jeudi 17 mars 2011

Depite Ashinzwuwera yasebeje inteko !!

Twavuze kenshi ko ari ukubona abantu bagenda gusa ukaba wakeka koko ko ari abantu, naho bamwe ari nk’inyamaswa. Bamwe bitwa abayobozi bo rero iyo ubabonye bagamitse amajosi mu madoka ahenze, amakaruvati banigirije sinakubwira, ugira uti umutegetsi hano; byahe byo kajya iyo nashyize data!!

Mu nkuru zivugwa muri iyi minsi harimo iy’Umudepite witwa ASHINZWUWERA Alexandre uri mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukurirwaho bya bindi bita ubudahangarwa cyangwa immunité, azira amahano yari amaze igihe akorera murumuna we, ibyo umuntu yakwita iyica rubozo!!



Ubundi Ashinzwuwera ni nde?

Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka hafi 30. Kubera iby’ubu ngo by’amashyaka, uwo muhungu ngo akaba yarabonye intebe mu Nteko Ishinga Amategeko hariya ku Kimihurura abikesha mucuti we Safari Stanley ku itike yamuhaye mu izina ry’ishyaka P.S.P Safari yari akuriye.

Twibutse abasomyi ko Stanley yari umusenateri benshi bakunze kwibeshyaho, akaza gutoroka ubutabera nyuma y’uko ahamwa n’icyaha cya jenodide, ubu akaba ari hanze y’u Rwanda ariko ari mu bashakishwa kuko yahawe igihano cya « BURUNDU Y’UMWIHARIKO », kubera nyine jenoside yakoreye iwabo ku ivuko i Cyarwa cy’Imana mu Karere ka Huye. Biravugwa ko yaba ari kwa murumuna we Ndagije, umunyemari uba mu gihugu cya Mozambique.

Nyuma yo kumenyekana kw’ariya mahano Depite ASHINZWUWERA Alexandre yakoze, abamuzi ntibyabatunguye kuko n’ubu bakivuga ko nta kuntu yaba akomoka kuri Safari ngo abe muzima !!

Ntibwari ubwa mbere

Uwo musore wuje ubutindi n’ubugizi bwa nabi, dore ko n’imibanire ye n’abandi bantu itari ihwitse (insociable), ibyo yakoreye murumuna we byari agasanzwe !!

Uwo mwana w’imyaka 12 witwa HAGENIMANA Eric Edwin, asangiye nyina gusa na sedata wanjye uwo ngo ni Depite ye!! Bakaba bari basanzwe babana mu rugo kwa mukuru we za Nyakabanda iyo muri Nyamirambo hafi yo kwa Gisimba. Ubwo ariko hari na mushiki wabo witwa Josiane nawe babanaga, aza kuhava asa nk’umeneshejwe n’uwo mudepite-muvandimwe-gito kubera kubahoza ku nkeke bombi !! Josiane amaze kugenda, Depite wagirango yari abonye umwanya wo kuzahorahoza murumuna we. Harya buriya umuntu agereranyije ASHINZWUWERA na Kaïni uvugwa mu gitabo cy’intangiriro muri Bibiliya yaba aciye inka amabere ??

Nyirabayazana ni inoti y’1000

Nk’uko twabitangarijwe n’abakunze gukurikirana hafi iby’imibanire ya Depite na barumuna be, uriya mwana ngo yazize ko mukuru we yamuhaye inoti ya 2000 Frw ngo ajye kugura umuriro w’amashanyarazi w’1000. Bimwe by’uburangare bw’abana rero,ngo yaribagiwe ntiyasobanurira abacuruza umuriro, bityo bamuha uwa 2000 Frw. Reka rero umwana bimuyobere yiyahure, nagera mu rugo abikoze mukuru we undi yiterere hejuru ati ugomba kujya kunzanira 1000 Frw bitaba ibyo nkakubika mu ngunguru y’amazi ashyushye kandi nkagukubita !! Umwana yasubiyeyo abitekerereza umusore w’umuturanyi, uyu nawe amujyana aho yaguriye umuriro ngo arebe ko byashoboka kumugarurira. Byarananiranye kumugarurira, umwana abwira uwari umuherekeje ati n’ubundi mperekeza tujyane kwa mushiki wanjye ndebe ko yampa 1000 Frw cy’abandi ! Bagezeyo mushiki we yarayamuhaye ahita asubira mu rugo, ariko ahageze Depite ati mpaka ugiye kunyereka uwayaguhaye !!

Ntimumbaze ibyakurikiyeho, icyaje kumenyekana gusa ni uko Depite yeguye urusinga rw’amashanyarazi (câble) yari yarageneye ako kazi ko guhondagura murumuna we !! Si ukumukubita rero yaramubaze, « REBA AMAFOTO » amaze kumunoza yatsa PRADO, Depite wawe aba aciyeho asiga intere aho ! Inkuru rero yahise igera kuri mushiki wabo Josiane dore ko atari akihakandagiza ikirenge, ariko yabaye kw’uwiyahura aza kureba uko umwana yabaye. Birumvikana ko yabanje guperereza ngo amenye niba icyo gitangaza cy’umutegetsi kigihari.

Nkuko twabitangarijwe n’umusore witwa RUDAHANGARWA Issa William wari usanzwe amenya amakuru y’ibyo Depite akorera murumuna we, Josiane ahageze yakubise amaso musaza we muto biramurenga, nibwo abonye ko adashobora kwihangana asaba uriya musore RUDAHANGARWA ko yamuherekeza bakajya kwereka Polisi uko uwo mwana ameze.

Bageze kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo yabonye ko birenze igipimo kuko nk’uko byavuzwe umwana yari yahohotewe bikabije bimwe byitwa iyicarubozo !! Polisi rero yakoze ibiri mu nshingano zayo yakira ikirego cyari kizanywe na Josiane.

Umwana ntiyashubijwe mu rugo, ahubwo yahise ajyanwa mu Kigo « Isange One Stop Center » gikorera ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Birumvikana ko iperereza ryahise ritangira ndetse na Depite agahamagazwa ngo agire ibyo asobanura. Hagati aho dosiye yarakozwe, ishyikirizwa ubushinjacyaha bukuru ari nabwo bufite ububasha bwo gusaba urwego rukuriye Depite kumukuraho immunité kugirango butangire kumukurikirana mu nkiko.

Yivuyemo !

Buriya inkozi z’ibibi ntizijya zitangwa ku kintu cyo kwihagararaho. Tukimara kumenya iyo nkuru y’urukozasoni ku muntu witwa Umudepite, twaramuhamagaye tumubaza icyo abivugaho. Yatubwiye rero ko ngo kuva yabaho nta muntu n’umwe aragirira nabi. Ntiyaduhakaniye na gato ko atakubise murumuna we, gusa yemera ko ngo yamukubise byo kumucyaha !!

Yakomeje atubwira ko ngo murumuna we yari atangiye kugenda muri groupes z’abana bagenzi be b’ibirara bityo ngo akaba atari kubyihanganira kandi ngo yumva biri mu nshingano ze guhana murumuna we. Tumubajije iby’uko yamuciye ibisebe yavuze ko ngo ari ukumuharabika, ko ngo ababikwiza ngo bashobora kuba babifitemo inyungu.

Mu gihe kandi twari mu byo gukurikirana iby’imyitwarire y’uyu mudepite, bagenzi be mu Nteko nabo bari mu kigare dore ko abenshi bumvaga ko ngo ari amakabyankuru !!

Muri make bumvaga bidashoboka ko Umudepite yakora amahano nk’ariya. Ni nayo mpamvu mu mpaka zo kumukuraho immunité nk’uko twabibwiwe na bamwe mu badepite, hari abatari bake bumvaga nta mpamvu ifatika yo kumukuraho iyo immunité. Rya yihagararaho ryabo rero, Depite ASHINZWUWERA ngo yarasheze cyane, ariko ajijisha, avuga ngo « RWOSE NTA KIBAZO NDASABA AHUBWO KO MWANGIRIRA VUBA MUKAYINKURAHO (immunité) NKAJYA KUGARAGAZA KO IBYO MVUGWAHO ARI IBINYOMA !! ».

Muri make yarotaga kwikoza mu nzego zikurikirana ibyaha agasubiza utwo tubazo, mu minota mike, akaba agarutse mu ntebe ye !! Mama we !!

Reka tubirekere bene byo « UBUTABERA » ubwo tuzamenya izo nkubaganyi zubahutse Nyakubahwa kandi nidusanga zaramusebeje tuzasaba ko zitanga icyiru !!

Muri uko gusaba ko akurwaho immunité ariko, Depite yavaga mu Nteko akajya gutekinika mu yindi système kuko, hagati aho yaje kwiyunga n’abo yari yarajujubije, ndetse umwana ava muri Isange asubira kwa mukuru we. Habaye amasezerano hagati ye nabo ndetse na nyina umubyara, ndetse arahirira ko atazongera aka rya sengesho ngo « IBYAHA BYANJYE BYOSE NDABYANZE KUKO BINTERANYA NAWE BIKADUTANDUKANYA ITEKA » !!!.

Aba nabo bamurahirira rwose ko batazamuvamo cyane cyane mushiki we Josiane, kandi koko niko byagenze kuko mbere gato y’uko Depite atabwa muri yombi na nyuma yaho, nta n’umwe muri bo wigeze yongera kuvuga ibyo Depite yabakoreye, cyane cyane uyu Josiane. Bigaragazwa no kuba twaramuhamagaye ngo agire icyo adutangariza ariko yari atumaze !! Yatubwiye ko ibyo tumubaza kuri musaza we ntabyo azi na mba !!.

Nimwiyumvire namwe umuntu wari umaze ibyumweru bibiri areze musaza we ko yabajujubije, ariko ubu akaba avuga ko « RWOSE MUSAZA WE ARI UMWERE » ».

Reka tubitege amaso.

Niyonambaza A.

1 commentaire:

Unknown a dit…

gabanya amarangamutima ube umunyamakuru.