwa muri gereza ya gisirikare ku Murindi. Arekuwe yari amaze amezi atanu muri yo gereza. Byavugwaga ko kuva yahagezwa, umuryango we utigeze umusura na rimwe.

Gen Muhire na Karenzi batabwa muri yombi, umuvugizi w’ingabo Lt Col Jill Rutaremara yatangaje ko bakoze ibyaha bikomeye. Yagize ati”“Lt Gen Muhire yahagaritswe kubera ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha nabi ububasha afite mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ku mpamvu z’imyitwarire mibi idahuye n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda,” Yongeyeho ko “Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushimangira imyitwarire myiza, ikinyabupfura no kongera icyizere mu ngabo z’u Rwanda.”

Impamvu z’itabwa muri yombi zabo zamenyekanye ni izatangajwe n’umuvugizi w’ingabo Lt Col Rutaremera. Ariko bimwe mu bitangazamakuru ntibyemeranyaga nawe, byagaragaje ko itabwa muri yombi ryabo ryari rifitanye isano na Gen Kayumba Nyamwasa. Gusa, iyo baramuka bageze imbere y’urukiko nibwo urujijo rwose rwari kuvaho.

N’ubwo Gen Muhire afunguwe nta kintu cyatangajwe azakora. Umutwe w’inkeragutabara yayoboye mu gihe cy’imisi itanu yonyine, afunguwe, waramaze guhabwa undi muyobozi mushya, Gen Fred Ibingira.

Nkusi Leon

Aucun commentaire: