jeudi 10 novembre 2011

MINEDUC: Hanyerejwe isima ya 100.000.000 frw zirenga

Hakunze kuvugwa inyerezwa ry’umutungo wa Leta mu nzego zitandukanye ugasanga abantu bibaza amaherezo yabyo. Mu bihe bishize byarasakuje, cyane cyane ubwo Umugenzuzi w’Imari ya Leta « Auditeur Général » yashyiraga hanze raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’amafaranga mu nzego zitandukanye. Icyagaragaye ni uko amafaranga ya Leta anyerezwa ku buryo bugaragara muri za Ministeri cyangwa bishamikiye kuri Leta.
Ikigaragara ni uko abantu baheruka raporo itangazwa, hakagaragazwa n’abagize uruhare mu kunyereza ayo mafaranga, ariko kugeza ubu ikurikiranwa ry’abo bose banyereje ntacyo rivugwaho ku buryo dosiye ubu yasinziriye.
Aha rero niho abantu bahera bavuga ko Leta ishyira imbaraga mu gushaka amafaranga kenshi igakamura n’abaturage kugirango ibavanemo imisoro, ariko umutungo ubaturutsemo ukigira mu mifuka ya bamwe kandi bikarangirira aho. Niyo mpamvu rubanda ikijujuta ivuga ko umuco wo kudahana ucyicaye ku ntebe mu Rwanda.
IMIFUKA 10.000 YA SIMA YABURIWE IRENGERO
Muri Gereza Nkuru ya Kigali hafungiye abagabo babiri aribo Mugisha Delphin na Gahutu Fidèle bazira kunyereza isima yari igenewe Uturere muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri.
Nkuko byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aba bagabo bombi rukaba rwarabahamije icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, bityo rubakatira igifungo cy’imyaka itanu bombi ; nkuko bigaragara muri dosiye y’urubanza rwabo rwaciwe ku ya 29/07/2011.
BIMAZE IGIHE
Nk’uko bigaragara muri dosiye iri nyereza ryatangiye mu mwaka ushize wa 2010, umuntu akaba yakwibaza impamvu hari hashize umwaka wose abo bireba batarabimenya. Bisobanura ko hari abayobozi basinziriye mu nzego zitandukanye batamenya inshingano zabo, bibera mu bindi ku buryo kugenzura ibyo bashinzwe ntacyo bibabwira.
Ku rundi ruhande nk’uko nanone bigaragara muri iyi dosiye, hakaba hari bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi batekinika nk’uko Perezida Kagame aherutse kubigarukaho ubwo yasozaga ku mugaragaro amasomo y’abayobozi b’Imirenge, ariko byamenyekana abo bayobozi bagatanguranwa ndetse bakaba n’aba mbere mu kugaragaza ko ari bo batahuye amanyanga.
Aha ngaha inzego bireba zikwiye kuhatekereza cyane, kubona Umuyobozi amenya ko habaye inyerezwa ari uko byasakuje kandi iryo nyereza ryakozwe mu byo ashinzwe gucunga ni ikibazo.
Iriya sima rero mu by’ukuri ikaba yaratangiye kwibwa muri Kanama 2010, aho yavanwaga muri stock ya Ministeri y’Uburezi iri ku Kicukiro, ijyanwa mu Turere dutandukanye.
Gahutu Fidèle akaba afite sosiyete y’ubwikorezi yitwa ATM, naho Mugisha Delphin ngo akaba yari ahsinzwe gucunga stock cyangwa Magasinier. Tukimara kumenya iki kibazo twagerageje kugikurikirana, dusanga ari dosiye ndende kandi bigaragara ko abagize uruhare mw’inyerezwa ry’iyi sima nabo bashobora kuba benshi kandi birumvikana kuko, kuva kuri Cimerwa mu Bugarama kugera i Kigali, no kuva i Kigali ujya mu Turere dutandukanye ni inzira ndende.
Si i Kigali gusa kandi kuko nk’uko bitangazwa n’abo bireba muri Ministeri no mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengerazuba, icyo kibazo cyarabaye. Byabaye ngombwa rero ko twiha igihe gihagije cyo gucukumbura ngo tumenye ukuri kose, kuko twasanze harimo ibidasobanutse.
Bimwe muri byo ni uruhare abaregwa bashinja Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc Bwana Harebamungu Mathias n’Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubwubatsi bw’amashuri muri Ministeri Bwana Habimana Warren, nk’uko bigaragara muri dosiye y’urubanza.
Ibindi bidasobanutse muri iyi dosiye ni nko kuba abacuruzi bivugwa ko bagize uruhare mw’inyerezwa ry’iyi sima ngo barafatwaga nyuma bakemera kwishyura, bityo inzego za Police cyangwa Ubushinjacyaha zikabarekura mu gihe amategeko ateganya ko ubwinjiracyaha buhanirwa « TOUTE TENTATIVE EST PUNISSABLE ».
BARABIHAKANA
Twabajije Bwana Habimana Warren icyo abivugaho, atubwira ko ibyo Gahutu Fidèle na Mugisha bavuga nta kuri kurimo ari amatakirangoyi y’umuntu watawe muri yombi, mu gihe bariya bagabo bo bemeza koko ko sima bayigurishaga ariko babiziranyeho n’uyu Warren ngo ariwe wabaga yabivuganyeho na Magasinier Mugisha Delphin.
Ministre Harebamungu Mathias nawe twaramubajije, adusubiza bimwe n’ibya Warren. Kuri telefoni ye akaba yaraduhaye ibisobanuro bitandukanye kandi birebire, ariko agashimangira ko Gahutu afatwa yari amaze igihe bamugendaho, kuko bijya kumenyekana ngo byaturutse ku kubura kw’isima yagombaga gukoreshwa mu bwubatsi bw’ishuri rya étage mu Karere ka Gasabo.
Ministre Harebamungu yemera ko habaye uburangare bwo kugenzura uko kiriya gikorwa cyagombaga kugenda. Avuga ko habaye akazi gakomeye ngo Gahutu afatwe ari nayo mpamvu ashimira cyane Police yabigizemo uruhare kugirango hatahurwe byinshi. Uko biri kose mw’icibwa ry’urubanza rwa bariya bagabo, Urukiko rwavuze ko « HARI ABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE BO MURI MINEDUC BASHOBORA KUBA BARAGIZE URUHARE MW’INYEREZWA RY’IBIKORESHO BIVUGWA MURI RURIYA RUBANZA, ARIKO BAKABA BATARAKURIKIRANYWE KU MPAMVU ZITAZWI KUGEZA UBU. URUHARE RW’ABO BAYOBOZI RUKABA RUGARAGARIRA CYANE MU KUBA HARI IBIKORESHO BYANYEREZWAGA NTIBIGERE IYO BYAGENEWE KUJYANWA, NYAMARA ARIKO ABASHINZWE KUBIGENZURA BAKABIRENZAHO BAGATANGA RAPORO NZIMA YUZUYE, NDETSE NA ATM TRANSPORTER IGAHEMBWA AMAFARANGA YAYO YOSE NTA KIBAZO ».
Ibi bivugwa n’Urukiko rero nayo ni indi mpamvu ituma tuvuga ko iki kibazo tugomba kugikurikirana neza kuko gisaba iperereza rihagije, bityo tukazatangaza dosiye yuzuye, tunagaragaza ababigizemo uruhare bose.

Niyonambaza Assumani

Aucun commentaire: