jeudi 19 mai 2011

Ubuhanuzi bwa Magayane buracyategerejwe

Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kwumva ko nta kabuza abatutsi bari hanze bazafata urwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’ umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse insinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibo bazi amacenga y’ abatutsi, bityo mwebwe mukicara.


Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: ku wa kane nzapfa maze kurya imboga. Niko byagenze. kuko yahawe i mboga z’ isogo yakundaga jeudi yitaba imana. Yanabwiye n’ uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’ abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore w’ undi mugabo, ategerwa kw’ irembo bamutsinda aho.

Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye ambasaderi Kagenza Alphonse muli nzeli 1972 ko Kayibanda uzengurutse urwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’ imyaka 10y’ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’ imva ye itazaboneka.

Yabwiye Kanyarengwe alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshywa, akabona ibibi n’ ibyiza, nyuma agapfa adahinnwe azize indara-mabuno.

Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’ abatasi bazabakurikira bakagwa kuli Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma en 1978 surete ya Lizinde yari ikaze ibata muli yombi bafatirwa mu mahoteli ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma yaho abandi bakoreye plan yo gufata Rwanda na Congo byombi muli parc y’ i birunga i Rwindi (congo),baje mu Rwanda n’ ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muli komini Kanama(bugoyi- gisenyi) hafi ya Muhungwe.

Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya muvoma, ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, ntiyabyinira muvoma izanywe n’ abungura bazubika u Rwanda.

Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND,akanatuka prezida wayo ngo ni umwungura w’ umushyushya. Nyuma y’ icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalira ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison special mu ruhengeri.

Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: ugiye kuzafunganwa n’ abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n’ ibindi bikomerezwa. Lizinde abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari i murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’ etat, ahite afungwa.

Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ ifungwa ryawe n’ umwana uzabyarwa na madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muli yombi. Magayane ati Lizinde nufungurwa n’ ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga, zizagutsinda hanze.

Magayane yabwiye adjudant chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo i muramba-gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.

Magayane yabwiye undi muyobozi w’ iyo gereza adjudat Cyarahani ati:uzicirwa muli iyi prison, umwaga wawe uzashirira aha.

Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: iyi myenda mubona y’ umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana( rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’ iyi prison rizabanziriwa no kumwa kw’ iki giti cy’ inganzamarumbu mubona imbere ya gereza, ati hano munzu ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi. Bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri,bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali

Magayane ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-musanze bahuye n’ abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi

Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya kinani, byateye ubwobo abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’ ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuli za cassettes buranandikwa. dore uko yavuze:
Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’ imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahiryi. Ibimenyetso n’ abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w’umugambanyi, Inyamaswa y’ ihembe limwe izaba ibiyogoza mu rukiga na ndorwa, iyo nyamaswa izakwira urwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.

Habyara ati shaka insinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ ubufindo. Magayane ati: uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho Bihwahwa wo ku ruzi rw’ iwanyu.

Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya  umutegetsi.

Hazabaho inyoni z’ uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry’ isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’ urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka.

Umwami w’ ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’ imyigaragambyo y’ inka. muzamenye ko kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z’ abantu. byarabaye mu kwa gatatu 1993, umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuli rond-point Kigali. Inka zacunzwe n’ aba Gd umugi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma intumbi zasimbuye amase.

Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y’ uburengera-zuba bazapfamo benshi. koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo ubwo ingabo zahoze ari iza FPR zari ziyobowe na Kagame zafataga Kigali. Magayane yabisubiyemo inshuro ishatu ati: aba bavantara baturutse i bugande bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko nyuma batangire kutumvikana.Kandi koko wasanga ari biriya wumva ba Karegeya,Kayumba,Rujugiro barebana ayingwe na FPR.

Ubwanditsi

Aucun commentaire: