dimanche 27 juin 2010

Uwarashe Gen.Kayumba Nyamwasa yaramenyekanye

Nyuma y’iraswa rya Gen. Kayumba Nyamwasa, inkuru yagize uburemere ku buryo abantu batari babyiteze kugera kuri urwo rwego, abakoze umushinga wo kumwica warabapfubanye, biba ikibazo gikomeye kuko byabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho isi yose iteraniye irebera umupira w’igikombe cy’isi uhabera.

Bimwe mu binyamakuru byo ku isi byari byitabiriye iyo mikino ibera muri icyo gihugu ntibyabigoye gukurikiranira hafi amakuru arambuye kuri Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda.

Bimwe mu binyamakuru byanditse kuri iyo nkuru twashoboye gusoma, bigaragaza ko gushaka guhitana Kayumba bifitanye isano n’ibibazo afitanye n’u Rwanda n’ubwo ngo Leta y’u Rwanda ibihakana yivuye inyuma, cyakora uko ibyo binyamakuru byandika ni nako amakomanteri (comments) akomeje kuba menshi ku mbuga zitandukanye bihanganisha Nyamwasa n’umuryango we (reba igihe.com).

Ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet « World News Journey » ku wa 22 Kamena 2010 cyanditse inkuru ifite umutwe uvuga ngo : “Rwandan General Kazura alledly implicated in assassination attempt on fugitive Nyamwasa in South Africa” ugenekereje mu kinyarwanda bishaka kuvuga ngo: Gen. Kazura biravugwa ko yari mu mugambi wo gushaka guhitana Kayumba Nyamwasa »

Umunyamakuru ukorera Afro-American Network uzwi ku izina rya David O’brian niwe wanditse iyo nkuru muri World News Journey, mu nteruro ze zibanza yavuze ko ayo makuru ayakesha inzego zo mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, avuga ko abantu bakekwaho gushaka guhitana Nyamwasa batangiye kumena amabanga ngo kandi ngo harimo abahoze ari abasirikari ba RDF.

Akomeza avuga ko amakuru afite, avuga ko Gen. Kazura yoherejwe muri misiyo ngo ategure ubwicanyi bwashakaga guhitana Nyamwasa mu gihe polisi y’igihugu y’Afurika y’Epfo yari irangariye mu mikino y’igikombe cy’isi irimo ihabera.

Iyo nyandiko ya David O’brian ikomeza ivuga ko Gen. Kazura amaze gushyiraho ikipe itegura uko ako kazi kazakorwa ngo yahise agaruka igitaraganya maze iyo kipe ayisigira umuyobozi ariwe Lt Col.Gakwerere Francis wasezerewe mu ngabo za RDF, ubu uri mu maboko ya polisi ya Afurika y’epfo

Ngo cyakora Gen. Kazura yahise atabwa muri yombi akigera mu Rwanda ngo bikaba byarakozwe na DMI yo mu Rwanda kugira ngo batere urujijo mu bantu bashobora gukora iperereza umugambi wamaze gushyirwa mu bikorwa kandi bifashe Leta y’u Rwanda guhakana uruhare muri ibyo bintu.

Uyu munyamakuru avuga ko ubusanzwe FPR isanzwe ikora ibintu mu ibanga ariko gufungwa kwa Kazura ngo bahise babimenyekanisha cyane ngo ibyo bikaba byari bigamije gutera urujijo mu bantu.

Gusa uyu munyamakuru arangiza inkuru ye avuga ko ayo makuru aramutse abaye impamo Leta y’u Rwanda n’iy’Afurika y’Epfo bizagira ibibazo mu mubano wabyo (serious diplomatic row).

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa NewsTime nacyo cyanditse ku iraswa rya Kayumba ku wa 20 Kamena 2010, cyanditse inkuru ifite umutwe ubaza ngo : « Kagame Dealing in death or miracles ? » nayo ugenekereje n’ubwo bitoroshye wavuga ngo Kagame umukozi mu rupfu cyangwa ibitangaza ?

Iyo nkuru itangira ivuga ngo mu mwaka w’2009 icyegeranyo cya CNN cyagaragaje ko u Rwanda aricyo gihugu cyo ku mugabane wa Afurika cya mbere giteye imbere nyuma ya Jenoside cyabashije kugarura umutekano, kwinjira mu miryango mpuzamahanga, ngo byose bikaba bigerwaho kubera Perezida Kagame wagiyeho nyuma y’ihirikwa rya Bizimungu wari Perezida kuva mu mwaka w’1994 kugera mu w’2000, ngo uwo Bizimungu wariho mu rwego rwo guhumuriza rubanda nyamwinshi (Majority of the population)

Ngo Bizimungu atangiye kubaza ibibazo byinshi mu bijyanye no gukandamiza muri politiki yigijweyo aranafungwa, icyo kinyamakuru muri iyo nkuru gikomeza kivuga ngo birasa naho ariko byagendekeye benshi batavuga rumwe na Perezida Kagame uriho ubu mu Rwanda

Ngo ibyabaye Johannesburg ku wa gatandatu aho umudamu wa Gen. Nyamwasa yemeza ko bashakaga kumwicira umugabo, ndetse akavuga ko Perezida Kagame yavuze amagambo menshi asebya Nyamwasa n’uwahoze ari umukuru w’inzego z’ubutasi Karegeya.

Abo bagabo bombi bahoze ari inkoramutima za Perezida Kagame nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga nabo bavuze ko bashenye ubunyangamugayo bwe bavuga ko akoresha amasosiyete yanditse ku bandi bantu kugira ngo yigwizeho umutungo (front companies to enrich himself)

Iyi nkuru ya Newstime igaruka cyane ku mateka u Rwanda rwanyuzemo inavuga ko ari amayobera kuko abantu baba imbogamizi mu migambi ya Kagame harimo nka Bizimungu, Nyamwasa na Habyarimana ibintu bibi bibabaho

Iyo nkuru kandi ikomeza igaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda butera imbere cyane ngo kuko ku va mu mwaka w’1994 kugera mu 1997 ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 97% ngo no mu myaka iza bugenda buzamuka. ngo muri rusange u Rwanda rwakoze ibitangaza mu bijyanye n’ubukungu no guhindura amatwara, ngo ariko ikibazo umuntu yakwibaza ku gihugu nyuma y’ibinyejana byinshi bifite urwango rushingiye ku moko bikagera ku iyicwa ry’abantu bagera kuri miliyoni, ngo nonese byashoboka ko icyo gihugu cyakomeza n’uwo mutekano kugira ngo ibyo bitangaza bikomeze ?

Bamwe ngo bavuga ko igitugu cya Kagame aricyo fatizo rituma igihugu gikomeza kuba mu bumwe, ngo aramutse avuyeho abantu bakisubiranamo, ariko abandi ngo bavuga ko ariwe kibazo ngo kuko umuntu agerageza kumujya imbere ahita amuvanaho, ngo nyamara Bizimungu, Nyamwasa, Habyarimana n’abandi bashobora kugira icyo babivugaho.

Ngo icyo umuntu atahakana n’uko u Rwanda gusubira guhungabana bishobora kubera ikibazo n’ibindi bihugu bihana imbibi narwo kubera ibibazo bituruka i Kigali. Ngo ariko ubundi nyuma y’imyaka 10 Kagame avuye ku butegetsi nibwo bizaba bikwiriye kugira ngo umuntu arebe niba yari Perezida wakoze ibitangaza byiza cyangwa imbarutso y’ubwicanyi

Martin Plaut nawe ni umunyamakuru wa BBC wakoze isesengura ku Rwanda, yakoze inkuru ifite umutwe uvuga ngo : « Gucikamo ibice mu nzego za gisirikari z’u Rwanda » iyo nkuru itangira ivuga ngo Kagame wemerwa cyane n’amahanga, ngo yemera abatavuga rumwe nawe gake cyane.

Iyo nkuru isesengura amateka ya Perezida Kagame mu gisirikari n’uburyo we na FPR bahagaritse Jenoside ngo nyuma y’imyaka 16 mu gihugu baritegura amatora ariko ngo hari inzira ntoya ya politiki yisanzuye

Uyu munyamakuru wa BBC agaruka ku bibazo abantu nka Victoire Ingabire bahuye nabyo, ariko akavuga ko ibikomeye cyane bisa nk’aho biri mu gisirikari cyahoze kizwiho gushyira hamwe cyane kandi kigizwe na benshi bagize uruhare mu guhagarika Jenoside.

Nawe agaruka kuri Nyamwasa na Karegeya uburyo bahunze kandi bakaba banenga Perezida Kagame, bavuga ko atari inyangamugayo uretse ko nk’uko twabivuze Leta y’u Rwanda ibihakana, byimazeyo ariko icyo kinyamakuru kikaba kivuga ko Nyamwasa yatangaje ko akimara kugera mu buhungiro yatangiye gutukwa na Kagame amwita amazina atandukanye (twabigarutse mu numero zabanjirije iyi)

Ngo si abo bajenerali gusa bafite ibibazo ngo kuko hari n’abafungiye mu ngo zayo aribo Gen Kazura, Gen. Muhire na Gen. Karake bazira ruswa ubugande n’ibindi ariko Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yemeza ko ifungwa ry’abo ntaho rihuriye na politiki ko nta n’igitangaza kirimo kuko ari inshingano zo kubaza abantu Accountability.

Muri iyo nkuru umunyamakuru asoza yibaza niba iryo cikamo ibice ry’igisirikari rigeze he cyangwa ringana iki ? ngo we abona bigoye kuvuga kuri ki gihe niba hari imvururu bizazana, ngo kuko urebye amateka mabi y’igihugu n’uruhari rw’igisirikari muri politiki, ngo ibyo bintu ntawabyirengagiza.

Birungi Kessia


Aucun commentaire: