mardi 28 juin 2011

Intambara

- Gen. Kayumba Nyamwasa aravugwa i Brazavile muri Congo
- Col.Karegeya i Kampala muri Uganda

Nyuma y’inama yabereye mu Bwongereza iyobowe na Gen. Kayumba kuwa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2011,yarimo imitwe ya politiki itavuga rumwe na leta ya Kigali, iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mubanyamuryango ba FDU-INKINGI n’aba RNC ya Kayumba na bagenzi be,iyo nama yavugaga ngo “Learning from the past- Analyzing the present- Visualizing the future” ugenekereje ninko kuvuga ngo “Twigire ku mateka, dusesengure ibya none, dushishoze kuby,ahazaza” Iyo nama ibyayivugiwemo byose byari ugutuka u Rwanda na Perezida Kagame , aho Kayumba yagereranije ingoma ya Kagame na MRND zose akazita inyagitugu iyi mvugo ye ikaba yari igamijeguhanaguraho icyaha cyo kumena amaraso y’Abatutsi 1994,MRND n’abambari bayo bahekuye u Rwanda .

Mugihe Gahima we yavugaga ko nta jenoside yabaye ko ubwicanyi bwatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, ariko ni mugihe nawese umuntu wari muri RPF yahagaritse jenoside akaba asigaye ajya kurara kw’Agathe Kanziga umupfakazi wa Habyarimana ngo aramufasha kunamira umugabo we ! uyu mugore ufite amaraso y’Abatutsi muntoki ze ,Gahima akavuga ko ngo Habyarimana yishwe n’Abatutsi bari bayoboye RPF, nawe yabayemo anakomeye yica agakiza asahura ama bank uko yishakiye ,afungira abantu ubusa n,ibindi bibi byinshi .. Gahima yakoze muri iyi Leta.

Abandi bafashe ijambo ni Rusesabagina ,Karegeya Patrick, Musangamfura, Gahima, Rudasingwa, Condo ,Numuhoza, Hakizimana n,abandi ….

Amakuru agera kuri Rushyashya akavugako nyuma y,iyi nama Gen.

Kayumba yahise yerekeza iya Congo Brazavile hafi y,umupaka na Congo Kinshasa dore ko iyo mijyi yombi ariyo yegeranye yambere ku Isi , ikaba ihana imbibe na Repubulika centre Africaine , Gabo na Camerouni.

Amakuru akavuga ko i Walikare kuri km 170 uvuye i Goma hamaze gukusanyirizwa ingabo zigera kuri 300 zahoze mugisilikare cy’u Rwanda APR nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Dailly Nation cyo muri Uganda, izo zikaba zije zisanga abandi bagera ku 5000 barimo FDLR ,Mai Mai, Rudi- Urunana ,FLF yo kwaGen. Bisogo n, umunyapolitiki Ruhimbika Mileye, igice cyahoze kwa Gen.Laurent Nkunda kiyobowe na Nsengiyumva Emmanuel uherutse kwica na Ghadi ufungiye iKampala Uganda kubera guteza umutekano muke muri kano karere n,abandi….

Naho mugenzi we Col. Patrick Karegeya yahise ngo yerekeza iya Kampala muri Uganda aho akomeje ibikorwa byo ku rekilita mu nkambi z,impuzi za 94 ,abasize bahekuye u Rwanda ,Karegeya akaba ngo abashukisha ya madorali ahembwa buri kwezi muri Loni, muri cya kiraka cyo gutoza inyeshyamba cyangwa se abacanshuro bo muri Somaliya bagamije guhangana n,umutwe Al-shabab, icyo kiraka Karegeya akaba agisangiye na nwene nyina wa perezida Museveni Gen.Salim Saleh ari nawe bari kumwe aho muri Uganda. Naho bagenzi babo aribo Gahima na Theogene Rudasingwa ndetse na Rusesabagina bafatanyije n’abagize ya mitwe irwanya ubu butegetsi twavuze haruguru bakaba aribo bayoboye imyigaragambyo ibera I Chicago Illinois (USA) ngo imyigaragambyo igamije guca Perezida Kagame mu mahanga. Ariko ibi byose abazi uko u Rwanda ruyobowe n’ingabo zarwo bavuga ko arinko kwikirigita bagaseka, mukiganiro Rushyashya iheruka kugirana na Gen. Kabarebe Minisitiri w’Ingabo yahamije ko hari udukorwa duto duto bazi Kayumba afite muri Congo Kinshasa, anongeraho ko umunsi intambara ya Kayumba izatangiriraho ari nawo munsi izarangiriraho .

Burasa J. Gualbert


Aucun commentaire: