mercredi 1 juin 2011

Umurambo wa Perezida Habyarimana ntiwashyinguwe waratwitswe

Amateka ya Habyarimana isomo ku bayobora ubu

Habyarimana Juvénal yavutse kuwa 8 werurwe 1937, avamo umwuka tariki ya 6 Mata 1994. yabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva kuwa 5 Nyakanga 1973 kugeza kuwa 6 Mata 1994, apfa azize isasu ryarashwe indege yarimo ubwo yari avuye Arusha muri Tanzaniya, mu mishyikirano na FPR Inkotanyi. Twibutse ko yari kumwe na mugenzi we Ntaryamira Cyprien wayoboraga igihugu cy’u Burundi.
Habyarimana Juvénal ibyo yakoze hafi ya byose ubu byarasibanganye, icyo yibukirwaho ni kimwe gusa, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 5 Nyakanga 1973, Habyarimana wari Minisitiri w’ingabo, yahiritse ku butegetsi uwari inshuti ye magara, Kayibanda Grégoire. Mu 1975, Habyarimana yasheshe MDR PARMEHUTU ayisimbuza MRND (Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement), iri riba ishyaka rimwe rukumbi ryayoboraga igihugu kuva mu 1973 kugeza mu 1993, haduka amashyaka menshi.
U Rwanda rwayobowe gisirikare imyaka itanu yose, kuva mu 1973 kugeza mu 1978, ubwo hemezwaga Itegeko Nshinga rishya.
Muri uwo mwaka, Perezida Habyarimana Juvénal yaritoje mu matora kandi yiyamamaza ari umukandida umwe rukumbi, kuko amategeko agenga MRND n’Itegeko Nshinga yari yashyizeho yavugaga, ko Perezida wa MRND ari na we ugomba kuba Perezida wa Repubulika. Byakomeje bityo aho Habyarimana mu 1983 yabaye umukandida umwe rukumbi, ndetse no mu 1989, kuko icyo gihe manda ya Perezida yari imyaka itanu.
Abantu bemeza ko n’ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwaranzwe n’ivangura, amoko, uturere, ivangura mu kazi kuva mu 1973 kugeza mu 1990, ubwo ibwicanyi bwari buke bwakajije umurego.
Umugore wa Habyarimana, Agatha Kanziga, yigize umujyanama w’umugabo we, yivanga mu kazi k’imiyoborere y’igihugu, Habyarimana arabyemera. Icyo gihe ni bwo abantu batangiye kwicwa, abari baremeye kutiga, kutagira akazi bakora, noneho batangira kwicwa no gufungwa; ibyitso birafatwa barafungwa, baricwa. Ubwo akazu kayobowe na Agatha gatangira kwica, karakiza; igihugu gihinduka akavuyo.
Ikindi kandi cyaranze umwaka wa 1990, ni uko abanyarwanda b’impunzi bari barahungiye ishyanga, nyuma yo gutakamba basaba gutaha mu mahoro, bakabwirwa kenshi ko ikirahure cyuzuye cyera kandi ko haramutse hongewemo andi mazi arimo yameneka.
Ibi byatumye abari impunzi bemera gutaha ku ngufu, kuva ubwo harota intambara kuva mu 1990. Aha habaye isibaniro mu Rwanda, ingabo za Mobutu zirahurura, iz’Abafaransa na zo ziyongeraho, inzirakarengane mu gihugu zipfa amanzaganya ngo ngaho ni ibyitso by’Inkotanyi.
Kuva mu 1990 kugeza mu 1993, u Rwanda rwarimo intambara, abapfa barapfa, abafungwa barafungwa, amagerenade hirya no hino mu gihugu aca ibintu. Ubwicanyi mu gihugu buhitana abatari bake za Bugesera, Bicumbi, Murambi, Kanzenze; ngiyo imyigaragambyo mu Umujyi wa Kigali, igihugu cyose kiba akajagari, mbese agahenge kaje mu 1993 ubwo habyarimana yemeraga imishyikirano ya Arusha.
Ihanurwa rya Habyarimana
Tariki ya 6 Mata 1994, indege yo mu bwoko bwa Faccon 50 yari itwaye Habyara yararashwe igwa mu rugo iwe. Iby’iraswa ry’iyo ndege ntabwo tubitindaho, kuko kugeza ubu impande zose zitana bamwana, intagondwa z’Abahutu zemeza ko yarashwe n’abasirikare ba FPR, naho FPR na yo ikemeza ko yarashwe nintagondwa z’abahutu zashakaga ubutegetsi no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yari yarateguwe, ndetse na Raporo Mucyo ikabigaragaza neza, n’amakuru aturuka mu rukiko mpanabyaha rwa Arusha, hatajemo amarangamutima yerekana ukuri.
Ubu rero hakaba hategerejwe raporo y’impuguke z’Abafaransa, u Rwanda rwemereye gukora iperereza ku iraswa ry’iriya ndege.
Urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal rwakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere, aho inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe, bityo Umuryango w’Abibumbye ukemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside.
Ishyingurwa rya Perezida Habyara
Amakuru avuga ko umurambo wa Perezida Habyarimana wakuwe i Kanombe ujyanwa i Gisenyi aho avuka, uhamara ibyumweru bisaga bitatu aho bari bategereje kumushyingura mu cyubahiro. Ntibyashobotse kuko muri biriya bihe intambara yari irimbanyije kandi ingabo za FPR zihuta mu buryo butangaje. Umuryango wa Habyarimana waje gusaba uwari Perezida wa Zaire, RDC y’ubu, Mobutu Seseko, kuba abitse umurambo wa Habyara by’agateganyo, kuko bateganyaga kuzamugarura mu Rwanda agashyingurwa mu cyubahiro.
Ni bwo Mobutu ajyanye umurambo wa Habyara aho avuka i Gbadolite, ahashyingurwa by’agateganyo kuko Mobutu yijeje umuryango wa Habyara ko azashyingurwa mu Rwanda ko azamuhambisha.
Tariki ya 12 Gicurasi 1997, ubwo Kabira Laurent Désiré yarwanyaga Mobutu, agiye gufata Umujyi wa Gbadolite, umurambo wa Habyarimana wakuwe i Gbadolite mu ndege ya Cargo ujyanwa i Kinshasa, ngo kuko Mobutu yumvaga ingabo za Kabila zidashobora kuhagera.
Umurambo wageze i Kinshasa tariki ya 13 Gicurasi 1997. tariki ya 16 Gicurasi 1997, amakuru agera ku kinyamakuru Umwezi, avuga ko mbere y’uko Mobutu ava i Kinshasa, ngo yategetse Abahinde bo mu bwoko bwa Hindu babaga muri uwo mujyi, gufata umurambo wa Habyarimana ugakorerwaho imihango, barangiza bakawutwika.
Nguko uko Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda yashyinguwe, abayibazaga rero amakuru y’ishyingurwa rye twashoboye gutohoza akaba ari ayo.

Ntalindwa Théodore

Aucun commentaire: