jeudi 10 novembre 2011

PARIS : Kagame yubatse amateka !

Nk’uko byari byaremejwe ubwo Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yagendereraga u Rwanda, Umukuru w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yakoreye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’Ubufaransa kuva tariki 11 kugeza ku ya 12/09/2011. uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rukaba rwaravuzweho byinshi haba mbere y’uko ruba, igihe rwabaga ndetse na nyuma yarwo.

Twakwibutsa ko arirwo ruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda yakoreye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, ndetse bikaba byaranavuzwe ko ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda icyo gihe zayigizemo uruhare.

Ibi byazanye umwuka mubi cyane hagati y’ibihugu byombi kugeza ubwo buri ruhande rugaragaje ko rwiteguye guhangana n’urundi !! Ibi bikagaragazwa n’icyo twakwita gushaka kwihimuranaho aho u Rwanda rwashyizeho Komisiyo yitiriwe Mucyo yahawe inshingano yo gucukumbura no gushyira ahagaragara uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Abafaransa nabo babinyujije ku mucamanza Jean Louis Bourguière basohoraga impapuro « Mandat d’Arrêt » zo guta muri yombi bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Iyo bombori bombori yo guhiga ubutwari n’imbaraga buri gihugu gishaka kwereka ikindi ko kidashaka agasuzuguro, yarakomeje kugeza ubwo byaje gusandazwa n’itabwa muri yombi rye Lieutenant Colonel Roza Kanyange Kabuye, ubwo yafatirwaga mu Budage na Police Mpuzamahanga « Interpol » akajyanwa mu Bufaransa gufungirwayo ndetse akanahaburanira.

Benshi baribuka ubwo ubuzima bwasaga n’ubuhagarara i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda kubera imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa n’ifungwa ry’uwahoze ari Umukuru wa Protocole ya Leta. Ibyo ndetse bikaba byarakurikiwe no gucana umubano hagati y’ibihugu byombi kugeza n’aho icyo aricyo cyose cyitirirwa Ubufaransa cyahagurukirwaga mu Rwanda.

BANZE KUGUMA KU NGOYI Y’AMATEKA

Hagati ya Perezida Kagame na Sarkozy ntawamenya uwabitekerejeho mbere y’undi, ariko icyagaragaye nyuma y’imyaka hafi itandatu ni uko, aba bagabo bombi basanze nta mpamvu ihari yatuma ibihugu byombi, bizwi kandi byubashywe ku isi, biba imbata z’amateka.

Nguko uko Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yamenyesheje mugenzi we Perezida Kagame ko yifuza gusura u Rwanda, kandi biraba kuko yaje kandi akakirwa neza, n’ubwo hatabuze ababivugaho ibitari bike. Mu by’ukuri Perezida Sarkozy akaba yaraje gusura u Rwanda nk’ikimenyetso cyo gushimangira imyanzuro yari imaze iminsi ifashwe n’ibihugu byombi, yo gusubukura umubano hagati yabyo, nyuma y’ibiganiro byari bimaze gukorwa bagasanga hakwiye gushyirwa imbere ibihuza abantu kuruta ibibatanya, cyane ko u Rwanda n’Ubufaransa bifite amateka atari magufi mu mubano wabyo.

KAGAME ARASHIMIRWA UKO YITWAYE I PARIS

Urugendo rwa Perezida Kagame rwubatse amateka atazibagirana mu Bufaransa, mu Rwanda no kw’isi dore ko abatari bake bumvaga ko bidashoboka, ndetse hari n’abatekerezaga ko azahurirayo n’ibyo Roza Kabuye yahuye nabyo.

Ibyo ariko ni ibisanzwe mu bantu kuko bagira ibyifuzo; inzozi; indagu n’ibindi biba mu mitwe y’abadatekereza ngo bageze kure. Uko biri kose Perezida Kagame yagendereye u Bufaransa asesekara i Paris ku manywa y’ihangu yakirwa mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu, agirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa aho benshi bazi hitwa CHAMPS ELYSEES!!

Abanyarwanda baturutse mu mpande zose z’isi, baje basanga abasanzwe baba mu Bufaransa batagira ingano bakiriye Perezida Kagame n’abari bamuherekeje ku buryo byatangaje isi yose dore ko amateleviziyo menshi yari yatanze iminara i Paris.

NTA POLITIKI ITANYA ABANTU

Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bagera ku 4000 Perezida Kagame yatanze indamutso; amasomo; n’impanuro; ari nabyo kuva icyo gihe twise “AMATEKA YA PEREZIDA KAGAME I PARIS”.

Perezida Kagame yagize ati: Impamvu z’uru ruzinduko ni ebyiri kandi zifite akamaro. Iya mbere ni uko twaje guhura namwe ngo tuganire, duhane amakuru, bityo bidufashe kumva igihugu cyacu uko giteye, aho kiva n’aho kigana, n’inshingano buri wese yagira mu kucyubaka.

Icya kabiri: Ni ukugirango Abanyarwanda twazanye nabo bagire amahirwe yo kuza muri iki gihugu cy’Ubufaransa bahure n’abandi banyarwanda bahakorera, bityo bige ibyahakorerwa cyangwa byahaturuka bikajya mu gihugu iwacu cyangwa ibyaturuka iwacu bikaza ino mu buryo bwo guhahirana, mu buryo bwo gucuruza.

Murumva rero ko kuza kwari gufite impamvu numva zifite ishingiro kandi nkaba nshimira abo banyarwanda babona umwanya bagakoresha uburyo bwabo, bakaza mu munsi nk’uyu uba wagenewe ibihugu twasuye cyangwa se abakuru b’ibihugu tuba twasuye. By’umwihariko rero nkaba ngirango mbashimire mwese abari hano, abatuye hano mu Bufaransa, ari abaturutse mu bihugu by’i Burayi cyangwa se abaturutse ahandi. Batubwiye ko hari n’abaturutse muri Amerika, nagirango uyu munsi tuwuhe agaciro ukwiriye. Ndabashimiye cyane.

Ndashimira ariko n’abandi benshi, batari n’abanyarwanda ariko b’inshuti z’u Rwanda cyangwa se bashaka kuba inshuti z’u Rwanda ba hano, n’abo baba baje gutera inkunga mu ihuriro nk’iri rifasha kwubaka igihugu cyacu, rifasha kubaka ejo hazaza h’u Rwanda, ndabashimiye. Igituma rero mba nishimiye kuza guhura namwe cyane cyane, ubundi biri no mu nshingano zimwe mfite. Ni uko iyo duhuye, iyo tuganiriye, iyo duhanye ibitekerezo, igihe cyose dutera intambwe tugana imbere, igihugu cyacu kigatera intamwe.

Ariko sinze gushimira abo mu Rwanda gusa ngo nshimire n’abo mu Burayi gusa, namenye ko hano hari n’abavandimwe baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Naza kubisubiraho mu mwanya uribuze. Kenshi, iyo twahuye nko muri uyu mwanya, aba ari umwanya ko kubabwira ngo u Rwanda, Abanyarwanda, turi bamwe!! Bivuze ngo, n’ibyaba bidutandukanya, umuntu ntasa n’undi, umuntu ntateye nk’undi, ushobora kuvuga ngo uyu ntateye nk’uriya, ukabivana kuri umwe ukabishyira ku bantu benshi, ariko ibyo aribyo byose muri politiki nzima nzi, nibwira ko namwe abenshi ari uko, politiki tuzi yubaka yemerera abantu kuba batandukanye, kugira uburenganzira bwabo ubwo aribwo bwose bwatuma batandukana. Ariko politiki nzima n’ibibutsa aho bahurira. Politiki ibibutsa ko ntacyo bapfa, ahubwo hari icyo bapfana! Ni politiki yibutsa ngo icyo bapfana n’icyo bahuriraho, ni amahirwe buri wese akwiye kuba abona, ni amahirwe twese dukwiye kuba duhuriraho, tukaba dutandukanyijwe n’ibindi, ariko amahirwe y’igihugu yo turayasangiye; wabikunda, utabikunda!! Ni nayo mpamvu rero mvuga ngo utayashaka ibyo biramureba!! Ariko k’ubishaka, ku babishaka kandi nibwira ko aribo benshi, u Rwanda ni urw’Abanyarwanda bose!! Ntawe urufitemo, ntawe ukwiye kurugiramo amahirwe arenze ay’undi!! Abantu batandukanywa n’ibindi, kuko dushobora kugira amahirwe angana, ariko ntitugire ubushobozi bungana.

N’ubwo bidusaba gushakisha uko ab’intege nke, ab’ubushobozi buke bakunganirana. U Rwanda rushyashya rero, u Rwanda rw’ejo hazaza, ni rwo tuvuga! Runganisha amahirwe, rufasha ab’intege nke, ngo nabo badasigara inyuma, ahubwo batere imbere. Ni nayo mpamvu n’jobundi aha twahuye n’Abanyarwanda, ndetse bamwe bashobora kuba bari hano uyu munsi, abikorera, n’abacuruzi, abashoramari mu bintu bitandukanye. Ibintu bakora bashingiye kuri iyo politiki, bifite agaciro kanini cyane kuko, bakoresheje ubushobozi bwabo. Baravuga bati ariko, ibibazo by’u Rwanda dushaka gukemura, ntabwo bireba Leta gusa, ahubwo biratureba twese, birareba buri muntu wese. Ariko twebwe mu bushobozi bwacu, twahisemo gushyigikira politiki nziza, iha abantu bose amahirwe angana, kandi yunganira abafite ubushobozi buke, kugirango nabo batere imbere.

Bishyira hamwe, bakoresha ubushobozi bwabo bafite, kugirango mu musanzu wabo bunganire Abanyarwanda badafite ubushobozi cyangwa se batameze neza kugirango bamere neza. Batanga amafaranga mu nzego zitandukanye, miliyoni nyinshi z’amanyarwanda. Bati aya tuyatanze kugirango umunyarwanda udafite icumbi abone icumbi.

Aya tuyatanze kugirango umunyarwanda udafite ikimutunze, tumugurire inka muri ya gahunda ya „GIRINKA” abone aho yahera n’umuryango we kugirango batere imbere. Iyo ni imyumvire myiza. Ariko no kubereka mu kiganiro namwe, abaturage baje kutwereka aho bavuye, ikihabavanye, uburyo bahavuye n’aho bageze. Berekanaga ngo uyu muturage wo ku Murenge, ku Mudugudu runaka, muri we afite icyifuzo cy’ubuzima bwiza, nkicy’uyu mucuruzi wamufashije, afite n’imbaraga n’ubushobozi muri we, ahawe aho ahera. Ubwo naberekanaga batubwiraga ko ukwezi gushira afite amafaranga ndetse ashyira no muri Banki.

Icyo bivuze nta kindi uretse kuba mwebwe bacuruzi mwafashije uriya muturage, cyangwa bariya baturage bisobanura ko aribo bavamo isoko rikugurira ibyo ucuruza. Nibo bavamo isoko ry’ibyo ucuruza cyangwa baza kukuguraho ibyo bifuza. Naho rero kuba waba umucuruzi mu bakene birakugora!!.

Gucuruza, kuba umukire, kwitwa umukire mu bakene kwanza biragorana!! Yee..! Kugirango ukire, witwe umukire umererwe neza, n’iyo waba ujya gucuruza ahandi, usize abanyu ariko wibuke ngo aho utaha, muri iyo nyungu y’abakene ugomba kubarengera. Biri no mu nyungu rero zacu twese, yaba Leta, baba abacuruzi, kugirango twoye gutura mu nyanja y’abakene, duture mu nyanja y’abakire, y’abafite uko bameze. Politiki jyewe nsobanukiwe, ni iyo politiki yo guha abantu amahirwe angana, bose bakayashingiraho, bagakora, bakamererwa neza, bakabaho no mu buzima bwiza busanzwe kuko, buri wese arabyifuza.

Buri wese, buri munyarwanda wese, kuva kuri bya bindi bishyirwa imbere bibatandukanya, ntawe nzi mu banyarwanda uko baba batandukanye kose, wifuza kurara ubusa!!!. Nta n’umwe wifuza kugira abana be badashobora kujya mu ishuri. Nta n’umwe wifuza kugira umwana we udashobora kuvurwa igihe arwaye! Ahubwo byatinda byaba na byiza, umwana wa buri munyarwanda, ntakwiye no kurwara ahubwo!. Nta bwoko nzi, haba mu bw’iwacu twiyita, haba mu bwo mu mahanga, ntabwo nzi bubereyeho kugira inabi, cyangwa kugirirwa inabi.

Ntabo nzi batifuza kugira ubuzima bwiza, kumererwa neza. Nta na hamwe mbizi, ntabwo bikwiye kuba mu Rwanda rero. Hari ibyo Ambassadeur yigeze gukomozaho, nanjye ndishimye kuba naje hano mu Bufaransa, bikurikira no kuba Umuyobozi wa hano yarasuye u Rwanda, kugirango dufatanye turebe ko tutahera mu mateka, ahubwo tugatera imbere. Baranabivuga ngo hari abatifuzaga ko bibaho, hari abagira bate, urumva, iyo politiki sinyumva nta n’ubwo numva agaciro kayo!!. Politiki y’inabi, ntabwo ari iy’abantu, ntabwo ari iy’abantu bazima. „UBWIYE ABANTU NGO NTIBANYAKIRE, BARAKWAKIRA SE?”

ESE BWO BAKWAKIRIYE MU MWANYA WANJYE WAGENDA UBABWIRA IKI?? WAGENDA UBABWIRA SE KO UHAGARARIYE ABANYARWANDA BAMWE UDAHAGARARIYE ABANDI??; WAGENDA UBABWIRA SE KO USHAKA ABANYARWANDA BICWA N’INZARA??; WAGENDA UBABWIRA KO ABAWE WIFUZA KO BAKENA??; Rero, izo politiki nk’izo, nagirango mbabwire banyarwanda muri hano: Nta politiki zirimo!! Ndagirango mbabwire ngo politiki nk’izo twarazirenze, dukwiye kuzirenga!!. Politiki nk’izo, zirasuzuguritse n’abazirimo barasuzuguritse!.

Igisuzuguritse rero, ntikikabatere umwanya!! Kuko, nicyo bashaka. Agaciro bakavana mu kugutesha umwanya! Watera iki umwanya mu bidafite agaciro?? Umwanya wacu dukwiriye kuwukoresha mu byubaka. Mu bigabanya umubare w’abakene b’u Rwanda. Ba bandi musenga, mujya mu misigiti, mu biliziya no mu makanisa n’ibindi, ntabwo nzi icyaba kibatwarayo, muramutse mudasaba iyo Mana ngo ibahe imbaraga mutsinde ubujiji, mutsinde n’ubukene!!. Kandi Imana yo ntabwo iguterurira ibyo ushaka ngo ibiguhe! Imana icyo ikora, iguha amahirwe.

Ayo mahirwe ukayashingiraho, ugakora ukagera ku byo wifuza. Ibi byose tunyuramo, ibi bibazo byose twagiye tunyuramo; n’ibyo dushigaje; ntabwo ari uko Imana yatwibagiwe. Ahubwo tugomba kuba twarakoresheje nabi amahirwe yaduhaye. Wowe se: Imana yaguha abantu, warangiza ukabacamo ibice, warangiza ukabica, ukazabana n’iki? Imana yaguhaye amahirwe iguha abantu, iguha igihugu!! Nk’u Rwanda, igihugu cyacu dusangiye!!. Turangije turagishwanyaguza tukigira ubusa!!

Rero twisubireho! Kandi benshi bisubiyeho! N’ubu kandi kuba muri hano, urugendo mwagenze, aho mwaturutse hirya no hino, n’amajoro mwaraye, „NI UKUBERA KWISUBIRAHO”!! Kandi: Mureke mbabwire: Amahirwe, ntukayangize, ntukayatakaze kenshi kuko, ugera aho ukayashaka ukayabura!

Amahirwe ntabwo yaza buri munsi, aza rimwe na rimwe. Iyo yaje, yakoreshe! Nurangaraho gato aragenda ntazagaruka!! Aya dufite ni amahirwe tudakwiye kwangiza!!! Nituyangiza imyaka yindi itanu niza, icumi niza, twangiza amahirwe, turamutse tuyangije: Muzayashaka ntayo muzabona! Kuba abantu bazagaruka, cyangwa igihe cy’imyaka mirongo itanu iri imbere, abazaba bariho icyo gihe cyangwa abazaza icyo gihe, kugirango abazaza icyo gihe bazasange u Rwanda rukiri aho ruri ubungubu, „NI ICYAHA”!!!.

Kandi kuba icyaha birashoboka. Birashoboka iyo abantu batakoresheje amahirwe neza. Iyo abantu batabaye abashyira imbere Igihugu, n’agaciro kabo. Uribwira se ngo mu myaka mirongo itanu ishize ntihari ibihugu byari ku rwego nk’urwo turiho, mu mibereho, mu bukungu, ari u Rwanda ari ibindi bihugu bya Afurika, ariko hari ibihugu bimeze uko byari biri muri iriya myaka mirongo itanu ishize, cyangwa se byasubiye n’inyuma.

Kubera iki?! Nta bwenge tugira se?? Kuki?? Nta maboko tugira se?? Kuki?? Impamvu: Hashobora kubaho n’ikindi gihe, tutisubiyeho ku byo turiho tuganira. Ariko ibibazo bizahoraho. U Rwanda rwagize ibibazo. Ruzabigira n’ejo! Ariko icya ngombwa, tugomba kuba abantu bashaka ibisubizo, ntitugomba kuba abantu bashaka cyangwa batera ibibazo!

Naho rimwe na rimwe hari ubwo nza nka hano ngo tuganire n’Abanyarwanda, ugasanga ndi kuri interrogatoire!! Interrogation! Ngo kuki mugira abantu mutya?! Kuki mugira mutya?? Lo Lo Lo Lo ...... Igisubizo cyanjye ni ukukubwira ngo ariko wowe uba he waje tugakemura ibibazo?? Ntabwo ari umwe ukwiye kuba ashaka ibisubizo, abandi biyicariye.

Twese turafatanya buri wese agashyiramo ingufu afite, agashyiramo ubushobozi bwe, tukagira aho tugera tugatera imbere. Eh, ndetse reka mbabwire. Ababa hano mu Burayi n’ahandi mu bihugu biteye imbere: Icya mbere: Si iwanyu!!! Icya kabiri, hagire umbwira ko nta bibazo bagira!! Hari ubwo njya mbazwa gusubiza impamvu iyo iwacu hari ibibazo, kandi nkabibazwa n’abafite ibisa nabyo iyo iwabo !!

Bakambaza ngo kuki bimeze bitya na bitya mu Rwanda!!! Eh! Nanjye nkababaza ngo ariko se n’iwanyu ko ari ko bimeze??!! Ariko, akarusho ni kamwe gusa. Abimbariza gusa kuko, rimwe na rimwe bafata amafaranga abaturage babo batanga mu misoro, bakayatugemurira!!..........!! Iyo umuntu agutunze, „USIBYE KO NABYO ARI UMUCO MUBI”...., iyo utunze umuntu ntabwo umwigambaho!! Mu kinyarwanda, mu mico yacu tugira ubupfura!! Ntabwo wagurira umuntu ishati, ngo n’urangiza umubwire uti ko yanduye..!! Ukamubwira uko agomba kuyambara.......!!

Hari aho bigera ukumva ko wayivanamo ukayimusubiza!! Kandi rimwe na rimwe akakubwira ko yanduye, nyamara isa neza kurusha iyo yambaye!!. Ariko kubera ko ariwe uyikuguriye.....! Yes!! Ariko bamwe tumaze kubimenyera tubyifatamo neza, rimwe na rimwe babikubwira ugasa n’utabyumvise, kugirango nibura ukomeze utere intambwe, ugere aho ushobora kwigurira iyo shati.

Kwihangana ni ngombwa, gushyira mu gaciro ni ngombwa! Twe ndetse tugomba gushyira mu gaciro inshuro nyinshi, birenze abatabikeneye cyane. Eeeh....hari abatabikeneye cyane kubera ko bumva badakeneye agaciro kubera ko bumva ko hari abo basumba cyangwa bafite icyo babarusha. Ibyo turabimenyereye, amasomo menshi abo baza bakatwigisha itangazamakuru uko rikora, barangiza bakagenda iry’iwabo bakarifunga cyangwa bakaribwira ibyo rigomba kuvuga cyangwa bakaza kwigisha abantu nkatwe ngo ibijyanye n’ikiremwamuntu. Ariko, ngirango mu kinyarwanda muzi....umugani: Ngo „RIBARA UWARIRAYE”!!!. Nta wandushije kurirara! Uko inzara iryana, wabyigisha ubizi kukurusha?

Ntabwo wanyigisha ubutabera!! Ntabwo wanyigisha umutekano, kuko ndawiyiziye. Nzi ibura ryabyo ikibi kirimo kurusha uriya utanga amasomo!! Ababitangamo amasomo babiheruka keraaa.............! Mu myaka ya za 30-40 nabo barabyigeze. Ariko bigaruka ku kintu kimwe nababwiye. N’uzaza akagushyiraho igitutu, akaguhondagura akaku.............! Akenshi, nta n’ubwo aritwe tubyihamagarira. Rimwe na rimwe ingeso zacu, imibereho yacu, imikorere yacu, nibyo bibihamagara, nka bya bindi ngo iyo wigize agatebo uyora ivu!!.

Iyo ni imigani y’ikinyarwanda!! Twange kuba agatebo!! Uburyo bwo kubyanga ni ugukora cyane, ni ukwiha agaciro, kandi ntabwo twabigeraho tudakoreye hamwe nk’abanyarwanda, ngo noneho twivane muri kwa gukuburirwa amashati duhora twibutswa buri munsi. Niko gaciro; niyo ntambara; nirwo rugamba!! Niyo mpamvu mbwira abanyarwanda mwese, ari abera ari abirabura ari ab’imibiri yombi ari iki: Twese dukeneye ako gaciro kimwe!! Twese turakeneranye, buri umwe akeneye undi!! Buri umwe afite icyo yasobanura akavuga ati uyu ni umusanzu wanjye mu mibereho y’igihugu!! Birashoboka, byarashobotse tumaze gutera intambwe, mureke twoye gusubira inyuma; dukomeze gutera imbere.

Nahoze mvuga ngo u Rwanda ni urw’abanyarwanda bose nibyo. Ariko u Rwanda rube nk’umunyafurika!! Abanyafurika turi abavandimwe, dufite ibibazo bisa. Umunyafurika ushaka kuza mu Rwanda, gukorera mu Rwanda, kuba inshuti y’u Rwanda, uwo tumwakiriza amaboko yombi: Bishobotse ndetse, rwose kuri jye, yashatse no kuba Umunyarwanda twamumugira!! Ariko, n’abandi barenze Afurika!! Kuko, kuba Umunyafurika cyangwa kuba Umunyarwanda, ntabwo ari ikibazo cy’umubiri. Ni ikibazo cy’umutima, n’ubwenge!! Iyo utekereza utyo, utekereza ibyiza byabyo, bikugiraho inyungu.

Maze iyo watangiye amacakubiri ntugira aho ugarukira!! Ugafata u Rwanda rwose ukarucamo ibice, ukarugira urw’Abatutsi n’Abahutu n’Abatwa, warangiza ba batutsi ukwabo bakicamo ibice na ba bahutu ukwabo bakicamo ibice, n’abatwa bakicamo ibice; byarangiza bikajya mu miryango byarangiza bika.........., bikaba rwaserera!! Nagerageje gushakisha ikintu cyagira akamaro muri politiki itandukanya abantu n’uyu munsi sindakibona!!!

Ahubwo, no muri bya bindi bibatandukanya, ushakamo icyongera ibibahuza kandi bifite akamaro. Banyarwanda rero muri hano, nagirango mbasabe, ntitukitenguhe. Byavuzwe, nabisubiyemo kenshi, igisigaye ni ibikorwa! Gukora gusa! Iwacu mu Rwanda dufite imvugo ivuga ngo intore.........”INTORE NTIGANYA AHUBWO ISHAKA IBISUBIZO”. Kuko iyo ugiye kuganya, ugira ikibazo gisanzwe, ukagira nicy’amaganya. Ibyiza rero ni ukugira kimwe ukagishakira igisubizo. Ubwo uba uri mu nzira!!

Ariko uwaba ndekeye aha tukaganira, ngatanga umwanya mugatanga ibisubizo, kuko nanjye nabazwa byinshi, ariko nimumpe n’ibisubizo!!. Ubwo ndabinginze hakiri kare ntimumpe ibibazo byinshi ahubwo mumpe ibisubizo byinshi.

Banyarwanda nshuti z’u Rwanda, baba Abanyafurika baba abo mu bihugu bindi by’inshuti z’u Rwanda, rwose ndabatumiye dukore u Rwanda rutere imbere, bityo tubone uko ibibazo bikemurwa tukamererwa neza tugatera imbere. Nzajya mpora nshaka uburyo twahura kugirango tuganire tujye inama, hanyuma ibindi bisigaye, abafite ubushobozi bose mureke tubukoreshe tugire ubuzima bwiza.

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko rwe i Paris, yahawe ubutumire bwinshi, mu bihugu bitandukanye, ku bw’amatsiko abanyamahanga bagize y’aho u Rwanda rugejeje iterambere, bifuza ko yabaha amasomo nk’inararibonye y’umuhanga.

Muhorane amahoro y’Imana.

Byegeranyijwe na Niyonambaza Assumani

Aucun commentaire: