mardi 28 juin 2011

Inteko Ishinga Amategeko: Ruswa, Ubwoba cyangwa Amarangamutima

Intumwa za rubanda zimwe n’abanyarwanda bakurikiranira hafi ibikorwa byo kugenzura Guverinoma, basanga bishobora gukorwa bishingiye kuri ruswa, ubwoba cyangwa amarangamutima, nyamara Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Polisi Denys we siko abibona.

Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite inshimgano zo Gusuzuma no Gutora amategeko, Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no Guhagararira abaturage. Mu nyandiko ikurikira turibanda ku nshingano yo Kugenzura Guverinoma, kuko aho ni ho usanga zimwe mu ntumwa za rubanda ndetse n’abakurikiranira hafi ibikorerwa mu nteko ishinga Amategeko batabivugaho rumwe. Hari abavuga ko Komisiyo zidasanzwe zishyirwaho hashingiwe ku marangamutima ya Biro iyobora Inteko, Gukora robbing hagamijwe gukingira ikibaba Minisitiri bigaragara ko yakoze amakosa, kudaha agaciro ibiba bivugwa n’abadepite batari muri system (batakozweho robbing). Ibi bibazo Abadepite babifite bakaba babisangiye n’abakurikiranira hafi ibikorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bavuga ko iyo urebye amakosa akorwa n’abaminisitiri bamwe mu Rwanda, byagera imbere y’Intumwa za rubanda zikanyurwa. Ibi akaba ari byo bashingiraho bavuga ko Inteko yacu yaba irimo ruswa, ubwoba cyangwa amarangamutima.

Kubera ibi bibazo byose twegereye Polisi Denys, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite akaba anakomoka mu muryango FPR Inkotanyi, adutangariza ko abanenga ibikorwa ku isi ntibagomba kubura kuko ntawe uneza abantu bose icyarimwe. Akomeza agira ati “Ubundi Komisiyo yo kugenzura ikibazo kiba kivutse muri Minisiteri runaka, akenshi ijyibwamo n’ababa bazanye ikibazo, hakaba kandi ubwo ikibazo kimwe ugasanga kibumbatiye ibintu byinshi, ugasanga harimo ibibazo by’imibereho y’abaturage, harimo ibirebana na Politiki n’ibindi.” Yatanze urugero rw’ikibazo cya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo wasangaga gihurirwamo n’ibibazo bireba imibereho myiza y’abaturage n’ibibazo Politiki. Akomeza agira ati “Icyo gihe habaho no gutekereza no ku bandi bashobora gutanga umusanzu bakwifashishwa kugira ngo igenzura koko rizagere ku musaruro ushimishije.”

Hon. Polisi Denys yakomeje asobanura ko uretse biriya kandi mu gutoranya abajya muri Komisiyo zidasanzwe hanarebwa n’ibyiciro binyuranye bigize Inteko, aribyo imitwe ya Politiki, abagore, urubyiruko, abamugaye; bashingiye ku kiba kigiye kugenzurwa, aho yatanze urugero ko mu gihe hagenzurwaga Minisitiri Murekezi Anastase ukomoka muri PSD, Visi Perezida w’iyo Komisiyo yari Depite Mukakanyamugenge Jacqueline, ukomoka muri iryo shyaka.

Ku kibazo kandi cyo kugenzura Guverinoma n’uko za Komisiyo zishyirwaho, Hon Depite Jean Damascene Gasarabwe na we yahuje na Hon. Polisi Denys, avuga ko Komisiyo zishyirwaho hashingiwe ku bumenyi bw’abagize Inteko, bitewe n’uko ikibazo kigiye kugenzurwa kiba giteye; aho yatanze urugero avuga ko mu kugenzura iby’isanwa ry’Inteko yashyizwe muri Komisiyo kuko bari bazi ko afite ubumenyi mu by’ubwubatsi, kandi ko mu gushyiraho Komisiyo nka ziriya imitwe ya Politiki itekerezwaho, ko rero nta marangamutima na ruswa bibamo; twibutse ko Hon. Gasarabwe akomoka mu ishyaka PSD.

Abadepite si abashinjacyaha

Ku kibazo abenshi bibaza ko Abadepite mu nshingano yo kugenzura Guverinoma babikora ubona bishyushye, mu gihe cyo gufata imyanzuro bagahinduka, ukumva ngo Minisitiri runaka ibisobanuro yatanze byanyuze inteko, ndetse ubu Inteko Ishinga Amategeko ikaba yarabaye “Twanyuzwe”. Aha Visi Perezida Polisi Denys yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko inteko yacu atari Polisi, inshingano yacu atari ukwirirwa tweguza ba Minisitiri, ahubwo tugenzura Guverinoma, Minisitiri wagaragayeho ikosa akaryemera kandi akemera ko agiye kurikosora, kandi bigakorwa koko.” Yatanze urugero rw’umuhanda ujya mu Nteko wari wakozwe nabi, Inteko ikabyerekana ubu bikaba byarakosowe. Asoza avuga ko mu bantu habamo intege nke zituma bakosa, ariko ko iyo uwakosheje yemeye amakosa ye akemera kwikosora, aba ari intambwe nziza yo gukomeza gukorana na we.

Abacamanza ni abatora intumwa za rubanda

Nyuma y’ibyagaragajwe n’ibisobanuro byatanzwe, twifuje kubagezaho uko igenzura ryakorewe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anastase, ryagenze kugeza aho intumwa zanyuzwe n’ibisobanuro yatanze. Urubuga ni urwanyu kugira icyo ,uvuga ku mutwe w’iyi nyandiko, nyuma yo kwisomera ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Murekezi n’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo y’igenzura, igashyigikirwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri Murekezi yitabye inshuro nyinshi kurusha abandi

Ibibazo byatumye Minisitiri Murekezi Anastase yitaba inteko ishinga amategeko inshuro nyinshi kurusha abandi ba minisitiri bose babayeho muri uru Rwanda, byagaragaye muri raporo y’ibikorwa yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’abakozi yo mu 2008, ubwo yashyikirizwaga Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite kuwa 29/07/2009.

Inteko rusange imaze kugezwaho iyo raporo, hafashwe umwanzuro wo kuyishyikiriza Komisiyo ihoraho mu Nteko Ishinga Amategeko, ifite mu nshingano zayo imibereho rusange y’abaturage, kugira ngo iyisesengure mu buryo bunonosoye, hanyuma igeze ku nteko rusange umushinga w’imyanzuro yafatirwa iyo raporo.

Kuwa 20/10/2010, Inteko rusange yarateranye, Komisiyo ihoraho y’imibereho y’abaturage, nk’uko yari yabisabwe, ishyikiriza Inteko rusange raporo yayo ku isesengura yakoze kuri raporo yatanzwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta. Muri iyo nama nyuma yo kubona ibibazo by’urudaca byagaragazwaga muri iyo raporo, hafashwe icyemezo cyo kuzahamagaza Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, akaza gutanga ibisobanuro imbona nkubone kuri ibyo bibazo.

Ku itariki 26 Ukwakira 2010, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yitabye Inteko rusange y’Abadepite, agiye gutanga ibisobanuro, Inteko ihagarika imirimo yayo idafashe umwanzuro ku bisobanuro Minisitri Murekezi yatanze, kuko hari hakiri ibibazo by’inyongera Abadepite bari bakibaza.

Kuwa 09 Ugushyingo 2011, Minisitiri Murekezi Anastase yagarutse mu Nteko nanone Inteko rusange isoza imirimo yayo itanyuzwe n’ibisobanuro yahawe. Icyo gihe hafashwe icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe, yo kubaza Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo.

Kuwa 03 Ukuboza 2011, Komisiyo idasanzwe yagejeje ku nteko rusange y’Abadepite, ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Na bwo Inteko rusange ntiyanyurwa n’ibisobanuro Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahaye Komisiyo idasanzwe. Ifata icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo y’Igenzura yo gucukumbura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2008, kugira ngo umutwe w’abadepite ubone ibisobanuro bicukumbuye ku buryo bunonosoye.

Inshingano za Komisiyo y’igenzura

Komisiyo y’igenzura yahawe n’Inteko rusange inshingano yo gucukumbura ingingo zigera kuri 11.

Inshingano ya mbere yari ugucukumbura impamvu bimwe mu bigo bya Leta, urugero nka Banki Nkuru y’u Rwanda (Central Bank), Ikigo cy’Igihugu cy’imisozo n’amahoro (RRA), Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NHRC) na zimwe mu nzego z’imirimo ya Leta bitemera gukorana na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, mu rwego rwo gushaka abakozi no kubashyiraho, kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga riha inshingano Komisiyo y’abakozi ba Leta.

Inshingano ya kabiri yari iyo gucukumbura impamvu Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, ibona ibigo bya Leta n’inzego z’imirimo ya Leta byica Itegeko Nshinga ntigire icyo ibikoraho, cyane cyane ku birebana n’inshingano zayo.

Inshingano ya gatatu yari iyo gucukumbura impamvu ibigo bimwe na bimwe n’Inzego z’imirimo ya Leta bisuzugura ibyemezo bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

Inshingano ya kane yari iyo gucukumbura impamvu Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta itakoresheje ububasha ihabwa n’amategeko aho bikenewe mu gushyiraho abakozi mu nzego zimwe na zimwe z’imirimo ya Leta.

Inshingano ya gatanu yari iyo gucukumbura impamvu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n”umurimo ntacyo ikora ku bigo bya Leta n’inzego z’imirimo ya Leta byica amategeko, ndetse bikanga gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.

Inshingano ya gatandatu yari iyo gucukumbura ingaruka z’icyemezo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yafashe cyo kwandikira Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta ayisaba gukurikirana inzego zose z’umushinga w’Iteka rya Perezida risimbura Iteka No 37/01 ryo kuwa 30/08/2004 ryekeye imitangire y’akazi mu bigo bya Leta no mu nzego z’imirimo ya Leta.

Minisitri yarivuguruzaga

Inshingano ya karindwi yari iyo gucukumbura impamvu Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yivuguruje mu byo yabwiye Komisiyo idasanzwe, ubwo ku itariki ya 19/11/2010, yayibwiye ko yandikiye Minisitiri w’Intebe, amusaba guhagarika umushinga w’Iteka rya Perezida risimbura Iteka No 37/01 ryo kuwa 30/08/2004 ryekeye imitangire y’akazi mu bigo bya Leta no mu nzego z’imirimo ya Leta, kugira ngo habanze hakosorwe ibitameze neza; yagaruka kuwa 22/11/2010 akabwira Komisiyo idasanzwe ko adashobora guhagarika uwo mushinga kuko wari waramaze kohererezwa Perezida wa Repubulika ngo awushyireho umukono. Iyo Komisiyo yagombaga kumenya kandi ibyari bikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yandikiye Minisitiri w’Intebe.

Kutavuga rumwe hagati ya Minisiteri na Komisiyo y’abakozi

Inshingano ya munani yari iyo gucukumbura impamvu zo kuvuguruzanya hagati ya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, kuko Komisiyo ngo yavugaga ko ibyemezo byayo bidashyirwa mu bikorwam nyamara Minisitiri we akemeza ko bishyirwa mu bikorwa ahubwo igikenewe ari uko Komisiyo igomba kwigirira icyizere.

Inshingano ya cyenda yari iyo gucukumbura impamvu Komisiyo y’abakozi ba Leta na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo batavuga rumwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 2 y’itegeko rigena imiterere n’imikorere ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’imikoranire na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Inshingano ya cumi yari iyo gucukumbura impamvu zo kutavuga rumwe hagati ya Komisiyo y’abakozi ba Leta na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ku kibazo cy’uko iteka rya Perezida riteganywa mu ngingo ya 95 y’Itegeko No 22/2002 ryo kuwa 09/07/2002 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta ritarashyirwaho; Minisitiri we akavuga ko nta Kibazo biteye mu gihe Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yo yavugaga ko imbogamizi ihari ari uko ritarashyirwaho.

Inshingano ya cumi n’imwe yari iyo gucukumbura kutavuga rumwe hagati ya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta aho iyo Komisiyo yagugaga ko ihabwa amabwiriza na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ariko Minisitri we akavuga ko Komisiyo ari urwego rwigenga ntawe uyiha amabwiriza.

Ibisobanuro Minisitiri yatanze ntibyigeze binyura Inteko

Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe na Komisiyo y’igenzura, iyobowe na Depite Gasana Alfred wari wungirijwe na Depite Munkakanyamugenge Jacqueline, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite imaze kugezwaho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’abakozi ba Leta kuza mu Nteko gutanga ibisobanuro mu magambo, imbonankubome.

Ku nshuro ya mbere ubwo Minisitri w’abakozi ba Leta n’umurimo yitabaga Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, ibisobanuro yatanze ntibyanyuze Abadepite, hashyirwaho Komisiyo idasanzwe yo kuzamubaza, ariko ibisubizo yayihaye ntibyayinyuze ndetse bigejejwe imbere y’Inteko rusange na yo ntibyayinyura, hafatwa umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo y’igenzura, igasesengura ibibazo byagaragajwe na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta muri raporo ya 2008.

Ese Komisiyo y’igenzura yaracukumbuye?

Komisiyo y’igenzura imaze kubona ibigo byatungwaga agatoki na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yavugaga ko byanze gukorana na yo, Komisiyo y’igenzura yagaragaje ko atari byo ahubwo ari Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta itarabifashishije uko bikwiye mu gushyiraho no gucunga abakozi b’ibyo bigo.

Ku kibazo cy’uko ibigo bimwe n’inzego za Leta zanze gushyira mu bikorwa imyanzuro yagiye ifatwa na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, hagaragajwe ko ikibazo cyabaye ahubwo ari ugutinda kuyishyira mu bikorwa cyangwa se kutumva kimwe ikibazo.

Hagaragajwe intege nke babisabira imbabazi

Komisiyo y’igenzura yagaragaje ko habaye intege nke mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe ari kuri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, bityo Komisiyo igaragaza ko bemeye ikosa bakabisabira n’imbabazi.

Ikindi kandi ni uko Komisiyo y’igenzura yagaragaje ko Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yemeye ikosa akanabisabira imbabazi ku ibaruwa yandikiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ayisaba gushyira mu bikorwa umushinga w’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena uburyo bwo gushaka abakozi bakora mu myanya yo mu nzego z’imirimo ya Leta hakiriho irindi ryerekeye imitangire y’akazi mu bigo bya Leta no mu nzego z’imirimo ya Leta.

Ikindi ni uko mu icukumbura ry’ibibazo Umunyabanga nshngwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yisubiyeho ku bibazo byavugwaga muri raporo ya 2008 avuga ko habayeho kwibeshya ku byanditswe muri iyo raporo.

N’ubwo byagaragaye inshuro nyinshi ko haba Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite inshuro zose yateranye, haba na Komisiyo idasanzwe, bose bagaragaje ko batigeze banyurwa n’ibisobanuro Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yatanze kuri raporo y’ibikorwa 2008 ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta. Komisiyo y’igenzura yo isanga ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo n’iby’izindi nzego bivanaho amakosa yose yavugwaga kuri Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Ibyo rero bigaragaza ko nyuma yo kwemera amakosa no kuyasabira imbabazi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yahanaguweho icyaha na Komisiyo y’igenzura yashyizweho n’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

Ibibazo byari bikeneye ibisobanuro

Ibibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta byari urusobe, akaba aribyo Inteko yari ikeneye kumva ibisobanuro bitangwa na Minisitiri w/abakozi ba Leta n’umurimo, Bwana Murekezi Anastase. Ibyo bibazo byari ibi: Kuba nta politiki y’igihugu igena imiterere y’imishahara mu nzego z’Imirimo ya Leta n’ibigo byayo n’ikigenderwaho mu kuyishyiraho (Politique Salariale); Ubusumbane bw’imishahara ku bakozi ba Leta n’ibigo byayo bituma abakozi benshi barengana mu kazi; Akarengane mu ikorwa ry’ibizamini; Ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa mu kazi bikagirwa ibanga cyangwa bikagaragazwa imburagihe; Gutinda gushyira abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta n’ibigo byayo; Kudahabwa agaciro k’imyanzuro ya Komisiyo irenganura abakozi barenganyijwe n’Uruhare ruto rwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu bizamini bitangwa n’ibigo bimwe bya Leta nka RRA, RURA, BNR, CNDP n’Uturere bitagendera ku mabwiriza ya Komisiyo y’abakozi ba Leta.

Ibisubizo byatanzwe na Minisitiri Murekezi Anastase, ntibyakiriwe neza n’abadepite bituma hashyirwaho amakomisiyo atandukanye yo kubicukumbura, na yo akayaha ibisonuro, ariko raporo zakorwaga zikagaragaza ko batanyuzwe. Ese byaba byaratewe n’uko Minisitiri murekezi mu gutanga ibisobanuro, hari ibitarashoboraga kumvikana kubera imvugo isa nk’aho izimije akunze gukoresha, bityo bamwe ntibasobanukirwe? Ubundi se ibisobanuro byanyuze inteko byari byaraburiye he kugira ngo Minisitiri asabwe kwitaba kenshi?

Byegeranyijwe na Ntalindwa Théodore na Rwanyange René Anthère

Aucun commentaire: