Iri fungurwa ryabaye ari uko ngo asabye imbabazi inzego za gisirikare zimukuriye, zasuzumye icyo cyifuzo cye zigasanga imbabazi azikwiye, hagafatwa icyemezo cy’uko arekurwa
Nk'uko Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yabitangarije ikinyamakuru cyo kuri Internet gikorera mu Rwanda, mu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2011, Lt Gen Muhire nyuma yo gufungurwa, ubu arabarizwa iwe mu rugo.
Lt Gen Muhire w'imyaka 52 yahagaritswe tariki 18/4/2010, ahagarikirwa rimwe na Gen Maj Karenzi Karake. Icyo gihe Gen Muhire yaregwaga ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha ububasha afite mu buryo budakwiye, mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ngo ku mpamvu z'imyitwarire mibi idahuye n'amahame agenga imyitwarire y'igisirikare cy'u Rwanda, nk’uko byari byatangajwe icyo gihe na Lt Col Rutaremara, wanongeyeho ko ihagarikwa ryabo ntaho ryari rihuriye na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa.
Mu kwezi k'Ugushyingo umwaka ushize, Lt Gen Muhire wari ufungishijwe ijisho iwe mu rugo, yaje kujyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ahakorera Military Police.
Muhire yaba ngo yarafunzwe azira ko yaba yaracumbikiye Kayumba Nyamwasa mu nzu ye ngo iba Afurika y’epho, ibi binyomozwa na Lt Col Rutaremara wavuzeko ihagarikwa rye ntaho ryari rihuriye na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, ku magambo y’uyu muyobozi biriya bivugwa ni ikinyoma.
Ibyo aribyo byose Muhire arekuwe nta rukiko rumuburanishije ngo ibyaha yakoze abibazwe maze abyisobanureho, n’abanyarwanda bamenye ukuri aho kuri maze ibihuha bicike.
Rose Kabuye nawe ni umwe mu basirikare bakuru bahuye n’ibibazo muri iki gihe,aho aherutse kwamburwa umwanya we wo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe protocol ya Kagame, ku itariki 3 Nzeri 2010, akaba aherutse gushinjwa na Kagame ubwibone no kwigira intwari imbere y’abasirikare.
Mu nama iherutse guhuza abasirikare bashinzwe ubutasi, Kagame yasobanuye impamvu yirukanye Rose Kabuye mu mwanya we. Ngo Kagame yasobanuye ko yababajwe n’ukuntu Rose Kabuye agenda yigira intwari hirya no hino mu binyamakuru, byo hanze.
Iyi nkubiri y’ihagarikwa, ifungurwa n’iyirukamwa ku kazi kwa bamwe mu basirikare bakuru b’igihugu iravugwaho byinshi, cyane ko bitari bimenyerewe ko abasirikare nk’aba bahura n’ibibazo nk’ibi.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire