jeudi 19 mai 2011

Bizimuganga Jean de Dieu na Uwingabire Liliane mu rukiko bazira ubusambanyi

Nyuma y’uko dutangaza kandi twamagana ubukozi bw’ibibi bwa Docteur Bideri Diogène na Mukayiranga M. Rose, twabaye nk’abakomye imbarutso ku marorerwa ariho muri iki gihe mu ngo zitari nke.

Ikigaragara rero ni uko hirya no hino mu bashakanye bicika, aho abagabo cyangwa abagore baturumbuka mu ngo zabo bagasiga abo bashakanye n’urubyaro rwabo, bakajya kubaka izindi ngo kugeza ubu zitarabonerwa inyito.

Nguko rero uko bimeze hagati ya Bizimuganga Jean de Dieu wataye abana n’uwo bashakanye witwa Uwimana Espérance na Uwingabire Liliane wataye umugabo wataye abana n’umugabo we Bizimana Jean de Dieu ubu bakaba bari mu nkiko, aho bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha by’ubusambanyi no guta urugo.

Uku guhagarikwa imbere y’urukiko kw’aba bombi kukaba gushingiye ku kirego cyatanzwe na Bizimana Jean de Dieu washakanye na Uwingabire Liliane mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma Liliane akaza gufata inzira agasanga Bizimuganga bari kumwe kugeza n’ubu.

Ikirero kikimara gutangwa, aba bombi bahise batabwa muri yombi na Police bafungirwa kuri Station ya Remera kuya 25/04/2011. Nyuma yo gukorerwa dosiye, Police yayishyikirije Ubushinjacyaha, ariko baza kurekurwa by’agateganyo kuya 29/04/2011 kugirango bakurikiranwe bari hanze.

Byatangiye muri 2005

Intandaro y’iki kibazo umuntu yavuga ko ari indwara abaganga, abashakashatsi n’abandi bahanga bataragaragaza iyo ariyo. Nk’uko twatangiye tubivuga, nyuma y’ibya Dr Bireri na Mukayiranga abantu baraduhamagaye batubwira ibya Bizimuganga na Liliane.

Abaduhaye aya makuru ariko bakadusaba kudatangaza amazina yabo, batubwiye ko byose byatangiye mu w’2005, ubwo umugabo wa Liliane Bizimana Jean de Dieu yari muri gereza. Amakuru ngo akaba yaramugeragaho ko urugo rwe Bizimuganga yarwigaruriye cyangwa yarubohoye « NIBA ARI KO UMUNTU YABIVUGA ».

Aya makuru kandi ni nayo yahabwaga Uwimana Espérance muka Bizimuganga wari ku isambu iyo za Kinyamakara ku Gikongoro ari naho yashakaniye na Bizimuganga. Hagati aho kandi Bizimuganga akaba yarabwiraga Liliane ko nta mugore agira uretse ko yongeragaho n’umwihariko wo kubwira umwe mu bana be yabanaga nawe i Kigali ngo « AJYE ABWIRA ABANTU KO NYINA ARI UMUSAZI UBA KU GASOZI » !!.

Liliane nawe akabwira Bizimuganga ko nta mugabo agira, ndetse ngo hari n’abo yabwiraga ko yahoranye umugabo w’umupolisi akaba yarapfuye ! Nkuko kandi abaduhaye ayo makuru bakomeje babitubwira, igihe cyarageze uwahoze ari umugabo wa Liliane ariwe Bizimana Jean de Dieu arafungurwa. Ageze mu rugo umugore we ngo ntiyigeze amureba neza na gato dore ko ngo na mbere y’uko afungurwa atari akimusura nka mbere.

Hari mu kwa 10/2005 ubwo Bizimana yafungurwaga ubwo rero nibwo Liliane ngo yatangiye kujya ataha igicuku kinishye, nyamugabo nawe wari utangiye kubona ko amakuru yabonaga agifunze afite ishingiro yararuciye ararumira ngo arebe aho bizagarukira. Ntibyatinze ariko kubera ko icyaha burya ari kibi, Liliane yasanze bitazamworohera gukomeza kubana n’uwo yahemukiye, nibwo yamesaga kamwe, apakira ibintu acaho ; bya bindi bivuga ngo KAMA MBAYA MBAYA’ !!. Ibi byabaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa umugabo afunguwe !

Liliane muri gereza !

Uwingabire Liliane wari umukozi muri Banque Commerciale du Rwanda (BCR), kuya 07/02/2006 yatawe muri yombi na Police, akekwaho kurigisa amadolari 20.000 y’Umuryango ADRA SOS, akorerwa dosiye ajyanwa muri Gereza Nkuru ya Kigali. Mu gukurikirana, inzego bireba zaje gusanga ayo madorali ngo Liliane yarayashyize kuri compte y’umuntu « TUTASHOBOYE KUMENYA AMAZINA », ariko akaba ari umudozi wakoreraga mu mujyi « Quartier Commercial », ari nawe wagaragaje ko Liliane ariwe washyize ayo madorali kuri compte. Hagati aho rero ubwo yari afunzwe, mucuti we Bizimuganga yaje kwiba abana ba Liliane se atabizi ngo ajya kubacumbikishiriza k’uwitwa Musafiri utuye ku Kinamba, ari naho nyuma gato yakodesheje inzu. Iyo nzu akaba ari nayo Liliane yatashyemo kuko mu kwa 05/2006 yafunguwe, bityo kubana kwe na Bizimuganga bigatangira ubwo kuko Bizimuganga ubusanzwe atuye ku Gisozi, ndetse bikaba binavugwa ko kugeza ubu bafitanye n’umwana.

Muka- Bizimuganga byamwanze mu nda

Uwimana Espérance umugore wa Bizimuganga nawe wakomezaga guhabwa amakuru y’uko ishyamba atari ryeru ku mugabo we, byamwanze mu nda maze atuma umuntu byo guhinyuza, ngo agende amurebere niba ibivugwa ari byo.

Intumwa rero yasanze inkuru ari impamo, ahubwo noneho Liliane atakiri mu bukode bwo kwa Musafiri ku Kinamba, ahubwo yararutashye kwa (Bizimuganga – Uwimana) ku Gisozi.

Uwimana Espérance akimara kubimenya yaje atakirwambaye feri ya mbere ayifatira ku Gisozi !! Abaduhaye aya makuru bemeza ko akihagera umugabo yamukubise amaso, agahinduka nk’intare, intambara yo guterana amagambo igatangira ubwo !! Cyakora Bizimuganga ngo yaba yaributse ibanga rikunze gukoreshwa na bene bariya bagabo, bityo agatangira gucisha make agirango atekinike umugore we.

Nguko rero uko yamwinginze ngo asubire ku Gikongoro rwose amuhe amahoro, ndetse ngo amwemerera kumuha akayabo ka 5.000.000 Frw ngo arebe ko yamuvira aho, ariko umugore aramutsembera yanga kuhava, kugeza ubwo Bizimuganga nawe yakoze nka mucuti we Liliane agafata utwanfushye akimukira mu nzu yita iya nyina nayo iri ku Gisozi inyuma ya ULK ; mu gihe abazi neza ibya Bizimuganga na Liliane bemeza ko iyo nzu ari iye !

Intare ikurira umwana ikakurusha uburakari

Nyuma yo gukurikirana no kumenya aya makuru yose twisunze amahame y’umwuga w’itangazamakuru maze dushaka kumenya icyo buri ruhande ruvugwa muri iyi nkuru rubivugaho.

Twahereye kuri Bizimuganga tumuhamagaye ntiyaduhakanira na gato ko ikibazo kidahari, ariko atubwira ko azaduha ibisobanuro bucyeye bwaho. Nyamara siko byagenze. Nyuma twongeye kumubaza nabwo atubwira ko azaza aho dukorera akagira icyo adutangariza, uretse ko kuri telefone ubwo yatubwiye ko ngo ari abantu bamugambaniye bakamufungisha gusa, ariko ko ngo ibyo avugwaho atari byo, kandi ko azaza kubidusobanurira neza. Kuva icyo gihe rero twarinze tujya mu icapiro ntacyo aradutangariza. Ni nako byagenze kuri mucuti we Liliane kuri telefone ye igendanwa n° 0788424296 inshuro zigera kuri eshatu atayifata. Nyuma twakoresheje ubutumwa bwanditse « SMS » nabwo ntiyadusubiza.

Ku nshuro ya kane twarahamagaye ariko noneho aritaba, tumubajije atubwira ko ngo ari buduhamagare kuko ari kumwe n’abashyitsi, ubwo hari kuya 12/05/2011 (9H13 ») ; gusa byarangiriye aho.

Ba Sentabwa na Nyirantabwa nabo twarababajije, ni ukuvuga Uwimana Espérance watawe na Bizimuganga nk’umugabo we, na Bizimana Jean de Dieu watawe na Uwingabire Liliane nk’umugore we. Bombi bakaba baratwemereye ko amakuru twahawe ari impamo, ko n’abayaduhaye ntacyo batubwiye kitari ukuri.

Bombi kandi batubwiye ko icyo abantu batandukanye barimo n’abaduhaye aya makuru batigeze bamenya ari uko Uwingabire Liliane yatanze ikirego ngo asaba ubutane « Dicorce » na Bizimana Jeand de Dieu, ndetse na Bizimuganga akarega asaba divorce na Uwimana Espérance !.

Hagati aho ariko urubanza rwa Bizimana Jean de Dieu urega Bizimuganga kumutwarira umugore, na Uwingabire Liliane guta urugo, rukaba rwari ruteganyijwe kuya 11/05/2011. Amakuru twari dufite ubwo twiteguraga kujya mu icapiro akavuga ko uwo munsi rutabaye ko ahubwo rwimuriwe kuya 26/05/2011.

Ngayo nguko, ngibyo ibiri mu ngo z’iki gihe, ngizo couples zisigaye hanze aha, ngibyo ibigezweho !! Ibi kandi biri ahantu henshi cyane, kutamenyekana kwabyo bikaba biterwa n’uko imanza zabyo ngo zibera mu muhezo !! Umuntu akaba yababaza ngo uwo muhezo wo mu nkiko bagiye babanza kuwukorera mu ngo zabo batarinze kujya kwishyira hanze !! Ikindi ni uko mu by’ukuri bene izi manza zikwiye kujya zibera mu ruhame bityo rubanda ikamenya uburemere bw’ibi byaha, ikabyirinda na bariya bahehesi-Bagabo-Bagore bakabikuramo isomo kimwe n’abandi bari bafite iyo ngeso !!!

Nanguwiha Japhet

Aucun commentaire: