Ishyaka PDI rugikubita ryatangaje ko kubera ibigwi Perezida Kagame yagaragaje ribona agomba gukomeza kuyobora igihugu bityo itegeko nshinga rigahindurwa.
Perezida Kagame mu ijwi rye inshuro zirenze eshatu yatangaje ko atazongera kwiyamamariza manda yindi nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga , Umuryango FPR Inkotanyi ntacyo uratangaza dore ko ari wo ufata urufunguzo nubwo Perezida wawo yagaragaje aho ahagaze.
Nubwo benshi bavuga ko hakiri kare , kuba abantu batangira kuganira kuri iki kibazo , ariko iyo urebye uburyo u Rwanda ruteye aho ruvuye n’ aho rugana ntawavuga ko hakiri kare. Ni byiza rero gukurikiza kiriya kibazo hato abanyarwanda batazaterwa batiteguye.
PDI irashaka Kagame , we ati oya ; ni nde uzabakiranura
Itegeko nshinga ni abaturage bafite uburenganzira busesuye bwo kurihindura. Abaturage nibo bafite urufunguzo rwo gusaba Perezida Kagame kuba yakomeza kubayobora kuko baramutse babimusabye mbona nta handi yabihungira kuko tuzi ko abubaha. Ariko ibi bikwiye gukorwa ku neza y’igihugu no ku neza y’ abaturage.
Mubo twaganiriye hari n’ abasanga Perezida Kagame atakwiyongeza manda ya gatatu ariko akaba yaherekeza uzaba yatowe mu gihe cy’ imyaka ibiri amwereka uburyo bikorwa, ingamba n’ amayeri yakoresheje maze nyuma yiyo myaka umukuru w’igihugu akabona kumwegurira ubuyobozi ngo byabaye no mu bihugu nka Etiyopiya n’ ahandi.
Dore bimwe mu bitekerezo abaturage batanze ku birebana no gusimbura Kagame:
Bwana Twagira Shema Gerard
Nitwa Twagira Shema Gerard, mfite imyaka 61, nkaba ndi muri pansiyo. Nakoze mu mirimo itandukanye mu mashami yo muri Minisiteri y’ uburezi nyuma ya 1994. Ubu nkaba nifashishwa rimwe na rimwe ntanga ibitekerezo nko mu kigenga cyo kuzamura imibereho ya Mwarimu.
Ikibazo cyo gutorera Perezida wa Repuburika indi manda ntidukwiye kugitandukanya n’uburyo ajyaho n’ ishyaka rimutanga; Ntekereza ko gukomeza gutsimbarara kuri Perezida wa Repuburika uriho ubu tutabinyujije mu ishyaka rimutanga, njye ku giti cyanjye numva ishyaka rimutanga ari ryo ryakagennye igihe iki n’iki n’uburyo ryategura uwazamusimbura.Ishyaka riramutse rimukeneye, akaba yaguma muri ba bandi baba hafi nk’ umuntu w’ inararibonye, ariko tukirinda gukomeza gutekereza ko umuntu umwe mu ishyaka ari we ushoboye gusa.
Kuri njye mu baperezida benshi ba Afurika bananizwa cyane n’abo baba bashyize uruhande bakananirwa kubikura.
Perezida wa Repuburika, igihe cyose azashobora kurangiza inshingano ze n’intego ze mu ishyaka rimushyiraho, twagakwiye gutekereza ukuntu yagasimbuwe kandi akaguma mu bantu bafite imbaraga z’abashobora kugira inama uwaba amusimbuye.
Ariko ntitumubonemo wa muntu kamara uhoraho kuko igihe yaba agize impamvu iyo ari yo yose imubuza kuba Perezida wasanga, igihugu cyabuze aho gihagarara. Iki ni ikibazo gikomeye cyane gikunze kugaragara muri Afurika.
Uko ibihe bigenda bisimburana ni nako ibintu bigenda bihindura isura hakaza ibitekerezo bishya, abakiri bato bakagenda bongeramo umusemburo n’ indi myumvire. Ntekereza ko ishyaka rya politiki ryakajyanye n’imihindagurikire y’ibibazo biranga sosiyete igihe iki n’ iki.
Kuri njye sinemera ko itegeko nshinga ryahindurwa kubera ko habuze undi muntu ufite imyitwarire nk’ iya Perezida wa Repuburika uriho ubu. Niba tumwemera ko yagize ubwitange, ubushishozi n’ ubunararibonye, ntibyabuza ishyaka gutegura undi muntu akazamuba hafi, akazamufasha igihe cyose ariko tutahinduye itegeko nshinga kubera ibyo. Kuko icyo gihe itegeko nshinga ryaba ryitiriwe umuntu, ejo ejobundi hakaba havugwa ngo nitwongere turihindure bikaba byagira ingaruka, yemwe bikanatera bamwe n’ umujinya ugasanga ibyo twamurataga birahindutse, tukamwitirira igitugu ari twe twakimuhaye.Izo nizo mpungenge ngira. Ariko kuba yarangiza manda ye ntibimubuza kuba yaguma hafi mu bayobozi bakomeye bashobora kuba batanga ibitekerezo, inama atanze zikaba zanaba inama ngenga zishobora gufatwaho ikitegererezo.
Mu muryango wa FPR Inkotanyi uko uhagaze ubu, niba perezida wa Repuburika akaba na perezida w’ ishyaka ndatekereza ko uwazamusimbura akwiye gutekerezwaho cyane n’ ishyaka kurusha uko abantu basanzwe tudafite ubushobozi n’ ububasha bwo kuba twabiganiraho. Niba bitarakorwa igihe kirageze bivuga ngo biri mu bibazo byihutirwa bagomba gutekerezaho bakabifata nk’ ikibazo gikomeye, ntibagire impamvu z’ uko Perezida waryo ari Perezida wa Repuburika ngo bibabuze kubikora kuko icyo gihe byaba ari uguhunga inshingano. Ntibazitwaze ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bishobotse atareka n’ abandi bakayobora, nk’uko yagiye abitangaza kenshi, bapfa kudateshuka ku murongo ngenderwaho Nyakubahwa ari kuyoboramo abanyarwanda.
Hari abantu benshi bafite ubwoba ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uriho ubu yabashaga guhuza inzego zose zaba iza gisiviri n’izagisirikare, kubona undi nk’uwo byaba ari ikibazo. Ibyo ariko njye simbifata nk’ ikibazo gikomeye kuko ubu igisirikari n’igipolisi cy’u Rwanda basigaye bafite uburere bwiza muri politiki. Uwajyaho wumvikanyweho ko akuriye inyungu z’ abanyarwanda twese twibonamo bamwumvira.
Shema Gerard yakomeje avuga ko guherekeza umuperezida uzaba watowe akayoborana na Perezida Kagame, ari igitekerezo cyiza niba hari aho byabaye kandi bigatanga umusaruro mwiza, ariko ntidukomeze gutsimbarara ku guhindura itegeko nshinga kuko twaba twitegurira urwobo tutazabasha kuvamo.
Ubutumwa natanga ku bakuriye abayoboke b’amashyaka ni uko batakomeza gutekereza batsimbaraye ku byabaye gusa.
Mugisha Jack
Mugisha Jack, ndi umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda
Gutorera Perezida Kagame indi manda, icyambere ni uko mu mategeko y’ u Rwanda manda eshatu zitemewe, kandi abanyarwanda twemera ubushobozi afite ; Itegeko nshinga rero niba rimwemerera manda ebyeri birahagije n’ubundi ko yakora izo manda ebyiri ibyo yakoze bishimwe akaba yajya mu by’ ubujyanama bitabaye ngombwa ko agumya aba perezida.
Imyumvire yo kuvuga ko yafata manda yindi byaba ari ukunyuranya n’amategeko. Ikindi kandi gutinda ku butegetsi tujya tubona kenshi amaherezo bituma ibihugu byinshi bibyuriraho n’abanyapolitiki bakabyuriraho bakavuga n’ibindi byinshi bigatuma ahinduka umunyamakosa kandi yakoraga ibintu byiza. Kuri njye nsanga itegeko nshinga ritabyemera icya kabiri byaba byiza atanze n’ umwanya abandi nabo barahari bakamufatiraho urugero nabo bagakora.Byaba byiza ko atakwangiza isura y’ ibintu byinshi byiza yakoze.
Niba itegeko nshinga rivuga ibi n’ibi hakabaho kurihindura, muri icyo gihe isura nziza yaba imaze gutakara, cya cyizere n’ubushobozi bamubonagamo, bigatangira guhinduka kubera baba babona ko agiye kumara igihe kinini ku butegetsi. Aho kugira ngo rero yangize isura nziza afite, imyaka azaba ayoboye izaba ihagije, bizaba byiza natanga urubuga.
Kuri njye nemera ko ubutegetsi buva ku mana, kandi abanyarwanda ni abantu bazi gushishoza ; Niba tugeze mu rwego rwo guhitamo, ni ukuvuga ngo abashyira imigambi (gahunda ya politiki) yabo hariya tugahitamo nk’ abanyarwanda , icyo ni cyo cy’ ingenzi gikenewe kuri ubu. kuvuga ngo uwajyaho yamwiyegereza cyangwa yamutegura, ubutegetsi ntago ari ubutegurwa , ubutegetsi ni impano. Ubwenge bwo kuyobora nta bwo ari ubwa buri wese , si ubwenge buva mu ishuri. Ariko kumutegura ni byo nk’ abantu bashobora kubitekerezaho usibye ko bishobora gutandukana n’ibibaye.
Umutegarugori Utarashatse kwivuga:
Kuri njye igitekerezo cyo kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umubyeyi wacu turamukunda , turacyamukeneye kubera amajyambere atugezaho.
Ngaho gir’ inka ubu abanyarwanda baranywa amata , n’ abandi batarazibona bakaba bagitegereje ntiyagenda atabagabiye bose, yewe Perezida Kagame ni umubyeyi arakagira Imana.
Abanyapolitiki bo babivugaho iki?
Perezida wa Sena ucyuye igihe Vincent Biruta nawe ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Umwezi cyo kuwa 3- 10 Ukwakira hari icyo yatangaje kuri manda ya Perezida Kagame.
Yagize ati, « Ariko ngirango ibibazo nk’ ibyo yabyivugiyeho inshuro nyinshi, ntabwo nabimuvugira cyakora kugeza uyu munsi dufite itegeko nshinga , igihe cyateganyijwe nikigera nkeka ko rizubahirizwa kandi mu gihe abanyarwanda baramutse bafashe icyemezo cyo kugira icyo bahindura, na byo mu gushyira hamwe kwabo babikora ariko ntabwo twari twageza igihe cyo kuvuga ngo murifuza iki? Ariko cyane cyane uwo bireba[Perezida Kagame] niwe ushobora kubyivugira».
Kuba rero Perezida Kagame ahora atangaza ko atifuza indi Manda, naho ishyaka PDI kubera ibyiza yakoze yakongera akiyamamaza, ni urubanza rutoroshye ruzacibwa n’abaturage, bashingiye ku neza n’inyungu zabo.
Ntalindwa Théodore