Mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rufite icyicaro i Kibagabaga mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, kuri uyu munsi wa kabiri tariki 12 Mata 2011 hakomeje urubanza Ubushinjacyaha buregamo Mukayiranga M. Rose na Docteur Bideri Diogène icyaha cy’ubusambanyi.
Mbere y’uko uru rubanza ruba ariko inkuru yari isanzwe ari kimomo dore ko twari twarayimenye iturutse ku bantu batandukanye kandi bose bahuriza ku kintu kimwe, ari nacyo kiriya cyaha.
Tumaze kubimenya twatangiye kuyikurikirana, maze nk’uko amahame y’umwuga abidusaba ndetse n’amategeko tugerageza kubaza abashyirwa mu majwi bombi.
Yaba Mukayiranga M. Rose kimwe na Docteur Bideri Diogène, nta n’umwe wagize icyo adutazngariza kuko, twahamagaye buri wese kuri telephone inshuro zirenze eshatu kandi mu bihe bitandukanye, ariko banga gufata telephone zabo. Ntitwarekeye aho kuko nk’uko bizwi, uburyo bwo gushaka kuvugana n’umuntu ni bwinshi.
Twarabandikiye tubasaba kuvugana nabo ariko nta n’umwe muri bo wadusubije. Icyakora bamwe muri bene bariya bavugwaho imyitwarire igayitse ntibajya biburira, ku itariki ya 25/03/2011, ubwo twongeraga kugerageza kuvugana na Mukayiranga M. Rose, telephone ye igendanwa yayihaye umuntu w’igitsina gabo, aba ariwe utwitaba.
Amagambo y’iterabwoba yatubwiye turayafite, ari nayo mpamvu yatumye tubifata nk’ikimenyetso cy’isoni n’ikimwaro uriya Mukayiranga afite, cy’uko asanga ntaho yahera agira icyo abwira itangazamakuru ku byo avugwaho; ari nabyo bimugejeje mu nkiko!!.
Amakuru twashoboye kumenyera muri urwo rubanza ni uko ari bwo rwaburanishijwe kuva aho Ubushinjacyaha bugereje dosiye mu rukiko. Ni ukuvuga ko yari ishuro ya gatatu kuko amaburanisha abiri abanza yose yagiye asubikwa kubera ko umwe mu baregwa ariwe Docteur Bideri Diogène atitabaga.
Ni icyorezo mu ngo!!
Ikimaze kugaragara ni uko bicika mu ngo hagati y’abashakanye muri iki gihe ku buryo buteye ubwoba!! Ikibazo ariko si uko bicika, ahubwo ikibazo ni uko 98% by’izi ntambara usanga bigirwa amabanga ndetse n’ubwiru bikomeye! Burya benshi abantu bababona bagenda bakeka ko ari bazima, nyamara barangije gupfa kera “BYA BINDI BAVUGA NGO KANAKA YAPFUYE AHAGAZE”! Nibwo ujya ugira utya ukumva ngo umugore kanaka yivuganye umugabo, cyangwa umugabo yivuganye umugore we!
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga ku kibazo cy’amakimbirane hagati y’abashakanye bugaragaza ko, bigera ku ntera yo kwicana bimaze igihe kinini cyane, kugeza ubwo ikibyimba gituritse!! Turagana he?!.
Tugarutse ku nkuru nyir’izina rero, uru rubanza Mukayiranga M. Rose na Docteur Bideri baburana rwashoijwe na Brigadier General Gashayija nk’umugabo washakanye na Mukayiranga mu buryo buteganywa kandi bwemewe n’amategeko, wareze umugore we ubusambanyi akorana na Docteur Bideri. Ubu busambanyi nk’uko dosiye ibigaragaza, bukaba bwaratangiye mu ibanga dore ko n’ubundi ibijya kugera ku karubanda biba byaratangiye ari amabanga “Y’UBUKOZI BW’IBIBI”.
Koko rero burya ngo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, uyu musirikare yabanje kubyumva mu makuru akagirango ni amagambo yo guharabika “CHERIE WE”!!. Uko iminsi igenda yicuma ariko, ni nako nawe yagendaga yibonera ibimenyetso bisa nibimucira amarenga, kugeza ubwo yigereye ku kuri kudashidikanywaho “KURI WE”, kw’ibyo yumvaga ku mugore we. Nta kindi yakoze rero kuko ntacyari gisigaye ngo umutima nama we umuhe uburenganziea butagibwaho impaka bwo kugana ubutabera.
Nguko uko yisunze ishami ry’Ubugenzacyaha muri Police y’Igihugu CID, nabwo butangira akazi kabwo, dosiye irakorwa ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo buyijyana mu rukiko, ari naho ubu rwambikaniye!!.
Batinya itangazamakuru kurusha ibindi!!
Mbere y’uko urubanza rutangira kuri uyu wa kabiri, abaregwa aribo Mukayiranga M. Rose na Docteur Bideri, sinzi uko baturabutswe maze bahita babimenyesha ubunganira “Avocat”, nibwo bakoze akanama k’iminota nka 15, bemeranya ko bagomba guhakana bagatsemba ko urubanza rubera mu ruhame.
N’ubwo ababuranyi bagira ayabo ariko, kimwe nuko ngo ari uburenganzira bwabo, hakiyongeraho n’urwitwazo rw’amategeko, uretse ko nta n’icyo baramiraga, icyagaragaye ni uko banze ko amafuti yabo avugirwa mu ruhame, bityo itangazamakuru rikabikurikirana kandi ni mu gihe kuko ari ikimwaro ku baregwa bombi. Gusa bibutse ibitereko basheshe kuko, iyo badashaka kwishyira hanze baba barihaye akabanga mbere hose ntibigere aho bijya ku muhanda ndetse ngo bikomereze no mu nkiko!! So, ntacyo bakijije rero kuko, icyo rubanda izi ni uko: “Mukayiranga M. Rose, yakoze cyangwa n’ubu agikora ubwangizi n’umugabo utari uwe, na Docteur Bideri akaba aburana gukora urukundo rutaziruye n’umugore utari uwe!!”.
Umucamanza yabahaye akabanga!
Burya abacamanza n’ubwo bakora mu bwigenge busesuye, ariko kenshi shenge bagira n’ubupfura!!. Kera kabaye uyoboye urugamba “Juge” yakomye imbarutso ngo urugamba rutangire, ariko uwunganira Mukayiranga Maître Rushikama atera urutoki hejuru.
Ahawe ijambo yasabye ko urubanza rwaburansishirizwa mu muhezo, ariko ntiyatanga impamvu zituma uwo muhezo ubaho. Aho niho impaka zatangiriye ubwo urugamba ruba rurahagaze.
Ubushinjacyaha n’uruhande rurega bagaragarije urukiko ko nta mpamvu ihari ituma urubanza rubera mu muhezo, ko ahubwo rwagombye kubera ku mugaragaro dore ko harimo n’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryakorewe Brigadier General Gashayija, Ubushinjacyaha buti ahubwo imanza nk’uru zagombye kwegerezwa abaturage zikaburanishirizwa imbere yabo “ku karubanda” kugirango bamenye uburemere bw’icyaha cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo!.
Maître Umubyeyi Béatrice wunganira Docteur Bideri nawe ati: Ni urubanza rureba ubuzima bw’abantu “Ngirango yashakaga kuvuga bya bindi ngo bita vie privée”, ari nayo mpamvu natwe dusaba ko rubera mu muhezo!!.
Maître Shema wunganira Brigadier General Gashayija ahawe ijambo nawe yunze mu ry’Umushinjacyaha ati: NTACYO BYABA BYISHE URUBANZA RUBEREYE MU RUHAME KUKO NTACYO BIBANGAMIYEHO ORDRE PUBLIC, AHUBWO NI NO KWIGISHA SOCIETE NGO UBUBI BW’IKI CYAHA BURUSHEHO KUMENYEKANA BITYO ABANTU BAKIGENDERE KURE. IKINDI, ABAREGWA BARABURANA IBYABEREYE IMBERE Y’ABANTU NDETSE HABAYE N’IMPAKA, ARI NAYO MPAMVU DUSABA KO URU RUBANZA RWABURANISHIRIZWA MU RUHAME”.
Maître Rushikama wunganira Mukayiranga M. Rose yongeye gusaba ijambo noneho agaragaza ko ngo « Personnalité y’abantu ku giti cyabo igomba kubahirizwa ». Impamvu ngo ni uko hari abantu mu bari baje gukurikirana urwo rubanza byagiraho ingaruka, “ATANGA URUGERO NGO RW’ABANA B’ABAREGWA BASHOBORA KUBA BARI MU CYUMBA CY’IBURANISHA NGO BASHOBORA GUTA UMUTWE (TROUBLER)”.
N.B: Mu Bantu bari mu cyumba cy’iburanisha baje gukurikirana urwo rubanza biganjemo abo ku ruhande rurega, nta bana barimo!! Ahubwo ni bya bindi byo gutekinika kw’abanyamategeko kugirango ibyifuzo byabo bigire ishingiro.
“IKINDI NI UKO UMWE MU BAZI IMYITWARIRE YA MUKAYIRANGA M. ROSE NDETSE BAFITANYE ISANO YA HAFI CYANE, (ARIKO WADUSABYE KUDATANGAZA AMAZINA YE) YADUTANGARIJE KO ABO BANA MAITRE RUSHIKAMA YAVUGAGA KO BASHOBORA GUTROUBLA AHUBWO BAMWE MURI BO ARI ABATANGABUHAMYA MURI URU RUBANZA”.
Bisobanura ko abo bana ari bamwe mu bo ku ruhande rw’abaregwa!! Uwaduhaye amakuru yanatubwiye abo bana abo aribo, “ARIKO KU MPAMVU Z’UBURENGANZIRA BW’UMWANA NTTURIBUBAVUGE AMAZINA MURI IYI NKURU”.
Hagati aho rero Docteur Bideri nawe yasabye ijambo, maze “NK’UMUNYAGITINYIRO KOKO, ASHIMANGIRA IMBERE Y’URUKIKO N’ABAKURIKIRANA URUBANZA KO UMUNTU ARI INDAHANGARWA NK’UKO ITEGEKO NSHINGA RY’U RWANDA RIBIVUGA”. Docteur Bideri yakomeje agira ati: “NDIBAZA IMPAMVU UWUNGANIRA UWO TUBURANA AVUGA NGO NI IBINTU BYABAYE ABANTU BABIREBA!!.
Ati: “IBYO NTIBIRUTA ITEGEKO NSHINGA, ARI NAYO MPAMVU NSABA KO BIBERA MU MUHEZO MU GIHE ICYAHA KITARAHAMA UREGWA”. Maître Umubyeyi Béatrice yaramwunganiye “NKUKO NYINE ARI UMWUNGANIZI WE MU RWEGO RW’AMATEGEKO”, avuga ko “Bonne moeurs na intimate” by’umuntu bigomba kubahirizwa kuko amategeko abyemera, ko kandi ntacyo byaba bibangamiyeho urega.
Maître Shema wunganira Brigadier General Gashayija asaba ijambo agaragaza ko ibyo Docteur Bideri avuze biri mu Itegeko Nshinga ntaho bihuriye no kuburanira mu muhezo. Ati: “KUBANGAMIRA VIE ET MOEURS (INYIFATO) NA DROITS Z’ABANTU NTACYO BIVUZE, KEREKA NIBA BATINYA KO HARI IBYAVUGIRWA HANO”!!.
Ati ahubwo uru rubanza rwakagombye kubera mu ruhame rukajya no kuri télévision!! Turasaba ko ibyo Ubushinjacyaha bwasabye byakubahirizwa kugirango bifashe abanyarwanda. Aha ngaha Umushinjacyaha yasabye ijambo nanone ashimangira ko urubanza rugomba kubera mu ruhame “IGIHE CYOSE BITABANGAMIYE UREGA”.
Izi mpaka mu by’amategeko mbere y’uko urubanza ruburanishwa, zamaze hafi isaha yose kuko zatangiye saa tatu na mirongo ine (09h40’) zihagarara saa ine na mirongo itatu n’itanu (10h35’), nyuma y’uko uyoboye urugamba, nako urubanza atangarije aho ko urukiko rwemeye ko rubera mu muhezo!!
Birumvikana ko imbaga y’abakurikiranaga urwo rubanza yagombaga gusohoka impande zihanganye akaba arizo zisigaramo n’urukiko gusa!!. Ngayo nguko, ngibyo ibya Mukayiranga M. Rose na mucuti we Docteur Bideri, ibindi ntihagire ubimbaza!! Gusa kubera ko itangazamakuru ari “MUTARAMBIRWA” ntitwarekeye aho.
Mu bucukumbuzi n’iperereza ryacu twaje kumenya ko urwo rubanza rwasubitswe rukazasubukurwa mu mpera za kamena 2011, kuko hari ibindi bimenyetso simusiga bitegerejwe, muri byinshi bisanzwe kandi byagaragajwe muri izo nkundo za Mukayiranga na Bideri.
Gusa ikidashidikanywaho nk’uko byemezwa n’umuhisi n’umugenzi ni uko “MUKAYIRANGA M. ROSE NA DOCTEUR BIDERI DIOGÈNE, BAKEKWA KANDI BAKURIKIRANYWEHO ICYAHA CY’UBUSAMBANYI (ADULTÈRE).
Iki cyaha kikaba kivugwa mu mutwe wa 5 W’URWUNGE RW’IBYAHA BIKOREWE AMIFATO MEZA, MU CYICIRO CYA MBERE GISOBANURA ICYAHA CY’UBUSAMBANYI N’UBUHARIKE. (De l’adulère et de la bigamie), mu ngingo kuva kuya 353 kugeza kuya 357 z’igitabo cya kabiri cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Muri make haba ku ruhande rwacu nk’itangazamakuru kimwe n’undi wese ukurikirana uru rubanza tukaba dutegereje icyo ubutabera buzarukoraho.
Gusa ku ruhande rw’itangazamakuru rukaba tutabura kwamagana twivuye inyuma bene ibi bikorwa byo gusenya ingo, dore ko bimaze kuba nk’icyorezo. Hirya no hino mu gihugu ntaho bucyikera!! Ngo zirara zishya bwacya zikazima!! Abashakashatsi nibahaguruke baturebere impamvu nyayo ituma ingo zikomeje gusenyuka!! Benshi tuzi ko babigira ibanga bakicecekera “AKA YA MFURA ISHINJAGIRA ISHIRA”, kandi ku mpande zombi. Ni ukuvuga abagore bateshwa umutwe n’abagabo “ BARINDAGIRIYE KWA BA KIVAMVARI”, kimwe n’abagore bata abagabo babo ngo bakajya mu bapfubuzi cyangwa abunganizi “ARIKO BATARI BA AVOCATS”.
Ko bicika tubigenze dute banyarwandakazi banyarwanda mwagiriwe ubuntu mukaba mubanye neza, ingo zanyu zitembamo amahoro, umunezero, ituze n’umutekano bisesuye??!!.
Igiteye ubwoba kurushaho kandi, ni uko aya mahano usanga yiganje cyane mu bo bigaragarira buri wese ko ntacyo babuze!! Ariko koko ubanza igitsina ari imari irusha Diama na Zahabu guhenda!!!
Uko biri kose twe mu itangazamakuru, ntidushobora kwifata nk’umukristu uri imbere ya Altari kuri iki kibazo bimaze kugaragara ko kibangamiye sosiyete nyarwanda kubera impamvu nyinshi zikurikira:
1° Nta mahoro bitanga mu buzima bwa buri munsi ku bahura nacyo, kandi nta kindi bushingiyeho uretse kugira ituze kugirango ubyo ukora ngo utere imbere unateze igihugu imbere, ubikore neza.
2° U Rwanda rw’ejo hazaza duharanira ko ruba rwiza, nta bandi bazabikora uretse abana tubyara. Ntibishoboka rero abo bana bakurira mu marorerwa nk’ayo akorwa na ba Se cyangwa ba Nyina.
3° Iki kibazo kirateza ibindi bibazo bishingiye ku guta igihe cyagakoreshejwe mu gukora ibyubaka u Rwanda? Zigenda mu gukandwa amaboko abantu bavuga abo bagabo n’abagore bahora mu nduru n’amahane ya buri munsi.
4° Kiratera urwikekwe rukomeye no kwanganisha abantu bihereye mu miryango ya bariya bombi, ari nako abana babyaye bahababarira bakabura epfo na ruguru, kugeza ubwo bamwe bahinduka impfubyi kandi abababyaye bitwa ko bakiriho.
5° Kirangiza bikomeye umuco nyarwanda, ibyiza byose duharanira byakagombye kubakirwaho!
U Rwanda rumaze kuba iciro ry’imigani kubera ko nta mahoro ari mu miryango irati mike, dore ko bene ariya mahano iyo agaragaye akajya hanze, serwakira y’ikoranabuhanga iyagurukana, mu masegonda make isi yose ikaba yabimenye. Banyarwanda banyanrwandakazi nimudufashe dushoze urugamba rwo kurwanya iki cyorezo!! Nyamuna nimwugarire turugarijwe!!!.
Mu gucumbika iyi nkuru kuko itarangiye, twagirango dukurire inzira ku murima, uwo ariwe wese cyane cyane abo bishyira hanze ko ntawe dushobora kugirira ibanga hejuru y’imyitwarire nk’iyi y’urukozasoni ku gihugu na sosiyete ikigize.
Abadutelefona cyangwa bakadutumaho abanyamafuti n’inkozi z’ibibi nkabo badukangisha ko ngo nituvuga tuzahura n’ibibazo, ibyo kuri twe ni nko kumena amazi ku rutare kuko, nta na rimwe tuzareka kubyamagana kandi baciye umugani ngo “UVUZE KO NYIR’URUGO YAPFUYE SIWE UBA AMWISHE”. Hanyuma kandi, harya ngo “UWIGIZE AGATEBO “ bigenda bite.!!.
Gusa twabagira inama yo kwiha agaciro mukiyubaha, dore ko ibyo mubamo uretse no kuba bigira ingaruka ku bo twavuze, namwe ubwanyu bibakururira ibibazo birimo n’iki cyo kujyanwa mu nkiko!! Si ibi gusa kuko amakuru tugikurikirana ngo tumenye ukuri nyako kw’ayo avuga ko, umwe muri aba baregwa yaba yaratakaje amahirwe y’umwanya w’akazi kandi wo ku ntera yo hejuru yagombaga kubona, kubera uru rubanza!! Ntituramenya neza uwo ariwe muri bo, dore ko yaba Mukayiranga cyangwa Bideri bombi ari intiti. So, nk’uko byavuzwe n’umunyarwanda umwe rero kandi w’umuhanga cyane ku buryo n’amahanga amwemera, “NTA MUNTU USHOBORA KUGUHA AGACIRO, NI WOWE UGOMBA KUKIHA, UKANAKIHESHA”!!.
N.B: Amakuru tugikurikirana aravuga ko Docteur Bideri Diogène aburana uru rubanza rwo gusenya ingo z’abandi yarataye urwe, ubu umugore we n’utwana 2, agakuru gafite imyaka 3 bakaba baririra mu myotsi!! Tuzabigarukaho mu nimero zitaha tumaze kuyegeranya neza.
Ni ah’ubutaha.
Niyonambaza Assumani
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire