Ni kimwe mu biri mu mihigo nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahize ku geza ku banyarwanda.
Guhindura imvugo ingiro si bya buri wese, umuntu ashobora kumenya ku vuga ariko gukora bikamubera ikibazo cy ‘ingorabahizi,undi ashobora ku bayiteguye gukora ariko gusobanura ibyo ashaka gukora bikaa mubera ikibazo cy’ingutu, uwagatatu ni umuntu uziguhuza imvugo n’ingiro, uwo yitwa udasanzwe,ni umunyamahirwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bo k’umugabane w’Afrika uzi guhindura imvugo ingiro.
Uretse igikorwa cyo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi, kubanisha mugihe gito abanyarwanda n’ishyirwa mubikorwa nk’intego n’imigambi 8 bya FPR inkotanyi, hari za gahunda zihariye zavuye mu magambo zishyirwa mu bikorwa. Muri izo gahunda twavuga mo gahunda y’uburezi bwa bose yatumye ibigo by’amashuri abanza biva 1283 bikagera ku 2510, abanyeshuri bava kuri 820232 bagera kuri 2299326, iby’amashuri yisumbuye biva ku 85 bigera ku 1399, abanyeshuri bava 50100 bagera ku 425587, amashuri makuru yavuye kuri 1 agera kuri 30, abanyeshuri bava kuri 3948 bagera kuri 62734.
Nta munyarwanda utazi ko politiki yir’inganiza ariyo yari yaratumye igice kimwe cy’abana b’abanyarwanda cyari cyarahejwe kitabona uko kijya mu mashuri, kuva politiki y’uburezi bwa bose yatangira gushyirwa mu bikorwa u Rwanda rukomeje kugira intiti nyinshi, ubumenyi zikura mu mashuri nibwo shingiro ry’ubukungu bw’igihugu. Indi gahunda twavuga ni gahunda y’imbaturabukungu aho umusaruro wo hagati mu gihugu ugeze miliyoni y’amadorari 5.22, gahunda ya girinka munyarwanda, amateka y’inka mu Rwanda agaragaza ko cyari ikimenyetso cy’ubushuti, ubuvandimwe bityo akaba ari ntawahemukira undi, ariko muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 inka ntiyahawe agaciro kayo niyo yaturwagaho uburakari bw’interahamwe exfar igihe batabonye umututsi wicwa.
Kuva muri 2006 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatekereza gahunda ya girinka ikanashyirwa mu bikorwa, iyi gahunda yabaye igisubizo ku bibazo bitandukanye mu muryango nyarwanda, biciye muri gahunda ya girinka umunyarwanda abana neza n’undi mu mutekano usesuye, ashobora kwirihirira ubwisungane mu buvuzi, kurihirira amashuri abana, kwiyambika, kugira ubuzima bwiza no kubona ifumbire nta kiguzi atanze. Imibare dukesha RARDA igaragaza ko muri gahunda ya girinka hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 110.000 mu muryango nyarwanda, ku nka zizatangwa mu miryango yagaragaye ko ikennye.
Abazi gushishoza bemeza ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize umuyobozi n’umufasha we bagaragaza ubwitange ku baturage, mugihe amazina ya bamwe mu bafasha babayobozi, ba za Repubulika zabanjirije Repubulika y’ubumwe bw’abanyarwanda atazwi, avugwa akavugwa mu mateka mabi ya vuba yaranze u Rwanda, madame Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeje kwibuka amateka meza mu Rwanda.
Muri ayo mateka twavuga guharanira iterambere ry’umunyarwandakazi, guharanira ko umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe n’agaciro kangana n’agahabwa umwana w’umuhungu mu muryango nyarwanda, uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, guha amahirwe yo kugaragaza no gutanga ibitekerezo urubyiruko mu ruhame, gutoza urubyiruko amahame ya Leadership muri politiki gukangurira imiryango nyarwanda kwita ku bana, kurwanya icyorezo cya sida mu muryango nyarwanda byumwihariko, n’imiryango y’abanyafurika muri rusange. Ibi byose bigaragara muri za gahunda nka za porogaramu zikubiye mu Imbuto Foundation na Unity Club.
Gisore Patrick
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire