jeudi 19 mai 2011

FPR na FDLR byangana urunuka ariko bigasangira abayoboke

Umuryango FPR Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda, ukaba na moteri ya Guverinoma ukomeje kwakira abavuga ko bitandukanyije na FDLR. Habanje fondateri wayo Paul RWARAKABIJE, hakurikira Generali Jerome NGENDAHIMANA n’abandi n’abandi none hakaba havugwa Lt Colonel Sam BISENGIMANA uherutse kwishorera ajya Mutobo ngo ahabwe icyuhagiro gitagatifu cyo gukorera igihugu cyamubyaye nk’abo bagenzi be.

FDLR nayo ku rundi ruhande irakira abitandukanya na FPR nka Generali KAYUMBA Nyamwasa na bagenzi be n’ubwo bo babihakana bivuye inyuma kubera isoni baterwa n’ingengabitekerezo yayo. Bimaze kumenyerwa ko ubaye umwanzi kwa KAGAME aba umukunzi kwa MUDACUMURA, bakagenda basimburana gutyo. Ibi bituma abantu batari bacye bibaza byinshi kugera n’aho batekereza ko iherezo ayo mashyaka azibumbira hamwe mu rubuga rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Iyo turebye politiki y’icyi gihugu mu gihe kitari icya cyera, dusanga ibiba ubu byaranabayeho mu gihe cy’umukino ukomeye wabaye hagati ya FPR na MRND. Abari inkoramutima za Kinani bahindutse inshuti z’inyenzi n’ubwo bazirwanyaga by’intangarugero. Chairman wa RPF KANYARENGWE Alexis wari wararahiriye Imana ishobora byose kuzongera gusangira n’umututsi ari uko inkovu ze zongeye kumera umusatsi yanywanye nabo izuba riva.Inkotanyi ziva ishyanga azirangaje imbere basangira impeke z’ibigori, ari nako baririmba kuzarwubaka. Bamaze kurufata koko, bagiye basomyaho n’ababarwanyaga. Ngabo ba Generali GATSINZI Mariseli w’Inzirabwoba wahindutse kiongozi wiz’amarere n’abandi bahabwa intebe kugera kuri ba Rwarakabije b’ejo bundi.

Ubu uwakwibaza icyo inzirakarengane zapfiriye, biragoye kumubonera igisubizo. Ariko ngo ingoma ni zimwe ni uko zihindura imirishyo gusa. Kubera kwigomeka kuri FPR, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Generali Kayumba ubu ni umwanzi w’Igihugu zabohoje. Kubera kwigomeka kuri FDLR, Umugaba w’Ingabo zayo Generali Rwarakabije ubu ni umukunzi w’Igihugu zayogoje. Niba umwanzi wa none aba umukunzi w’ejo, kubera iki Kayumba na bagenzi be batakongera kuba abakunzi b’Igihugu, imbugita bakayisubiza mu rwubati bagaha abanyarwanda amahoro azira guhora mu ntambara z’urudaca. Mbese ubundi abanyarwanda ko bapfa gusuzugurana, ako gasuzuguro bagashyize hasi mu nyungu rusange za bose maze ziriya ntwaramiheto zinyagirirwa ku mihanda zigasubira mu miryango yazo nk’uko byahoze kera na kare.

Ejo Kayumba yashinjaga Rwarakabije none ubu nawe yaramuhindukanye amuhindura shitani kuruta interahamwe bari basangiye umugambi. Muri uyu mukino, abafana ni bacye cyane kubera ko ntawe unejejwe n’ibitego bya rugondihene nk’ibyo. Intambara ikomeye yabaye mu Rwanda n’iyo mu 1990 kugeza 1994. Ingaruka zayo, ntawe zitagezeho ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi yabaye imperuka. Kuba iyo ntambara yaratinze ni uko abayitsinze bari batsimbaraye ku burenganzira bwabo ntayegayezwa bwo gusubira mu gihugu cyabo bari barahejwemo imyaka n’imyaniko. Indi ntambara y’abanyarwanda, yaba igamije iki? Niba abambari ba FDLR n’Interahamwe batinyuka kwambuka Rusizi ya Bukavu na La Corniche ya Goma bakakirwa nk’abanyarwanda bari barayobye, ninde watinyuka gukangurira abandi umusanzu wo kurwana ngo atahe?

Ese ubundi, abo banzi b’Igihugu ba none babuze iki ko ibyo bashaka bitari mu nyungu z’abanyarwanda. Ntawe utazi GAHIMA Gérard n’ubugome bwe muri Kigali yose. Abanyemari bagombaga kumuha icya cumi kugira ngo imari yabo idahinduka magendu, yagera muri za banki akazitegeka guhereza nyina ibya mirenge kandi atakigira amenyo yo kubihekenya. Uwo koko azamarira iki abanyarwanda muri ibyo bitero bifuza kubagabaho? Uwo basangiye ibere rishoka ubugome n’ubwigomeke RUDASINGWA watinyukaga gufungira abantu muri Kontineri muri Amerika kandi ariwe ubahagarariye, yaza mu Rwanda ngo yongere amare iki kizima? Patrick KAREGEYA wagize uruhare mu guhisha Ruharwa Kabuga warimbuye imbaga y’abatutsi hari ikindi yakora uretse kugambanira Abanyarwanda? Kwica abaturage urubozo nk’ibimonyo bizabamarira iki mu by’ukuri? Ibyo bisambo byakwiririye impamba itubutse byanyaze abaturarwanda maze bikabaha amahoro!

Cyakora abanyarwanda bazima barahari, hakaba n’abafite ubwenge bwo gukorera abandi ndetse no kubafasha gutera imbere. Umukino wo guhora hashakishwa ingufu mu banzi b’ejo n’aba none ku mpande zombi ugomba kurangira. Ibyo bigarasha byose bigomba gushyirwa iruhande, ikarita nyazo zigakinishwa. Nta kipe y’ubuyobozi yigeze itsinda kugeza ubu, ahubwo hahora hatsinda Perezida Kagame wabaye umukinnyi, umusifuzi n’umutoza muri iki kibuga cy’u Rwanda. Ikibazo ni uko akomeje gutoza abaremaye agira ngo ni bazima. N’abaveho, ashyireho guverinoma y’abakozi, ubundi u Rwanda rutembe amata n’ubuki. Ibigarasha bya FPR n’Interahamwe za FDLR ntacyo bashobora gutwara u Rwanda usibye kurutera ubwoba bw’ubusa. Igitugu bavuga kigomba guhinduka igitutu cy’iterambere. Ko Kinani yambitse Interahamwe zikamanuka n’Inzirabwoba ze zigacira ibishirira, byatumye kidakonkobokera mu bicu?

Icyo abanyarwanda bifuza ni ukubakirwa izibakwiye mbere yo gusenyerwa izibatesha agaciro, kurindwa akarengane baterwa na bamwe mu bisambo bibayobora byiyerekana nk’intama imbere ya Perezida, byamutera umugongo bigahinduka impyisi bihehe ku baturage. Perezida Kagame abanyarwanda bitoreye agomba gukaza umurego mu kutihanganira abakomeje gukama izo badatunze, agasezerera ubukene mu Rwanda. Imana ishobora byose ikomeze kubimufashamo.


Ubwanditsi

Aucun commentaire: