jeudi 9 juin 2011

Inkomoko y’ikibazo hagati y’umunyemari Rujugiro na Kagame

CYIZA Davidson

Rujugiro ni umwe mu bacuruzi bakomeye bavuye i Burundi nyuma y,intsinzi ya FPR –inkotanyi akaba afite amateka maremare cyane amwe muyo Rushyashya yabashije kumenya niza coup d’etat yabayemo aho mugihugu cy’u Burundi yari yarahungiyemo ,Rujugiro ni umwe mubapanze umugambi wahitanye perezida Micombero afatanyije na Col. Bagaza nyuma yaho Col. Bagaza ahirikiye ubutegetsi bwa Micombero afatanyije naba Mandevu wayoboraga ibya abinjira n’abasohoka aho mu Burundi ,aho bakuriyeho Micombero bamuhitishijemo igihugu yifuza guhungiramo ahitamo Somaliya yayoborwaga n’uwari perezida Siad Barre(1983-84) wari inshuti ya Micombero ,ajyayo atyo ageze muri Somaliya Micombero atangira kwiga kuko ba muregaga ko ari umusinsi ,arangije kwiga ibya politiki asaba Col. Bagaza ko yagaruka mugihugu ke akikorera, nguko uko Col. Bagaza yapanze kumuhitana akoresheje Rujugiro Tribert yahaye amafaranga ajya Nairobi akoresha umusomali witwa H.H. Abdi ayajyana I Mogadishu agura umuganga wavuraga Micombero ahita amutera urushinge rw’ingusho arapfa .Aho Major Buyoya akuriyeho Bagaza afata Rujugiro aramufungabyo guhorera Micombero ,amufungira muri gereza ya Ruyigi hafi y’umupaka wa Tanzania ,amaze kumufunga Rujugiro aratoroka asimbutse igipangu cya gereza, atorokana n’abasoda bari bashinzwe kumucunga bajya Tanzania ,bavayo bajya Uganda, Rujugiro wari umaze kubona ifaranga muri ibyo by’ubugambanyi atangira ubucuruzi hirya no hino muri Africa nk’Africa y’epfo, Uganda n’ahandi nguwo muri make umunyemali Rujugiro mwumva wariye imisoro y‘Africa y’epfo agafungirwa mu Bwongereza ,aho afunguriwe agatangira kugambanira u Rwanda avugako Kagame atamufunguje ngo kandi bari inshuti ,ngo ko yafashije FPR kurugamba n’ibindi …. None ubu Rujugiro aravugwa mumitwe y’itera bwoba nka FDLR ,RNC ya ba Gen. Kayumba ,Col. Patrick Karegeya ,Gahima na Theogene Rudasingwa .

Rujugiro yapfuye iki na Kagame

Bijya gutangira, Rujugiro yari umuyobozi wa RIG, nuko bemeranye ko RIG igomba kugura uruganda rwa CIMERWA ruba mu Bugarama, mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, nk’uko bari basanzwe begurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo. Uruganda rwatangiye gushakirwa uburyo rwakongererwa ubushobozi, hafatwa umwanzuro wo kugura ibikoresho mu Bushinwa (China), hatangira imishyikirano n’Abashinwa. Mu bakoze iyo mishyikirano harimo umunyemari Rujugiro, Masozera Claudine, wari uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi TRISTAR. Aba bagiye nk’abahagarariye RIG ndetse na Hatari nk’umunyamigabane wa RIG. Muri RUSHYASHYA twanditse ko Rujugiro yakoze ibyo Inama y’Ubutegetsi itamutumye. Agatanga miliyoni 36 aho gutanga miliyoni 23, yari yemeranijweho n’inama y’ubutegetsi Rujugiro abikora yibese bagenzibe ngo yisagurireho urwe ruganda rwa sima rwo gushyira mu Burundi i Kibitoke. Iyi mikorere ni yo Rujugiro avuga ko ari imikorere myiza. None se, uruganda afite i Burundi, hari ahandi yarukomoye, atari aho?

Bivugwa na none ko ibi byaje bisanga amakimbirane Rujugiro yari asanzwe afitanye na Musoni James ndetse n,abashoramali ba RIG ku birebana n’inyubako ya Convention Center, yari iteganyijwe kubakwa ku Kimihurura, hari y’ikigo cy’abasirikare barinda Perezida, kizwi ku izina rya camp GP. Na yo yari yazanye ibyo bibazo biterwa nuko Rujugiro yashakaga kuryamo agatubutse , Ibi bya Kigali Convention Center nkuko byasohotse mu kinyamakuru cyacu Rujugiro yabuze uko aryamo amafaranga mu kibanza.

Hatari ,Rujugiro na Kagame

Bivugwa ko Rujugiro yari afite gahunda yo gushyira urundi ruganda rwa sima (ciment) mu Kibitoki mu gihugu cy’Uburundi,ariko ntabibwire abacuruzi yari ahagarariye muri RIG. Ibibyatumye bigaragara ko ntacyo bakoze,Rujugiro ashobora kuzabera RIG intambamyi kuko Kibitoki yegeranye na CIMERWA iri mu Bugarama.

Kandi ya gahunda ya Kagame yo gukuba 6 umusaruro wa cimerwa no kuyicuruza mu karere kibiyaga bigari igapfa nkuko Rujugiro yari yabipanze kubera ubujura no gushaka inyungu ze bwite zirimo no kunyereza imisoro ya Leta.

Rujugiro avuga ko yagambaniwe na Leta y’u Rwanda mu Bwongereza

Rujugiro avuga ko Etangy, ukomoka mu gihugu cya Botswana, yafashe gahunda na Rujugiro yo kujya mu Bwongereza,ngo Ndahiro amenye ko ari mu Bwongereza, yahise ajya kureba ushinzwe iperereza muri Embassy y’Ubwongereza mu Rwanda witwa Jimmy, batangira kurega Rujugiro muri polisi y’Ubwongereza naho uwo bari bajyanye bamuhaye, abwira polisi ya Afurika y’Epfo. Rujugiro amaze gufungwa,ngo Hatari yahise ajya kureba muri ya Company yo mu Bushinwa, kugira ngo akomeze agambane, bahindure ibiciro ariko asanga byararangiye.

Ibi nabyo ntashingiro bifite kuko Rujugiro afungwa yafatiwe kukibuga cy,indege mu Bwongereza azize imisiro ya Leta y’Africa yepfo ntabwo yazize imisoro ya Leta y’u Rwanda kuburyo yanebeshye perezida Kagame ko ntakibazo afite cy’imisoro muri Africa y’epfo, ibibyose byasohotse mu itangazamakuru ryo mu Rwanda Rujugiro yareze n’ubu izo manza ntizirarangira.

Ngo Rujugiro akimara gufungurwa, yagumye hanze, ariko aza kuza mu Rwanda, kuko passeport ye yari yararangiye. Akigera mu Rwanda, Rujugiro yahise yihutira kujya kwa Kagame, mu rwego rwo kujijisha kugira ngo acururuke.

Bivugwa ko akimara kugerayo, ngo ntabwo yigeze agira ikindi avuga, ahubwo yahise asaba imbabazi z’uko yabeshye Kagame , agatesha agaciro n,iguhugu cye .

Amakuru avuga ko Kagame yirinze kwinjira mu bibazo bye, cyane ko amuzi neza cyane, iyo abijyamo ngo byari gutera ibinzi bibazo hagati ye na Kagame, uzwiho k u t i h a n g a n i r a amafuti . Akimara kuva kwa Kagame, bwakeye yerekeza I Burundi, ariko nyuma haza gutangira gahunda yihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa, Umwe mu bipingamize yaje kurya urwara Rujugiro ko bashaka gutera u Rwanda bagakuraho Kagame ,ngo umwe mu bo mu muryango wa Rujugiro, na we wahise amumenyesha ko nagaruka mu Rwanda ari buhite afungwa ko Kagame yabimenye.

Rujugiro munyandiko ze avuga ko ngo yaje gutelefonwa na Musoni James, amusaba ko bahura bakaganira, ariko Rujugiro ngo yari yamenye ko ari umugambi wo kumufunga warangiye gutegurwa. Rujugiro ngo amusubiza ko ari buze bakaganira nta kibazo. Ariko amenye ko Musonie James ari Tanzaniya,ngo Rujugiro agaruka mu Rwanda, ahita akomeza ntiyaharara, aba arambutse, Musoni ataragaruka mu Rwanda.

Rujugiro ateza ibintu bye cyamunara mu ibanga

Amakuru dufite yemeza ko Rujugiro amaze guteza ibintu bye byose cyamunara kandi mu ibanga MANUMETAL ,SKOL,COVIBAR ,ACCESS BANK ,UTC, naho ikibanza cye cyo Mukagarama cyaje guhabwa abantu hakoreshejwe tombola , kuko bari bazi ko gishobora kuzakurura ibibazo. Nyuma baza kugikatamo ibice, kimwe gihabwa abacuruzi bazubakamo z,appartement.

Rujugiro akorana na Gen. Kayumba na Col Karegeya

Mu nama yabereye i Remera sport view hotel iyobowe na Kagame ubwe, yabwiye abanyamuryango ba FPR ko Rujugiro, Gen. Kayumba ndetse na Col Karegeya basigaye bakorana mu kurwanya u Rwanda, aha mwibuke ko raporo ya loni yemejeko Gen. Kayumba na Col. Karegeya bakorana na FDLR,ejo bundi imodoka 8 za Rujugirozarafashwe zirafungwa kuko zari zigemuriwe FDLR, zinyujijwe I Goma muri Congo .Rujugiro niko atera inkunga ingendo za Col. Karegeya agirira muri Africa cyane cyane Tanzania na Uganda aho ajya kurokirita mu nkambi z’ impunzi, mu bicanyi I barunze Uganda bahunze Gacaca n’ibindi…..

Rujugiro avuga ko ntaho ahuriye na group ya ba Gen. Kayumba

Kurundi ruhande, andi makuru dufite ni uko Rujugiro a v u g a k o ngo ntaho ahuriye na group ya Kayumba na bagenzi be. Ngo ko yapfushije a b a n t u iwabo i Gatagara basaga 400 ngoko Ibyo byacuzwe n’inzego z’umutekano za Kagame, zigizwe na Nziza na Ndahiro, bishyirwa mu bikorwa ngo byo kumusenya gusa . Ariko ubu biravugwa ko haba hari n’ibindi Rujugiro yaba apanga nkibikorwa byiterabwoba kuri Kagame afatanyije naba Rudasingwa ,Gahima ,Rusesabagina n,abandi….

Vuba aha ndaza kubibagezaho.Rujugiro avugako urwanda rukoresha itangazamakuru ryarwo nirya Nigeriya kumusenya kandi ntaho bihuriye,kuko ariwe ahubwo ukoresha itangazamakuru ry’abanzi gusenya igihugu na perezida Kagame . Amakuru akavuga ko mucyumweru gishize Rujugiro yimutse n’ umuryango we kuva Dubai awujyana Africa y’epfo aho yaguze inzu mu ishyamba.

Aucun commentaire: