samedi 9 avril 2011

Visi Perezida wa Sena mu butaber

Amakuru tugikurikirana aragaragaza ko Nyakubahwa Prosper Higiro Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ari mu butabera, aho ahanganye n’umuturage witwa Buramba Straton. Uyu Muyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bw’u Rwanda akaba aburana ikibanza n° 2113 kiri mu Mudugudu wa Gishushu, mu Kagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Iki kibazo aho tukimenyeye twaragikurikiranye, ariko amakuru ajyanye nacyo yose ntirwayakusanya, dore ko iki kibanza cyaje kubyara amakimbirane bikaba ngombwa ko hitabazwa inkiko.

Birumvikana rero ko tugomba gutegereza, tukareka inkiko zigakora akazi kazo, gusa umuntu akaba atabura kugaruka kuri wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo « ABABURANA ARI BABIRI UMWE ABA YIGIZA NKANA » !!

Hagati ya Prosper Higiro na Buramba Straton nabyo niko bimeze buriya hari uwigiza nkana kandi abizi neza ko ibyo arwanira atari ibye. Uko biri kose, iyi nkuru ikimara kutugeraho byabaye ngombwa ko tubaza abo ikibazo kireba, duhereye ku bitwa ba nyir’ikibanza.

Nyakubahwa Prosper Higiro twaramwegereye tumubaza niba ibivugwa ari byo, ko koko ari mu nkiko n’uriya Buramba Straton, arabitwemerera, ariko atubwira ko nawe byamugezeho bikamutangaza. Ati uwo Buramba simuzi, icyo nzi ni uko naguze ikibanza n’uwitwa Udahemuka Noël, nawe wakiguze na kavukira nyiri icyo kibanza uzwi ku izina rya Fondasiyo. Yanatweretse kandi impapuro yaguriyeho icyo kibanza, kimwe n’ibyemezo byo kubaka yahawe n’inzego z’ubuyobozi, kimwe n’amasezerano y’ubugure hagati ye na Udahemuka Noël.

Gusa yongeraho ko bitumvikana kuba abantu hanze aha bagifite imyumvire y’uko Umuyobozi adashobora kurenganywa. Ko uwo ariwe wese ashobora guhohotera Umuyobozi akicecekera ngo kugirango bidatanga isura itari nziza, cyangwa bikitwa « BYACITSE », kubera ko gusa uwo Muyobozi adashobora kugira uburenganzira nkubw’undi munyarwanda uwo ariwe wese.

Honorable Prosper Higiro akaba yaradutangarije ko imirimo yari yatangiye yo kubaka muri icyo kibanza yahagaze kubera nyine ko cyabaye ikibazo, ubu hakaba hategerejwe icyemezo cy’urukiko.

Hagati aho twanashatse Bwana Buramba Straton, ariko yirinda kugira icyo adutangariza gifatika, gusa atubwira ko ngo ikibanza ari icye, agifitiye ibyemezo, kandi byose bizasobanukira mu rubanza mu gihe bazaba baburana.

Reka tubitege amaso rero, gusa ntitwabura kuvuga ko aya makimbirane atari ubwa mbere agaragara cyane cyane mu Karere ka Gasabo, bikanavugwa ko ari kimwe mu byatumye Nyinawagaga Claudine na bamwe mu bo bayoboranaga Akarere bavanwa ku mirimo yabo, ndetse bamwe bagakora transit muri za Mabuso. Si Gasabo gusa ariko kuko no muri Kicukiro byahagaragaye naho bagashyira mu majwi Kayiraba Kamili Florence ufite amateka maremare mu buyobozi n’ibibazo byavuzwe muri kariya Karere. Igishimishije ariko ni uko, ubuyobozi buriho kugeza ubu muri turiya turere twombi, bwakoze akazi gakomeye ko guhangana n’ayo matoni y’ibibazo bwasigiwe n’abo bwasimbuye ubu 98% byabyo bukaba bumaze kubikemura. Reka rero dukomeze dukurikirane iki kibazo cya Buramba na Higiro, ariko bitabujije ko n’ibindi nk’iki twamenya twabikurikirana, kuko inshingano nyamukuru yacu ari « UKURWANYA AKARE NGANE N’AMAFUTI UKO BYABA BIMEZE KOSE ».

Niyonambaza A.

Aucun commentaire: