jeudi 19 mai 2011

Ubutegetsi bw’igitugu bukurwaho n’abanyagihugu

Hashize iminsi twumva ngo abaturage bo muri Tuniziya bakuyeho perezida kubera imyigaragambyo, ubu byototeye misiri abaturage barashaka ko perezida wabo Hosni Mbarack yegura nta mananiza. Ibi byose byaturutse kuki? Muri tuniziya perezida wabo yari yarimakaje igitugu yigira indakoreka abaturage bayo baragenda barakena ku buryo no gucuruza agataro utarize kaiminuza bitari byoroshye. Nyuma yo kwirukana abacururizaga udutaro ku mihanda umwe mu basore wari ubabajwe n’uko bamwubikiye imbehe, kuko yari atunzwe no gucuruza ku gataro, afata icyemezo cyo kwitwika. Bagenzi be bakimara kubona ibyo, biraye mu mihanda bitangira buhoro buhoro kugeza igihugu cyose gifashwe perezida wacy Mohamed ben Ali afata indege arahunga. Bidateye kabiri na Misiri iba irafashwe yamagana ubutegetsi bw’igitugu bwabahejeje ku isuka. Kugeza ubu Perezida wa Misiri agomba gufata ibyemezo birimo no kwegura ku buyobozi uko byagenda kose. mUri libiya birakomeye kandi birakaze,aho bukera kadafi nawe arasanga bagenzi mu buhungiro kuko aho bigeze ubu n’amahanga yarabihagurukiye. Ibi byabaye muri ibi bihugu by’abarabu muri Afurika ya ruguru ntibyaje umunsi umwe ngo bihite biba ahubwo byatwaye igihe kinini bitewe n’uko Leta zabo zagiye zirema abarakare mu bihugu byabo igihe n’igihe bityo imbarutso ikaba akantu gato. Mu Rwanda baca umugani ngo “impamvu ingana ururo” kandi ngo “inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.”

Baca kandi umugani mu Kinyarwanda no mu Kirundi ngo “inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Iyi nkuru turerekana uburyo abarakare bagenda bavuka ku buryo bashobora kuzateza igihugu imidugararo nkiriya niba ntagikozwe ngo bihinduke.

1.Gusenyerwa ku ngufu:

abanyarwanda batari bake bahora bamagana uburyo basenyerwa ku gahato rimwe na rimwe baterekwa aho bari bwikinge cyangwa bagahabwa amafaranga y’intica ntikize y’ingurane nyamara bakabyemera bitotomba ngo “ntawe uburana n’umuhamba” kugeza ubu byafashe indi ntera ntibikiri mu migi byageze no mucyaro muri bye bye nkakatsi aho abakecuru n’ibibondo ndetse n’abarwayi basenyewe amazu hejuru bakerekeza mu bigunda indwara zikabashoka. Ntibyumvikana ukuntu abaturage basenyerwa shishi itabona nko mu kiyovu cy’abakene hagashira imyaka ibiri abubaka batarubaka! Gutuza heza abantu ni byiza ariko iyo bikozwe nabi bitera abanyagihugu umutima mubi n’uburakare bushobora kuzateza izindi ngaruka mu gihe kiri imbere.

2.Gukuraho za buruse muri za kaminuza za Leta:

Iki ni ikibazo gikomeye abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange bijujutira umunsi ku munsi bibaza uburyo iki cyemezo cyabituye hejuru none bamwe mu banyeshuri bakaba abatangiye kwiyahura kubera kubura amerekezo. Burya leta ni umubyeyiniba umubyeyi yarihiriraga umwana we mu mashuri yisumbuye hariho n’imfashanyo ya leta tuvuge nk’ibihumbi ijana na mirongo itanu(150000frw), ubu akaba agiye kujya atanga amafaranga arenze ibihumbi Magana atatu(300 000frw) buri mwaka aya mafaranga azava he? Ko muzi ubushobozi bw’umunyarwanda usanzwe wo mu giturage?

Uko bizagenda kose hari abatazashobora kujya muri kaminuza kandi barabitsindiye, aba bashobora guhinduka abarakare niba bidakosowe.

3.Kwambura no kwirukankana abacuruza udutaro mu mujyi wa Kigali

Abantu batari bake tuganira ntibihanganira kuvuga ko bibababaza kubona polisi cyangwa rokodifensi(local defenses) birukankana abagore ,inkumi n’abasore bababuza kwishakira amaronko. Si ukibirukankana gusa kuko babacuza n’utwo baba bafite barimo kuducuruza. Ni byo koko hakwiye kujyaho uburyo abo bantu nabo basora nk’abandi bacuruzi ariko kandi nibyigweho neza kuko bitera benshi kwibaza amaherezo yabyo kuko bikurura urwango ku butegetsi buba buriho.

4. Abashomeri bajyenda barushaho kuba benshi:

Abashomeri bakomeje kuba benshi mu gihugu, umubare w’akazi kari mu gihugu n’abanyeshuri barangiza kwiga ntibiri ku rugero rumwe. Aba barangije iyo ubegereye bakubwira ko nta ntango bafite ngo babe bakwihangira imirimo biryo bamwe bahitamo guhora basabiriza ku bahisi n’abagenzi abakobwa bo bagashaka abasore bayafite bakabakura ibyinyo (kubarya amafaranga hanyuma bakaryamana). Ibi rero biba bibi kuko bateze amakiriro kuri Leta, bikageza ubwo bibwira ko leta ntacyo ibamariye. Kugeza ubu bimaze kumenyerwa ko n’ubwo akazi gatangwa habaye ikizamini nyamara ngo n’ubwo waba uzi ubwenge gute ntiwakabona udafite ugusukuma muri icyo kigo ushakamo akazi, icyenewabo nacyo kiri mutuma abaturage bishisha ubutegetsi buba buriho.

5.Kwisanzura mu kuvuga ibitekerezo mu gihugu

Itangazamakuru mu Rwanda, cyane iryigenga riri mu nzego zasigaye inyuma cyane bitewe n’uko nta ruvugiro bafite. Kugirango utangaze amakuru mu Rwanda bisaba kubanza kuyapima cyane ukavuga usingiza kurusha uko unenga ibitagenda ngo utavaho uregwa ingebitekerezo ya jenoside, gukorana n’umwanzi, ivangura cyangwa kuvutsa igihugu umudendezo n’ibindi. Ingero ni nyinshi ababizize n’ababifungiwe. Nyuma y’uko leta ifashe icyemezo cyo gukenesha itangazamakuru ryigenga baryima amasoko nk’abenegihugu bose ba rwiyemezamirimo, ubu abanyamakuru bigenga bari mu mayirabiri kurivamo cyangwa kwemera bakarya ubusa ariko bagaharanira uburenganzira bwabo. Ku rundi ruhande iyo ugiye mu giturage ukabaza umuturage amakuru cyane cyane nkareba ubuzima bw’igihugu, arakubwira ati” uramenye hagize ubimenya sinarara muri uyu mudugudu” cyangwa yakubwira ati” ntuzamvemo nyamuneka, ngira agahanga gato nkakarinda urugomo. Amaherezo azaba ayahe? Abantu bakwiye gukomeza gushinjagira bashira? Turizera ko Leta yumva ikwiye kudohorera abaturage bayo.

6.Ubusumbane bukabije mu mishahara muri leta

Iyi ni intero imaze guhararukwa, mu Rwanda abakire bagenda barushaho gukira cyane abakene bacupira kurushaho. Umwarimu ahembwa intica ntikize mu gihe perezida wa repuburika agura indege zahemba abarimu imishahara yikubye kabiri mu gihe cy’amezi nk’atandatu. Mu gihe abaganga abarimu, abanyamakuru bagize igice kinini cy’abanyarwanda bazabaho barushya iminsi ntibishobora kuzateza ikibazo mu minsi izaza?

7.Umusanzu wa FPR

Ubundi birasanzwe ko iyo uri mu muryango ugomba kugira icyo uwuha kugirango utere imbere. Nyamara ukurikije uko bamwe bajya batugana batubwira akababaro kabo usanga byarafashe indi sura. Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa ( biri muri bya bibazo twavuze byo kutavuga icyo utekereza ku mugaragaro kubera ubwoba) yatubwiye muri aya magambo ababaye cyane” nagiye kubona mbona banzaniye aho ngomba gusinya n’amafaranga ngomba gutanga n’igihe ngomba kuyatangira ku ngufu, none ubu ndi mu bukene bukomeye nta kundi nagombaga kubigenza, ngomba gukora kandi muri iki gihugu”. None se niba ibi bishobora kuba byarakorewe ku bandi benshi, benshi barara baribwa umutwe n’uburyo bakeneshejwe n’umusanzu wa FPR nta kibazo bishobora kuzateza mu gihe kiri imbere biramutse bidakosowe?

IYAMUREMYE Gentil

Aucun commentaire: