dimanche 20 mars 2011

Ntibikiri ibanga

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki 13/03/2011, kikaba cyaravugaga ku mutekano w’u Rwanda muri rusange n’uruhare rwa Polisi y’Igihugu mu kuwubungabunga, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel Gasana yatangaje ko grenades zimaze iminsi ziterwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, abazitera bakorana na Kayuùmba Nyamwasa ; Karegeya Patrick, FDLR ya ba Mudacumura na FDU Inkingi. Afande Emmanuel Gasana akaba yaratinze kuri iki kibazo, ashimangira ko ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa na Karegeya bireba buri munyanrwanda wese.

Inspector General of Police Emmanuel Gasana yagize ati : Nta muntu n’umwe ukwiye kujya hariya ngo yumve ko ashobora gukinisha umutekano w’abanyarwanda uko ashaka, uko abyumva n’igihe abishakiye. Ati Kayumba na Karegeya bagize batya barunuka kubera ubusambo bwabo n’imigambi mibi bari bafite babonagaga ko iburiyemo. Yihanangirije cyane abishora muri biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabi, avuga ko Polisi y’Igihugu ifite ubushobozi bwo kubatahura no kubafata, kandi ko amategeko agomba gukora. Yagaragaje ko Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda ikomeje kugirirwa icyizere n’isi yose aho bu yitabazwa kujya kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ubu mu bihugu nka Sudani ; Tchad ; Liberia ; Haïti n’ahandi Abapolisi b’u Rwanda barahari kandi baritwara neza mu rwego rwo kuzuza inshingano bahabwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ni muri urwo rwego kandi Abapolisi mu nzego zitandukanye barimo bahabwa amahugurwa atandukanye, kimwe n’inama zihuza Ibihugu bitandukanye byo ku isi zikunze kubera mu Rwanda, hagamijwe cyane cyane kugaragaza ubuhanga n’ubushobozi igipolisi cy’u Rwanda gifite. Ni muri urwo rwego kandi mu Rwanda hateganyijwe inama izahuza Ibihugu bitanduklanye bya Afrika na FBI, kuva tariki 14 kugeza kuri 18/03/2011, ikazabera i Kigali, Inspector General Emmanuel Gasana akaba yaratangaje ko iyo nama izaba ibaye ku nshuro ya gatatu muri Afrika. Kuba rero u Rwanda rwaratoranyijwe ngo rwakire iyo nama, kikaba ari ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko hari byinshi rushimwaho ku rwego rw’umutekano, bigasobanura ko Police yarwo ari umutwe ukomeye abandi baba bashaka kwigiraho byinshi.

Ibibazo bitera umutekano muke

Ku mpamvu zitera umutakano muke mu gihugu Komiseri wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa bya Polisi Emmanuel Butera yavuze ko hari impamvu zitandukanye zihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo. Muri byo hari : Impanuka zo ku mihanda zihitana ubuzima bw’abantu ; ibiyobyabwenge nk’Urumogi ; Kanyanga n’ibindi…, Inzoga z’inkorano nka NYIRANTARENGWA ; YEWE MUNTU ; MURITURE N’IZINDI…

Hari kandi na zamagendu, bougie zitwika ibintu mu mago ndetse n’abantu bakayahiramo kimwe n’urusaku rwa nijoro kenshi bikorwa ngo n’abarara basenga. Aha Polisi y’Igihugu ikaba iganira na MINALOC ifite amatorero mu nshingano zayo kugirango hanozwe uburyo bwo gushinga amadini, kuko bimaze kugaragara ko muri ayo madini harimo akajagari gakabije.

Tugarutse ku kijyanye n’umutekano wo ku muhanda, Komiseri Butera yibukije ko impanuka zibera ku mihanda kenshi ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’abashoferi bamwe, hakaba n’ababa basinze, ndetse n’imodoka ziba zirwaye.

Aha akaba yarakanguriye abatunze ibinyabiziga ko bagomba gusuzumisha imodoka zabo mu kigo cya Polisi kibishinzwe « CONTROLE TECHNIQUE », dore ko noneho imbogamizi yari ihari yo kumara igihe kinini imodoka zitarasuzumwa itakiriho, Komiseri Emmanuel Butera yatangaje ko ubu ikigo cya Police « Contrôle Technique » gifite ubushobozi bwo kugenzura hagati y’imodoka 180 na 250 ku munsi. Birumvikana rero ko nta rundi rwitwazo rwa ba nyir’ibinyabiziga dore ko wasangaga bijujuta ngo bamara igihe kinini ku murongo kuri Contrôle Technique.

Komiseri wungirije Emmanuel Butera ariko, yanagarutse ku kindi gikorwa kigayitse cy’abakobwa babyara bakajugunya abana muri za W.C. Ibi byose Polisi y’Igihugu ikaba ikomeje gusaba abanyarwanda kubyirinda no gutanga amakuru y’aho bumvise cyangwa babonye bimwe muri byo.

Naho Komiseri wungirije ushinzwe ishami ry’Ubugenzacyaha (CID) Christophe Bizimungu, we yavuze ku bindi byaha birimo ubwambuzi bushukana (Escroquerie) bukorerwa kuri za Internet, aho bakubwira ko bashaka kukoherereza amafaranga kuko tombola ari wowe yaguyeho, ariko ukaba ugomba kubanza kugira ayo ushyira kuri compte runaka. Hari na ba bandi batubura rero, aho bakubwira ngo uzane 100.000 Frw bagutuburiremo 500.000 Frw ! Hari n’ibyo gucuruza abantu cyane cyane abana, aho ababikora ku isi babifitemo inyungu y’akayabo ka miliyari 39 z’amadorali y’amanyamerika. Ku bindi hari nk’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Genocide kimwe no gupfobya Genocide, ibi byaha ariko, yavuze ko byagabanutse, gusa ngo bikaba bikunze kugaragara mu gihe cy’icyunamo.

Komiseri wungirije wa Polisi Christophe Bizimungu akaba yaribukije ko mu ikurikirana ry’ibyaha, abantu bakwiye kujya bitondera aho byakorewe kuko hari ibimenyetso Police iba igomba kuhavana, bityo agasaba ko batahegera cyane, ikindi abantu bakajya borohera Police, cyane cyane abashaka amakuru kuko hagomba umwanya wo kwegeranya ibyangombwa byose bijyanye n’ikorwa ry’icyaha.

Ku bibazo bitandukanye byabajijwe birimo ibireba Traffic Police byashubijwe n’ukuriye ririya shami Spdt Vincent Sano bimwe muri byo bikaba ari ibya za permis, kimwe n’isuku ku batwara za moto. Komanda wa Traffic Police yatangaje ko ku kirebana n’isuku ku bamotari, ku bufatanye bwa Traffic Police n’amashyirahamwe yabo hamaze gushyirwaho agatambaro ko kwambara mu mutwe mu rwego rwo kwirinda umwanda wabonekaga muri ziriya ngofero (casques). Naho ku bya permis avuga ko ubu Police yashyizeho uburyo bworoshye bwo kuyikorera kandi bukoreshwa mu Rwanda hose.

Kuri iyi ngingo y’abamotari ariko, Umukuru wa Police Inspector General of Police Emmanuel K. Gasana yabwiye abatwara za moto mu buryo budakurikije amatageko, atangaza ku mugaragaro ko bagiye ahubwo kongera imbaraga mu guhashya abo bose kuko, bene abo aribo bateza n’ibibazo.

Inspector General of Police yashoje ikiganiro yongera gusaba abaturage bose ko umutekano w’Igihugu ureba buri wese, kandi ko mu gihe cyose hagize ubona igishobora kuwuhangabanya, yakwihutira kubimenyesha Police imwegereye cyangwa agaterefona kuri nomero zitishyura za Police arizo: 112 cg 113. Hari kandi na 3512 ushobora guhamagaraho igihe ubonye ibikorwa by’ihohoterwa ry’abagore, na 3511 mu gihe uhohotewe n’umupolisi.

Inspector General of Police, akaba yarijeje abanyarwanda kandi ko umutekano wabo n’ibyabo Police iwitayeho, by’umwihariko ikaba ifite (Security Plan) cyangwa (Plan de Sécurité) yo kurinda umutekano w’abarokotse Genocide dore ko twegereje n’ibihe by’icyunamo. Ati nk’uko bisanzwe, umutekano wabo tuzawubungabunga mu buryo bwose bushoboka.

Niyonambaza Assumani.

Aucun commentaire: